Ibitangazamakuru byo muri Israel bivuga ko uruzinduko Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu yagiriye muri Uganda kuva kuwa Mbere tariki 3 Mutarama uyu mwaka, ruteye urujijo.
Urugendo rwa Netanyahu ruje nyuma y’uwo yagiriye mu Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rwibajijwe n’ibitangazamakuu nka Jewishpress, Tazpit n’ibindi bivuga ko bidasobanutse uko uyu mugabo yasura Uganda inshuro eshatu mu myaka itatu n’igice gusa. Ibi bitangazamakuru bivuga ko kuba Netanyahu yajyanye n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi rwa Israel (MOSSAD), Yossi Cohen ari ikigaragaza ko uru rugendo rudasanzwe. Ingingo ituma bavuga ko ari urw’amayobera. Mbere yo guhaguruka yerekeza Entebbe, Minisitiri w’Intebe, Netanyahu yagize ati: “Israel iri gusubira muri Afrika mu buryo bwagutse. Afurika yo yamaze kugaruka muri Israel. Ibi ni ibintu by’ingenzi muri politiki, ubukungu, umutekano no mu bindi bice. Uyu munsi ngiye muri Uganda. Turi gushyira imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi. Nizeye ko tuza kubabwira amakuru meza kuri Leta ya Israel.” Amakuru akomeza avuga ko urugendo rwa Minisitiri Netanyahu muri Uganda uko ruteye bitazwi. Mu myaka itatu ishize, Netanyahu yagiye asura ibihugu binyuranye ku mugabane wa Afurika inshuro enye. Yasuye ibihugu birimo Tanzania, Uganda, Zambia, u Rwanda, Togo, Botswana, Ethiopia, Kenya na Namibia.

4 Responses
Urugendo rwa Minisitiri Netanyahu muri Uganda rwiswe urw’amayobera
Ko iyi nkuru mwanditse ngo ni urugendo rwamayobera kandi rwari ruzwi nkange narumenye tariki31-01-2020 rwari ruzwi.

Mwaramutseho??
Mwakosoraho kuko mwibeshyeho si 03 Mutarama ahubwo ni GASHYANTARE 2020.
Murakoze .
Mugire igitondo cyiza.
Urugendo rwa Minisitiri Netanyahu muri Uganda rwiswe urw’amayobera
Mwaramutseho??
Mwakosoraho kuko mwibeshyeho si 03 Mutarama ahubwo ni GASHYANTARE 2020.
Murakoze .
Mugire igitondo cyiza.