USA: Umusenateri yavuze ko abaturage benshi bapfa aho kugirango ubukungu buhungabane

Sangiza iyi nkuru

Umusenateri wa Leta ya Indiana, Joseph Albert “Trey” Hollingsworth III atangaza ko abaturage benshi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bapfa ari benshi ariko ubukungu bw’igihugu ntibuhungabane.

Ibi yabitangaje kuwa Kabiri tariki 14 Mata mu kiganiro na Radiyo WBIC yo muri Indiana. Uyu mugabo w’imyaka 36 wo mu Ishyaka ry’Aba-Repubulikani ati ” Gushyira imbere ubukungu kurusha ubuzima bw’abantu byose ni ibibi. Nta cyiza kirimo gusa gushyigikira ubukungu ni cyo gihari kandi tuzagenda muri icyo cyerekezo.”

Uyu mukire ufite asaga miliyoni 50 z’anadolari avuga ko kureka abantu bagakomeza ibikorwa byabo by’ubukungu ari bumwe mu buryo bwo gutuma hataduka indi nkundura ya Coronavirus.”

Washington Post itangaza ko uyu mugabo yagize ati ” Ni igihe ngo twe dushyiraho za politiki twambare amapantaro ku bagore n’abagabo dufate umwanzuro ku cyaba cyoroshye muri ibyo bibi bibiri. Dukomeze gushaka uko dutabara ubuzima bwa benshi cyangwa ikidutunze.”

Igisubizo kuri iyi ngingo ku bwa Depite Hollingsworth ni ukureka abnayamerika bagasubira mu mirimo yabo, gufungura amashuri ndetse n’insengero.

Ku ngaruka ibi byateza, uyu mugabo yagize ati ” Aya mahitamo yose ni mabi. Ibi byerekezo byose bizateza ibibazo ku bantu ku giti cyabo. Ariko nka Amerika tuba tugomba gufata icyemezo, tukareba icyari kitubeshejeho kurusha ubuzima.”

Ibitekerezo byo kurutisha ubukungu ubuzima bw’abaturage bikomeje kugarukwaho n’abatari bake, aho hadutse intero igira iti “Napfa aho kwica igihugu.”

Perezida Donald Trump yatangaje ko Amerika yarenze igihe cy’agasongero k’imibare y’abandura Covid-19 ndetse ateganya ko leta zimwe zishobora gusubira mu buzima busanzwe muri uku kwezi. Trump yabwiye abanyamakuru ati ” Imibare irerekana ko twarenze agasongera mu bantu bandura. Turizera ko ibyo bizakomeza.”

Amerika yari yihaye itariki ya 1 Gicurasi nk’igihe cyo gusubiza igihugu mu buzima busanzwe, gusa Trump yavuze ko Leta zimwe zishobora kubusubiramo na mbere y’icyo gihe.

Abajijwe ko bishobora guteza akaga mu gihe abantu basubiye mu buzima busanzwe vuba, Trump yasubije ati: “No mu gukomeza gufunga harimo urupfu.”

Yavuze ibijyanye n’indwara zo mu mutwe, ko nko kwiyahura bishobora kwiyongera cyane mu gihe ubukungu nabwo buri gushonga. Amerika ifite abantu barenga 638,000 basanzwemo Coronavirus naho abarenga 30,800 yarabishe mu gihe cy’ukwezi n’igice gusa umuntu wa mbere apfuye azize iyi ndwara muri Amerika.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. USA: Umusenateri yavuze ko abaturage benshi bapfa aho kugirango ubukungu buhungabane
    ibyo avuga Trump nibyo gufunga cyane abantu Mungo bizarangira bahungabanye bqtangire kwiyahura, kubera inzara cyane ko igihugu kitahera kuriburi rugo kibaha ibyokurya, ndiheraho , kumutwe udakira na hypertension byazanywe nogutekereza cyane icyobana bazarya nibongeraho iminsi, uyumwaka watubereye mubi mumateka y’Isi, Imana iturengere, irengere u Rwanda irabibona ko dutuwe turimunsi yumurongo wubukene

  2. USA: Umusenateri yavuze ko abaturage benshi bapfa aho kugirango ubukungu buhungabane
    ibyo avuga Trump nibyo gufunga cyane abantu Mungo bizarangira bahungabanye bqtangire kwiyahura, kubera inzara cyane ko igihugu kitahera kuriburi rugo kibaha ibyokurya, ndiheraho , kumutwe udakira na hypertension byazanywe nogutekereza cyane icyobana bazarya nibongeraho iminsi, uyumwaka watubereye mubi mumateka y’Isi, Imana iturengere, irengere u Rwanda irabibona ko dutuwe turimunsi yumurongo wubukene

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *