Umunyarwandakazi, Immaculee Ilibagiza warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yateguye imyihererero ibiri mu Mujyi wa Stoughton muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ilibagiza wanditse igitabo ‘Left to Tell’ bivuze ngo ‘uwasigaye ngo abare inkuru’, kibanda ku buryo we na bagenzi ba batandatu n’umwana umwe barokotse ubwicanyi bihishe mu bwiherero buto. Avuga ko yarokotse ari kuvuga rozari (ishapule ya Bikiramariya).
Urubuga Madisoncathoricherald.org ruvuga ko ibi biganiro biteganyije kuwa 15 na 16 Ugushyingo uyu mwaka kuri Paruwasi ya St. Ann.
Mu butumwa buzahatangirwa, harimo ibijyanye no kubabarira, ukwemera n’icyizere.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi  yabaga, yabuze basaza be babiri,  Nyirakuru na Sekuru, ababyeyi be ndetse n’abandi bo mu muryango n’inshuti.
Â
Â
Â


