USA yafatiye ibihano umuhungu wa Perezida Emmerson Mnangagwa

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano Emmerson Mnangagwa Jr, umuhungu wa Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe zishinja kugira uruhare mu byaha bya ruswa.

Ni ibihano uyu muhungu wa Mnangagwa yafatiwe n’Ibiro bishinzwe kugenzura imitungo mpuzamahanga muri Minisiteri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mbere y’umunsi umwe ngo i Washington DC hateranire inama ihuza Amerika n’umugabane wa Afurika.

Ni inama yitabirwa n’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma zo muri Afurika babarirwa muri 50, ikaza kuyoborwa na Perezida Joe Biden wa Amerika.

Perezida wa Zimbabwe cyakora cyo ntabwo ari buyitabire kuko ayihagararirwamo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’igihugu cye.

Ruswa Emmerson Mnangagwa Jr ashinjwa kugiramo uruhare, Amerika ivuga ko yayifatanyije n’umunyemari rurangiranwa muri Zimbabwe, Kudakwashe Tagwirei; biciye muri Company ye yitwa Sakunda Holdings.

Iyi Company muri 2020 yafatiwe ibihano ishinjwa ibyaha bya ruswa ndetse no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Usibye uriya muhungu wa Perezida wa Zimbabwe wafatiwe ibihano, abandi Amerika yabifatiye barimo Sandra Mpunga usanzwe ari umugore wa Tagwirei, uwitwa Nqobile Magwizi ndetse n’uwitwa Obey Chimuka.

Hahanwe kandi Company ebyiri zakoranaga na Chimuka zirimo iyitwa Fossil Agro ndetse na Fossil Contracting na zo zishinjwa kugira uruhare muri iriya ruswa.

Bivugwa bigizwemo uruhare na Emmerson Mnangagwa Jr, Tagwirei yahawe na Leta ya Zimbabwe amasezerano anyuze mu itoneshwa ndetse n’umurengera w’amafaranga, hanyuma akayishyura binyuze mu kuyigurira ibicuruzwa bihenze birimo nk’imodoka zihenze zaguriwe abayobozi bakuru muri Guverinoma ya kiriya gihugu.

Amerika ivuga ko umuherwe Tagwirei yatangiye gutoneshwa kuva muri 2017 ubwo Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe yahirikwaga ku butegetsi, ahanini bigaterwa n’umubano bwite yari afitanye na Emmerson Mnangagwa wahise usimbura Mugabe.

Mpunga uri mu bafatiwe ibihano yari asanzwe ari umuyobozi ushinzwe ibikorwa wa Sakunda, mu gihe Magwizi ashinzwe kumenyekanisha ibikorwa byayo.

Ni mu gihe Chimuka we asanzwe ari inshuti ya hafi ya Tagwirei; na we bikavugwa ko yagiye yungukira mu masezerano ya baringa yagiye ahabwa Sakunda ishinjwa kunyereza za miliyari z’amadorali ya Amerika.

Magingo aya Mnangagwa Jr yari asanzwe ashinzwe inyungu zishingiye ku bucuruzi se asangiye na Tagwirei; nk’uko Amerika yabitangaje.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *