Umugabo wo mu gace ka Como mu Majyaruguru y’igihugu cy’u Butaliyani mu gihe cy’icyumweru yagenze ibirometero 450 n’amaguru nyuma yo kurwana n’umugore we. Uyu mugabo yakoze uru rugendo agira ngo arebe ko yacururuka. Polisi yo muri iki gihugu yamufashe ma masaha y’ijoro ageze ahitwa Fano. Uyu mugabo ati ” Nagenze n’amaguru gusa. Mu nzira abantu bampaga ibyo kurya n’amazi. Nta nzara yanyishe, ariko narananiwe bikomeye.” Polisi yamuciye amande yo kuba yasohotse mu rugo nk’uko ikinyamakuru Resto del Carlino cy’ahitwa Bologna cyabitangajwe bwa mbere. Ni nyuma yo kubona ko umugore w’uyu mugabo yari yatanze itangazo avuga ko umugabo we yabuze. Nyuma umugore we yaje kumufata, basubira mu rugo. Imbuga nkoranyambaga mu Butaliyani bari kumwita Furrest Gump wakinnye muri Filimi ya Tom Hanks mu 1994 aho uyu yagze ibirometero akayabo mu gihugu cya Amerika. Benshi mu batanze ibitekerezo bavuga ko uyu mugabo ari intwari mu gihe abandi bavuga ko ibyo yakoze ari ubugwari kuko ngop aho gutoroka umugore we, aba yaricaranye na we bagakemura ikibazo cyabo. Hari n’abasaba ko uyu mugabo yahabwa igihembo cy’icyubahiro, banamushima ko yafashe icyemezo kizima aho kugira ngo ahagume, abe yagirira nabi umugore we nabi. Wowe ubyumva ute?

4 Responses
Yagenze ibirometero 450 n’amaguru ku bw’umugore we wamurakaje
Yagize neza
Yagenze ibirometero 450 n’amaguru ku bw’umugore we wamurakaje
Yakoze ibyubutwari pe imana yamukoreyemo iyaguma hafi yiwe bari gukora ibidahesha imana icyubahiro