Harmonize yinjiye nk'umusirikare

Yanga Day: Harmonize yigaragarije abafana nka Para-Komando (Amafoto na videwo)

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Rajabu Abdul Kahali uzwi nka Harmonize cyangwa Konde Boy yatunguye abakunzi ba Yanga amanukira ku migozi nk’abasirikare bo mu kirere yitegura gutaramira abitabiriye igitaramo cy’umunsi wa Yanga cyabereye kuri Benjamin Mkapa Stadium.

Harmonize yinjiye nk'umusirikare
Harmonize yinjiye nk’umusirikare

Ni ibirori byabaye ku munsi w’Ejo ku Cyumweru bibera kuri Benjamin Mkapa Stadium mu mugi wa Dar es Salaam byitabiriwe n’uwahoze ari perezida w’iki gihugu akaba n’umufana ukomeye wa Yanga, Jakaya Kikwete.

Muri Weekend yabanje n’ubundi iyi Stade yari yakiriye Simba Day, aho ikipe ya Simba SC yerekanye abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021, maze umuhanzi Diamond Platinumz wari umutumirwa mukuru akinjira muri Stade mu ndege yo mu bwoko bwa Kajugujugu.

Konde Boy yinjiye mu buryo budasanzwe
Konde Boy yinjiye mu buryo budasanzwe

Harmonize yatunguye abakunzi be ubwo yazaga mu ndege ubwo Yang Africans yari mu myitozo, ibintu byafwashwe nko gutesha agaciro ibikorwa byose byakozwe na Diamond Platnumz mu cyumweru gishize.

Urujijo rwari rwose mbere y’uko Harmonize yinjira muri Stade, benshi bati araza ku Ifarashi, gusa si ko byaje kugenda kuko mbere y’uko aza hinjiye undi muntu ari ku Ifarashi aherekejwe na polisi, urijijo rwakomeje kwiyongera bibaza uko iki cyamamare mu muziki wa Tanzania kiri bwigaragaze.

Kera kabaye uyu muhanzi yaje kuza mu buryo bwa gisirikare aho yaziye ku mugozi, wari unyuze hejuru ya Stade Benjamin Mkapa.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Yanga Day: Harmonize yigaragarije abafana nka Para-Komando (Amafoto na videwo)
    Munezerwe, mutere imbere bavandimwe twe abayobozi bacu baracyadutekerereza uko tuzabaho, hahaha!!!

  2. Yanga Day: Harmonize yigaragarije abafana nka Para-Komando (Amafoto na videwo)
    Munezerwe, mutere imbere bavandimwe twe abayobozi bacu baracyadutekerereza uko tuzabaho, hahaha!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *