Umusore witwa (Kamali Justin) amazina yahinduwe nk’uko yabisabye atangaza ko yimwe akazi n’umuntu wakoraga muri Leta ariko akeneye uwamufasha mu iduka rye ry’ibikoresho by’ishuri n’ibiro.
Uyu musore uri mu myaka 28 yabwiye Bwiza.com ko ubwo yari arangije amashuri yisumbuye yavuye iwabo mu cyaro anyarukira i Kigali gushaka imibereho ariko aho yari abonye ako gukora muri papeteri (papeterie) ahembwa amafaranga ibihumbi 45, ntibyagenze neza.
Yagize ati “ Yari asanzwe anzi kuko yakundaga kumbona mu gace yari atuyemo. Yaje kumenya ko nize kandi yashakaga umukozi muri papeteri. Twumvikanye ko agiye kumpa ako kazi. Yambajije aho mvuka mubwira ko mvuka i Karongi. Yaratekereje andeba mu maso ambwira ko bitashoboka ko mukorera, ngo yaranyitegerezaga akabona nsa n’uvuka i Nyagatare.”
Uyu musore avuga ko yibajije cyane kuri uyu mugabo ufite nk’imyaka 50 wamwimye akazi nta kindi amunenze.
Ati “ Urumva yambwiye ko bitakunda, sinari kumubaza byinshi cyane ko yari umuntu mukuru. Numvise ko ashaka umuntu w’iwabo, wenda yumvaga ko yamwizera kundusha mu bijyanye no gucunga imari ye.”
Avuga ko ariko ku rundi ruhande yanenze uyu mugabo utarashingiye ku bumenyi yari afite akamwima akazi kuko atavuka iwabo.

4 Responses
Yanyimye akazi kubera ko ntakomoka i Nyagatare
Iyi nkuru yuzuyemo amatiku !! Ngo bakwimye akazi kuko udakomoka iburasirazuba (nyagatare) ok anyway nawe uzakabime !!! Ninde utazi ivangura no kwironda bikorwa n’abanyakibuye, abanyacyangugu, abakiga…. Cg muziko tutabazi ??!! Iwanyu siyorirengera uzage gukora ibukavu cg uvila cg uzage kugashaka muri ba Rutabana (rnc) bene wanyu… Toka uko .

Ashobora kuba yarakwitiranyije n uwo asanzwe azi uvuka i NYAGATARE. Kandi ni uburenganzira bwe si akazi ka Leta. Mujye mureka kuzana itiku aho. Gukoresha uwo uzi iwabo biroroha kuko unamuhemukiye yamenya aho amushakira. Ubundi mujya i Kigali ntawabahamagaye mujya he. Uzagashake i karongi