Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania ikinamo Kapiteni w’Ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, yatangaje ko yamaze gutandukana n’umutoza Zlatko Krmpotic wari umaze iminsi 37 ari umutoza wayo mukuru.
Mu itangazo ikipe ya Yanga yasohoye, yemeje ko yamaze gutandukana n’uriya mutoza wigeze gutoza APR FC, ariko ku bwumvikane.
Itangazo rivuga ko “Young Africans SC ku bw’ibyo, iramenyesha abafana, abanyamuryango n’abafatanyabikorwa ko yageze ku bwumvikane bwo gusesa umubano wayo n’umutoza mukuru Zlatko Krmpotic.”
“Young Africans SC irashimira Zlatko ku bunyamwuga bwamuranze akiri mu kipe kandi ikamwifuriza amahirwe masa mu rugendo rwe rwo mu gihe kizaza.”
Nta mpamvu Yanga yagaragaje yatumye yirukana uriya mutoza, gusa ibinyamakuru byo muri Tanzania byavuze ko iriya kipe yabonye ntaho azayigeza igahitamo kumusezerera.
Umutoza Zlatko ashinjwa kandi kugirana umubano mubi n’abakinnyi, bikaba n’ibyamukozeho muri APR FC yatoje amezi atandatu yonyine.
Mu minsi 37 uyu munya-Serbia yari amaze muri Yanga, yari amaze kuyitoza imikino itanu, irimo ine yatsinze n’umwe yanganyije.
Itangazo rimwirukana ryaje nyuma y’umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona ikipe yatsinze Coastal Union ibitego 3-0.
Ni ibitego byose byinjiye mu gice cya kabiri cy’umukino bitsinzwe n’umunya-BrĂ©sil Carlnhos, Haruna Niyonzima na Songne Yacouba ukomoka muri Burkina Faso.


