Kera kabaye ingabo za Sudani zambuye RSF Perezidansi

Igisirikare cya Sudani kuri uyu wa Gatanu cyigaruriye ingoro ya Perezida wa kiriya gihugu, nyuma yo kuyirukanamo umutwe wa RSF wari umaze igihe warayigaruriye. Mu myaka ibiri ishize ni bwo Rapid Support Force yari yarigaruriye Perezidansi ya Sudani ndetse n’inyubako nyinshi za za Minisiteri zitandukanye. Umuvugizi w’Igisirikare cya Sudani, Nabil Abdallah, yatangarije kuri Televiziyo ko […]
M23 itegerejwe i Doha

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, rigiye kohereza i Doha muri Qatar mu biganiro bigamije gukemura amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ibiganiro AFC/M23 yatumiwemo na n’ubwami bwa Qatar, nyuma y’ibiheruka kuhahuriza ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi. Bivugwa ko Doha yahaye ubutumire M23 mu rwego […]
Angola ntiyakiriye neza umuhuro wa Perezida Kagame na Tshisekedi w’i Doha

Leta ya Angola yatangaje ko yatunguwe no kubona ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda bahurira i Doha. Byatangajwe kuri uyu wa Kane na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Amb. Tete Antonio. Umukuru wa dipolomasi ya Angola yavuze ko batunguwe cyane n’uriya muhuro “mu […]
Gen Muhoozi ari i Kigali

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, ari i Kigali aho yatangiye uruzinduko rw’akazi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Werurwe ni bwo uyu musirikare yageze i Kigali, yakirwa na mugenzi we uyobora Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga. Kuri gahunda byitezwe ko Muhoozi agomba kugirana ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’ingabo […]
Abasirikare barinda Tshisekedi barasanye n’abapolisi

Abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barasanye n’abapolisi intambara yabo igwamo umuturage umwe. Impande zombi zarasanye ku wa Gatatu tariki ya 19 Werurwe, mu mirwano yabereye ahitwa Kalamu i Kinshasa. Bourgmestre wa Kalamu, Charly Luboya, yatangaje ko iriya mirwano yatangijwe n’abajepe barinda Tshisekedi, gusa […]
Hamenyekanye ibihugu 2 byagambaniye abayobozi b’u Rwanda bahanwe na EU

U Bufaransa bwemeje ko bwo n’u Bubiligi ari bo babaye intandaro y’ibihano Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uheruka gufatira abayobozi b’u Rwanda na M23. Byemejwe na Ambasaderi w’u Bufaransa i Kinshasa, Rémi Maréchaux, ubwo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Werurwe hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wa Francophonie. Uyu yavuze ko “Ku wa Mbere ushize abantu ku […]
Ndayishimiye yakangishije RDF amavubi

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yatangaje ko igihugu cye gifite ingabo zikomeye cyane, kurusha iz’u Rwanda; ateguza RDF ko nitera u Burundi ishobora kuzadwingwa n’amavubi. Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yabyigambye ku Cyumweru gishize, ubwo yari yitabiriye amasengesho y’itorero ryitwa Eglise Vision de Jésus-Christ. Uyu mugabo yongeye kumvikanisha ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera igihugu […]
M23 yigaruriye Umujyi wa Walikale

Umutwe wa M23 waraye wigaruriye Centre ya Walikale, uyirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. M23 yafashe uriya mujyi muto nta mirwano ibayeho, gusa uyu mutwe ku wa Gatatu wari wiriwe urwanira mu nkengero zawo n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa. Kuri ubu byitezwe ko nyuma ya Walikale, M23 ishobora […]
M23 mu marembo ya Walikale

Umutwe wa M23 wamaze kugera mu marembo ya Centre ya Walikale, nyuma y’imirwano ikomeye yawusakiranyije n’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa. Amakuru avuga ko kuri ubu ingabo za M23 zamaze kugera ahitwa Mubanda, mu bilometero bibarirwa muri 4 uvuye Walikale-Centre. Byari nyuma yo kwigarurira ibirindiro by’ingabo za Leta biri ahitwa Ngora, mu bilometero 12 uvuye […]
Rubavu and Rutsiro farmers experience increase of productivity of bio-fortified crops

Farmers living near Lake Kivu in Rubavu and Rutsiro districts, working with the Rwanda Rural Rehabilitation Initiative (RWARRI) in partnership with the European Union through the HINGA UKIRE project, are expressing their satisfaction with the increased productivity of bio-fortified crops after one year of implementation. The farmers urge local development officers to collaborate closely so […]
RCSP yanenze ibihano bikomeje gufatirwa u Rwanda

Ihuriro rya Sosiyete sivile mu Rwanda (Rwanda Civil Society Platform: RCSP) ryanenze ibihano ibihugu bitandukanye bikomeje gufatira u Rwanda, rigaragaza ko aho gukemura ikibazo bizacyongera. RCSP yatangaje ibi, nyuma y’ibihano Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku wa Mbere wafatiye abayobozi b’u Rwanda na M23, ubashinja kugira uruhare mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC. Ni ibihano […]
Umuhuro w’ibanga wa Museveni na Kabila

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aherutse kugurira i Kampala uruzinduko rw’ibanga rwasize ahuye na Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Ni uruzinduko yari yatumiwemo n’uriya Perezida wa Uganda, nk’uko ikinyamakuru Africa Intelligence kibivuga. Iki gitangazamakuru kivuga ko ku wa 14 Werurwe ari bwo Kabila yavuye i Kampala, mbere yo kwerekeza […]
Icyo Kabila avuga ku byo kuba yaba akorana na M23

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yateye utwatsi ibirego bya Leta y’iki gihugu bimushinja kuba akorana n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Kuva mu mwaka ushize, Perezida Félix Antoine Tshisekedi na bamwe mu bantu ba hafi ye nka Jean Pierre Bemba usanzwe ari Minisitiri w’Ubwikorezi cyo kimwe na Augustin Kabuya […]
Perezida Kagame yahuye na Tshisekedi

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yahuriye i Doha na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku buhuza bw’umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani. Ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza biravuga ko abakuru b’ibihugu bombi bagiranye ibiganiro imbonankubone. Itangazo rihuriweho ryasohowe nyuma yo guhura rivuga ko “abakuru […]
Samsung250 yagejeje mu Rwanda Samsung Galaxy S25

Samsung250 Rwanda yamaze kugeza ku isoko ryo mu Rwanda Telefoni zo mu cyiciro cya Samsung Galaxy S25 zimaze igihe gito zigeze ku isoko mpuzamahanga. Mu kwezi gushize ni bwo izi Telefoni zirimo S25, S25 Plus, na S25 Ultra zatangiye kugera ku masoko yo mu bihugu bitandukanye. Kuri ubu izi telefoni zamaze kugera mu Rwanda, ndetse […]
Perezida Touadéra yakiriye impapuro za Amb. Kayumba

Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique, Kayumba Olivier, ku wa Mbere yashyikirije Perezida Faustin-Archange Touadéra impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Bangui. Mu Ukuboza umwaka ushize ni bwo u Rwanda rwatanze Kayumba ku mwanya wa Ambasaderi warwo i Bangui. Uyu mudipolomate yari asanzwe akuriye ibikorwa bya Ambasade y’u Rwanda muri Centrafrique. Mu muhango wo […]
Guverineri uvukana na Corneille Nangaa wa M23/AFC yahunze

Christophe Baseane Nangaa wahoze ari Guverineri w’Intara ya Haut-Uélé mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze guhunga nyuma kiriya gihugu y’igihe aterwa ubwoba. Baseane asanzwe ari murumuna wa Corneille Nangaa wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’amatora muri RDC (CENI), mbere yo gushwana n’ubutegetsi bwa RDC agahuza amaboko na M23 bahuriye mu ihuriro Alliance […]
Sonrise Mentorship Program yafunguriye amarembo abifuza kujya kuminuriza muri Amerika

Ikigo Sonrise Mentorship Program, cyatanze amahirwe ku banyeshuri basoje amashuri yisumbuye bifuza gukomeza amasomo ku rwego rwa kaminuza; by’umwihariko izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mentorship Program isanzwe ikorana na Kaminuza zitandukanye zo muri Amerika, zirimo iya Georgetown, iya New York (NYU), iya Miami, iya Notre Dame ndetse n’iya Williams. Iki kigo kuri ubu […]
Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yongeye kwibasira u Rwanda, arushinja kuba ari rwo nyirabayazana w’amabi amaze igihe ari mu bihugu by’akarere. Perezida w’u Burundi yashyize ibi birego ku Rwanda ku Cyumweru gishize, ubwo yari yitabiriye amasengesho y’itorero ryitwa Eglise Vision de Jésus-Christ. Muri ayo masengesho Ndayishimiye yumvikanye abwira abari bayitabiriye ko mbere y’umwaka wa 1959 […]
M23 nticyitabiriye ibiganiro byari kuyihuza na Leta ya Congo

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Mbere watangaje ko utacyitabiriye ibiganiro byagombaga kuwuhuriza na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Impande zombi zagombaga guhurira i Luanda mu murwa mukuru wa Angola ejo ku wa Kabiri, mu biganiro bigamije gukemura ibibazo byatumye zisanga mu ntambara zirimo kuva mu Ugushyingo 2021. Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka […]
EU yafatiye ibihano abantu 9 barimo ba Jenerali 3 ba RDF

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe, watangaje ko wafatiye ibihano abantu icyenda barimo n’Abanyarwanda, ubashinja kugira uruhare mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa Congo. Abo EU yatangaje ko yafatiye ibihano barimo abasirikare batatu bo mu ngabo z’u Rwanda bo ku rwego rwa ba Jenerali. Barimo Maj. Gen Karusisi Ruki […]
U Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi

Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe, yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yacanye na yo umubano ushingiye kuri dipolomasi ibihugu byombi byari bifitanye. U Rwanda rwemeje ko rwaciye umubano rwari rufitanye n’iki gihugu, biciye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Iryo tangazo rivuga ko “Guverinoma y’u Rwanda uyu munsi yamenyesheje iy’u […]
M23 irakoza imitwe y’intoki kuri Walikale-Centre

Umutwe wa M23 urakoza imitwe y’intoki kuri Centre ya Walikale, nyuma yo kwigarurira uduce dutandukanye turi hafi yayo. Uyu mutwe amakuru avuga ko nyuma yo kwigarurira Kibua mu mpera z’icyumweru gishize, kuri uyu wa Mbere amakuru avuga ko wamaze kwigarurira agace ka Mutakato. Ni agace gaherereye mu bilometero bibarirwa muri 25 uvuye muri Centre ya […]
M23 yohereje i Luanda 5 bo gushyikirana na RDC

Umutwe wa M23 watangaje ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe, wohereje i Luanda muri Angola itsinda ry’intumwa zigomba kuwuhagararira mu biganiro bizawuhuza na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibiganiro by’impande zombi ziri mu ntambara kuva mu Ugushyingo 2021 biteganyijwe kuba kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe. Umuvugizi w’Ishami […]
M23 iragenzura umujyi mushya wahoze ari indiri ya FDLR

Umutwe wa M23 kuva mu mpera z’icyumweru gishize uragenzura umujyi wa Kibua wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Kibua iherereye muri Teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse uyu mujyi muto mu myaka yashize wahoze ari indiri y’abarwanyi b’umutwe wa FDLR urwanya […]
M23 yatumiwe i Luanda

Guverinoma ya Angola yahaye ubutumire umutwe witwaje intwaro wa M23, kugira ngo witabire imishyikirano igomba kuwuhuza na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni ubutumire M23 yahawe biciye mu ibaruwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Amb. Tete Antonio yandikiye Perezida w’uriya mutwe, Bertrand Bisimwa. Muri iyo baruwa, Tete Antonio yabwiye Bisimwa ati: “Nyakubahwa, nyuma […]
Imirwano hagati y’imitwe ya Wazalendo yaguyemo ba Jenerali 2

Amakuru aturuka muri Teritwari ya Fizi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko ba Jenerali 2 bo mu mitwe ya Wazalendo bapfuye nyuma y’imirwano yatewe no gusubiranamo kw’iriya mitwe. Ni imirwano yasakiranyije imitwe ibiri ya Maï-Maï, irimo uwa Maï-Maï Yakutumba wa Hamuli William Yakutumba. Mu baguye muri iyi mirwano yabereye ahitwa Lutete, harimo Gen. […]
Amerika yirukanye ku butaka bwayo Ambasaderi wa Afurika y’Epfo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zirukanye ku butaka bwazo uwari Ambasaderi wa Afurika y’Epfo i Washington, zimuhora kuvuga amagambo y’ivangura kuri Perezida Donald Trump ndetse n’Abanyamerika b’abazungu. Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, ni we wemeje ko Ambasaderi Ebrahim Rasool yirukanwe; anashimangira ko atanacyemerewe kongera gukandagiza ikirenge […]
APR FC ikomeje kwihunza igikombe cya shampiyona

Ikipe ya APR FC ku wa Gatanu yaguye miswi na Gasogi United, ikomeza gutera inyoni amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka. Iyi kipe y’umutoza Darko Novic yari yasuye Gasogi United kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa 21 wa Rwanda Premier League. Amakosa ya hato na hato n’uburyo mbarwa bw’ibitego, ni […]
EU yaba igiye gutangaza ibihano kuri bamwe mu bayobozi b’u Rwanda

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) biravugwa ko ku wa Mbere tariki ya 17 Werurwe uzatangaza ibihano kuri bamwe mu bayobozi b’u Rwanda. Ku wa Mbere akanama k’uyu muryango kazaterana, mu rwego rwo kongera gusuzuma uko umutekano wifashe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ingabo z’iki gihugu zikomeje kurwanira n’inyeshyamba zo mu mutwe […]
Maj. Gen Ruki ntakiri umuyobozi wa ‘Special Force’ ya RDF

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yazikozemo impinduka zasize ashyizeho umuyobozi w’umutwe w’Ingabo zidasanzwe. Uwo Perezida Kagame yahaye inshingano zo kiyobora Special Force ni Col Stanislas Gashugi yabanje kuzamura mu ntera akamugira Brigadier General. Brig. Gen. Gashugi yasimbuye kuri izi nshingano Maj Gen Karusisi Ruki wayoboraga ziriya ngabo kuva muri 2019. […]
FDLR ntishobora kutunesha: Gén. Makenga

Gén. Sultani Makenga ukuriye ishami rya gisirikare mu mutwe wa M23, yatangaje ko FDLR idashobora kubaneshwa n’ubwo yahawe intwaro nyinshi na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC ndetse akanayishyira mu mutwe w’ingabo zishinzwe kumurinda. FDLR igizwe n’abiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, iri mu bagize ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira […]
Impamvu Tshisekedi avuga ko M23 ari ‘ibipupe bikoreshwa n’u Rwanda’ mu mboni za Gén. Makenga

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa M23, Gén. Sultani Makenga, yagaragaje ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitirira u Rwanda ibibazo by’umutwe wa M23 aruhora no kuba rugerageza kugaragariza Isi impamvu urwana. Tshisekedi inshuro nyinshi yakunze kugaragaza ko nta M23 ibaho, ko ahubwo abitwa ko bagize uyu mutwe ari abakoreshwa n’u […]
U Rwanda rwishyize mu mwambaro wa Thomas wo muri Bibiliya

Leta y’u Rwanda yatangaje ko izemera ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izajya mu mishyikirano n’umutwe wa M23 ari uko ibibonye, bijyanye no kuba ari kenshi Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagiye atanga amasezerano ariko akanga kuyashyira mu bikorwa. Ku wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare ni bwo Perezidansi ya Angola yatangaje ko RDC yemeye kujya […]
Ubutumwa bw’Ingabo za SADC muri RDC bwashyizweho iherezo

Inama idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa SADC, kuri uyu wa Kane yashyize iherezo ku butumwa ingabo z’uyu muryango zari zimazemo igihe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ingabo za SADC zo mu bihugu bya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania zari mu burasirazuba bwa RDC kuva muri 2023, aho zari zaragiye gufasha ku rugamba ingabo […]
Tshisekedi ni ibandi: Gén. Makenga

Umugaba Mukuru w’Ingabo za M23, Gén. Sultani Emmanuel Makenga, yise Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibandi; anamushinja kudakunda abaturage be. Makenga yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na n’umushakashatsi Alain Destexhe. Uyu musirikare ubwo yabazwaga icyo atekereza kuri Tshisekedi, yavuze ko “nta rukundo afitiye igihugu, ni ibandi. Abajijwe niba Tshisekedi yarabaye […]
Gén. Makenga yavuze impamvu yatuma M23 ijya gufata Kinshasa

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa M23, Général-Major Sultani Makenga, yatangaje ko inyeshyamba akuriye nta gahunda zifite yo kwigarurira Umujyi wa Kinshasa. Uyu musirikare yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’umushakashatsi Alain Destexhe wabaye Senateri mu Bubiligi kuva mu 1995 kugeza mu 2011 n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango MSF (Médecins sans frontières) w’abaganga batagira umupaka. Kuva mu mpera za […]
Perezida Ruto yabaye iciro ry’imigani azira capati

Perezida William Samoei Ruto wa Kenya akomeje guhabwa urw’amenyo n’abaturage be, nyuma yo gutanga isezerano ryo kugura imashini izajya ikora Capati miliyoni ku munsi. Ruto umaze iminsi mu rugendo rugamije kureba ibikorwa by’iterambere bimaze kugerwaho mu mujyi wa Nairobi, yatanze ririya sezerano ubwo yari mu Ishuri Rikuru rya St. Teresa Girls Secondary School riherereye mu […]
M23 yafashe mpiri Ofisiye mukuru w’Umurundi

Umutwe wa M23 wafatiye mu mirwano ikomeje kubera muri Kivu y’Amajyepfo Major Ndikumana Claude wo mu ngabo z’u Burundi. Amakuru avuga ko uyu musirikare wo ku rwego rwa Ofisiye mukuru yafashwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ubwo M23 n’ingabo zirimo iz’u Burundi barimo barwanira i Kaziba ho muri Teritwari ya Walungu. Major Ndikumana yabarizwaga muri […]
Guhishira ingengabitekerezo ya Jenoside ni nko kwicarira umuriro: RIB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwasabye Abaturarwanda umusanzu mu gukumira ibyaha bitandukanye, by’umwihariko icy’ingengabitekerezo ya Jenoside; kuko kugihishira ari nko kwicarira umuriro kandi ubizi neza ushobora kukotsa. Ni ubusabe RIB yatanze, mu bukangurambaga bwo gukumira ibyaha imaze iminsi ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu. Ku wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe ubwo bukangurambaga RIB yabukomereje mu murenge […]
M23 yageze mu misozi ya Itombwe, yigarurira imidugudu 6

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatatu wigaruriye imidugudu itandatu yo mu misozi miremire ya Itombwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni imidugudu irimo uwa Gashama, Gitembe, Gahusi, Murambi, Bibangwa na Gitoga; nk’uko amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abivuga. M23 yigaruriye iyi midugudu nyuma yo kuyirukanamo Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira […]
Simba SC zishobora kwakirira Al Masry kuri Stade Amahoro

Ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania ishobora kuzakirira Al Masry yo mu Misiri bazahura mu kwezi gutaha kuri Stade Amahoro i Remera. Ni nyuma y’uko Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yafashe icyemezo cyo kuba ifunze by’agateganyo Stade y’Igihugu ya Tanzania. Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tanzania (TFF), mu itangazo ryasohoye kuri uyu wa […]
Tshisekedi no gutwara za Pizza byari byaramunaniye: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nta bushobozi afite bwo kuyobora igihugu cye, anavuga ko nibahura azabimubwira. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana Mario Nawfal uzwi ku mbuga nkoranyambaga za X na YouTube. Muri iki kiganiro Perezida Paul Kagame yagaragaje Tshisekedi nk’umuntu bigoye […]
Intasi z’u Rwanda n’iz’u Burundi zongeye guhura

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko abakuriye inzego z’ubutasi z’iki gihugu ndetse n’abakuriye iz’u Rwanda bongeye guhura, mu mujyo wo gucubya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi. Ibitangazamakuru by’i Burundi bivuga ko ku wa Mbere tariki ya 10 Werurwe ari bwo intasi z’ibihugu byombi zahuriye mu ntara ya Kirundo. Ni nyuma y’uko mu […]
Angola yatangaje ko RDC yemeye kujya mu mishyikirano na M23

Leta ya Angola yatangaje ko mu minsi mike iri imbere Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izajya mu biganiro n’umutwe wa M23. Ni amakuru yemejwe na Perezidansi ya Angola, nyuma y’uruzinduko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagiriye i Luanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Werurwe 2025. Ni uruzinduko rwasize Tshisekedi ahuye anagirana ibiganiro na Perezida […]
Inama idasanzwe ya SADC yiga ku bibazo byo muri RDC

Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika (SADC), wahamagaje inama idasanzwe igomba kurebera hamwe ibibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byifashe. Ni inama iteganyijwe ku wa Kane tariki ya 13 Werurwe, ikazayoborwa na Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe ari na we uyoboye uriya muryango. Itangazo ryasohowe n’Ubunyamabanga Bukuru bwa SADC […]
Umugambi wo kwica Vital Kamerhe muri RDC

Ishyaka UNC ry’umunyapolitiki Vital Kamerhe akanaba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryamaganye umugambi wo kumwica uriho muri Congo. Iby’umugambi w’uko Kamerhe agomba kwicwa byatangajwe na Visi-Perezida wa kabiri w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Christophe Mboso. Uyu ku Cyumweru gishize ubwo yari mu gikorwa cya Politiki, yumvikanye asaba abatware gakondo ndetse […]
Nduhungirehe yeruriye Kaja Kallas ko ibihano u Rwanda rufatirwa bitazakemura ibibazo bya RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe uri i Bruxelles mu Bubiligi, ku wa Mbere yahuye anagirana ibiganiro na Visi-Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Kaja Kallas. Ni ibiganiro byibanze ku bibazo byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho ingabo z’iki gihugu zikomeje kurwanira n’umutwe wa M23. U Rwanda rushinjwa guha ubufasha […]
Perezida wigeze kwita Imana igicucu yatawe muri yombi

Rodrigo Duterte wahoze ari Perezida wa Philippines yatawe muri yombi, nyuma yo gushyirirwaho impapuro zo kumufata n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rumushinja kugira uruhare mu byaha byibasiye inyoko muntu. Duterte yafatiwe ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Manilla, ubwo yari avuye muri Hong Kong. Ibyaha akekwaho bifitanye isano n’ubwicanyi bw’indengakamere ubutegetsi bwe bushinjwa gukora, mu […]
M23 yakubitiye ingabo z’u Burundi i Kaziba

Umutwe wa M23 ku wa Mbere tariki ya 10 Werurwe wigaruriye agace ka Kaziba ko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kukirukanamo ingabo z’u Burundi barwanaga mu mirwano ikomeye. Mu masaha y’umugoroba wo ku wa Mbere ni bwo M23 yinjiye i Kaziba. Kaziba ni chefferie muri ebyiri zigize Teritwari ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo, […]
Masisi: M23 yafashe utundi duce

Nyuma y’agace ka Nyabyondo ko muri Masisi inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 zigaruriye ku Cyumweru tariki ya 9 Werurwe, uyu mutwe wanigaruriye uduce twa Busoro na Kaanja. Inyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga zigaruriye utu duce twombi nyuma yo kutwirukanamo ingabo za Leta ya Congo n’abarwanyi b’umutwe wa APCLS bazifasha ku rugamba. Kugeza mu […]
Ubwoba bw’intambara ikomeje gututumba mu kindi gihugu cya EAC

Ibihugu by’amahanga bikomeje kugira impungenge z’uko intambara ishobora gututumba muri Sudani y’Epfo, nyuma y’umwuka wongeye kuba mubi mu ihuriro riyoboye iki gihugu. Impungenge z’uko Sudani y’Epfo ishobora gusubira mu ntambara ya gisivile zabaye nyinshi, nyuma y’imirwano iheruka kubera muri Leta ya Upper Nile. Ni imirwano yasakiranyije ihuriro rishyigikiye Perezida Salva Kiir n’izishyigikiye Visi-Perezida we, Riek […]
M23 yigaruriye Nyabyondo

Umutwe wa M23 ku Cyumweru tariki ya 9 Werurwe, wigaruriye agace ka Nyabyondo ko muri Teritwari ya Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. M23 yigaruriye aka gace, nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije ingabo zayo n’Ingabo za Leta ya RDC (FARDC) zafashwaga n’inyeshyamba zo mu mutwe wa APCLS wa Gen Janvier Karairi. Agace ka Nyabyondo M23 […]
Prince Kid yafatiwe muri Amerika

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Amerika, rwatangaje ko rwataye muri yombi Ishimwe Dieudonné izwi nka Prince Kid wari umaze igihe ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda. Uru rwego ruzwi nka ICE, rwatangaje ko Ishimwe w’imyaka 38 y’amavuko rwamufatiye muri Leta ya Dallas, ku wa 3 Werurwe 2025. Rwavuze ko rwamutaye muri yombi nyuma yo gushyirirwaho impapuro zo […]
M23 ku makuru y’uko yavuye muri tumwe mu duce twa Bukavu

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu wanyomoje amakuru yavugaga ko ingabo zawo zaraye zivuye muri tumwe mu duce two mu mujyi wa Bukavu. Ni amakuru yaramutse akwirakwizwa na bamwe mu banyamakuru basanzwe babogamira ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nk’uwitwa Daniel Michombero usanzwe azwi ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yatangaje […]
Mu bakeneye amabuye y’agaciro ya RDC u Rwanda rwaza ku mwanya wa 100: P. Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko u Rwanda atari rwo ruza imbere mu gukenera amabuye y’agaciro yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, n’ubwo iki gihugu n’inshuti zacyo birushinja gukigasura amabuye. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka kugirana Mario Nawfal uri mu bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga zirimo urwa X na YouTube. U Rwanda rumaze […]
Kicukiro: Ababyeyi barengeje igihe cyo kubyara barashinja ibitaro bya Masaka kubarangarana

Ababyeyi biganjemo abarengeje igihe cyo kubyara boherejwe ku bitaro bya Masaka biherereye mu karere ka Kicukiro, barashinja ibi bitaro kubarangarana ku buryo mu gihe bakomeza kudafashwa byagira ingaruka ku buzima bwabo ndetse n’ubw’abo batwite. Uwimana Zacée utuye i Kagasa ho mu murenge wa Gahanga w’akarere ka Kicukiro, avuga ko ku wa Kabiri w’iki Cyumweru ari […]
Burundi: Abanyamulenge bakomeje gufungwa bashinjwa gukorana na M23

Abanyamulenge basanzwe ari impunzi mu gihugu cy’u Burundi by’umwihariko abatuye mu mujyi wa Bujumbura, bakomeje gusahurwa ari nako bafungwa bashinjwa gukorana n’umutwe wa M23. Byatangiye mu minsi ishize ubwo M23 yigaruriraga imijyi ya Goma na Bukavu yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iyirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ririmo n’Ingabo z’u […]
Simba SC yanze kujya gukina ‘derby’ yayo na Yanga

Ikipe ya Simba Sports Club yatangaje ko ititabira umukino wa shampiyona ya Tanzania wagombaga kuyihuza na Young Africans, nyuma y’ibikorwa bigayitse ivuga ko yakorewe. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo amakipe yombi yagombaga guhurira mu mukino w’ishiraniro w’umunsi wa 23 wa shampiyona Yanga yagombaga kwakira. Ni umukino wagombaga gukinwa mu gihe Yanga […]
RDC yashyize za miliyoni z’amadorali ku mitwe y’abarimo Nangaa na Gen. Makenga

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biciye muri Minisitiri wayo w’Ubutabera, yatanze za miliyoni z’amadorali ku washobora kuyiha amakuru yaganisha ku ifatwa ry’abayobozi bakuru ba M23/AFC. Minisitiri Constant Mutamba mu itangazo yasohoye, yatangaje ko yiteguye gutanga $ miliyoni 5 ku wamuha amakuru yamufasha guta muri yombi Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ihuriro AFC, Bertrand Bisimwa umwungirije […]