ICC yasoje iperereza ku birego bya Joseph Kony

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwashoje iperereza ku byaha Joseph Kony na bagenzi be baregwa byibasiye inyokomuntu n’ibyaha by’intambara byakozwe n’ingabo z’inyeshyamba Lord Resistance Army (LRA) mu majyaruguru ya Uganda. Mu 2017 ICC yanzuye ko abacamanza bagomba kuzana ibirego by’ibyaha ndakuka mu rukiko byakozwe n’uyu mutwe wa Kony. Urukiko rwavuze ko Joseph Kony, umaze imyaka isaga […]

Tshisekedi yabajijwe kuri Dosiye y’umunyamakuru Bujakera yikoma ubutabera

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane Taliki 23 Gashyantare 2024 ubwo habaga ikiganiro cyahuje Perezida Tshisekedi n’abanyamakuru, yasanganijwe dosiye y’umunyamakuru Stanislas Bujakera umaze hafi amezi atatu ari mu gihome maze ayitangaho umucyo. Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru icyo atekereza kuri mugenzi we umaze igihe ataraburanishwa , Tshisekedi yavuze ko atajya yivanga mu nzego z’ubutabera ariko avuga […]

Inkari z’abagore batwite zikomeje guteza ibibazo muri Kamonyi

Muri Kamonyi hakomeje kuvugwa ikibazo cy’abagore batwite bavuga ko hari abaza kubasaba inkari bakazitwara ahantu batazi. Bavuga ko kuba izi nkari zijyanwa ahantu hatazwi bishobora gutuma hari ababyitwaza bakaba bakora ibitemewe nko gutwara magendu n’ibindi nk’ibyo. Umwe mu babyeyi baganiriye n’itangazamakuru batuye mu Murenge wa Gacurabwenge, avuga ko hari moto zirirwa zitwara ibisanduka bikozwe muri […]

T-du Rwanda:Joe Blackmore niwe watwaye agace ka 6 yambara umwenda w’umuhondo

Tour du Rwanda yakomeje kuri uyu wa Gatanu ikomereza mu mujyi wa Musanze -Kigali, aho umwongereza Joe Blackmore ariwe wegukanye etape ya gatandatu anambara umwenda w’umuhondo. Uyu mugabo usanzwe akinira ikipe ya Israel Premier Tech yegukanye Agace ka Gatandatu ka Tour du Rwanda 2024 kuri Mont Kigali. Ni we wahise yambara umwambaro w’umuhondo kuko yarushwaga […]

Nyina wa Alexei Navalny yashyizwe ku gitutu cyo gushyingura umurambo we mu ibanga

Umubyeyi wa Alexei Navalny yavuze ko yeretswe umurambo w’uyu muhungu we, ariko ahishura ko ngo yategetwse kumushyingura mu ibanga. Lyudmila Navalnaya umubyeyi wa Nyakwigendera , mu butumwa yanyujije kuri video yashyize hanze, yavuze ko yajyanywe mu buruhukiro bw’abapfuye aho yasinye ku cyemezo kigaragaza ko yamubonye. Ibi ngo bikaba byamuteye inke no gushaka kumenya impamvu ahatirwa […]

Tshisekedi yemereye ishimwe Héritier Luvumbu

Perezida Félix Antoine Tshisekedi yatangaje ko ateganya kwakira Héritier Luvumbu wahoze akinira Rayon Sports akamushimira. Muri uku kwezi ni bwo Luvumbu yatandukanye na Rayon Sports, nyuma y’amasaha make ahagaritswe amezi atandatu na FERWAFA. FERWAFA yamuhoye ikimenyetso yakoze ku mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona yatsinzemo igitego Rayon Sports itsinda Police FC ibitego 2-1. Uyu munye-Congo […]

Major Gen. Nyakarundi na Perezida Nyusi basuye Ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado

ghac9wawoaakyhp.jpg

Ku munsi w’ejo, Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo muri icyo gihugu, Maj Gen Cristovà£o Artur Chume basuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Karere ka Ancuabe i Cabo Delgado. Nyusi kandi yari kumwe na Major General Vincent Nyakarundi i Cabo Delgado aho yagiye mu ruzinduko rw’akazi. Itsinda ry’Ingabo […]

Ethiopia:Umubare w’abarimo kwicwa n’inzara watumbagiye

Umubare w’abicwa n’inzara n’uw’abana bava mu mashuri ukomeze kuzamuka umunsi ku wundi, aho imiryango Iharanira uburengnzira bwa muntu ivuga ko birimo gufata indi ntera Nk’uko bivugwa n’urwego rw’umuvunyi muri Ethiopia, abantu bagera kuri 400 batekerezwa ko aribo bamaze kwicwa n’inzara mu mezi atandatu ashize mu turere twa Tigray na Amhara. Ibihumbi by’abana bavuye mu ishuri […]

Kagame ni we wenyine nshaka ko tuganira: Tshisekedi

Perezida Félix Antoine Tshisekedi yatangaje ko u Rwanda rwonyine ari rwo yifuza ko baganira ku makimbirane akomeje kubera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ingabo za RDC zimaze igihe zirwanira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’inyeshyamba za M23 Kinshasa ivuga ko zishyigikiwe n’u Rwanda. Ibihugu birimo u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, […]

Tshisekedi yabwiye abanye-Congo ko atagishoje intambara ku Rwanda

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yisubiriye ku sezerano ry’uko azashoza intambara ku Rwanda yari yarahaye abanye-Congo. Mu mpera z’umwaka ushize ubwo uyu mugabo yasozaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza, ni bwo yabwiye abaturage be ko nibaramuka bamutoye mu byo yateganyaga harimo gusaba Inteko Ishinga Amategeko kumwemerera agashoza intambara ku […]

Tshisekedi yiyemeje gukora ibishoboka byose akadobya amasezerano y’u Rwanda na EU

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yarahiriye gukora ibishoboka byose akadobya amasezerano y’ubufatanye mu byerekeye ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro u Rwanda ruheruka gusinyana n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Yabitangaje mu ijoro ryacyeye ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru. Ku wa 19 Gashyantare ni bwo ayo masezerano yasinyiwe i Bruxelles mu Bubiligi. Ku ruhande rw’u […]

Umunyarwanda yirukanwe muri Tour du Rwanda anacibwa amande

Umunyarwanda Ngendahayo Jérémie ukinira ikipe ya May Stars, yakuwe muri Tour du Rwanda anacibwa amande azira gufata ku modoka. Uyu musore yakoze ayo makosa ku wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare, ubwo hakinwaga agace ka kane ka Tour du Rwanda kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu. Amande ya Frw 290,000 ni yo uyu musore yaciwe, […]

Tour du Rwanda:Umufaransa Pierre Latour niwe wegukanye etape ya gatanu

Irushanwa rya Tour du rwanda rikomeje kuzenguruka igihugu rikomeje gutungurana ku bakinnyi , aho bakomeje kugenda basimburanwa, gusa igikomeje guhangwa amaso ni nde munyarwanda uzaza hafi mu basiganwa dore ko kugeza ubu ntawe uregukana agace runaka cyangwa umwenda w’umuhondo. Umufaransa Pierre Latour ukinira TotalEnergies ni we wegukanye Agace ka Gatanu ka Tour du Rwanda 2024 […]

Perezida Salva Kiir wa Sudan y’Epfo yageze mu Rwanda

Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi wa EAC Salva Kiir Mayardit yageze mu Rwanda, aho aje mu ruzinduko rw’akazi. Akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Vincent Biruta. Uruzinduko rwa Salva Kiir, ruje rukurikira urwo perezida wa Pologne Andrzej Sebastian Duda aherutse kugirira mu Rwanda muri uku kwezi.

Ghana:Kubembereza abatinganyi bizarangirana n’ukwezi kwa Werurwe

Inteko ishinga amategeko ya Ghana ivuga ko umunshinga wo kunonosora itegeko rihana abatinganyi uraba urangiye mu kwezi kwa Werurwe 2024. Uyu mushinga w’itegeko uvuga ko uzajya ugaragaraho ubutinganyi azajya afungwa imyaka itatu, mu gihe uharanira uburenganzira bw’abatinganyi azakatirwa igifungo cy’imyaka 10 muri gereza. Abanyamadini , asenga mu buryo bwa gakondo, basaba ko uyu munshinga wakwihutishwa […]

Dani Alves yakatiwe igifungo cy’amezi 54

Urukiko rwo mu mujyi wa Barcelona muri Espagne rwakatiye umunya-Brésil Dani Alves igifungo cy’imyaka ine n’igice (amezi 54), nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gufata ku ngufu. Alves w’imyaka 40 y’amavuko yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga FC Barcelona. Muri uku kwezi ni bwo urukiko rwamuburanishije ku cyaha cyo gusambanya ku ngufu umukobwa bari bahuriye mu kabyiniro k’i […]

Inzara ikomeje kuvuza ubuhuha mu Mujyi wa Goma

Mu mujyi wa Goma , haravugwamo inzara ikabije nyuma y’uko intambara ihuza M23 na FARDC ifashashe indi ntera.. Iyi ntambara yatumye inzira zitaba nyabagendwa bitewe n’uko uyu mujyi ugoswe.Abahaturiye bavuga ko mu gihe iyi ntambara yaba ikomeje, ishobora gusiga Goma mu mapfa itazapfa kwikuramo Umubyeyi umwe waganiriye na RFI, yavuze ko amasoko yose mato yagemuriraga […]

Gen David Sejusa ashyigikiye ko u Rwanda rufasha M23

Gen (Rtd) David Sejusa Tinyefuza wahoze mu ngabo za Uganda, yagaragaje ko ashyigikiye kuba u Rwanda rwaha ubufasha umutwe wa M23 bijyanye no kuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo yarinjije mu ngabo zayo abarwanyi b’umutwe wa FDLR. Ibihugu bitandukanye birangajwe imbere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bufaransa bimaze iminsi bishyira igitutu […]

RDC yijunditse EU iyihora amasezerano yasinyanye n’u Rwanda

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yijunditse Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, nyuma y’amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butangiza ibidukikije uheruka gusinyana n’u Rwanda. Ku wa 19 Gashyantare ni bwo ayo masezerano yasinyiwe i Bruxelles mu Bubiligi. Ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, mu gihe ku ruhande […]

Ururimi rw’Ikinyarwanda ruratabarizwa

Inzego bireba zirimo Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ziratabariza ururimi rw’Ikinyarwanda nyuma y’uko bigaragaye ko ikoreshwa ryarwo riri inyuma y’urw’icyongereza. Ubushakashatsi bugaragaza ko Ikinyarwanda gikoreshwa gake cyane ku byapa ndetse n’izindi nyandiko kuko iyo rutavangiye rukoreshwa ku kigero cya 15%, mu gihe iyo kivanzwe n’izindi ndimi gukoreshwa ku kigero cya 48%. Ibi byagarutsweho bivuye muri raporo […]

Kenya:Pasiteri Mackenzie n’umugore we biyicishije inzara bananirwa kuburana

Ku wa kabiri, umucamanza wo muri Kenya yategetse ko Pasiteri Mackenzie n’umugore we Rhoda Maweu bajyanwa kwa muganga igitaraganya nyuma yo kwiyicisha inzara bakananirwa kuburana. Mackenzie n’umugore we bafunganwe n’abandi bantu 94 bashinjwa ibyaha birenga 200 .Benshi muri bo nabo biyicishije inzara kugirango babe barekurwa ariko biba iby’ubusa kuko umucamanza Alex Ithuku yahise asaba ko […]

Imbaraga za gisirikare nta gisubizo zizazana: AU ibwira RDC

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), wasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda gukemura amakimbirane bifitanye biciye mu nzira y’ibiganiro, ubiburira ko intambara nta gisubizo izigera izana. Ibihugu byombi bimaze igihe bidacana uwaka, ahanini bitewe n’uko RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. U Rwanda ruhakana ibyo birego ahubwo […]

Gasogi United yisasiye APR FC, iyisezerera mu Gikombe cy’Amahoro

Ikipe ya Gasogi United yageze muri ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro, nyuma yo gusezerera APR FC kuri penaliti 4-3. Iyi kipe ya Kakooza Nkuliza Charles yari yakiriye APR FC kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’irangiza warangiye amakipe yombi anganya 0-0. Ni nyuma y’ubanza na bwo yari yaguyemo miswi 0-0. APR FC […]

U Rwanda rwashyikirije u Burundi impunzi 96

Leta y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Gashyantare yashyikirije iy’u Burundi impunzi 96, nyuma yo kwiyandikisha zisaba gutaha mu gihugu cyazo ku bushake. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo izo munzi zigize icyiciro cya 65 zinjiye mu Burundi zambukiye ku mupaka wa Nemba wo mu karere ka Bugesera. 75 mu batashye babaga […]

Tour du Rwanda:Agace ka Karongi-Rubavu kegukanywe n’umubiligi

William Lecerf ukomoka mu Bubiligi akaba asanzwe anakinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo Team niwe wegukanye agace ka kane ka Tour du Rwanda kavaga i Karongi kerekeza i Rubavu ku ntera y’ibilometero 93. Ku rutonde rusange William Junior Lecerf yari uwa gatatu, akaba ahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa. Ikipe ya Soudal Quick-Step Devo Team […]

Frw miliyoni 795 yatikiriye mu kubaka icyanya cy’inganda cya Nyabihu cyadindiye

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yasobanuye ko hari abayobozi bafatiwe ibihano abandi bakurikiranwa n’inzego zirimo iz’ubutabera bazira Frw miliyoni 795 yapfushijwe ubusa hubakwa icyanya cy’inganda cya Nyabihu. Minisitiri Ngabitsinze yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama, ubwo yitabaga abadepite ngo asobanure aho gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kubaka ibyanya by’inganda hirya […]

Bigenda bite iyo M23 ifatiye mpiri abasirikare ba Monusco ku rugamba?

Uko iminsi ishira niko intambara ikomeza gukara mu gice cy’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni intambara ihuje Umutwe wa M23 n’Igisirikare cya Leta ya Congo kibifashijwemo n’bafatanyabikorwa bacyo barimo ingabo z’Abarundi iza SADC,abacanshuro ,Wazalendo utaretse umutwe wa FDLR uvuga rikijyana ukanaba warashinje imizi muri iki gihugu. Uretse FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bahanganye na M23, […]

Nyuma y’imyaka 110 Abadage bahishe ubwato mu Kivu bwamaze kuboneka

Itsinda ry’abashakashatsi ryahishuye ubwato abadage baroshye mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rutsiro nyuma yo kubukoresha mu ntambara ya mbere y’isi yose. Ubwato bwashakishwaga ni ubwiswe ‘Bodelschwingh abadage bakoreshaga ariko bakaza kuburoha mu Kivu.Kugeza ubu rero iri tsinda riri mu byishimo nyuma yo kubutahura ariko kugeza ubu ntiburashyirwa ahabona. Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri […]

Loni yafatiye ibihano 6 barimo Jenerali wa FDLR na Lt Col Willy Ngoma

Akanama k’umutekano ka Loni ku wa Kabiri kafatiye ibihano abantu batandatu, nyuma yo kubashinja kugira uruhare mu bikorwa bihungananya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abafatiwe ibihano nk’uko VOA yabitangaje barimo ‘Jenerali’ wo mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, abayobozi bakuru bo mu mutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, […]

Amerika yasabye u Rwanda na RDC guhunga imanga ibigusha mu ntambara bihagazeho

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gukora ibishoboka byose, bigasubira inyuma biva mu gisa nk’umuryango ubyinjiza mu ntambara yeruye birimo. Amerika yatanze ubwo busabe mu ijoro ryacyeye ubwo i New York hari hateraniye inama y’akanama k’umutekano ka Loni. Leta y’u Rwanda iheruka gutanga integuza y’uko yafashe ingamba […]

Izindi mpunzi z’Abarundi 100 zabaga mu Rwanda zigiye guhunguka

Zimwe mu mpunzi z’Abarundi zari zimaze igihe mu Rwanda ziyemeje gutaha mu gihugu cyabo ku bushake. Ni imunzi zigera ku 100 zafashe icyemezo cyo gutaha mu gihugu cy’amavuko.Biteganyijwe ko ziribuhagaruke kuri uyu wa Gatatu taliki 20 Gashyantare2024 zerekeza I Burundi Muri izi mpunzi harimo abagera kuri 78 bo mu miryango 38 yabaga mu hinkambi ya […]

Minisitiri w’Intebe wa RDC yeguye

Jean Michel Sama Lukonde wari umaze imyaka itatu ari Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yeguye ku mirimo ye. Perezidansi ya RDC ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare ari bwo Sama Lukonde yashyikirije ubwegure bwe Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Ntabwo higezwe […]

U Bufaransa bwongeye gusaba FARDC guca umubano na FDLR

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yongeye gusaba Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) guhagarika imikoranire zifitanye n’umutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. FDLR igizwe ahanini n’Interahamwe zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, iri mu bafasha Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu ntambara zirimo n’umutwe wa M23. U Rwanda kandi […]

Tour du Rwanda:Umunya Colombia Restrepo Valencia yatwaye agace ka gatatu

Nyuma y’uko ku munsi w’ejo umunya Israel Premier Tech yatwaye agace ka Kabiri ka tour du Rwanda,kuri ubu umunya colombia niwe wegukanye ahgace ka gatatu. Jhonatan Restrepo Valencia umunya colombia, usanzwe uzwi muri Tour du Rwanda, niwe wegukanye agace ka gatatu, ahita anaba umukinnyi umaze kwegukana uduce twinshi mu mateka y’iri siganwa turimo n’akaherukaga kwerecyeza […]

Imodoka zifite ibirahure byijimye zaciwe i Goma

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, zakumiriye mu mujyi wa Goma imodoka zifite ibirahure byijimye. Ni icyemezo cyafashwe na Guverineri w’iyo ntara, Général-Major Peter Cirimwami Nkuba. Izo modoka zishinjwa kuba “isoko y’umutekano muke” muri uriya mujyi utuwe n’ababarirwa muri miliyoni ebyiri. Abafite imodoka zifite ibirahure byijimye i Goma bahawe amasaha 72 ngo babe bamaze kubihindura. Kuva […]

Ruhango:Abanyerondo batemaguwe hakoreshejwe imihoro

Abantu bataramenyekana bivugwa ko bari abajura , bitwikiriye ijoro batemagura abanyerondo bane bacungaga umutekano .Byabereye mu Mudugudu wa Bunyankungu, Akagari ka Mutara, Umurenge wa Mwendo ho mu Karere ka Ruhango. Abaturage babwiye itangazamakuru ko aba banyerondo baguye mu gico cy’abo bagizi ba nabi ahagana mu gicuku gishyira igitondo cyo kuri uyu wa kabiri,hanyuma bane muri […]

Israel yateguje kugaba ibitero kuri Hamas no mu gihe cya Ramadan

Leta ya Israel itangaza ko no mu gihe cy’igifungo cya abayisilamu (Ramadan) giteganyijwe mu kwezi gutaha kwa Werurwe,izakomeza kugaba ibitero ku mutwe wa Hamas mu gihe utazaba wafunguye imbohe zayo. Benny Gantz,umusirikare wabaye minisitiri w’Ingabo wa Israel, yihanangirije ko ingabo zabo ziteguye kurushaho kwinjira mu bice byose bya Gaza no mu gihe cya Ramazani.Avuga ko […]

Héritier Luvumbu yakiriwe kwa Jean Pierre Bemba

Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yakiriye Héritier Luvumbu uheruka gusubira muri RDC avuye mu Rwanda. Luvumbu yahoze akinira Rayon Sports mbere y’uko iyi kipe isesa amasezerano bari bafitanye. Byari nyuma y’ibihano yari yafatiwe na FERWAFA yari yamuhagaritse amezi atandatu atagaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru, kubera igikorwa cya politiki yari […]

Igitutu kuri Macky Sall kirimo kugabanuka

Abakandida 15 kugeza ubu bamaze kwemererwa kwitabira amatora y’umukuru w’igihugu muri Senegal nyuma y’icyemezo cy’urukiko rurinda iremezo ry’itegeko nshinga rya Senegal cyanze iyimurwa ry’amatora Uru rukiko rwangiye Macky Sall kwigiza inyuma amatora , rwanzura ko agomba kuba muri uyu mwaka aho kuba mu mwaka utaha. Ni nyuma y’uko uyu muyobozi kuri uyu wa Mbere yatangaje […]

Rurangiranwa muri filime z’urukozasoni yapfuye yiyahuye

Umunyamerikakazi Kagney Linn Karter uzwi muri filime z’urukozasoni, yapfuye yiyahuye nk’uko Polisi yabyemeje. TMZ yatangaje ko uyu mugore wari ufite imyaka 36 y’amavuko yapfuye ku wa Kane w’icyumweru gishize aguye muri leta ya Ohio. Umuyobozi wa Polisi ya Amerika mu mujyi wa Parma Karter yapfiriyemo yabwiye kiriya gitangazamakuru ko yiyahuriye iwe mu rugo. Amakuru yatanzwe […]

Nangaa yemeza ko AFC igiye kujya i Kinshasa gukuraho Tshisekedi

Umuyobozi w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo, avuga ko urugendo rwo kubohora Congo rugikomeje kuko ngo Perezida Tshisekedi yamaze kurenga umurongo utukura ndetse ku buryo akwiye gufungwa . Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Libre, yavuze ko bitewe n’ubwicanyi,kuvangura amoko,kugoreka inzego z’ubutabera byaranze Perezida Tshisekedi,ari bimwe mu byagaragaje ko yamaze kurengera ku buryo AFC yiteguye kumukura […]

Gen. Saà¯d Chanegriha ari mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Algeria, Gen. Saà¯d Chanegriha, ari mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Mutarama ni bwo Gen Chanegriha yageze i Kigali, yakirwa ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali na Brig Gen Patrick Karuretwa usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe imibanire mpuzamahanga mu ngabo z’u […]

Kylian Mbappé yasinyiye Real Madrid kuri make

Umufaransa Kylian Mbappé yasinyiye Real Madrid amasezerano yo kuyikinira mu myaka itanu iri imbere, nk’uko amakuru aturuka muri Espagne abivuga. Ni nyuma y’iminsi mike uyu musore amenyesheje PSG asanzwe akinira ko mu mpeshyi y’uyu mwaka azatandukana na yo. Ikinyamakuru Marca cyanditse ko mu byumweru bibiri bishize ari bwo Mbappé yasinye muri Real Madrid. Ni nyuma […]

Tour du Rwanda:Etape ya kabiri yegukanywe n’umunya Israel

Mu gace gakinwe bwa mbere muri Tour du Rwanda ka Muhanga -Kibeho, kegukanwe n’umunya Israel Itamar Einthorn ukinira ikipe ya Israel- Premier Tech. Ni agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2024 ka Muhanga- Kibeho kigaragarijwemo n’abanyarwanda cyane n’ubwo byarangiye batakegukanye. Ni agace kagaragayemo guhatana cyane, aho abakinnyi batatu barimo Umunyarwanda Munyaneza Didier ukinira Team […]

Gorilla FC yirukanye Gatera asimbuzwa Minnaert wigeze gutoza Rayon Sports

Nyuma y’uko umutoza wa Gorilla FC bwana Gatera Mousa yirukanwe, iyi kipe yahise imusimbuza umubiligi Ivan Jacky Minnaert wagizwe umutoza mukuru. Gatera Mousa,n’abamwungirije basezerewe ku cyumweru nyuma yo kumara imikino itanu yikurikiranya nta ntsinzi babona muri Shampiyona. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ni bwo ubuyobozi bwa Gorilla FC bwemejwe ko bwasinyishije ndi mutoza […]

Martin Fayulu yaregeye Afurika Yunze ubumwe u Rwanda na Uganda

Martin Fayulu, Perezida w’ishyaka rya politiki ryita ku bwenegihugu n’iterambere (ECIDé) yandikiye abakuru b’ibihugu na guverinoma bitabiriye inama ya 37 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) yabereye i Addis Abeba,gucyemura bwangu ikibazo cy’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC watewe n’imitwe yitwaje intwaro bishyigikiwe n’u Rwanda na Uganda. Fayulu, avuga ko kandi Afurika yunze ubumwe igomba gucyemura ikibazo […]

Perezida Kagame na Tshisekedi bagiye kongera guhurira mu biganiro

Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nta gihindutse vuba aha bazahurira mu biganiro bigamije guhoshya umwuka mubi uri hagati y’ibihugu bayoboye. Byatangajwe n’umuvugizi wa Tshisekedi, Tina Salama, ubwo ku Cyumweru yaganiraga n’umunyamakuru Blaise Makasi wa Radio Okapi. Ku wa Gatanu tariki ya 16 Gashyantare ba Perezida Kagame na […]

Goma: Intambara y’amaraso hagati ya FARDC na Wazalendo yaguyemo 5

Abasirikare batatu ba FARDC n’abarwanyi babiri ba Wazalendo bapfuye, nyuma y’ubushyamirane bwahurije impande zombi mu mujyi wa Goma. Byabereye ahitwa Lac-Vert ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare. Amakuru avuga ko ubwumvikane buke hagati y’abasirikare ba FARDC na bamwe mu rubyiruko rwa Wazalendo, ari yo ntandaro y’amakimbirane yahuje impande zombi, mbere yo guhana urufaya rw’amasasu. Dedesi […]

U Rwanda rwasabye Amerika kuruha ibisobanuro

Leta y’u Rwanda yasabye iya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuyiha ibisobanuro, nyuma y’”imvugo ivuguruzanya” iki gihugu giheruka kugaragaza ku bijyanye n’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC. Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Minisiteri yazo y’Ububanyi n’Amahanga, ku wa 17 Gashyantare zashinje u Rwanda kugira uruhare mu kuzambya umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, […]

Afurika yunze Ubumwe yamaganye ibitero bya Israel ku banye Gaza

Abayobozi mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika bagaye banamagana ibitero bya Israel mu Ntara ya Gaza , basaba ko iyi ntambara yashyirwaho iherezo vuba na bwangu. Byagarutsweho mu nama yabereye mu murwa mukuru wa Etiyopiya Addis Ababa ku wa Gatandatu taliki 17 Gashyantare 2024.Mu ngingo zitandukanye harimo n’ibikomeje gukorerwa abanye Palisitina. Umuyobozi wa komisiyo y’Umuryango […]

Amerika mu nzira zitera inkunga ya Miliyoni 60$ igisirikare cya Ukraine

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden , atangaza ko imfashanyo ya Miliyoni 60 z’amadorali ziri mu nzira yo gushyirwa mu gisirikare cya Ukraine mu guhangana n’Uburusiya. N’ubwo ngo iyo ngingo biteganyijwe ko izatorwa mbere yo gushyirwa mu bikorwa, ngo hari icyizere ko bigiye kugerwaho bityo Ukraine ngo ikubaka igisirikare gifite ubushobozi bwo […]

Miss Rwanda 2009 yibarutse undi mwana

Nyampinga w’u Rwanda 2009 , Bahati Grace yiburutse undi mwana w’umuhungu nyuma y’undi w’imfura yabyaranye nk’umuhanzi Muhire William uzwi nka K8 Kavuyo. Uyu mwana w’umuhungu yavutse ku wa 13 Gashyantare 2024 nk’uko miss Bahati Grace yabyitangarije abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Yagaragaje ko umuryango we wishimiye kwakira uyu mwana. Uyu mwana wa kabiri Bahati yibarutse,yamubyaranye […]

U Rwanda rwafashe ingamba zo guhangana n’indege z’intambara za FARDC

Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje amahanga ko yamaze gufata ingamba zo guhangana n’indege z’intambara z’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mu gihe zaba zirugabyeho ibitero. U Rwanda rwemeje ayo makuru biciye mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yasohoye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 18 Gashyantare 2024. Ni nyuma y’uko Perezida Félix Antoine Tshisekedi […]

Perezida wa Somalia yahuriye n’uruva gusenya muri Ethiopia, atabarwa n’uwa Djibouti

Guverinoma ya Somalia yatuye umujinya iya Ethiopia, nyuma y’uko inzego z’umutekano z’i Addis-Abeba zitambitse Perezida Hassan Sheikh Mohamud zikamubuza kwitabira inama y’Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Addis-Abeba habereye inama isanzwe ya 37 y’Inteko Rusange yahuje abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Perezida […]

Kagame yasoje inshingano yari amaze imyaka 8 afite muri AU, asimburwa na Ruto

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gashyantare, yasoje manda ye nk’Umuyobozi ushinzwe amavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Ni inshingano Umukuru w’Igihugu wahise asimburwa na Perezida William Ruto wa Kenya yari amaranye imyaka umunani. Perezida Kagame yazisoreje i Addis-Abeba muri Ethiopia, aho kuri uyu wa Gatandatu yari yitabiriye inama isanzwe ya […]

I Mweso M23 yongeye gukorogana na FARDC n’ihuriro ryayo

Kuri uyu wa gatandatu, imirwano yongeye gukara hagati ya FARDC n’umutwe wa M23 mu gace ka Mweso, Bashali na Mokoto muri Teritwari ya Masisi. Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko iyi mirwano yahanganishije impande zombi yagiye isatira ibindi nbice Mbuhi. Nta makuru menshi yatanzwe kuri iyi mirwano, gusa abanyamakuru begamiye kuri Leta na sosiyete […]

FARDC irashinja drones za RDF kurasa ku ndege zayo z’intambara

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kirashinja RDF cy’u Rwanda kugaba igitero cya za drones ku ndege zacyo z’intambara zari ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma. Umuvugizi wa FARDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko, yavuze ko icyo gitero cyabaye saa munani z’urucyerera rwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya […]

Chris Froome wegukanye Tour de France inshuro 4 ari mu bazitabira Tour du Rwanda

Mu gihe habura amasaha macye ngo hatangire irushanwa ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda, hari umwihariko uzagaragaramo nk’uko byatangajwe.Umwihariko w’iri rushanwa ni uko harimo abakinnyi n’amakipe aremereye. Ku nshuro ya 16 mu Rwanda hagiye gukinwa isiganwa, Tour du Rwanda, ni isiganwa rigiye gukinwa n’ibihangange aho umunani bakinnye isiganwa rikomeye rya Tour de France Kuri iki […]

Afurika y’Epfo yasubijwe imirambo y’abasirikare bayo baherutse kugwa muri Congo

Imibiri y’abasirikare babiri bo muri Afurika y’Epfo biciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC) basubijwe mu gihugu cyabo kuri uyu wa Gatanu taliki 16 Gashyantare 2024, naho abakomeretse ngo bakomeje kwitabwaho. Ku ya 14 Gashyantare 2024 ,nibwo igisasu cyaguye muri kimwe mu birindiro by’ingabo bya Afurika y’Epfo bikomeretsa abasirikare batatu ba SANDF abandi babiri […]

Polisi yavuze igishobora kuba cyateye inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya Kigeme

Polisi mu Ntara y’Amajyepfo itangaza ko hacyekwa umuriro w’amashanyarazi ko ariwo waba wabaye intandaro y’inkongi y’umuriro yibasiye isoko ry’impunzi za Kigeme ribarizwa mu Karere ka Nyamagabe . Byatangajwe n’umuvugizi wa Polisi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitiyaremye gusa ngo amakuru arambuye ku cyateye iyi nkongi aracyashakishwa. Yavuze ko ari isoko […]