U Rwanda rwivanye muri CEEAC kubera RDC

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko rwamaze gufata icyemezo cyo kuva mu muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC), kubera ko wagizwe igikoresho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibifashijwemo na bimwe mu bihugu biwugize. U Rwanda rwemeje ko rwamaze kuva muri uyu muryango biciye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga. Iri tangazo […]

Frank Ribéry yahaye inkwenene Cristiano Ronaldo

Umufaransa Frank Ribéry yahaye inkwenene Cristiano Ronaldo, nyuma y’uko uyu munya-Portugal atangaje ko ku bwe umukinnyi wagahawe igihembo cya Ballon d’Or ari uwatwaye igikombe cya UEFA Champions league. Kuri ubu impaka zikomeje kuba nyinshi k’ugomba gutwara Ballon d’Or y’uyu mwaka, nyuma y’uko umwaka w’imikino wa 2024/25 ushyizweho akadomo. Umufaransa Ousmane Dembélé nyuma yo gutwarana na […]

RDC iri kwitambika u Rwanda ngo iruvutse kuyobora CEEAC

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangiye gukora ibishoboka byose, mu rwego rwo kwitambika u Rwanda ngo irubuze kuyobora Umuryango w’Ubukungu wo mu bihugu byo muri Afurika yo hagati (CEEAC). Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Kamena ni bwo i Malabo muri Guinée-Equatoriale hatangiye inama y’abakuru b’ibihugu bigize uriya muryango. Ni inama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu […]

Amerika yashyize RDC mu kato

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabujije abaturage bazo gukorera ingendo mu bihugu 21 byo hirya no hino ku Isi, birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. RDC cyo kimwe n’ibihugu bashyizwe mu gatebo kamwe bashyizwe ku rwego rwa kane. Leta ya Amerika isobanura ko ibihugu biri kuri uru rwego nk’ibiteje cyane ikibazo, ikindi ikaba idafite ubushobozi […]

Nangaa yateguje ko M23 igiye gusimbura FARDC

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo M23, yatangaje ko mu gihe cya vuba kiri imbere uyu mutwe ari wo uzasimbura Igisirikare cya RDC cyamaze gusenyuka. Nangaa yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana n’umushakashatsi Alaix Destexhe. Uyu munyapolitiki wahoze akuriye Komisiyo y’Amatora muri RDC, yasezeranyije abanye-Congo ko AFC iriho ku bwabo ndetse ikanaba amizero yabo. Nangaa […]

Tshisekedi yatunguye Kayikwamba, amuha indabyo

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahaye indabyo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Thérèse Wagner Kayikwamba, nk’uburyo bwo kumushimira. Tshisekedi yatunguriye Kayikwamba mu nama y’abaminisitiri yaraye ibereye mu biro bye. Muri iyi nama, Perezida wa RDC yashimye icyo yise intambwe ifatika igihugu cye kimaze gutera ku ruhando rwa dipolomasi mpuzamahanga, “by’umwihariko […]

Amafoto y’intasi igisirikare cy’u Burundi cyungutse

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), cyatangaje ko cyungutse abasirikare bari bamaze igihe bahagwa amahugurwa mu bijyanye no gukora ubutasi. Ku wa Kane tariki ya 5 Kamena ni bwo ziriya ntasi zasoje amahugurwa y’amezi atandatu zakoreraga ahitwa Kinanira. FDNB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko ziriya ntasi zayo nyuma yo guhabwa imyamyabushobozi zasabwe “gukoresha ubumenyi […]

La Fondation pour la Paix de Bill Clinton critique le système judiciaire de la RDC

Dans un Communiqué de Presse La Fondation Bill Clinton pour la paix dénoncer la détention arbitraires , emprisonnement illégaux et lenteur procédures judiciaires par la Justice Congolaise informé apre la mort du Général Sikatende décédés a l’hôpital Militaire du Camp Tshatshi le 04 Juin 2025 a Kinshasa en RDC. L’ONG affirme que la raison de […]

Zabyaye amahari hagati ya Trump na Elon Musk

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Elon Musk, nyuma y’uko uyu muherwe bari banasanzwe ari inshuti anenze itegeko ryerekeye ingengo y’imari riherutse gutorwa. Umubano w’aba bagabo bombi icyakora wari usanzwe urimo agatotsi, kuva ubwo Musk yarekaga inshingano zo kuba umuyobozi w’ikigo gishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’umutungo […]

Tshisekedi yahoberanye na mukeba we Fayulu

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahuye anagirana ibiganiro n’umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe. Ku wa Kane tariki ya 3 Kamena ni bwo Tshisekedi yakiriye Fayulu n’abari bamuherekeje mu biro bye. Uyu munyapolitiki yaherukaga gusaba Tshisekedi ko bahura, bakaganira uko barokora RDC ibyago bibangamira inzego ndetse n’ubusugire bwayo. Ni […]

Tchad yihimuye kuri Trump

Leta ya Chad yahagaritse gutanga Visa ku baturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu rwego rwo gusubiza iki gihugu ku cyemezo giheruka gufata cyo gukumira abanya-Tchad ku butaka bwacyo. Ku wa Gatatu tariki ya 4 Kamena ni bwo Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe icyemezo cyo gukumira mu gihugu cye […]

Rayon Sports irakoza imitwe y’intoki kuri myugariro w’Umugande

Ikipe ya Rayon Sports iri mu nzira zo kwegukana myugariro w’umunya-Uganda, Nicholas Mwere. Mwere w’imyaka 24 y’amavuko, amaze imyaka ubiri akinira ikipe ya Bull FC y’iwabo. Amakuru avuga ko ibiganiro hagati ya Gikundiro n’uyu myugariro ukina inyuma ibumoso bigeze kure, kugira ngo azaze guha akazi Hakim Bugingo usanzwe akinira iyi kipe. Mu mwaka ushize w’imikino […]

M23 yahamagaje intumwa yari yarohereje mu mishyikirano i Doha

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wamaze guhamagaza intumwa wari warohereje i Doha muri Qatar gushyikirana na Leta ya Congo. Izi ntumwa za M23 zahamagajwe i Goma, nyuma y’iminsi 30 ziri mu biganiro na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umunyamakuru wigenga Steve Wembi usigaye yegereye M23 ndetse n’ihuriro […]

Trump yakumiriye abarimo Abarundi muri Amerika

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakumiriye ku butaka bw’igihugu cye abaturage b’ibihugu bigera kuri 20, birimo u Burundi. Trump yatangaje ko kiriya cyemezo yaraye afashe kiri mu rwego rwo “kurinda igihugu [cye] ibyihebe by’abanyamahanga.” Mu bihugu 19 abaturage babyo bakumiriwe muri Amerika, harimo 12 yakumiriye burundu. Ni ibihugu byiganjemo ibyo ku […]

AFC/M23 yahaye Birato yari yaragize Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo inshingano nshya

Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, ryahamagaje Birato Rwihimba Emmanuel wari umaze igihe gito uhaye inshingano zo kuba Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, rimuha inshingano nshya. Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Birato yari yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo. Byari nyuma y’iminsi mike M23 yigaruriye Umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iriya ntara. […]

Uwahoze ari Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo yinjiye muri M23

Marcelin Cishambo wahoze ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Gatatu yakiriwe mu mutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Cishambo yabaye Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo kuri ubu ifite igice kinini kigenzurwa na M23 hagati ya 2010 na 2017, ku butegetsi bwa Joseph Kabila Kabange. M23 yemeje ko yamaze […]

Dr. Habineza wa Green Party agiye kujyana leta y’u Rwanda mu nkiko 

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Frank Habineza, yatangaje ko agiye kujyana leta y’u Rwanda mu nkiko kugira ngo ivaneho ibigo binyuzwamo abantu by’igihe gito bizwi nka Transit Centers. Habineza amaze igihe agaragaza ko ibi bigo bikwiye kuvaho, kuko bifungirwamo abantu mu buryo budakurikije amategeko ndetse bikanabafata nabi. Uyu munyapolitiki yongeye […]

Imodoka ya BMW 116D igurishwa ku giciro gito cyane (Amafoto)

Imodoka imwe yo mu bwoko bwa BMW 116D yashyiriwe ku isoko uwifuza kuba yayitunga ikaba iye ku kuguzi cye. BMW116D iri mu zihagazeho zisanzwe zikorwa n’uruganda rwa BMW rwo mu Budage ruri mu zifite izina riremereye ku Isi. Iyi yashyizwe ku Isoko yakozwe mu Ukwakira 2016 ndetse ikaba ifite ‘Climatisations’ zirakora neza. Igiciro ku wifuza […]

Minisitiri Constant Mutamba yitabye ubushinjacyaha yitwaje abavoka 20

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, ku wa Kabiri yitabye ubushinjacyaha bumukurikiranyeho kunyereza za miliyoni y’amadorali yari agenenewe kubaka gereza. Mutamba yari aherekejwe n’abavoka 20. Uyu mugabo yitabye umushinjacyaha, mu gihe yari yaravuze ko atazigera yitaba uyu mushinjacyaha avuga ko na we ubwe hari ibyaha akekwaho. Mutamba kandi akurikiranweho kunyereza umutungo […]

Perezida Kagame yasuye ku ishuri Abanyarwanda 5 biga muri ENSIA

Perezida Paul Kagame uri i Algiers muri Algérie, yasuye ishuri rya leta ya kiriya gihugu ryigisha ibijyanye n’Ubwenge Buhangano (ENSIA). Umukuru w’Igihugu yasuye ririya shuri ku wa Kabiri tariki ya 3 Kamena, ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe muri Algérie. Ishuri Perezida Paul Kagame yasuye, risanzwe ryigamo abanyeshuri batanu b’Abanyarwanda. Imwe mu mafoto yashyizwe hanze […]

U Rwanda na Algérie byasinyanye amasezerano mashya 12

U Rwanda na Algérie ejo ku wa Kabiri byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego nshya 12, zirimo ubwikorezi bwo mu kirere no gukuraho visa. Umuhango wo gusinya aya masezerano wakurikiye ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Algérie, Abdelmadjid Tebboune. Umukuru w’Igihugu ari muri kiriya gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika, mu ruzinduko rw’akazi […]

Samsung 250 yegereje Abanyarwanda ‘Cookers’ zigezweho

Sosiyete ya Samsung 250 icuruza telefoni mu Rwanda n’ibindi bikoresho bigezweho, yamaze gushyira ku isoko ‘Cookers’ zigezweho. Cookers iyi sosiyete yamaze kugeza ku isoko, zifite umwihariko w’uko zifite ‘gaz’ ndetse n’ishyiga ry’amashanyarazi. Ibi bivuze ko mu gihe utetse gaz ikagushirana ushobora guhita wimura inkono ukayicomeka ku ishyiga ry’amashanyarazi. Ni ishyiga ritwara Frw 80 ku isaha […]

Tshisekedi yaba yemereye Fayulu umwanya ukomeye muri Guverinoma

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko yaba yaramaze kwemeranya na Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ko azamugira Minisitiri w’Intebe. Tshisekedi amaze iminsi yiyegereza abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ngo bakore Guverinoma bahuriyeho bise iy’ubumwe bw’igihugu. Ni icyemezo Tshisekedi yafashe, nyuma yo kubona ko abenshi mu banye-Congo bari batangiye […]

Perezida Kagame kwa Abdelmadjid Tebboune

Perezida Paul Kagame ari i Algiers muri Algérie, aho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Kamena yatangiye uruzinduko rw’akazi. Amakuru y’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame i Algiers, yemejwe n’abarimo Ambasade ya Algérie i Paris mu Bufaransa. Iyi Ambasade ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko Perezida Kagame yagendereye kiriya gihugu cyo mu majyaruguru […]

M23 yabwiye abaturage ko igiye gufata umwe mu mijyi yo muri Walikale

Amakuru aturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko umutwe wa M23 uri kongera ingabo mu birindiro byawo bitandukanye, muri za Teritwari za Masisi na Walikale. Amakuru avuga ko mu mpera z’icyumweru gishize ari bwo M23 yongereye cyane ingabo n’ibikoresho mu bice bitandukanye. Nko mu bice bya Masisi-Nyabyondo-Kasopo na Nyabyondo-Kinyumba ho muri Masisi; amakuru […]

Abasirikare ba UPDF bateye Diviziyo ya Polisi, bahondagura Komanda wayo

Polisi ya Uganda yatangaje ko ifatanyije n’Igisirikare cy’iki gihugu bataye muri yombi abasirikare 13, nyuma yo kugaba igitero kuri Diviziyo ya Polisi iri mu karere ka Wakiso bahondagura abapolisi barimo n’uyikuriye. Byabaye ejo ku wa Mbere tariki ya 2 Gicurasi. Polisi ya Uganda mu itangazo yasohoye, yasobanuye ko intandaro yatumye bariya basirikare barwana n’abapolisi kugeza […]

Amakamyo arenga 260 yikoreye ibitwaro bya SADC amaze guca mu Rwanda 

Amakamyo 263 yikoreye ibitwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare by’ingabo umuryango wa SADC wari warohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni yo amaze guca ku butaka bw’u Rwanda abicyura. SADC yari yarohereje mu burasirazuba bwa RDC biriya bikoresho ndetse n’ingabo, mu rwego rwo gufasha ku rugamba ingabo za leta ya kiriya gihugu mu ntambara zirwanamo […]

Tshisekedi yemeye guhura n’umwanzi we Fayulu 

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yemeye guhura na Martin Fayulu basanzwe badacana uwaka mu rwego rwo kurokora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Tshisekedi yemeje ko yiteguye guhura n’uriya munyapolitiki abinyujije mu muvugizi we, Tina Salama. Yanditse ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter ati: “Perezida wa Repubulika arashimira gukunda igihugu […]

‘Ibitero by’iterabwoba’ bya FDLR na FDNB byibasiye Abanyamulenge 

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Mbere wamaganye wivuye inyuma ibitero ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kugaba ku baturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yasobanuye ko “ibitero by’iterabwoba” iri huriro ririrmo Ingabo za Leta ya RDC (FARDC), iz’u Burundi […]

Gén. Luboya yavuze impamvu FARDC yatangiye gukubitwa n’inyeshyamba za Thomas Lubanga

Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Gén. Johnny Luboya, yatangaje ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri kwicwa n’inyeshyamba ziyobowe na Thomas Lubanga, bitewe n’uko zimaze igihe zaracitse intege. Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi, ubwo yavaga imuzi ibibazo bitandukanye byugarije ingabo za RDC ziri mu bikorwa […]

LGD iravuga ko Matata Ponyo yaburiwe irengero

Ishyaka Leadership et Gouvernance pour le Développement (LGD), riravuga ko umuyobozi waryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Augustin Matata Ponyo yaburiwe irengero. Matata Ponyo yabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC hagati ya 2012 na 2017, ku butegetsi bwa Joseph Kabila. Ishyaka rye mu itangazo ryasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Gicurasi, ryavuze ko […]

Mukobwa dore icyo wakora ugaca ukubiri n’impfundiko

Muri iki gihe abakobwa bose usanga bifuza gusa neza bijyana no gutera neza bityo bikabongerera igikundiro. Mu byongera igikundiro harimo no kugira amaguru meza abereye ijisho. Kuri wowe mukobwa wibazaga icyagufasha kugira amaguru meza, uhereye ubu ugiye gusubizwa. Dore bimwe bizagufasha kugira amaguru meza: 1. Imirasire y’izuba rya kare cyane mu gitondo: Ugomba kwambara ijipo […]

Ab’i Goma baburiwe ku bibasu bihandagaye

Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (CICR), yatanze impuruza ku bisasu byinshi byandagaye mu bice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Inzobere mu bijyanye no gukurikirana ingaruka intwaro zishobora kugira ku baturage begereye uduce zirimo muri CICR, Destin Nalanda, yavuze ko ibice bimwe byo mu mujyi wa Goma biri mu byandagayemo ibiturika byinshi. Nalanda yasobanuye ko ibi bisasu […]

Ndayishimiye yibasiriye u Rwanda kwa Museveni

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku wa Gatatu yongeye kwibasira u Rwanda, arushinja guteza umutekano muke mu karere. Perezida w’u Burundi yarwikomeye i Kampala muri Uganda, ubwo yavugiraga ijambo mu nama ya 12 yo ku rwego rwo hejuru y’urwego rw’ubugenzuzi bw’akarere ku mahoro, umutekano n’ubufatanye kuri RDC imaze iminsi ibera i Entebbe mu biro bye. […]

 Umugore wa Col. Besigye yatakambiye Museveni 

Umugore wa Col. Dr. Kizza Besigye, Winnie Byanyima, yatakambiye Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda amusaba gufungura uriya munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe. Byanyima yatakambiye Museveni, nyuma y’uko ubutabera bwa Uganda bwari bumaze gufata icyemezo cyo kumwangira kurekurwa by’agateganyo. Besigye usanzwe ari umuyobozi w’Ishyaka FDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi, afunzwe kuva mu mpera z’umwaka ushize akurikiranweho […]

Inkumi yari yatumwe kwica Gen. Sematama wa Twirwaneho yafashwe

Ku wa Kane tariki ya 29 Gicurasi, muri Centre ya Mikenke hafatiwe umukobwa wari watumwe kwica Général de Brigade Sematama Charles ukuriye umutwe wa Twirwaneho. Amakuru avuga ko ubwo uwo mukobwa yageraga  mu Mikenke yari yashatse uko yagera ku basirikare bamufasha kumuha numéro ya Telefoni y’uriya Jenerali. Bivugwa ko yifashishije umwe mu badamu bagemura mu […]

Joseph Kabila yahuye n’abayobozi ba M23

Joseph Kabila Kabange umaze hafi icyumweru mu mujyi wa Goma, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi yahuye n’abayobozi b’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23. Mu bahuye na Kabila barimo Corneille Nangaa usanzwe ari umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo ndetse na Bertrand Bisimwa usanzwe ari Perezida w’umutwe wa M23. Nangaa abinyujije ku […]

Ibyihebe birigamba kwica abasirikare ba FADM na RDF

Umutwe w’iterabwoba wa Ansar Al Sunnah wo muri Mozambique, urigamba kwicira abasirikare ba Mozambique n’ab’u Rwanda mu bitero uvuga ko uheruka kugaba. Uyu mutwe ubicishije ku miyoboro unyuzaho icengezamatwara, muri iki cyumweru wigambye igitero uvuga ko wagabye ku kigo cya gisirikare cy’ingabo za Mozambique kiri mu karere ka Macomia ho ntara ya Cabo Delgado. Ni […]

Kabila yahuye n’abayobozi gakondo bo muri Kivu y’Amajyaruguru

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatanu yakiriye anagirana ibiganiro n’abayobozi gakondo bo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Kabila ari i Goma kuva ku Cyumweru gishize. Yahatahukiye nyuma y’igihe kinini aba mu buhungiro yari yaragiyemo muri 2023. Yahuye na bariya bayobozi gakondo, mu gihe ejo ku […]

M23 yatangaje umubare w’abantu baguye mu rugamba rwo gufata Goma

Umutwe wa M23 watangaje ko abantu 874 ari bo bamenyekanye ko baguye mu mirwano yasize muri Mutarama uyu mwaka wigaruriye Umujyi wa Goma. Uyu mutwe wabitangaje kuri uyu wa Mbere, mu kiganiro wahaye itangazamakuru. Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo M23 yigaruriye Goma nyuma yo kuyirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya […]

Museveni yagaragaje uko Habyarimana na Mobutu babaye imvo y’amakimbirane yo muri RDC

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yagaragaje ko intandaro y’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yabaye Politiki z’amoko zatijwe umurindi n’abanyamahanga, kuva mu gihe cy’ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal wari Perezida w’u Rwanda na Mobutu Sese Seko wari uwa Zaïre. Museveni yabigarutseho ku wa Gatatu tariki ya 28 Werurwe, ubwo yagezaga ijambo […]

Ba ‘Commanders’ ba RDF n’Igisirikare cya Tanzania mu nama i Nyagatare

Abayobozi b’ingabo z’ibihugu by’u Rwanda na Tanzania, bari mu nama y’umutekano y’iminsi itatu iri kubera mu karere ka Nyagatare. Ni inama impande zombi ziri guhuriramo ku nshuro ya 12. Yatangiye ku wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi, ikaba izasoswa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi. Ba ‘Commanders’ bayitabiriye ni abayobora ingabo zikorera ku […]

U Rwanda rwamaganye ubutegetsi bwa M23 muri Kivu zombi

U Rwanda ruri mu bihugu 12 byamaganye “ubutegetsi bubangikanye” n’ubwa leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo umutwe wa M23 umaze igihe warashyizeho mu bice byo mu burasirazuba bwa kiriya gihugu ugenzura. Umwanzuro wamagana buriya butegetsi wafatiwe mu nama ya 12 yo ku rwego rwo hejuru y’urwego rw’ubugenzuzi bw’akarere ku mahoro, umutekano n’ubufatanye kuri RDC […]

Bwa mbere Joseph Kabila yagaragaye mu ruhame kuva yagera i Goma (Amafoto)

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagaragaye ku nshuro ya mbere ari mu ruhame nyuma yo kugera mu mujyi wa Goma amazemo iminsi. Ku Cyumweru gishize ni bwo Joseph Kabila yageze mu mujyi wa Goma ugenzurwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23, nyuma y’igihe kirekire aba muri Afurika y’Epfo, […]

Jenerali ukuriye abajepe ba Tshisekedi yandagaje Kabila, ashimangira ko akwiye urupfu

Umuyobozi w’umutwe w’abasirikare bashinzwe kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yibasiye Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu, agaragaza ko akwiye urupfu. Général-Major Ephraïm Kabi Kiriza yibasiye Kabila ku wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi, ubwo we n’abasirikare ayoboye bari bahuriye mu kigo cya gisirikare cya Camp Colonel […]

Mukwege yashimangiye ko Kabila akoreshwa n’u Rwanda 

Umuganga akanaba n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Dr. Denis Mukwege, yashimangiye ibyo leta y’i Kinshasa ivuga by’uko Joseph Kabila Kabange yaba akoreshwa n’u Rwanda. Kabila wayoboye RDC hagati ya 2001 na 2019, amaze igihe ashinjwa n’ubutegetsi bw’i Kinshasa kuba akorana n’umutwe wa M23 buvuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda. Ni ibirego […]

Pyramids yishimiye gutwara shampiyona ya Misiri, igikombe gihabwa Al Ahly 

Ikipe ya Pyramids FC yaraye yishimiye gutwara igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Misiri, mu gihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru muri iki gihugu ryamaze kugiha Al Ahly bari bagihataniye. Ku mugoroba wo ku wa Gatatu ni bwo amakipe yombi yakinaga imikino ya kamarampaka yanasoje shampiyona ya Misiri. Al Ahly yanyagiye Pharco FC ibitego 6-0, na […]

Perezida Ruto yasabye imbabazi Tanzania

Perezida William Ruto wa Kenya yasabye imbabazi Tanzania, nyuma y’iminsi hatutumba umwuka mubi hagati ya kiriya gihugu n’icye. Ruto yasabiye imbabazi mu masengesho yo gusabira igihugu cye azwi nka National Prayer Breakfast. Ni imbabazi yanasabye Uganda. Yagize ati: “Ku baturanyi bacu ba Tanzania, niba twarabakoshereje mu buryo ubwo ari bwo bwose, turasaba imbabazi. Kuri bagenzi […]

Perezida Kagame yasabye Tokayev kuzasura u Rwanda 

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi, yahaye ubutumire mugenzi we wa Kazakhstan, Kassym-Jomart Tokayev bwo kuzasura u Rwanda. Umukuru w’Igihugu ari i Astana muri Kazakhstan, mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri ari kugirira muri iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya. Kuri uyu wa Kane we na mugenzi we bagiranye ibiganiro […]

Abasirikare 2 ba RDF baguye muri Centrafrique bagiye gushimirwa

Sergent Major Fiston Murwanashyaka na Caporal Eliakim Niyitegeka bombi bo mu ngabo z’u Rwanda (RDF), bagiye gushimirwa n’Umuryango w’Abibumbye kubera ubwitange bagiye bagaragaza mu bikorwa byo kugarura amahoro bakaza no kubiburiramo ubuzima. Aba basirikare bazashimirwa ejo ku wa Kane tariki ya 29 Gicurasi 2025, mu birori bizabera ku cyicaro cya Loni i York York muri […]

U Burundi bwabujije abayobozi babwo gutega RwandAir 

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko abayobozi bose bo muri iki gihugu babujijwe gutega indege za RwandAir, mu gihe bari gukorera ingendo mu mahanga. BWIZA yabihishuriwe na Dr. Frank Habineza, umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, na we wabibwiwe n’umwe mu nshuti ze zegereye ubutegetsi bw’u Burundi. Ati: “Ejobundi hari […]

Perezida Kagame yageze i Astana (Amafoto)

Perezida Paul Kagame yamaze kugera i Astana muri Kazakhstan, aho yamaze gutangira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri. Umukuru w’Igihugu akigera muri iki gihugu yakiriwe ku kibuga cy’indege na mugenzi we, Kassym-Jomart Tokayev. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi, Perezida Paul Kagame azahurira mu nama yo mu muhezo na mugenzi we wa Kazakhstan, […]

U Rwanda ahubwo nirujye runakora Drones z’intambara: Dr. Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr. Frank Habineza, yatangaje ko yishimiye cyane kubona u Rwanda rusigaye rukora imbunda, avuga ko runakoze za drone z’intambara byaba byiza kurushaho. Ku wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi ni bwo i Kigali habereye imurikabikorwa ryari rigamije kwerekana urwego ibihugu bya Afurika bigezeho mu kubaka […]

Twarimo twikinira: Perezida Macron nyuma yo kurya urushyi rwa Brigitte

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yateye utwatsi ibyo gukubitwa urushyi n’umugore we, avuga ko ababashinje gushwana bavuze ibintu uko bitari. Ejo ku wa Mbere ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho yerekana Perezida w’u Bufaransa akubitwa urushyi mu isura na Madamu we, ubwo bari mu muryango w’indege bitegura gusohoka. Ni amashusho yafatiwe ku kibuga cy’indege […]

Perezida Kagame ategerejwe muri Kazakhstan 

Perezida Paul Kagame ategerejwe i Astana muri Kazakhstan, aho agomba kugirira uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ibiri. Ni uruzinduko Umukuru w’Igihugu agomba gutangira ku wa Gatatu tariki ya 28 Gicurasi 2025, mbere yo kurusoza bucyeye bwaho. Uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri kiriya gihugu giherereye rwagati ku mugabane wa Aziya, rwabanjirijwe n’urwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb […]

Gen. Muhoozi yasabye imbabazi Gen. Salim Saleh

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye imbabazi se wabo Gen. Salim Saleh amusezeranya ko agiye kwirinda kongera kuvuga u Budage mu kanwa ke. Kuva mu mpera z’icyumweru gishize umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Uganda n’u Budage, nyuma y’uko Igisirikare cy’iki gihugu cyo mu majyaruguru y’u Rwanda gishinje Ambasaderi w’u Budage gushyigikira […]

Perezida Macron yakubiswe urushyi n’umugore we

Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yakubiswe urushyi na Madamu we Brigitte ubwo aba bombi barimo batongana. Macron yahuriye na ririya sanganya muri Vietnam, aho we na madamu we batangiriye uruzinduko bari kugirira mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’umugabane wa Aziya. Amashusho ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yerekana Perezida w’u Bufaransa akubitwa urushyi na Madamu we, ubwo […]

Impuruza ya M23 kuri Jenoside ingabo zirimo iz’u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge

Umutwe wa M23 watanze impuruza kuri Jenoside uvuga ko ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo riri gukorera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge. Uyu mutwe mu itangazo waraye yasohoye, wavuze ko bariya baturage bari “gukorerwa Jenoside n’ihuriro rigizwe na FARDC, FDLR, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi ku manwa y’ihangu.” Umuvugizi wa M23, Lawrence […]

M23 yasubije uwavuze ko kuva Goma yafatwa na yo ibintu byazambye kurushaho

Umutwe wa M23 watangaje ko wamagana wivuye inyuma icyo wise amakuru y’ibihuha ari gutangazwa na Leta ya RDC n’inshuti zayo, avuga ko kuva wafata Goma muri Mutarama uyu mwaka, umutekano muri uriya mujyi warushijeho kuzamba. Uyu mutwe wasubizaga Umujyanama Mukuru w’ubutumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri RDC (MONUSCO) ushinzwe kurinda abasivile, Williams Teohna. Uyu […]

Kabila twari tubizi ko ari Umunyarwanda: Umuyobozi w’ishyaka rya Tshisekedi

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Augustin Kabuya, yibasiye Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa kiriya gihugu kugeza agaragaje ko atari umunye-Congo. Kabuya yasubizaga Kabila, ku ijambo uriya wayoboye RDC imyaka 18 aheruka kugeza ku banye-Congo. Kabila mu ijambo rye yagaragaje ko imiyoborere mibi y’ubutegetsi bwa Perezida Félix […]