Ramaphosa yemereye RDC Ingabo zo kuyifasha kwivuna abarimo M23
Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo, yijeje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zo kuyifasha kwigobotora imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwayo. Ramaphosa yijeje RDC izi ngabo muri iki cyumweru, ubwo yari i Windhoek muri Namibia ahaheruka kubera inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa SADC yigaga kuri Congo. Yagize ati: “Afurika y’Epfo yiteguye gutanga […]
Gukora imibonano ku mugore uri mu gihembwe cya kabiri cyo gutwita biraryoha cyane

Bisanzwe bimenyerewe ko umugore atwita amezi 9, bisobanuye ko muri ayo mezi iyo uyagabanyije mu bihembwe usanga umugore atwita ibihembwe 3. Muri ibyo bihembwe byose , umugore ufite umugabo aba yemerewe kuba yakora imibonano mpuzabitsina mu gihe yumva nta nkomyi , yumva afite ubushake. Mu gihembwe cya mbere ubwo ni ukuvuga amezi atatu ya mbere […]
Wari uziko kurya vubavuba byagutera isepfu? Dore ibindi biyitera n’uko yayihagarika
Abantu benshi usanga bagira ikibazo cyo gusepfura ariko ntibamenye uko bashobora kwivura.Ubundi kugirango umuntu asepfure biba byaturutse ku mihindagurikire y’umubiri aho usanga igice kitwa Diaphragm gisa ni kifunze bityo umwuka ukabura aho unyura. Gusepfura biterwa n’impamvu zikubiye mu mu buryo bubiri: Hari uburyo bwo mu bigaragara inyuma no mu buryo bw’imitekerereze. Mu buryo bwo mu […]
Umukinnyi wa APR FC yasabye imbabazi umusifuzi yadomye umutwe
Mugisha Bonheur ‘Casemiro’ ukina hagati mu kibuga mu kipe ya APR FC, yasabye imbabazi umusifuzi Ishimwe Didier nyuma yo gukoreshwa n’umujinya bikarangira amukubise umutwe. Byabaye kuri uyu wa Gatatu mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza cy’Igikombe cy’Amahoro APR FC yaguyemo miswi na Kiyovu Sports igitego 1-1. Kwitonda Alain’Bacca’ ni we wafunguriye APR FC ku gitego […]
Gakenke: Habarurema waherukaga kugwirirwa n’ikirombe yatabawe ari muzima
Umusore witwa Habarurema waherukaga kuburirwa irengero nyuma yo kugwirwa n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro yacukuraga, yabonetse kuri uyu wa Kane ari muzima. Mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi ni bwo uyu musore w’imyaka 23 y’amavuko yagwiriwe n’ikirombe kiri mu murenge wa Ruli. Ni ikirombe bivugwa ko gifite uburebure bwa metero ziri hagati ya […]
Kenya:Havumbuwe indi mirambo 12 y’abategetswe kwiyiriza ubusa ,abamaze gupfa bose ni 145

Imibare y’abakirisitu bapfiriye mu ishyamba rya Shakahora ikomeje gutumbagira nyuma y’aho kuri uyu wa Gatatu habonetse indi mirambo 12 yiyongera ku 133 yari yarabonetse. Igikorwa cyo gukomeza gushakisha abapfiriye muri iryo shyamba, ntikigeze gihagarara kuko buri gihe niko hakorwa iperereza ababonetse bagasuzumwa ngo harebwe koko niba ari inzara yaturutse ku kwiyiriza ubusa. Kuri uyu wa […]
Inzuki zigeze kwica abantu 1000, zigabije abarokotse impanuka ya bus hafi kubica

Abantu 6, barimo umugore n’umwana we we w’imyaka 8 , bitabye imana nyuma y’uko imodoka (Bus),ihirimye mu kibaya cyari kirimo inzuki abasigaye zibahundagaraho. Mu ntangiro z’iki cyumweru, nibwo muri Nicaragua, habereye isanganya ubwo bus y’abanyeshuru yari itwaye abarenga 20, yataye umuhande imanuka mu kibaya cyari kirimo inzuki zikomoka muri afurika zirabigabiza zirabarya hafi kubura ubuzima. […]
Kuvuka kuri se w’umuzungu na nyina w’umwirabura mu byashegeshe ubuzima bwa Bob Marley

Iyo uvuze injyana ya Reagge , abenshi bumva umuhanzi Bobo Nesta Marley ukomoka mu gihugu cya Jamaika. Uyu muhanzi yazamuye iyo njyana ayishyira ku rundi rwego aho mu myaka yashize n’uyu munsi usanga igikunzwe n’abatari bacye. Bob Marley ubusanzwe, yavutse taliki 6 Gashyantare 1945, aza kwitaba Imana taliki 11 Gicurasi mu 1981 aguye mu mujyi […]
Col Doumbouya yirukanye Gén Sadiba Koulibaly nyuma y’amasaha 24 amugize Minisititi
Colonel Mamadi Doumbouya uyoboye Guinée-Conakry mu buryo bw’inzibacyuho yirukanye ku mirimo Gén Sadiba Koulibaly, nyuma y’amasaha 24 amugize Minisititi. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 09 Gicurasi ni bwo Doumbouya yari yagize Gén Koulibaly Minisitiri ushinzwe iterambere ry’imijyi ndetse n’imiturire. Byari nyuma yo kumwambura inshingano z’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Guinée akamusimbuza Général de […]
Icy’Amahoro: Rayon Sports yabirinduye Mukura, APR FC na Kiyovu rubura gica
Ikipe ya APR FC yaguye miswi na Kiyovu Sports igitego 1-1, mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza w’Igikombe cy’Amahoro amakipe yombi yari yahuriyemo kuri uyu wa Gatatu. APR FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’agapingane wabereye kuri Stade ya Bugesera. Ni umukino watangiranye no gusatirana ku mpande zombi, bisaba umunota wa 23 w’umukino ngo […]
Yolo The Queen, Ikimenyetso ku buhehesi bivugwa ko Hamonize yigishijwe na Diamond
Umuhanzi Harmonizer, uzwi cyane nka Konde Boy, aravugwaho kuzamura urwego mu gukunda abagore nyuma y’uko yamaze igihe kinini mu biganza by’umuhanzi Diamond Platinums nawe ujya avugwaho ubuhehesi bukabije. Mu minisi ishize nibwo ku binyamakuru bitandukanye, hakwirakwiye amakuru y’uko Harmonizer yatandukanye n’uwari umukunzi we Kajala Fridah ndetse uyu muhanzi anasiba Tatto yari yarashyize ku mubiri we […]
DRC:Abana babiri batoraguwe bareremba hejuru y’ amazi yahitanye ababyeyi babo

Muri kivu y’Amagepfo muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa inkuru y’abana babiri batoraguwe n’abagiraneza ubwo babasangaga bareremba hejuru y’amazi. Ababatabaye bavuze ko babasanze ku nkombe z’ikiyaga cya cyivu, Bikaba bivugwa ko bashobora kuba bari bahamaze nibura iminsi itatu bareremba hejuru y’amazi. Delphin Birimbi ukuriye société civile muri Kalehe yabwiye BBC dukesha iyi nkuru, ko […]
Inkende yatawe muri yombi yambikwa amapingu izira gusakambura inzu

Ku mbuga nkoranyambaga , hakomeje gusakara amafoto y’inkende yatawe muri yombi izira gusakambura amabati yari asakaye ku nzu. Mu mashusho yafashwe agaragaza inkende yari iri hejuru y’inzu ifite umujinya ari nako igenda ikura amabati hejuru y’inzu y’umuturage.Ushinzwe gucunga umutekano kuri iyo nzu akimara kubona ibiri kuba yahise afata iyo nkende ayambika amapingu. Amakuru avuga ko […]
Patrick washinjwe gufata kungufu mu 1994 yagizwe umwere nyuma yo gufungwa imyaka 29

Umugabo witwa Patrick Brown ubarizwa muri Leta ya Louisiana mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bwa Leta Zunze ubumwe za Amerika,yarekuwe n’urukiko kuri kuri uyu wa mbere taliki 8 Gicurasi 2023, nyuma y’uko agizwe umwere ku cyaha cyo gufata ku ngufu. Uyu mugabo w’imyaka 49, ngo yasohotse muri Gereza nyuma yo kumaramo imyaka 29 aho yari yarakatiwe […]
Sergio Busquets yasezeye FC Barcelona yandikiyemo amateka
Umunya-Espagne Sergio Busquets yatangaje ko azatandukana na FC Barcelona ubwo umwaka w’imikino wa 2022/23 uzaba urangiye, nyuma y’imyaka 15 ayikinira. Iyi kipe y’i Catalunya yemeje aya makuru binyuze mu mashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo. Ni amashusho Busquets agaruka ku bihe byiza yagiriye muri Barà§a kuva ayigezemo akiri umwana muto kugeza urugendo rwe nk’umukinnyi wayo […]
Turahirwa Moses yemereye urukiko ko yamaze imyaka hafi 2 anywa urumogi
Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions, yemereye imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge, avuga ko yamaze imyaka igera kuri ibiri arunywera mu Butaliyani aho yabaga. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Gicurasi ni bwo Turahirwa yagejejwe imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatangiye kumuburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. […]
Umuraperi Riderman yararozwe akajya aruka amaraso ariko aryumaho

Umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman yatangaje ko bigeze kumuroga ariko arabiceceka bimenywa n’abari bamuri hafi gusa. Kumenyekana kw’aya makuru byatunguranye kuko usanga akenshi bimenyerewe ko iyo hagize ikintu runaka kiba ku byamamare runaka, usanga bihita bikwirakwira hose, byaba kumaradiyo cyangwa ku mbuga nkoranyambaga. Aya makuru Riderman yayashyize hanze, mu mpera zicyumweru gishize aganira na […]
Col Doumbouya yirukanye Gén wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cye
Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, Colonel Mamadi Doumbouya, yirukanye ku mirimo Gén Sadiba Koulibaly wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Igihugu cye. Itangazo rivana Gen Koulibaly ku mirimo ryasomewe kuri Televiziyo y’Igihugu mu ijoro ryakeye. Uyu musirikare yahise asimburwa na Général Ibrahima Sory Bangoura wari umaze umunsi umwe avanwe na Perezida Doumbouya […]
Acide itera ikirungurira iturukahe?

Ni kenshi mujya mwumva umuntu avuga ko arwaye ikirungurira ariko hakaba hari n’ababyumva ntibamenye ibyaribyo kuko batarakirwaraho. Ubundi umuntu urwaye ikirungurira biba byatewe n’aside (Acide) izamuka mu gifu hakazamuka ibintu bisharira kandi bisa n’ibitwika umuhogo umuntu akumva atameze neza. Kugirango iyo Acide izamuke ahanini biba byatewe n’uko igice gihuza umuhogo n’igifu cyiba cyagize ikibazo bikabangamira […]
Se wa Messi yagize icyo avuga ku makuru yerekeza umuhungu we muri Al Hilal
Jorge Messi usanzwe ari se wa Lionel Messi ndetse akaba ari na we ushinzwe gukurikirana inyungu ze, yatangaje ko nta kipe iyo ari yo yose umuhungu we aremerera ko azayerekezamo mu mpeshyi y’uyu mwaka. Ni ibikubiye mu itangazo uyu musaza yasohoye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Gicurasi 2023. Yagize ati: “Rwose nta kintu […]
Lionel Messi mu nzira zisanga Cristiano muri Soudi Arabia

Amakuru akomeje gucicikana mu mikino , ni uko Lionel Messi agiye kwerekeza mu gihugu cya Soudi Arabia mu kwezi kwa Nyakanga . Amakuru yamaze kwemezwa ko Messi yasinye amasezerano ya miliyoni 522 z’amayero (EURO),ngo yerekeze mu ikipe ya Al nassr isanzwe ikinamo Cristiano Ronaldo. Ni nyuma y’uko mu minsi ishize yari yahagaritswe na Paris Saint […]
Undi muyobozi muri FERWAFA yeguye, hatumizwa Inteko rusange idasanzwe
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutumiza Inteko rusange izahuza abanyamuryango baryo; bikaba byitezwe ko izaseserezwamo Komite nyobozi kuri ubu iyoboye ririya shyirahamwe. Iyi nteko rusange izaterana ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2023, ikazabera muri LEMIGO Hotel ku Kimihurura. FERWAFA yatumijeho abanyamuryango bayo nyuma y’iyegura rya Inspector of Police Umutoni Claudette wari usanzwe […]
Yakodesheje umwicanyi ngo yice abana be atazagira uwo aha ku mitungo

Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu cy’Uburusiya , yemejwe itabwa muri yombi ry’umugore w’umupfakazi wakodesheje umwicanyi kabuhariwe kugirango amwicire abana be batatu bityo ntazagire uwo araga imitungo. Police yo mu gace ka Krasnoyarsk, ikimara kumenya ayo makuru ngo yahise imuta muri yombi nyuma yo kwishyura umwicanyi amafaranga ya mbere mu gihe andi yari kuyamuha umugambi yacuze […]
Umwami Charles III na Boris Johnson baba baratonganiye i Kigali
Umunyamakuru Guto Harri wahoze ari umuyobozi ushinzwe itumanaho mu biro bya Boris Johnson, yahishuye ko uyu wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatonganye n’umwami Charles III wa kiriya gihugu bapfa amasezerano yerekeye kwakira abimukira u Rwanda rwasinyanye n’u Bwongereza. Aba bombi ngo batonganiye i Kigali muri Kamena umwaka ushize, ubwo bari bahitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu […]
Dore ibihugu 10 by’Afurika bifite abaturage benshi banywa urumogi
Ibibihugu byinshi ku isi ntabwo byemerewe kunywa ibiyobyabwenge by’umwihariko ikiyobyabwenge cy’urumogi. Ikoreshwa ry’urumogi hari ibihugu bimwe bibyemerewe ariko bigakorwa hatanzwe uburenganzira ariko hari n’ibindi bihugu bifite abaturage barunywa bitemewe ugasanga babikora bacungana na Leta. Mu bihugu bya Afurika, harimo ibifite abaturage benshi bakoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi aho usanga ibarurishamibare ryabo iri hejuru cyane ugereranyije n’ibindi bihugu. […]
Martin Fayulu arashinja Tshisekedi kumwibira ibirego ashyira kuri Kagame
Umunyapolitiki Martin Fayulu, arashinja Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa batavuga rumwe kumwiba imvugo ikubiyemo ibirego bombi bamaze igihe bashyira kuri Perezida Paul Kagame. Hashize igihe kirekire Fayulu ashinja Perezida Paul Kagame kuba afite umugambi wo gucamo ibice Congo Kinshasa; ndetse uyu mugabo ari mu babaye inkomarume mu kwenyegeza ibirego by’uko u Rwanda rwaba […]
Drake yahishuye igihugu cyo muri Afurika afitemo inkomoko

Umuhanzi Drake ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko afite amaraso yo muri Afurika mu gihugu cya Nigeria. Aubrey Drake Graham uzwi nka Drake, abinyujije kuri ku rubuga rwa Instagram yahishuye ko 30 % by’inkomoko ye ari muri Nigeria. Uyu muraperi ifoto yeretse abakunzi be (Screen shot) yagaragaje ko se umubyara […]
Cristiano ngo abarabu baramushutse asimbuza ibyishimo bye amafaranga

Umukinnyi Cristiano Ronaldo, bikomeje kuvugwa ko ashobora kuva mu ikipe ya Al nassr akagaruka mu ri shampiona y’Ubwongereza cyangwa agasubira muya espagne. Impamvu nyamukuru ishobora gutuma ava muri iyi kipe yo muri Soudi arabia, ngo nuko atisanzurara. Umunya brazil Livaldo, wakanyujijeho mu makipe atandukanye arimo nka Real Madrid, yavuze ko Ronaldo yashutswe na kontaro ibyibushye […]
Kivu y’Amajyepfo: Abishwe n’ibiza barenze 400, abarenga 4,000 baburirwa irengero
Abantu barenga 400 ni bo bimaze kumenyekana ko bahitanwe n’imyuzure yatewe n’imvura idasanzwe iheruka kwibasira agace ka Kalehe ko mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo; mu gihe abarenga 4,000 bakomeje kuburirwa irengero. Iyi mvura idasanzwe yaguye ku wa Kane w’icyumweru gishize. Sosiyete Sivile yo muri Kivu y’Amajyepfo yatangaje ko imirambo y’abantu barenga 400 ari yo kugeza […]
Nkore iki? Nsigaye nkunda imibonano kuburyo numva naba indaya itishyurwa

Umukunzi wacu yatwandikiye adusaba inama nyuma y’uko yashatse umugabo ari isugi ariko nyuma akaba asigaye akunda imiboinano kugeza ubwo ngo yumva yumva yaba indaya. Yagize ati”nitwa Samila(Izina ntabwo ari irye bwite), ntuye i Nyamirambo ku mumena,iwacu twavutse turi umuryango wifashije ariko unasenga .Twakuze dutoza kubaha no kutiyandarika kugeza ubwo nashatse umugabo nkiri isugi. N’ubwo nari […]
Urupfu rw’umunyamakuru Isma rwatumye Bobi Wine ashinja Museveni intege nke
Umuhanzi Bobi Wine arashinja leta ya Uganda iyobowe na Perezida Museveni kugira intege nke, nyuma y’urupfu rwa Tusubilwa Ibrahim Isma Olaxess uzwi nka Isma Olaxess cyangwa Jajja Iculi. Uyu Jajja yishwe mu mpera z’icyumweru dusoje, nyuma y’uko arasiwe mu modoka n’abantu bataramenyekana kugeza ubu. Hakimara kumenyekana ayo makuru, Bobi Wine usanzwe ari umuhanzi akaba anabarizwa […]
Gen Sadiba Koulibaly yahishuye icyatumye Col Doumbouya yirukana intasi nkuru ya Guinée
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Guinée-Conakry, Gen Sadiba Koulibaly, yasobanuye impamvu Col Mamadi Doumbouya uboye kiriya gihugu mu buryo bw’inzibacyuho aheruka kwirukana abarimo uwari ukuriye ubutasi bwa gisirikare. Mu mpera z’ukwezi kwa Mata ni bwo Colonel Doumbouya yirukanye ku mirimo Lt Col Ismael Keita wari ukuriye ubutasi bwa gisirikare. Icyo gihe ntihatangajwe amakosa uyu musirikare yari […]
Ibipfunsi byavugije ubuhuha hagati y’abadiplomate b’Uburusiya na Ukraine

Muri Turukiya ku kicaro cy’inteko ishingamategeko y’ibihugu bikora ku nyanja y’Umukara , bihuriye mu muryango PABSEC ifite ikicaro, habereye imirwano yashyamiranyije abadiporomate b’Ububurusiya ndetse naba Ukraine. Ni inama yari yahuje ibihugu bihuriye muri uwo muryango hagamijwe kwiga ku iterambere ry’ubukungu bihuza ibyo bihugu kuri uyu wa kane. Ibyari inama byaje gutungurana bihinduka imirwano njyarugamba, aho […]
Zari yashimagije Shakib amurutisha abandi bagabo bose bamurongoye

Zari Hassan yashimagije Shakib Lutaya uherutse kumwambika impeta nyuma y’uko bari bamaze hafi imyaka ibiri bari mu rukundo. Zari yarutishije uyu Shakib abandi bagabo yabanye nabo , kuko ngo we yakoze ibyo batamukoreye birimo kumwambika impeta , nk’ikimetso cy’urukundo amufitiye.Ibi rero ngo bimusunikira kukumukunda kuruta abandi. Umwe muri abo ngo uyu Shakib aruta, ni Ivan […]
Umwami Charles III w’u Bwongereza yimikiwe imbere y’abarimo Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Gicurasi, yitabiriye umuhango wo kwimika umwami Charles III w’u Bwongereza. Ni umuhango wabereye ahitwa Westminster Abbey i Londres. Umwami Charles III wambitswe ikamba ry’ubwami na Musenyeri wa Canterbury, Justin Welby; yimikanwe n’umwamikazi w’u Bwongereza, Camilla. Umwami Charles III nyuma yo kwimikwa yarahiriye kuyoborana abaturage “ubutabera […]
Leta yagaragaje isomo u Rwanda rwigiye ku biza biherutse guhitana abantu 131

Mu ntangiro z’uko kwezi kwa Gicurasi 2023, nibwo hamenyekanye amakuru y’abantu bahitanywe n’ibiza by’imvura byibasiye tumwe mu turere two mu ntara y’Amajyepfo, Amajyaruguru ndetse n’uburengerazuba. Ni amakuru y’incamugongo kuko imibare y’abantu babuze ubuzima yagiye imenyekana ihereye ku bantu 52 ariko uko amasaha yagiye azamuka kugeza ubu ikaba ibarirwa muri 131 ariko umwe akaba akomeje gushakishwa […]
Zabyaye amahari hagati y’u Burusiya n’abacanshuro ba Wagner
Umutwe w’abacancuro wa Wagner watangiye gusubiranamo na Leta y’u Burusiya ushinja kudaha abarwanyi bawo boherejwe mu ntambara yo muri Ukraine intwaro zihagije. Wagner imaze igihe ifasha Ingabo z’u Burusiya mu ntambara zimaze umwaka n’amezi atatu zirwanama n’iza Ukraine. Umuyobozi wa Wagner, Yevgeny Prigozhin, ku wa Gatanu yatangaje ko bitarenze tariki 10 Gicurasi azakura abarwanyi be […]
Abadashyigikiye ubwami mu Bwongereza batangiye kwigaragambya

Mu gihe habura amasaha abarirwa ku ntoki ngo umwami Chales wa III arahire ku mugaragaro, abadashyigikiye ubwami batangiye kwigaragambya. Ni umuhango wari utegerejwe n’abatari bacye, aho abaturage benshi batangiye gukikiza imihanda umwami ari bunyuremo ajya mu rusengero i Westminster Abbey aho ari burahirire. Abadashyigikiye ubwami nawe bariraye ku ibaba aho bafite ibirango bigaragaza ko batabyishimiye.Ni […]
Ne-Yo asaba kuba se w’abana yabyaranye n’umugore wamusenyeye

Umuhanzi Ne-Yo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika arasaba kuba Se w’abana be 2 bato yabyaranye n’umugore wabaye imbarutse yo gutandukana n’uwo bari barashakanye. Ne-Yo yasabye ubutabera ko bwamuhesha uburenganzira akagira ububasha bwo kurera abana be yabyaranye na Sade. Abana Nyeyo yabyaranye na Sade ni Braiden na Brixton, ariko akaba yarababyaye abanaga n’uwahoze ari […]
Kambogo Ildephonse wari Meya wa Rubavu yegujwe
Inama njyanama y’akarere ka Rubavu yafashe icyemezo cyo kweguza Kambogo Ildephonse wari umaze umwaka n’igice ari Umuyobozi w’akarere ka Rubavu. Amakuru yizewe BWIZA yamenye ni uko njyanama ya Rubavu yateranye saa tanu z’ijoro ryakeye; mbere yo gufata icyemezo cyo kweguza Meya Kambogo mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu. Uwahaye amakuru iki gitangazamakuru yavuze ko […]
Rayon Sports na APR FC zaba zashoye imari muri Musanze FC ngo ihagame Kiyovu Sports
Abakinnyi b’Ikipe ya Musanze FC biravugwa ko bamaze gushyirirwaho akayabo ka Frw 600,000 kugira ngo bateshe amanota Kiyovu Sports. Kuri iki Cyumweru ni bwo Musanze FC izakira Kiyovu Sports kuri Stade Ubworoherane, mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona. Ni umukino utegerejwe na benshi yaba abakunzi ba Musanze FC, aba Kiyovu Sports, Rayon Sports na […]
Leon Goretzka yashinje Haaland kwicisha abakinnyi ba Bayern Mà¼nich imisuzi
Leon Goretzka ukinira ikipe ya Bayern Mà¼nich yo mu Budage, yashinje rutahizamu Erling Haaland wa Manchester City kwifashisha imisuzi nk’intwaro yo gutuma bagenzi be batamufata mu kibuga. Uyu mukinnyi wo hagati mu kibuga yashinje uriya rutahizamu w’umunya-Norvège kugaragaza iriya myitwarire mu mikino ya ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions league Man City yasezereyemo Bayern Mà¼nich ku […]
Kivu y’Amajyepfo: Abarenga 200 bishwe n’imyuzure, abakabakaba 100 baburirwa irengero
Abantu babarirwa muri 200 bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitabye Imana, nyuma y’imyuzure yatewe n’imvura idasanzwe iheruka kwibasira intara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni amakuru yemejwe na Guverineri w’iyi ntara, Théo Ngwabidje. Imvura idasanzwe yaguye ku wa Kane tariki ya 04 Gicurasi muri Teritwari ya Kalehe ho muri Kivu y’Amajyepfo, yatumye imigezi […]
Lionel Messi yasabye imbabazi PSG na bagenzi be
Lionel Messi yasabye imbabazi ikipe ya PSG na bagenzi be bakinana muri iyi kipe yo mu Bufaransa, nyuma yo kujya muri Arabie Saoudite nta ruhushya yabiherewe n’ikipe bigatuma asiba imyitozo yo ku wa Mbere w’iki cyumweru. Messi yasabye imbabazi binyuze mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram. Ati: “Nifuje gukora iyi videwo nyuma y’ibyabaye […]
Umugabo ushaka gushimisha umutima w’umugore wawe azakore iki kintu

Mu buzima busanzwe hari abagabo bazi gukunda cyane ndetse bakaba bakwemera gukora muri kimwe cyose ariko kugirango abakunzi cyangwa abagore babo bishime. Gusa hari n’abandi bapfa kubona bagejeje umugore mu rugo ntibongere kubitaho bityo ugasanga urugo rurasenyutse. Nkuko hari inshingano umugore asabwa kuzuza ni nako umugabo agomba kuzuzuza, gusa kuri iyi nshuro reka turebe bimwe […]
Bahavu yariye karungu, arasaba inzego kumuhesha imodoka yatsindiye

Ukwezi kurenga, kurihiritse Bahavu Jeanette atabonye imodoka yatsindiye mu bihembo byatanzwe na Rwanda international Movie Award. Iyi modoka yayitsindiye ubwo yari mu bakinnyi batoranyijwe mu guhatanira igihembo ku mukinnyi wa cinema watsinze muri buri cyiciro cyashyizweho, aza gutsindira igihembo cy’umukinnyi mwiza watoranyijwe na rubanda(People’s choice). Ni igihembo Bahavu yatsindiye taliki taliki ya 1 Mata 2022, […]
Ed Sheeran yatsinze uwamushinje kwigana indirimbo ya Marvin Gaye

Umuhanzi Ed Sheeran yatsinze urubanza yarezwemo n’uwafashije kwandika indirimbo ‘Let’s Get It On” ya Marvin Gaye ko yashishuye injyana yayo ubwo yakoraga indirimbo ‘Thinking Out Loud’ mu 2014. Kuri uyu wa kane nibwo inteko y’urukiko rwo muri Manhattan, rwanzuye ko Ed Sheeran , yatsindiye indirimbo ye rugaragaza ko nta hantu na hamwe bigaragara ko yashishuye. […]
Bruce Melody yikije ku ishyari yagiriye Christopher asembuwe na Ama G

Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melody mu muziki yahishuye uko yigeze kugirira ishyari umuhanzi Christophe abitewe n’uko yabonaga ari gutumbagira mu bushorishorishori. Mu kiganiro uyu mugabo ubwo yaganiraga n’umunyamakuru M.Irene, yabajijwe impamvu atajya ajya mu bintu by’amashyari avuga ko mu gihe kimwe yigeze kurigira asembuwe na mugenzi we Ama G the Black aho yajyaga amubwira […]
Neymar yaciye amarenga ko umusaraba PSG ihetse, ari uko yimitse Mbappe

Neymar da Silva Santos Jàºnior, muri iyi minsi we na mugenzi we Lionel Messi ntibamerewe neza muri ibi bihe bashinjwa kudatanga umusaruro mu ikipe ya Paris Saint Germain. Mu ijoro rishyira iryo kuri uyu wa Kane, nibwo igihiriri cy’ abafana b’ikipe ya Paris Saint Germain bagiye aho aba bakinnyi batuye baririrmba indirimbo zikubiyemo amwe mu […]
Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza baganiriye kuri Congo, Sudani na Ukraine
Perezida Paul Kagame yaraye agiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak; baganira ku ngingo zirimo amakimbirane yo muri Sudani na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibiganiro by’abayobozi bombi byabereye ahitwa 10 Downing Street i Londres. Perezidansi y’u Rwanda yatangaje ko Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe Sunak “baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo iy’abimukira ndetse […]
Perezida Kagame yagiye kwimika umwami Charles III w’u Bwongereza
Perezida Paul Kagame na Madamu we Jeannette Kagame, bari i Londres mu Bwongereza aho bitabiriye umuhango wo kwimika umwami Charles III wa kiriya gihugu. Ni umuhango uteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 06 Gicurasi 2023. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri Twitter byatangaje ko Perezida Kagame nyuma yo kugera mu Bwongereza yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’Iki […]
FARDC irashinjwa kwicira abasivile batari bake mu gace ka Kizimba
Umutwe wa M23 washinje Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwicira abasivile mu gace ka Kizimba ho muri Teritwari ya Rutshuru, usaba inzego zitandukanye gukora iperereza kuri ubu bwicanyi. Umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, yamaganye ubu bwicanyi mbere yo gusaba abaribo EJVM, Urwego rushinzwe gucukumbura ibibazo […]
Muri Gatsibo ngo hari abatizanya udukingirizo twakoreshejwe

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiramuruzi mu ntara y’ i Bururasirazuba , haravugwa bamwe mu bakoresha udukingirizo bamara gukora imibonano mpuzabitsina bakadutiza bagenzi babo nabo bakadukoresha muri icyo gikorwa. Impamvu igarukwaho ngo n’uko hari ubucye bw’udukingirizo aho usanga udukeneye agenda ibilometero hafi 3 kugirango agere aho tugurirwa. Abaganiriye n’umunyamakuru wa radiotv10, bavuga ko […]
Emir wa Qatar yafashe mu mugongo Perezida Kagame
Umuyobozi w’Ikirenga w’igihugu cya Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, yihanganishije Perezida Paul Kagame nyuma y’ibiza biheruka guhitana Abanyarwanda 130. Ubutumwa buri ku rubuga rw’Ibiro Ntaramakuru bya Qatar (QNA) buvuga ko “Nyakubahwa Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yihanganishije nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ku bw’abazize imyuzure yibasiriye u Rwanda, akifuriza abakomeretse […]
Miss Burundi 2023:Mu mafoto arenga 20, dore uburanga bw’abakobwa bantsinze ijongora rya 1

Hashize iminsi micye mu Burundi batangije igikorwa cyo kwandika abakobwa bifuza kwitabira irishanwa rya nyampinga 2023. Mu biyandikishije uko ari 140 mu ijonjora ry’ibanze, 26 nibo bamaze kujonjorwa bakizatabira icyiciro gikurikiyeho. Igisonga cya mbere cya Miss Burundi kizagenerwa 2 500 000 Fbu, Igisonga cya kabiri kizagenerwa 2 000 000Fbu na ho umukobwa uzagaragaza ko ashyigikiwe […]
Rugongo na Point G, isoko y’uburyohe mu gihe cy’imibonano

Akenshi abashakanye usanga bagera mu gihe cyo gutera akabariro ntibamenye uko bitwara ku buryo bishoboka ko bashobora no gukimbirana nyuma y’uko badafite ubwo bumenyi. Kuri iyi nshuro tugiye kurebera hamwe uburyo, bimwe mu bice by’umubiri w’umugore bishobora kuba imvano y’ibyishimo haba kuri we cyangwa umugabo mu gihe cyo gutera akababariro. Tugiye kwifashisha urubuga rwa medicalnewstoday.com […]
Rihanna yaciye kuri Katty Perry mu kurebwa cyane

Bowl Halftime Show , ni igitaramo gikomeye cyane kitabirwa n’abahanzi batandukanye, iki gitaramo cyashyizweho mu guherekeza NFL (National Football League) muri Amerika. Umuhanzikazi Rihanna kuri ubu niwe uri kuvugwa cyane kuko amaze kurebwa n;abasaga miliyoni 121.07 ahigitse Katy perry wari umaze igihe kuri uwo mwanya. Kuva mu myaka 5 Rihanna adakora igitaramo, muri gashyantare nibwo […]
Rayon Sports mu nzira zo gutakaza ba rutahizamu 2 igenderaho
Ba rutahizamu Leandre Essomba Willy Onana na Joackiam Ojera Rayon Sports isanzwe igenderaho, nta gihindutse bazerekeza mu makipe yo hanze y’u Rwanda nyuma y’uko umwaka w’imikino wa 2022/23 uzaba umaze kurangira. Ojera ukomoka muri Uganda na Onana w’umunya-Caméroun bari mu bakinnyi Rayon Sports isigaye igenderaho cyane; ndetse ni bo baza ku isonga mu kugira uruhare […]
Umutekano w’igifu cyawe wawucunga wirinda ibi biribwa cyangwa ukabigabanya

Hari abantu benshi, usanga hari ibiribwa barya ugasanga bagize ikibazo mu gifu kandi mu by’ukuri mu gihe batabiriye usanga kiri gukora neza. Impuguke mu buvuzi bw’indwara zo munda usanga batanga inama ku bantu barware igifu , kutarya cyangwa bakagabanya bimwe mu byo barya cyangwa se bakabigabanya kuko bigira uruhare mu guhungabanya indwara y’igifu. Ikinyamakuru everydayhealth.com, […]
Perezida Kagame yanyuzwe n’akazi abarimo ingabo bakoze mu guhangana n’ingaruka z’ibiza
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimye akazi gakomeye inzego zirimo izishinzwe umutekano zikomeje gukora, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka zatewe n’ibiza biheruka kwibasira igihugu. Ni nyuma y’imvura ikomeye yibasiye intara z’amajyaruguru, u Burengerazuba ndetse n’Amajyepfo byahitanye abantu 129; nyuma y’imvura idasanzwe yibasiye uturere tugize izi ntara mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa […]