RAYON SPORTS yatangiye imyitozo

Ikipe ya Rayon Sports, yatangiye imyitozo ku mugaragaro kuri uyu wa kabiri mu kibuga cyayo giherereye mu Nzove, iyobowe n’umutoza mushya Afhamia Lotfi. Batangiye iyi myitozo mu gihe barimo kwitegura imikino ya CAF Confederation Cup, ndetse n’umwaka mushya w’imikino wa 2025/2026 uzatangira mu minsi iri imbere. Umukinnyi Prince Musoni uherutse gukina mu Burundi, ari mu […]

Umunyamakuru Angeli Mutabaruka yabazwe amaso nyuma yo kugenda ahuma gake gake

Umunyamakuru wamenyekanye cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, Angeli Mutabaruka, yongeye kugaruka mu kazi nyuma y’igihe yari amaze atumvikana kuri radiyo bitewe n’indwara y’amaso yamuzahaje yaje kumenyekana ko ari Cataracte. Mu kiganiro cye cya mbere atanze nyuma yo kuva mu rugendo rukomeye rwo kuvurwa, Mutabaruka yasangije abamukurikira inkuru itoroshye y’uko indwara yatangiye gahoro gahoro, ariko […]

Minisitiri w’Intebe ukiri muto yahagaritswe azira telefone

Minisitiri w’Intebe wa Thailand, Paetongtarn Shinawatra w’imyaka 38 yahagaritswe by’agateganyo n’Urukiko Rushinzwe Itegeko Nshinga nyuma yo kumvikana mu kiganiro cya telefone cyasakaye ku mbuga nkoranyambaga, aho yavuganaga n’uwahoze ayobora Cambodia, Hun Sen, akamwita “sekuru” akanenga umusirikare mukuru w’igihugu cye. Icyo kiganiro cyateje impaka ndende mu gihugu, bituma abadepite n’abaturage bamwe batangira ubusabe bwo kumukuraho, bavuga […]

Leta y’u Rwanda yakajije ingamba zo gutunga imbunda

Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyizeho amabwiriza mashya agenga ikoreshwa, itumizwa, icuruzwa n’ububiko bw’imbunda zidahitana abantu hamwe n’ibyazo bikenerwa, ishyiraho uburyo bukakaye bwo kuzigenzura. Aya mabwiriza yashyizweho hashingiwe ku Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryo mu 2022, akaba ateganya ko umuntu ku giti cye cyangwa ikigo cy’ubucuruzi bifuza kugira aho bihurira n’izi mbunda, […]

Perezida Museveni yasengewe na Benny Hinn

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yakiriye umuvugabutumwa mpuzamahanga w’Umunyamerika, Pasiteri Benny Hinn mu ngoro ya perezida i Nakasero, mu biganiro byaranzwe no gusenga no kungurana ibitekerezo ku ruhare rw’ubukirisitu mu iterambere ry’Afurika. Museveni yavuze ko ubutumwa bwa Yesu ku rukundo no kuzuka bwahaye agaciro gakomeye umuco wa Afurika. Yagize ati: “Abantu bacu basanzwe bazi […]

Rubengera: Abatinganyi bamerewe nabi na Sida

Mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi, hari impungenge zikomeye z’ubwandu bushya bwa virusi itera Sida, cyane cyane mu byiciro by’abaryamana bahuje ibitsina n’abakora uburaya. Uburyo iyi virusi ikomeje gukwirakwira byatumye hatangizwa ubukangurambaga bwo kwirinda, buherekezwa no gutanga udukingirizo n’imiti irinda kwandura. Imibare ya 2024 y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yerekanye ko muri 37 bapimwe […]

Icyo UN ivuga ku Rwanda na RDC

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, AntĂłnio Guterres, yashimye amasezerano mashya y’amahoro yasinywe hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda, abona ari intambwe ikomeye iganisha ku ituze n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari. Aya masezerano yasinywe ku wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, na mugenzi […]

Gatsibo: Ubukwe bw’umusore w’imyaka 21 n’inkumi ya 35 bwatangaje benshi

Mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo, habereye ubukwe butari busanzwe ku wa 28 Kamena 2025, ubwo Nkundimana Gerard, umusore w’imyaka 21, yashyingiranwaga na Uwimana Donatha, umugore w’imyaka 35. Ni ibirori byabereye mu kibuga cy’itorero rya ADEPR Ngarama, byitabirwa n’abantu benshi, barimo abo mu muryango, inshuti, abayoboke b’amadini ndetse n’itangazamakuru. Ababashije kwitabira ubu bukwe […]

Umugore washyizwemo nyababyeyi nshya yabyaye

Nyuma y’urugendo rurerure rw’imyaka 10, umugore washyizwemo nyababyeyi nshya muri 2024 yibarutse umwana w’umukobwa, mu buryo benshi bafata nk’igitangaza cy’ubuzima. Uyu mugore yatangiye urugendo rwe mu 2015 agana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushaka ubuvuzi ku kibazo cy’uko atari afite nyababyeyi. Nyuma y’imyaka myinshi y’amasengesho, igeragezwa ry’imiti, yaje kwemererwa gukorerwa kubagwa kwihariye aho yashyizwemo […]

Intanga z’abagabo bakuze zongera ibyago byo gukuramo inda

Ubushakashatsi bwakorewe mu bigo bya IVF bitandatu byo muri Esipanye no mu Butaliyani bwerekanye ko abagabo bafite hejuru y’imyaka 45 bashobora kugira uruhare rukomeye mu kubura urubyaro, n’iyo hakoreshwa intanga z’abagore bakiri bato. Ibi byagaragajwe mu isesengura ryakozwe kuri cycles 1,712 zo gutera intanga hagati ya 2019 na 2023, aho abagore bakoreshejwe bari bafite impuzandengo […]

Kapiteni wa APR FC agiye gutangwaho miliyoni 430 Frw

Ikipe ya Azam FC yo muri Tanzania iri mu biganiro bikomeye na APR FC ishaka kugura kapiteni w’iyi kipe, Claude Niyomugabo ndetse na Jean Bosco Ruboneka, mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha risozwa. Azam irashaka kwiyubaka ngo ihangane na Simba SC na Yanga SC haba muri shampiyona ndetse no ku rwego mpuzamahanga. Niyomugabo yagiye akurikiranwa na […]

APR FC na Rayon Sports zatewe ishoti

Amakipe abiri akomeye mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, yatewe ishoti na Berekum Chelsea yo muri Ghana mu rugamba rwo gushaka rutahizamu Stephen Amankona, umaze imyaka ibiri yikurikiranya atsinda ibitego byinshi muri shampiyona ya Ghana. Rayon Sports yari yatanze $70,000 naho Ismaily yo mu Misiri itanga $65,000, ariko aya mafaranga yose yaranzwe. Berekum Chelsea […]

Indwara yo kuzinukwa gutera akabariro yakanze benshi

Abashakashatsi bo mu Bwongereza baravuga ko hari bamwe bashobora kuzinukwa gusambana, aho bibaho bitewe n’udukoko cyangwa poroteyine tuboneka mu rugimbu rw’umugabo, ibi bikaba bishobora gutera ibimenyetso bikomeye birimo kuribwa, kubyimba imyanya ndangagitsina, cyangwa no guhagarara ku mwuka. Iyi ndwara yitwa “Seminal Plasma Hypersensitivity”, yemejwe bwa mbere mu 1967, ariko kuri ubu abahanga nka Dr Michael […]

Urubanza rwa P Diddy rwasojwe

Urubanza rwa Sean “Diddy” Combs, icyamamare mu njyana ya hip-hop, ruri kugera ku musozo nyuma y’ibyumweru birindwi rutangiye, aho ashinjwa ibyaha bikomeye birimo gucuruza abantu no kuyobora ihuriro ry’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi. Mu gusoza iburanisha, umwunganizi we mu mategeko, Marc Agnifilo yavuze ko leta ya Amerika yananiwe kugaragaza ibimenyetso bifatika, ashimangira ko Diddy yagabweho ibitero […]

U Rwanda rwikomye MONUSCO muri UN

Mu nama yihariye y’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi (UN Security Council), Ambasaderi w’u Rwanda, Martin Ngoga, yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bamaze gushyira umukono ku masezerano y’amahoro, babifashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ambasaderi Ngoga yashimiye Amerika na Qatar ku ruhare rwabo rukomeye mu gutuma impande […]

Jeff Bezos yarongoreye mu Butaliyani imbere y’abarimo Rihanna na Kim Kardashian

Umushoramari w’Umunyamerika akaba na rwiyemezamirimo uzwi cyane, Jeff Bezos yasezeranye imbere y’Imana n’umukunzi we Lauren SĂĄnchez mu birori byabereye mu mujyi wa Venice, mu Butaliyani. Ibi birori byabaye ku itariki ya 27 Kamena 2025 aho ari ibirori byitabiriwe n’icyamamare byinshi nubwo byari byaragizwe ubwiru kugeza ku munsi nyir’izina. Uyu muhango wahurije hamwe ibyamamare byinshi barimo […]

Umukinnyi wa Team Rwanda yatorokeye mu Bufaransa

Biravugwa ko Munyaneza Didier, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Amagare Team Rwanda, yaba yaratorokeye mu Bufaransa ubwo we n’abandi bakinnyi bari basoje gahunda y’imyitozo n’amasiganwa yaberaga muri icyo gihugu. Munyaneza wari kumwe n’abandi bakinnyi umunani, barimo Mugisha MoĂŻse na Manizabayo Jean de Dieu, bamaze ibyumweru bibiri mu Bufaransa bitabiriye amasiganwa arimo CritĂŠrium de Vire, GP Chevreville n’andi. […]

Israel yifuzaga kwica Ayatollah wa Iran

Minisitiri w’Ingabo wa Israel, Israel Katz yatangaje ko igihugu cye cyari cyiteguye kwica Umuyobozi Mukuru wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei mu gihe cy’intambara iheruka hagati y’impande zombi, iyo baba babonye amahirwe.   Mu kiganiro yahaye radiyo ya Leta ya Israel, Kan, Katz yavuze ati: “Iyo aza kuba mu mu mboni zacu, tuba twaramwishe.” Yongeyeho ko […]

Kera kabaye Iran yemeje ko Amerika yangije bikomeye ibigo bya nikeleyeri

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko ibigo bya nikleyeri byangiritse cyane mu bitero bya Amerika na Israel.   Ibi bije bihabanye n’ibyavuzwe n’umuyobozi wa Iran, Ayatollah Khamenei wavuze ko nta ngaruka zabayeho. Araghchi yatangaje ko nta biganiro Iran izongera kugirana na Amerika, kandi ko Leta iri gusuzuma uko yareba inyungu z’abaturage mu […]

Yezu ntiyanduza kaburimbo: Padiri Kayisabe abwira Leta yafunze insengero

Padiri Vidaste Kayisabe, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yagaragaje impungenge z’Abepiskopi ku byemezo bya Leta bimaze iminsi bifatwa ku miryango ishingiye ku myemerere, harimo no gufunga insengero zitandukanye. Mu butumwa bwatangajwe na Kinyamateka, Padiri Kayisabe yavuze ko hari kiliziya za paruwasi 22 zafunzwe mu bihe bishize ariko zimaze kuzuza ibisabwa ngo zongere gukora, […]

Abanyeshuri bari butahe batabonye Indangamanota zabo

Ku wa Gatanu, abanyeshuri mu mashuri amwe n’amwe mu Rwanda barataha batabonye indangamanota zabo, nyuma yo gusoza igihembwe cy’amasomo. Iki kibazo cyatewe n’ibibazo bya tekinike biri muri sisitemu ya CAMIS, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA). Mu itangazo ryashyizwe hanze na NESA, iki kigo cyasobanuye ko hari amashuri atabashije gufata indangamanota z’abanyeshuri […]

U Rwanda ruri mu Bihugu 50 bikennye ku Isi mu 2025

U Rwanda rwagaragaye ku rutonde rw’ibihugu 50 bikennye kurusha ibindi ku isi, hashingiwe ku musaruro mbumbe w’igihugu ugabanyije ku baturage (GDP per capita), nk’uko byatangajwe mu mibare y’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) yasohowe na Visual Capitalist ku wa 24 Kamena 2025. Uru rutonde rusobanura neza uko ubukungu bw’ibihugu buteye, ariko cyane cyane bigaragaza uko ubukungu bufatwa […]

Paul Rutikanga yasezeranye

Umunyamakuru wa Televiziyo y’u Rwanda, Paul Rutikanga, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Uwera Caroline kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Kamena 2025, mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera, Umujyi wa Kigali. Uyu mubano wemejwe n’amategeko utegura indi mihango y’ubukwe izaba ku wa 29 Kanama 2025. Rutikanga azwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda, […]

Imfungwa zatorotse gereza mu Bwongereza

Polisi yo mu Bwongereza iri mu bikorwa bikomeye byo guhiga abagabo batatu bacitse muri gereza ya Springhill Open Prison iri hafi y’ahitwa Aylesbury, Buckinghamshire. Aba bagabo bakekwaho ubujura bukomeye mu nzu zirenga 50, aho bibye amafaranga n’ibindi bintu bifite agaciro kagera ku bihumbi 300 by’ama-pound (asaga miliyari 450 Frw). Abacitse ni Jason MacDonagh, w’imyaka 34, […]

Squid Game yongeye gusohoka

Nyuma y’amezi atandatu gusa igice cya kabiri gisohotse, filime “Squid Game” yongeye gusubira ku rubuga rwa Netflix, kuri iyi nshuro mu gice cya gatatu ari na cyo cya nyuma. Abakunzi b’iyi filime bategerezanyije amatsiko gukurikirana uko urugamba rw’ubuzima n’urupfu ruzasozwa. Gi-hun watsinze irushanwa rya mbere, yari yarasize inyuma umugambi wo kongera kubona umwana we, ahitamo […]

Umugore wa Yago yahukanye uruhinja rw’ibyumweru bitatu

Umuhanzi Yago Pon Dat yagaragaje akababaro gakomeye aterwa n’uko yatandukanye n’umugore we Teta Christa, aho yabinyujije mu kiganiro cyimbitse yashyize kuri shene ye ya YouTube ku wa 25 Kamena 2025. Mu buhamya bwe, Yago yasobanuye ko ubwo Teta yamutaga atari ari mu rugo, ahubwo yari yagiye mu kazi. Avuga ko yabonye ubutumwa kuri telefone buvuye […]

Ubuhinde bwacakiye intasi ya Pakistan yari yinjiriye Marine

Inzego z’ubutasi bw’Ubuhinde zataye muri yombi Vishal Yadav, umukozi wa Marine akekwaho gutanga amakuru y’ibanga ku butasi bwa Pakistan (ISI). Yadav yafashwe nyuma y’amezi akurikiranyweho gukorana n’umugore wiyitaga Priya Sharma, intasi ya ISI, binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Iperereza ryagaragaje ko Yadav yagiye yohereza amakuru yerekeye ibikorwa bya gisirikare, harimo n’amakuru y’igikorwa cyiswe Operation Sindoor, mu gihe […]

Umuyobozi w’ikirenga wa Iran ari kwihisha nk’icyihebe

Ayatollah Ali Khamenei, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, ari kwihisha nk’icyihebe mu gihe igihugu cye cyugarijwe n’intambara gihanganyemo n’Amerika na Isiraheli, ibintu bikomeje gutera impagarara n’akavuyo mu banyapolitiki no mu baturage. Amakuru aturuka mu nzego z’ubuyobozi avuga ko Khamenei yirinda gukoresha imirongo ya mudasobwa cyangwa telefone kubera impungenge z’ibitero by’ubutasi cyangwa ibishobora gukorwa n’abanzi be. Abari […]

Kigali: Hagiye gutangizwa umushinga wo gutwara abantu mu kirere

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yemeye miliyoni 500 z’amadolari y’Amanyamerika zo gutangiza inyigo y’umushinga w’akataraboneka wo gutwara abantu mu kirere i Kigali Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) yemeye inkunga ya $500,000 (asaga miliyoni 650 Frw) yo gutangiza inyigo rusange y’umushinga wo guwara abantu mu kirere (cable car) uzubakwa mu mujyi wa Kigali. Uyu mushinga witezweho kuba […]

Yanga SC yatwaye igikombe itsinze Simba SC

Ikipe ya Young Africans SC (Yanga) yo muri Tanzania yegukanye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya mbere cya 2024/25, nyuma yo gutsinda ikipe ya Simba SC ibitego 2-0 mu mukino wari utegerejwe na benshi. Uyu mukino w’abakeba wagaragayemo ishyaka rikomeye, wabaye kuri uyu wa Gatatu nyuma y’igihe usubitswe ku mpamvu z’amakimbirane yashyizweho iherezo na Perezida wa […]

Kigali: Inzu 1,400 zigiye gusenywa

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko inzu zigera ku 1,425 zubatswe mu buryo budakurikije amategeko zigiye gusenywa, nyuma yo kugaragaza ko zidahuye n’ibisabwa mu myubakire yemewe. Izi nzu zubatswe nyuma ya Nyakanga 2024, ziboneka mu turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge. Kugeza ubu, 222 muri zo zimaze gusenywa. Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yabigarutseho […]

Abasirikare 7 barwanira Israel bishwe n’igisasu

Ingabo z’u Burayi bw’Amajyaruguru zemeje ko abasirikare 7 bazo baguye mu gitero cy’Igisasu cyabereye mu mujyi wa Khan Younis, mu majyepfo ya Gaza. Aba basirikare bari mu itsinda rishinzwe gushaka no gusenya indake zacukuwe  n’abarwanyi ba Hamas. Brig. Gen. Effie Defrin, umuvugizi w’igisirikare cy’u Bushinwa yavuze ko ari “umunsi ubabaje kandi uremereye ku gihugu cyose”, […]

Trump yateye ishoti ubusabe bwa Putin

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yanze ubusabe bwa Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin bwo kumuhuza na Iran mu rwego rwo gukemura umwuka mubi uri hagati ya Iran n’Isiraheli. Mu kiganiro Trump yagiranye na Fox News, yavuze ko Putin yamuhamagaye amwizeza ko ashobora kugira uruhare mu gushaka amahoro, ariko amusubiza ati: “Simfitanye […]

Amerika yafunze mudahushwa wa Iran

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze mu ishami ryayo rishinzwe abinjira n’abasohoka (ICE), yafunze Ribvar Karimi wahoze ari mudahushwa (sniper) mu ngabo za Iran hagati ya 2018 na 2021. Karimi yatawe muri yombi ku Cyumweru mu mujyi wa Locust Fork, muri Leta ya Alabama, aho yari atuye n’umugore we w’Umunyamerika. Mu gihe yafatwaga, Karimi yari […]

Yaretse konka umugore we nyuma yo guhabwa inkwenene

Rachel Bailey, umugore w’imyaka 32 wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wigeze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga ubwo yatangazaga ko yonse umugabo we Alexander, yongeye kuvuga uko abyumva nyuma yo kubihagarika. Mu 2016, ubwo bari mu biruhuko, Rachel yibagiwe ipompo yo gukama amashereka ye maze umugabo we amusaba kumwonsa kugira ngo amufashe gukemura ububabare yari […]

Nyirakuru wa Chriss Eazy nawe yapfuye

Umuhanzi Rukundo Christian, wamamaye nka Chriss Eazy ari mu gahinda nyuma y’uko nyirakuru yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 24 Kamena 2025. Amakuru yemejwe n’umwe mu bo mu muryango we, avuga ko nyirakuru wa Chriss Eazy yazize uburwayi bwa diyabete yari amaranye igihe, kandi yari amaze igihe yitabwaho n’abaganga bamukurikirana hafi. […]

Dao yavuze ku byo gusinya muri APR FC na Singida icyarimwe

Umukinnyi w’Umunya-Burkina Faso Raouf Merel Dao yashimangiye ko azakinira APR FC mu mwaka w’imikino utaha, nyuma y’amakuru yavugaga ko yaba yarasinye muri Singida Big Stars yo muri Tanzaniya. Dao w’imyaka 21 n’umujyanama we Damien Adam Traore bagaragaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 23 Kamena, basubira muri Burkina […]

Trump yahaye Israel gasopo

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaburiye bikomeye Israel kuri uyu wa Kabiri, abategeka guhagarika ibitero kuri Iran no gusubiza indege z’intambara iwabo bidatinze. Ibi yabitangaje abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, aho yagize ati: “Israel, ntimutere ibyo bisasu. Nimuhite musubiza abapilote banyu inyuma.” Trump yavuze ko Israel iramutse ikomeje ibitero […]

Iran yashinjwe kurasa Israel nyuma y’amasezerano y’agahenge

Minisiteri y’ingabo ya Israel yatangaje ko Iran yishe amasezerano y’agahenge nyuma y’amasaha abiri gusa bemeranyije kuyubahiriza, amasezerano yari yabayeho ku bufatanye bwa Donald Trump na Qatar. Minisitiri w’ingabo wa Israel, Israel Katz yavuze ko bagiye gusubizanya “imbaraga” bagakora ibitero bikomeye kuri Iran mu mujyi wa Tehran. Ni nyuma y’uko Israel ivuze ko yamenye ko Iran […]

Umuhanzi Jessie J yabazwe ibere

Umuhanzikazi w’Umwongerezakazi Jessie J yatangaje ko yabazwe ibere nyuma yo gusanganwa kanseri. Uyu muhanzi w’imyaka 37 yavuze ko ubu ari kuryama mu rugo, arimo gutegereza ibisubizo by’iyo opérasiyo. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Jessie J yashimiye abaganga n’abaforomo bamwitayeho, ndetse asangiza abamukurikira amafoto n’amashusho yerekana uko iminsi ibiri ishize yagenze, harimo n’amashusho aririmba ari mu bitaro […]

Ese kurya pomme buri munsi bifite akamaro?

Hari umugani uzwi cyane uvuga ngo “Kurya pomme buri munsi bigufasha kutajya kwa muganga.” Ariko se, koko ni ukuri? Ese pomme iruta izindi mbuto mu gukomeza ubuzima bwiza? Pomme ni urubuto rukungahaye ku ntungamubiri zitandukanye. Irimo ibyitwa polyphenols na flavanols bifasha umutima gukorana neza, bikagabanya cholesterol mbi, ndetse bigafasha no kugenzura isukari yo mu maraso. […]

RwandAir yahagaritse kujya muri Qatar na Dubai

Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo ingendo zayo zari zerekeza cyangwa ziva muri Qatar ndetse no muri Dubai, kuva tariki ya 23 kugeza kuya 24 Kamena 2025. Iri tangazo ryasohowe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, risobanura ko iki cyemezo cyatewe n’umutekano muke uri mu karere, cyane cyane nyuma […]

Qatar yafunze ikirere kubera ibitero bya Amerika

Igihugu cya Qatar cyafunze by’agateganyo ikirere cyacyo nyuma y’ibitero Amerika yagabye kuri sitasiyo za kirimbuzi za Iran, bikomeje guteza umwuka mubi mu karere. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar yatangaje ko iki cyemezo gifashwe mu rwego rwo kurinda umutekano w’abaturage, abatuye igihugu ndetse n’abashyitsi bari muri Qatar. Yavuze ko ari igikorwa cyo kwirinda gikurikira uko ibintu […]

Omborenga yasinye muri mu APR FC

Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ko myugariro Omborenga Fitina yongeye kuyisinyira nyuma yo kuva muri Rayon Sports. Omborenga, wakiniye APR FC mu myaka ishize ndetse akanayihesha ibikombe bitandukanye, yagarutse nk’Intare igiye kurangiza ibyo itasoje. Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo APR FC yatangaje ko “Omborenga agarutse mu rugo. Intare rimwe, Intare iteka.” Uyu mukinnyi unakinira […]

Vestine Ishimwe yateye ishoti ubukumi – Amafoto

Umuririmbyi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine uzwi cyane mu ndirimbo akorana na murumuna we Kamikazi Dorcas, yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi bizwi nka ‘Bridal Shower. Ibi birori byabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2025. Ibi birori byitabiriwe n’inshuti ze za hafi, abagore n’abakobwa bamushyigikiye muri uru rugendo rushya. Vestine, […]

Abasirikare 57 bashimuswe n’abaturage b’abasivile

Mu gihugu cya Colombia, haravugwa inkuru idasanzwe aho abasirikare 57 bashimuswe n’abaturage b’abasivile mu karere k’imisozi ka Micay Canyon, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu. Igisirikare cya Colombia cyatangaje ko abasirikare 31 bafashwe ku wa Gatandatu, abandi 26 bagafatwa ku Cyumweru n’itsinda ry’abantu barenga 200. Ubuyobozi buvuga ko aba baturage bashobora kuba bari gukora bashyigikiwe cyangwa bahatirizwa […]

Iran igiye kwihorera kuri Amerika

Nyuma y’ibitero bikomeye Amerika yagabye ku bikorwa bya nikeleyeli bya Iran, ubuyobozi bwa Tehran bwatangaje ku mugaragaro ko bugiye kwihorera, ibintu byongereye impungenge z’intambara ishobora gukwira mu karere no ku rwego mpuzamahanga. Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje ko Iran ifite amahitamo menshi yo kwihimura, arimo kwibasira ibirindiro by’ingabo za Amerika muri Iraki, Yorodaniya na Siriya, cyangwa gukoresha […]

Rurageretse hagati ya APR FC na Singida Black

Ikipe ya APR FC yo mu Rwanda ishobora kwisanga mu bibazo bikomeye by’amategeko nyuma y’uko ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania itangaje ko ishobora kuyiregera Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umupira w’Amaguru (FIFA) kubera amakimbirane ku masezerano y’umukinnyi Memel Raouf Dao ukomoka muri Burkina Faso. Uyu mukinnyi w’imyaka 21, ukina mu kibuga hagati, yasinyiye Singida Black […]

Iran Yafunze Abatasi 22 ba Isirayeli

Leta ya Iran yatangaje ko yafunze abantu 22 bakekwaho gukorana n’inzego z’ubutasi za Isirayeli. Nk’uko bitangazwa n’ibitangazamakuru bikorana bya hafi na Leta ya Iran, aba bantu batawe muri yombi mu ntara ya Qom hagati ya tariki ya 13 na 21 Kamena 2025. Abashinzwe iperereza bavuga ko aba bantu bashinjwa gukorana n’inzego z’ubutasi za Isirayeli mu […]

Kirehe: Yafashwe asambanya ihene, ahita ayikwa ibihumbi 150 Frw

Umusaza w’imyaka 65, Tuyisenge Theoneste utuye mu Murenge wa Kigina, Akarere ka Kirehe, arashinjwa ibikorwa bikomeye birimo gufata abagore ku ngufu ndetse no gusambanya amatungo. Amakuru aturuka mu baturage ndetse no mu nzego z’ibanze yemeza ko uyu musaza akekwaho gusambanya abagore batatu, barimo n’umwe bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe. Nk’uko BTN TV ibitangaza, […]

Iran igiye kwaka umusada Perezida Putin wa Russia

Iran irateganya gusaba ubufasha Perezida Vladimir Putin wa Russia mu biganiro biteganyijwe kubera i Moscow ku wa Mbere, mu rwego rwo gushaka inkunga ya dipolomasi n’iya gisirikare mu gihe umwuka w’intambara ukomeje gukara hagati ya Iran n’Isirayeli. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yabwiye televiziyo NBC News ko Iran yiteguye kuganira n’ibihugu by’iburengerazuba, ariko […]

APR FC yakozwe ku munwa n’abanya-Tanzania

Mu gihe mu Rwanda hari haherutse kuvugwa ko Memel Raouf Dao, umukinnyi w’Umunya-Burkina Faso, yaba yamaze gusinyira APR FC, ikipe ya Singida Black Stars yo muri Tanzania yatangaje ko yamaze kumwegukana. Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Singida Black Stars, Omar Kaya yemeje ko uyu mukinnyi w’imyaka 21 y’amavuko yasinye amasezerano y’imyaka itatu. Kaya yagize ati: “Byarangiye, yadusinyiye […]

Umutoza wavuzweho gusonzera i Kigali

Nduwimana Pascal, umutoza w’abanyezamu ba Kiyovu Sports, yahakanye amakuru yavugaga ko iyi kipe imubereyemo umwenda wa miliyoni 5.5 Frw ndetse ko inzara yamwiciye i Kigali. Hari amakuru yari yakwirakwiye avuga ko uyu mutoza yamaze iminsi ibiri atarya, ndetse ko yaburaga ubushobozi bwo gusubira mu gihugu cye cy’u Burundi. Ariko Pascal yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru […]

Umucamanza yaretse R. Kelly ngo yicwe

Umucamanza wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanze ubusabe bwa R. Kelly bwo gusohoka muri gereza ngo ajye gukomereza igifungo mu rugo, nyuma y’uko abunganira uyu muhanzi bavuze ko hari umugambi wo kumwica uri gutegurwa. Abunganira R. Kelly batangaje ko uyu muhanzi aherutse kujyanwa mu bitaro nyuma yo guhabwa imiti irengejeje urugero n’abashinzwe gereza, ndetse […]

Bakoreye ubukwe mu kidendezi cy’amazi y’imvura (Amafoto)

Mu gace ka Ibiaku Awat Nkang, ho mu karere ka Ibiono Ibom muri Leta ya Akwa Ibom, muri Nigeria, habaye ubukwe butangaje kandi buteye amarangamutima aho umugeni n’umugabo, Bwana na Madamu Nsima, basezeranye mu mvura nyinshi yaje guteza ikidendezi aho Ubu bukwe bwabaye ku wa Kane, tariki 19 Kamena 2025, aho n’ubwo amazi yari yarenze […]

Chris Brown yagejejwe imbere y’urukiko mu Bwongereza

Umuririmbyi w’Umunyamerika Chris Brown yahakanye ibyaha aregwa byo kugerageza gukomeretsa bikabije umuntu, bivugwa ko yabikoze akoresheje icupa mu kabari ka Tape i London mu mwaka wa 2023. Nk’uko byatangajwe na Sky News, Chris Brown w’imyaka 36 yafatiwe i Manchester mu kwezi gushize ubwo yari mu rugendo rw’ibitaramo bye ku isi. Yabanje gufungwa, nyuma aza kurekurwa […]

Leta y’u Rwanda igiye kwirukana abarimu batazi icyongereza

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente yatangaje ko abarimu batazi icyongereza bashobora kwirukanwa mu gihe bazaba batsinzwe isuzuma ryihariye rizakorwa mu myaka iri imbere. Yabitangaje kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Kamena 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko raporo y’ibyagezweho na Guverinoma mu guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda. Guverinoma ifite gahunda yo kongera […]

Amerika ishobora kurasa Iran ikayigira nk’Ubuyapani

Mu gihe intambara hagati ya Israel na Iran ikomeje gufata indi ntera, hakomeje kugaragara impungenge ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishobora kwinjira mu rugamba, bigatuma Iran ihura n’ingaruka zikomeye zishobora kuyigira nk’Ubuyapani bwo mu 1945. Perezida Donald Trump aherutse gutangaza ko yihaye ibyumweru bibiri ngo afate umwanzuro ku bijyanye no kugaba igitero gikomeye kuri […]

Manchester City yahanwe

Ikipe ya Manchester City yaciwe amande agera kuri miliyoni imwe z’amapawundi nyuma yo kwemera ko yarenze ku mategeko ya Premier League inshuro icyenda mu mwaka w’imikino wa 2024/2025. Aya makosa yerekeye gutinda gutangira imikino cyangwa gutangira igice cya kabiri cy’umukino, binyuranyije n’ingingo ya L.33 y’amategeko agenga shampiyona. Premier League yatangaje ko aya makosa yabaye mu […]

Nyaruguru: Umupasiteri yararanye umugore w’abandi amupfiraho

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umupasiteri witwa Valens usanzwe ari n’umuyobozi ushinzwe ubutaka n’imiturire mu Murenge wa Ruheru, Akarere ka Nyaruguru, akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi. Amakuru atangwa na RIB avuga ko ku wa 13 Kamena 2025, umugore wasuraga uyu mupasiteri yapfiriye mu nzu ye, nyuma yo kurarana. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, […]