Gakenke: Hagiye gushingwa inkambi 3 z’agateganyo zo gucumbikira abakuwe mu byabo n’ibiza
Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no kurwanya ibiza, MIDIMAR, yamaze kubona ahantu hatatu (3) mu Karere ka Gakenke hagiye kubakwa inkambi z’agateganyo zizajya zicumbikira abantu bimuwe n’ibiza. Izo nkambi z’agateganyo, nk’uko inkuru igaragara ku rubuga rw’iyi minisiteri ivuga, zizashingwa mu mirenge itatu yo mu Karere ka Gakenke ari yo: Muzo, Minazi na Gakenke. Abaturage babarirwa muri […]
Uganda: Museveni akomeje kuzamura umuhungu we mu ntera
Umuyobozi w’umutwe udasanzwe mu gisirikare cya Uganda ushinzwe kurinda perezida, Brigadier Muhoozi Kainerugaba, yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Major General. Muhoozi akaba ari umwe mu basirikare 800 baherutse kuzamurwa mu ntera. Muhoozi muri rusange akuriye abashinzwe kuyobora no kugenzura umutwe udasanzwe w’ingabo (Special Forces) za Uganda, UPDF. Abantu babiri rukumbi aha raporo ni: Umugaba […]
Korali Hozianna na Besarel bazahurira mu giterane cya Rev. Nzabonimpa kuri iki cyumweru
Ku rusengero rwa ADEPR Nyarugenge hano mu mugi wa Kigali hateguwe igiterane k’ivugabutumwa rizakorwa n’abakozi b’Imana batandukanye bazaba bayobowe na Rev.Pastor Nzabonimpa Canisius umushumba w’itorero rya ADEPR Rwahi mu karere ka Rusizi . Iki giterane k’ivugabutumwa kizasozwa uyu mukozi w’Imana Rev.Pastor Nzabonimpa Canisius ashyira ku mugaragaro CD y’inyigisho z’amashusho zivuga kugucungurwa kw’abari mw’isi aho abavugabutumwa […]
Aho kongerera abasirikare imishahara, Museveni ngo azagura intwaro
Perezida Kaguta Yoweri Museveni yakuriye inzira ku murima abatekereza ko agiye kuzamura imishahara y’abasirikare, abapolisi n’abo mu zindi nzego z’umutekano, aho yababwiye ko ikimushishikaje ari ukubanza kugura intwaro bitewe n’ubushobozi bw’igihugu cya Uganda abereye umuyobozi. Ubwo yashimiraga uburyo umutekano wacunzwe mbere na nyuma y’amatora y’umukuru w;igihugu yo kuwa 18 Gashyantare, Umugaba w’ikirenga w’ingabo za Uganda, […]
Ese abakobwa bakora imibonano mpuzabitsina yo mu kibuno babyara?
IGISUBIZO: Igihe bakoreye imibonano mpuzabitsina mu kibuno ntabwo bashobora kubyara. Nta muyoborantanga ubaho cyangwa se inzira iyo ariyo yose yahuza umwenge w’ikibuno n’aho intangangore iba iri kugirango intanga ngabo zihanyure zijye guhura n’intangangore aho iba yibereye. Gusa, hari abakobwa cyangwa se abagore usanga bakorera imibonano mpuzabitsina mu kibuno hamwe n’abagabo babo, cyangwa se abo bamaranye […]
Abapolisikazi bambara impenure ngo bakurure abagabo bakaniwe urubakwiye
Mu gihe bimenyerewe ko abapolisi aribo bagira uruhare rukomeye mu kugaragaza ikinyabupfura harimo n’imyambarire , mu Burusiya si ko bimeze kuko abapolisikazi nibo bambara impenure ngo barusheho gukurura abagabo. Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu ku bufatanye na Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo, batangaje ko ubwiganze bw’abagore bambara impenure burushaho kwiyongera byagera ku bapolisikazi bikaba akarusho. […]
Diamond yateye utwatsi abamushinjaga kuba mu rukundo na Lynn w'imyaka 19
Umuhanzi Diamond yagize icyo avuga ku makuru yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga havugwa ko afite undi mukobwa bari mu rukundo ndetse ko ibyo byaba birisha Zari umutima. Lynn, ni umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko akaba ari we wavugwagaho kwigarurira umutima wa Diamond muri iyi minsi, bakanongeraho ko baryamabye. Ku ruhande rwa Diamond, yahakanye ayo […]
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro umushinga wa KivuWatt
Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Gicurasi 2016, ubwo Perezida Kagame yari ari mu karere ka Karongi yafunguye ku mugaragaro “KivuWatt” umushinga ubyaza gaz methane ingufu z’amashanyarazi. Nyuma yo gufungura, Perezida Kagame yatemberejwe muri uru ruganda ruri ku mwaro, ndetse no mu mazi aho impombo zivana Gaz Methan ikazanwa mu ruganda kuvanwamo amashanyarazi. Iki […]
Burundi: Abantu 11 bishwe mu cyumweru kimwe 23 baburirwa irengero
Ni ibyasohotse mu icyegeranyo cyashyizwe hanze na SOS TORTURE, ko abantu 11 bishwe, abagera kuri 42 barakomereka, abarenga magana atatu batabwa muri yombi na polisi mu cyumweru kimwe gishize. Aba bantu bagiye bahohoterwa ngo abenshi baturuka muri komini Musaga mu gisagara cya Bujumbura hamwe na komine Mugamba mu ntara ya Bururi, abafashwe ngo bakaba bakomoka […]
Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri
Mu rwego rwo gukumira ibyaha, Polisi y’u Rwanda ikomeje gukora ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye yo mu gihugu. Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko kwirinda ibyaha no kugira uruhare rugaragara mu kubirwanya. Ubu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda mu turere twa Ngoma, Ruhango na Nyamagabe, mu biganiro yagiranye n’urubyiruko rugera kuri 3800 rwo mu mashuri yisumbuye […]
Abiyahuzi bateye igisasu gihitana abantu 11 i Baghdad
Igitero cy’abiyahuzi mu mujyi wa Baghdad, cyahitanye abantu bagera kuri 11, abandi batamenyekanye umubare barakomereka bikomeye, mu gihe umwe mu basirikare bakuru mu rwego rw’iperereza yishwe n’umuntu wahise aburirwa irengero. Minisiteri y’umutekano mu gihugu, kuri icyi cyumweru taliki 15 Gicurasi 2016, yatangaje ko igisasu karundura cyaturikiye mu mujyi wa Baghdad benshi barakomereka ndetse bamwe barahunga. […]
Nyuma yaho bivuzwe ko ari mu rukundo na Anita Pendo, Senderi arimo guterura ibyuma amanywa n’ijoro
Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko Senderi yaba ari mu rukundo na Anita Pendo, gusa kuri ubu uyu musore avuga ko iby’urukundo atabirimo ahubwo ko ashishikajwe no guterura ibyuma kugirango azabashe guhangana n’udusoresore twamuhohoteraga Mu kiganiro yagiranye na Ten Tonight kuri icyi cyumweru taliki 15 Gicurasi 2016, yatangaje ko yagiye kubaka umubiri we ngo akunde […]
Gen Kabarebe avuga ko abasigaye muri FDLR ari ingerere kandi ko birirwa biba
Ibi Minisitiri w’ingabo, Gen James Kabarebe yabitangarije mu muhango yari yitabiriye wo gushyingura imibiri y’abasize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mirenge ya Mudende na Kanzenze mu Karere ka Rubavu. Umuhango wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2016, aboneraho kugira icyo avuga ku bitero bya FDLR yagabye muri Rubavu mu minsi ishize ndetse anatangariza abaturage […]
Nyiragongo: Abasirikare 2 ba FARDC bishwe
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira iryo ku cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2016, abasirikare ba Leta ya Congo bagabweho igitero 2 muri bo bahasiga ubuzima. Aba bantu bari baje bitwaje intwaro, bahise bahitana 2 ku ruhande rwa FARDC banakomeretsa umwe aho mu gace ka Kilimanyoka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Inzego za Leta […]
Nyaruguru: Hafatiwe abasore 3 bakekwaho kwiba moto i Kigali bakajya kuyigurishayo
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru ifatanyije n’abaturage b’akagari ka Nteko umurenge wa Busanze ku itariki ya 13 Gicurasi, yataye muri yombi abasore 3 bakekwaho kwiba moto i Kigali muri Nyamirambo yo mu bwoko bwa TVS ifite Pulaki RD 042I. Abo basore ni Ntibategereza Felicien w’imyaka 26, Gatete Jean Claude w’imyaka 23 na […]