Sobanukirwa impamvu mu gihe cy’izuba ubushake bwo gutera akabariro bwiyongera

Mu gihe cy’impeshyi usanga abantu bashaka kujya ku mazi aho bakura amahumbezi ndetse ugasanga bakunze mu mahoteli ari hafi ho bagakora imibonano mpuzabitsina. Uretse n’abajya ku mazi, no mu bice bindi bitandukanye usanga muri icyo gihe aribwo abagore n’abakobwa batwita, aho hakibazwa impamvu icyo gikorwa kiba kurusha mu bindi bihe bisanzwe. Ubushakashatsi bugaragaza ko ikiruhuko […]

Cyanika: Ingo 60 zari zibanye mu makimbirane zafashijwe kuyavamo no kwiyunga

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Burera, ku itariki ya 2 Kamena yaganiriye n’abaturage barenga 700 bo mu murenge wa Cyanika, ku buryo bakemura amakimbirane yo mu miryango no gukomeza ubufatanye mu gukumira ibyaha muri rusange. Muri iyo nama kandi hari hatumiwemo ingo 60 zo mu murenge wa Cyanika zibanye mu makimbirane zafashijwe kuyavamo […]

Mr Nice yahagaritse kuririmba nyuma yo gushaka kwamburwa ipantaro n’abafana

Mr Nice yahagaritse kuririmba mu gitaramo yari yateguye nyuma yo gushaka gukurwamo ipantalo n’abafana b’igitsinagore ubwo bari bamusanze ku rubyiniro. Iki gitaramo cyabereye mu mujyi wa Nairobi mu kabyiniro ka Ole Timz Club cyari kitabiriwe n’abantu biganjemo abagore benshi bashakaga kumwambura ipantaro ariko ku bw’amahirwe barushwa imbaraga n’abashinzwe umutekano we. Uyu musore ukomoka muri Tanzania […]

Ibura rya dosiye y’urubanza rwa Katumbi ntirizabuza kumukurikirana no kumuhana — Bernard Mikobi

Ibura rya dosiye y’urubanza rwa Moise katumbi na Alexandros Stoupis cyangwa guhunga kw’umucamanza Chantal Ramazani n’uwari umwanditsi w’urukiko ntacyo bizahindura ku gukomeza gukurikirana no gufatira ibihano Katumbi nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane, itariki 04 Kanama, umwunganizi mukuru wa leta mu mategeko, Bernard Mikobi. Yagize ati: “Iyo dosiye yibwe ishobora kongera kubakwa […] ni nk’uko […]

Umuganura ni umunsi ushimangira ubumwe, ubufatanye n’ubusabane bw’Abanyarwanda — Guverineri Munyentwari

Kuri uyu wa 05 Kanama 2016, Abanyarwanda bizihije umunsi w’Umuganura wizihirijwe ku rwego rw’igihugu kuri Stade ya Nyanza, ho mu Ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Nyanza. Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’inshuti z’u Rwanda. Mu ijambo rye aha ikaze abashyitsi bari muri iyi ntara, guverineri Alphonse Munyentwari yavuze ko Umuganura ari umunsi ushimangira […]

Nyiri Leicester City yakuyeho urujijo ku igurwa rya Mahrez muri Arsenal

Umuherwe w’ikipe ya Leicester City yashwishwiburije Arsenal yemeza ko umusore we Riyad Mahrez adateze kumurekura ndetse ngo akaba yiteguye kumuha icyo yifuza, bityo azatangire Shampiyona afite amafu. Vichai Srivaddhanaprabha abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yashyizeho ifoto ya Mahrez yandikaho amagambo agira ati” Mahrez ntazagurishwa” Bidatinze uyu musore yamusubije abyemeza agira ati” Ok Boss” bigaragare ko ngo […]

U Bufaransa bwasabye u Burundi kwakira abapolisi ba Loni nta kuzarira

Guverinoma y’u Bufaransa yongeye kugaragaza impungenge itewe n’ibibazo bya politiki n’umutekano bikomeje kugaragara mu Burundi. Ibi guverinoma y’u Bufaransa ikaba yabitangaje nyuma y’aho guverinoma y’u Burundi yamaganiye umwanzuro 2303 wa Loni wo kohereza abapolisi 228 muri iki gihugu ngo bajye gufasha mu kuzana umwuka mwiza uzatuma ibiganiro hagati y’Abarundi bikomeza no kugenzura uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu […]

Menya uko gukirana k’umusore n’umugeni byari byifashe mu Rwanda rwo hambere

Mu Rwanda rwo hambere harangwaga imico itandukanye yakorwaga mu rwego rwo kwimakaza umuco nyarwanda, imwe muri iyo mico harimo uwo gukirana ku mugabo n’umugore babaga barushinze. Ese uko gukirana byakorwaga gute, ryari, byamaraga igihe kigana gute, ese biracyakorwa? Byose nibyo tugiye kurebera hamwe. Mu gihe cyo hambere iyo bwamaraga kwira bazanaga ibyo kurya, umugeni akabyanga, […]

Dore ibyiza 5 by’ingenzi byo kuba rwiyemezamirimo ukiri muto

Akenshi ku migabane itandukanye y’isi usanga barwiyemezamirimo baba ari abantu bakuze ariko ntibaryoherwa nk’uko bibagendekera abakiri bato nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza. 1.Kwirengera ingaruka Kuba rwiyemezamirimo ukiri muto bituma umenya kwirengera ingaruka bidahariwe umuntu runaka ukureberera bityo ukamenya n’uko wakemura ibibazo runaka igihe wugarijwe. Bitandukanye n’abandi bakiri bato usanga bahora bateze amaso ku bakoresha babo cyangwa ku […]

Akarere ka Huye karavuga ko kabuze umukozi wari intangarugero

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu nibwo Alexandre Kayiranga wari umukozi w’Akarere ka Huye ushinzwe amasoko yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye hagati y’ahitwa i Kibilizi (mu Karere ka Gisagara) na Rango (mu Karere ka Huye). Kayiranga yari yagiye muri centre ya Kibilizi (mu Karere ka Gisagara) aho yarimo afatanya n’abandi gutegura iminsi mikuru […]

Gereza Nkuru ya Gitega yanyomoje amakuru y’inyerezwa rya Gen. Cyrille Ndayirukiye

Abaturage begereye Gereza Nkuru ya Gitega baratangaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane babonye Gen. Cyrille Ndayirukiye hanze ya gereza ari mu modoka y’igipolisi yari imutwaye ahantu batamenye. Aba baturage bakaba barahise batangira guhanahana amakuru mu rwego rwo kumutabariza bibaza ko yaba yari agiye kunyerezwa. Ubuyobozi bw’iyi gereza ariko bwahise bwihutira guhumuriza abantu […]

Umunyamerika Darryl Lewis washinjwaga kuba umucanshuro yajyanye Congo mu butabera

Umunyamerika Daryll Lewis aherutse kujyana guverinoma ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu Rukiko rw’Akarere rwa Washington ashinja minisitiri w’ubutabera wa Congo n’inzego z’ubutasi zayo, kumukorera iyicarubozo. Darryl Lewis arasaba abayobozi ba Congo kumwishyura miliyoni 4,5 z’amadolari nk’impozamarira ku iyicarubozo yakorewe muri iki gihugu mu gihe kigera hafi ku kwezi ahafungiye. Jeune Afrique ikaba ivuga […]

Nyarugenge: Polisi yafashe imodoka ipakiye amakarito 56 y'inzoga itemewe

Polisi y’u Rwanda ku itariki 4 Kanama yafashe uwitwa Uwimpuhwe Emmanuel apakiye amakarito 56 y’inzoga itemewe kunyobwa no gucuruzwa mu Rwanda yitwa Kitoko mu ivatiri ya Hyundai ifite nomero ziyiranga RAA 731C. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko Uwimpuhwe yafatiwe mu kagari ka Kimisagara, […]