Igihe gito cyo kwimenyereza ku biga ubucyerarugendo n’amahoteli bizamura abanyamahanga

Umusaruro mwiza ku kigo runaka uturuka ku buhanga, umuhate no kwitanga by’abakozi. Ariko inzego za Leta n’iz’abikorera zihuriza ku kibazo cy’uko benshi mu basoza amasomo muri iki gihe badashoboye guhangana ku isoko ry’umurimo mu Rwanda no mu karere kuko ibyo biga bidahagije ugereranyije n’ibyo baba bagiye gukora. Ubwo bagezwagaho raporo ya Komisiyo y’Iterambere ry’imari n’ubukungu […]

Nyuma yo gupfusha umugore uwahoze ayobora Kenya arabarizwa mu bitaro muri Afurika y’Epfo

Uwahoze ari perezida wa Kenya, Mwai Kibaki, yakuwe mu bitaro bya Nairobi yari yajyanywemo nyuma yo gufatwa n’uburwayi mu mpera z’iki cyumweru dushoje, ajyanwa mu bitaro byo mu gihugu cya Afurika y’Epfo. Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Africanews iravuga ko yavanywe muri Kenya mu ijoro ryo kuwa Gatandatu nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Kenya, ariko rikaba […]

Dore ibimenyetso 5 byakwereka ko umukobwa urambagiza ntacyo yamarira urugo

Nkuko bizwi neza ko iyo umusore ashaka gushinga urugo abanza kwitegereza aagashishoza ashaka uwo bazabana akaramata,iyo rero asanze uwo mukobwa yujuje ibisabwa ngo abe yamushyira mu rugo ahera ko abishyira mu bikorwa. Igihe rero ashidikanya ko ataba umugore ubereye urugo, dore ibimenyetso bizabimugaragaraza: 1.Kuba imbata yo gukunda ibintu(Umutungo) Bene uyu mukobwa ahora atekereza amafaranga, kurya […]

Abaganga b’inzobere 60 boherejwe kuvura mu bitaro byo mu turere

Aba boherejwe bari bamaze imyaka 4 bigishwa, aba banyarwanda 60 bashoje amashuri yabo mu ishami ry’ubuganga boherejwe mu bitaro byo mu gihugu bakaba bararangije mu kuvura indwara zisanzwe ndetse no kubaga bikazafasha ibitaro by’uturere byari bimaze igihe bifite ibibazo by’inzobere. Izi nzobere zoherejwe mu bitaro bya Kibungo, Rwamagana, Muhima, Kinihira, nkuko byatangajwe n’umuvugizi wa Minisiteri […]

Abayobozi bafitiye imyenda Sacco basabwe kuyishyura

Abayobozi bafitiye imyenda ibigo by’imari basabwe kwihutisha kuyishyura nk’uko byavugiwe mu nama yahuje Banki Nkuru y’Igihugu n’abayobozi mu nzego z’ibanze, Abayobozi b’ibigo by’imari na za Sacco mu Ntara y’Iburasirazuba mu cyumweru gishize, hagamijwe kwigira hamwe uko ibigo na servisi by’imari byarushaho kwegerezwa abaturage ariko n’imicungire yabyo ikanozwa. Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madamu Uwamariya Odette, yongeye […]

Polisi yatabaye umugore wagerageje kwiyahura abanje kwiyambura imyenda yose-AMAFOTO

Polisi ya New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatabaye umugore utatangajwe amazina ye, ubwo yiyahuraga abanje gukuramo imyenda yose. Ibi byabaye mu mpera z’icyumweru gishije aho uyu mugore yaciye mu idirishya ryo mu igorofa ya gatanu, gusa ku bw’amahirwe Polisi imufata ataragera hasi ngo yononnekare cyangwa ngo apfe. Polisi ikimara kumufata ngo atagera […]

Imbonerakure muri gahunda yo kuza mu Rwanda kwifatira abarwanya Leta bahahungiye

Urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD rwatangaje ko rushaka gukurikirana abatavugarumwe n’iri shyaka aho bahungiye mu Rwanda bakabica bakanabahamba mu gihugu bahungiyemo, ibi bakaba barabitangaje mu myigaragambyo yabereye mu majyaruguru y’u Burundi mu ntara ya Cibitoki. Radiyo RPA itangaza ko mu myigaragambyo y’izi Mbonerakure, zajyendaga ziririmba ko zishaka guharanira ubusugire bw’ishyaka ryabo ndetse ko bazayobora kugeza […]

RDC: Umutwe mushya witwaje intwaro uzanye amatwara yo gushaka gucamo Congo ibice bibiri

Nyuma y’aho amakuru atandukanye akomeje kuvuga ko ingendo perezida Kabila aherutse gukorera muri Uganda no mu Rwanda zari mu rwego rwo gusaba bagenzi be kumufasha guhangana n’igitutu akomeje kwotswa asabwa kuzarekura ubutegetsi nyuma y’iyi manda ye ya nyuma, umutwe wa IFUCD uravuga ko niyibeshya nta kabuza intwaro zizuburwa agakurwa ku butegetsi ndetse Congo ikagabanywamo ibihugu […]

Kuki ubwamamare butera abahanzi kwiyandarika?-JP Runyurana

Inyigo zitandukanye zagiye zikorwa ku buzima n’ imibereho rusange y’ ibyamamare cyane cyane b’ abanyamuzika zigaragaza ko babaho mu buzima bw’ amaraha ndetse n’ abandi ntibashake cyangwa bagashaka benshi. Ibi rero nibyo byaranze ikiganiro kirambuye twagiranye n’ umuhanzi w’ inararibonye Jean Pierre Runyurana kuri uyu wa Mbere taliki 22 Kanama 2016. Ahanini twibanze ku mpamvu […]

Abafaransa babiri bakoreraga ONG biciwe muri Madagascar

Abafaransa babiri bakoreraga umuryango utegamiye kuri leta uharanira kubungabunga ibidukikije biciwe mu gihugu cya Madagascar nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, mu itangazo yashyize ahagaragara kuri iki Cyumweru mu masaha akuze, yavuze ko aba bafaransa biciwe mu karwa gato kitwa Sainte Marie kari ku nkombe yo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Madascar. Radio Rfi […]

Isura nyayo ya Perezida Pierre Nkurunziza wigeze gukatirwa urwo gupfa

Kuva Perezida w’ u Burundi, Pierre Nkurunziza yanga ibiganiro by’ amahoro n’ abanyapolitiki avuga ko bashatse kumuhirika ku butegetsi, Minani Jeremie yifuje kugenzura niba koko Nkurunziza ari umunyamahoro agendeye ku bikorwa by’ ubugizi bwa nabi yagiye ayobora. Pierre Nkurunziza ngo yagiye ayobora ubwicanyi bugereranywa na jenoside Ubwicanyi bw’ i Bugendana Ku italiki ya 23 Nyakanga […]

Umugore yasabwe na Pasiteri ko basambana kugirango amubatize

Pasiteri akaba n’umushumba Chinhoyi, w’imyaka 28, arashinjwa kuba yagiye kubatiza umugore usengera mu idini rye akabanza kumusaba ko basambana nk’ikimenyetso cyo guhanagurwaho ibyaha. Uyu mugabo usanzwe ufite umugore, akomoka muri Afurika y’Epfo akomeje gushinjwa n’abagore basengera mu idini rye ko yitwaza inshingano afite z’ubushumba agashaka kubasambanya. Umwe muri abo bagore yatanze ubuhamya bw’uko uyu muhanuzi […]

Impunzi zigiye guhabwa rondereza zizagabanya 80% by’ibicanwa

Nyuma yo kubona ikibazo cy’ibicanwa mu nkambi z’impunzi zigiye kugezwaho rondereza zazafasha kugabanya 80% by’ibicanwa byakoreshwaga n’izi mpunzi. Izi rondereza zakozwe kubusabe bwa Minisiteri y’impunzi no kurwanya Ibiza zikorwa n’ikigo cya IPRC ya Kigali. Ingabire Veneranda ushinzwe imishinga muri Minisiteri y’impunzi no kurwanya ibiza yatangaje ko izi rondereza zatwaye amafaranga miriyari n’igice mu gihe cy’imyaka […]

Dore inama uwacikirije amashuri yakurikiza akigobotora ubukene

Benshi mu bacikirije amashuri hari igihe batekereza ko ubuzima bwabo burangiye, nyamara ntibamenye ibanga ryabaganisha ku gukirigita ifanga mu gihe bakuye amaboko mu mifuka. 1.Umuntu wese wacikishirije amashuri bitewe n’impamvu runaka zitamuturutseho , ni byiza ko yayoboka ishuri ryigisha ubumenyi ngiro nka kimwe mu buryo bumufasha kwihangira umurimo cyangwa akaba yahabwa akazi ku buryo bworoshye. […]

Canada /Winnipeg: Umunyarwanda wakinaga umukino wo gusigana n’ amaguru yapfuye arohamye

Jean Baptiste Ajua, Umunyarwanda wari uherutse kubona ubwenegihugu bwa Canada, yarohamye ubwo yari ari koga mu mujyi wa Winnipeg. Roger Habimana, mukuru w’uwo musore wapfuye afite imyaka 22 y’ amavuko yavuze ko ku wa Gatandatu ubwo bari basohotse muri Korali yabo yitiriwe mutagatifu Kizito, Ajua yinjiye mu mazi ari kumwe n’inshuti ze. Ngo nyakwigendera yagerageje […]

Miliyari 1001,3 niyo RRA yinjije muri 2015-2016 mu gihe yateganyaga 903

Kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Kanama 2016, hizihijwe umunsi w’Abasora ku rwego rw’igihugu ku nshuro ya 14, aho ikigamijwe kuri uyu munsi ari ukugaragaza ibyagezweho mu gukusanya amahoro ndetse no gushimira abasoreshwa b’intangarugero. Uyu munsi wateguwe ku bufatanye bwa RRA, abikorera, intara n’abandi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba ari: “Kwibwiriza gusora inkingi yo kwigira” . […]

Ku mugaragaro , CNDD-FDD yatangiye gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Ishyaka rya Perezida Pierre Nkurunziza riri ku butegetsi mu Burundi ryatangiye gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ I 1994 ku mugaragaro. Iyi ntero ipfobya jenoside yatangiye kuba kimomo mu mpera z’ iki cyumweru kirangiye nyuma y’ aho Perezida Pierre Nkurunziza atunga agatoki Paul Kagame avuga ko afite umugambi wo guhungabanya umutekano w’ […]

Ese hari perezida ushobora kuzatera ikirenge mu cy’uwahoze ayobora Uruguay ?

Perezida wari ukwiriye kubera abandi icyitegererezo ku Isi yitwa Jose MUJICA wahoze uyobora kuva mu 2010 kugeza mu 2015 igihugu cya Urguay, giherereye muri Amerika y’amajyepfo. Ubushakashatsi bwerekanye ko ari we mu perezida wa mbere w’ umukene ku isi, kuba umukene si uko yabuze amafaranga ahubwo ni ukubera urukundo rwinshi yakundaga abaturage be. Mujica yahembwaga […]

Police FC yasinyishije Mico wakiniraga AS Kigali

Mu rwego rwo kongera imbaraga mu gutaha izamu, Police Football Club yasinyishije Justin Mico wakiniraga AS Kigali, ibi bikaba bibaye mbere y’uko Shampiyona itangira. Mico ufite imyaka 21 y’amavuko yatangiriye ruhago mu Ikipe y’Isonga. Abaye umukinnyi wa munani Police FC iguze muri iyi Shampiyona . Ku wa gatandatu tariki 20 Kanama ni bwo yasinye kuyikinira […]

Umugambi wo gusigarana igisirikare kigizwe n’ubwoko bumwe mu Burundi

Mu gihe hari amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko hari abasirikare bafatwa bagafungwa abandi bakaburirwa irengero, rimwe na rimwe bakazabonwa bishwe, kuri ubu bikomeje kuvugwa ko haba hari umugambi wo gusigarana igisirikare cy’ubwoko bumwe (mono-ethnique) buri ku butegetsi. Nk’uko bitangazwa na RPA, ngo ibi bitangazwa kubera ibigaragara mu gisirikare aho imibare y’abasirikare bakomoka mu bwoko […]

Bugesera: Polisi yasobanuriye abamotari ibishobora kubakururira impanuka

Abatwara abagenzi kuri moto bagera kuri 300 bakorera uyu mwuga mu karere ka Bugesera biyemeje kugira uruhare mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda birinda icyatuma bakora cyangwa bateza impanuka by’umwihariko banasobanurirwa ibishobora kuzibakururira. Ibi aba bakora uyu mwuga barimo abibumbiye muri Union des Cooperatives des Taxi-Motos de Bugesera (COTAMOBU), Icyizere na Icyerekezo-Ruhuha babyiyemeje ku itariki […]