Abana 5 barohamye mu biyaga no mu bigega ku munsi umwe
Polisi y’u Rwanda iragira inama ababyeyi n’abandi bashinzwe kurera abana kubitaho no kubahozaho ijisho aho bari hose, cyane cyane igihe bari hafi y’imigezi, ibiyaga, ibidendezi by’amazi cyangwa muri za Pisine kugirango babarinde kurohama. Ibi bivuzwe nyuma y’aho kuwa kabiri tariki ya 17 Mutarama, habaye impanuka 5 zo kurohama, aho abana 5 barohamye mu biyaga no […]
Umukobwa yafunzwe na se umubyara imyaka 30 ngo ajye amufata nk'Imana
Umukobwa witwa Katy Morgan wo mu gihugu cy’u Bwongereza w’imyaka 33 y’amavuko yatangaje ko yari amaze imyaka igera kuri 30 asa n’ufungiranye mu nzu iwabo yarafunzwe na se umwibyarira kugira ngo ajye amwizera nk’Imana. Se w’uyu mukobwa Aravindan Balakrishnan yatangarije ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu ko yamufungiranye mu rwego rwo kumwoza mu mutwe akamwumvisha ko […]
Umuryango wa Depite Uwamariya ntumufasha kubahiriza amategeko
Inkuru yasohotse mu kinyamakuru Izuba rirashe igaragaza ko Depite Uwamariya Devota nyuma yo gupfusha umugabo wa mbere yirukanye umwana mu bana, bikamuviramo kubaho nabi. Uyu mudepite kandi yongeye gushaka, ubu akaba atakibana n’uriya mwana Nyirabizeyimana Claudine umaze kugira imyaka 22 (imyaka y’ubukure). Ibi byose byabaye hatabanje kuba izungura rya Bernard Hakuziyaremye. Amategeko ateganya ko inama […]
Abiga itangazamakuru n’amategeko vuba aha bagiye kongera kwimurwa muri Camp Kigali
Ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda bwatangaje ko abanyeshuri bigaga mu ishuri ry’itangazamakuru ndetse n’abiga ibijyanye n’amategeko bari barazanywe kwigira i Kigali mu cyahoze ari Camp Kigali bagiye kongera kwimurwa bitarenze mu kwezi kwa 2 uyu mwaka. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibini ni bimwe mu byatangarijwe mu nama yari yaguje ubuyobozi bwa Koleji y’ubumenyi rusange (CASS) aho bavuze […]
Afurika iba yaratabaye Kadhafi iyo tugira inzego z’umutekano zikomeye — Museveni
Perezida Museveni yahamagariye abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA) guharanira kongera ingamba mu bijyanye n’umutekano ashimangira ko Afurika ikennye umutekano. Yongeyeho ko iyo Afurika igira ubushobozi iba yaratabaye Kadhafi. Ubwo yagezaga ijambo kuri iyi nteko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba I Kampala kuri uyu wa Kabiri, Museveni yavuze ko Afurika yakabaye yarakijije uwari perezida […]
Burundi: Perezida Nkurunziza nahindura itegeko nshinga ngo azaba atangije kumeneka kw'amaraso
Mu biganiro byahuje abatavuga rumwe na leta y’u Burundi bahuye na Benjamin Mkapa, umuhuza ku bibazo by’Abarundi kuri uyu wa 17 Mutarama 2017, aba bumvikanye na Mkapa ko hakwiye gushyirwaho leta y’ubumwe Abatavuga rumwe na Nkurunziza banavuze ko naramuka ahinduye itegeko nshiga ry’igihugu azaba atangije kumeneka kw’amaraso y’Abarundi benshi Muri ibi biganiro, abatavuga rumwe na […]
Kugeza ubu ntitwakwemeza ko M23 iri ku butaka bwa Congo – Monusco
Kuri uyu wa Gatatu nk’uko bisanzwe buri kwezi ubutumwa bw’umuryango w’Abibumbye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco) bwagiranye ikiganiro n’abanyamakuru buhatwa ibibazo bitandukanye birimo icyabazaga niba bwemeza ko koko hari abarwanyi ba M23 baherutse kwinjira ku butaka bwa Congo bavuye muri Uganda. Monusco ikaba ivuga ko kugeza ubu itakwemeza aya makuru. Muri iki kiganiro […]
Ibyiza byo gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kunywa inzoga
Abahanga mu by’imyororokere bavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina umaze kunywa inzoga bitanga ibyishimo biruse cyane ibyo umuntu yagira mu gihe akoze imibonano atazinyoye . Impuguke mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina Dr. Kat Van Kirk mu gitabo yise “The Married Sex Solution: A Realistic Guide to Saving Your Sex Life,” avuga ko abagore benshi bakunda gukorana imibonano […]
FIFA yahaye Abouba Sibomana icyangombwa kimukura muri Kenya aza mu Rwanda
Abouba Sibomana wari uherutse gusinya amasezerano yo gukinira ikipe ya Rayon Sports igihe kingana n’amezi 6, kuri ubu yamaze kubona icyangombwa gitangwa na federation mpuzamahanga y’umupira w’amaguru cyemerera umukinnyi guhindura ikipe n’igihugu akajya mu kindi ITC ( International Transfert Certificate ) Iki cyangombwa cya burundu, cyivana Abouba federation y’umupira w’amaguru yo muri Kenya akaza mu […]
MINIJUST yihanangirije ba noteri n’abahesha b’inkiko bakira ibihembo by’abo bahaye serivisi
Minisiteri y’ubutabera yasabye ba noteri n’abahesha b’inkiko gukora akazi bashinzwe mu buryo bwa kinyamwuga bakirinda ruswa n’izindi mpamvu zose zituma uwatsinze urubanza adahabwa ubutabera bunoze. Ibi byagarutsweho na minisitiri w’ubutabera, Busingye Johnston, kuri uyu wa 18 Mutarama 2017, mu muhango wo kwakira indahiro za ba noteri n’abahesha b’ inkiko babigize umwuga basaga 56, barimo abanyamabanga […]
Pastor IsaĂ ÂŻe wongeye kubura inganzo, ahamya ko azaririmba kugeza agiye mu ijuru- REBA VIDEO
Pasiteri Baho IsaĂ ÂŻe wari umaze iminsi adasohora indirimbo nshya, kuri ubu yashyize hanze amashusho y’iyitwa “Igwe”. Akanahamya ko azaririmba kugeza agiye mu ijuru. Aganira na Bwiza.com, kuri uyu wa 17 Mutarama 2017, pastor IsaĂ ÂŻe yagize ati: “Aka kazi ndagakunda cyane [ubuhanzi], ubundi ni ko kazi numva nzasaziramo, iyindi nshobora kuzageza igihe nkayireka ariko kuririmba byo, […]
Abaturage batunguwe no guhabwa amakarita yo gutoreraho bakongezwa udukingirizo
Mu gihugu cyu Haute Garrone gihana imbibi n’u Bufaransa, ishyaka ry’Abasosiyalisite ryatunguye abanyamuryango ba ryo ubwo ryabahaga amakarita y’itora bakongezwa udukingirizo. Abaturage batangaje ko bidasanzwe kubona bahabwa udukingirizo dufungiranye n’udukarita tw’itora ndetse duherekejwe n’amagambo yerekana amaseezerano y’ubufatanye (Belle alliance populaire” Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byatangaje koi bi byakozwe mu rwego rwo kurinda abaturage ndetse […]
“Umukobwa uboneza urubyaro akiri muto azaba umugore wa nde, azaba nyina wa nde?” Musenyeri Rucyahana
Ubwo hamurikwaga ubushakashatsi bwakozwe ku bana batwara inda batarengeje imyaka 18, abanyamadini bagarutse ku bana b’abakobwa baboneza urubyaro bakiri bato. Mu mpanuro Musenyeri Rucyahana yahaye bagenzi be, yibaza k’uzarongora uwo mukobwa, akibaza n’ubuzima bw’umwana uwo azabyara. Ni ubushakashatsi bwakozwe n’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, yamurikiye abanyamadini kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Mutarama […]
“Hatari ikoranabuhanga, kurandura ubukene ntibishoboka” Perezida Kagame
Umukuru w’u Rwanda yabwiye abitabiriye inama ya WEF 2017 ko hakenewe ikoranabuhanga kugirango isi ikomeze guhangana n’ikibazo cy’ubukene bwugarije abayituye. Ibi perezida Kagame yabivugiye i DAVOS mu Busuwisi kuri uyu wa 17 Mutarama 2017 aho yavuze ko by’umwihariko u Rwanda rwiyemeje gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa by’ubuzima bwose bwa buri munsi bw’igihugu. Ati “Hatari interineti yihuta […]
Ntitwigeze twifuza M23 hano nta nubwo bakenewe muri Uganda — Minisitiri Oryem
Abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa M23 w’inyeshyamba z’Abakongomani baba mu nkambi bakusanyirijwemo nyuma yo kwamburwa ibirwanisho muri Uganda kuri ubu ngo nta kaze bafite muri iki gihugu kandi si ikibazo cya Uganda nk’uko minisitiri w’umutekano yabitangarije Reuters kuri uyu wa Kabiri. Minisitiri w’umutekano wa Uganda, Okello Oryem yatangaje ko atigeze amenya ko aba barwanyi babuze […]
Kenya: Umugore wa Bishop yafashwe asambana n’umunyepolitiki mu gihuru
Umuyobozi w’itorero rya African Divine Church ryo muri Kenya, Bishop Abel Lijoti yatangaje ko agiye kujyana umunyepolitiki wafashwe asambana n’umugore we mu gihuru ku munsi w’ejo tariki ya 17 Mutarama 2017. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu munyapolitiki utatangajwe amazina ngo yari yagaragaye ari kumwe n’umugore wa Bishop Abel ubwo bari mu kiriyo cy’umuturanyi wabo mu ijoro ryo […]
Al Shabab yerekanye uko yishe umusirikare wa Uganda yafashe mu mwaka ushize
Abarwanyi bo mu mutwe w Al Shabab bashyize ahagaragara video igaragaza uko bishe umusirikare wa Uganda wafatiwe ku rugamba nk’imfungwa y’intambara muri Kanama umwaka ushize. Uyu musirikare hamenyekanye izina rye rimwe nka Masasa, yafashwe ubwo Al Shabab yagabaga igitero ku birindiro by’ingabo za Uganda muri Somalia. Nk’uko byatangajwe n’Ijwi rya Amerika, abarwanyi ba Al Shabab […]
Gasabo: Afunzwe acyekwaho kugerageza guhotora umwana uragiye ihene, maze akaziba
Habarurema Vincent afunzwe acyekwaho kugerageza guhotora umwana uri mu kigero cy’imyaka 11 y’amavuko, hanyuma akiba ihene 15 yari aragiye mu murenge wa Ndera, ho mu karere ka Gasabo. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko mu gitondo cyo ku itariki 15 […]
Malawi: Urubanza ku koherereza Murekezi ubutabera bw’u Rwanda rukomeje kuba ingorabahizi
Urukiko rwo muri Malawi rwanzuye ko ikijyanye no koherereza u Rwanda ukekwaho uruhare muri jenoside umaze igihe yihishe muri iki gihugu, Vincent Murekezi, kizasaba guhabwa umugisha mu buryo bwa politiki. Ibi bikaba bije nyuma y’aho ukekwa agejejwe imbere y’umucamanza mu murwa mukuru Lilongwe kuri uyu wa Kabiri, aho ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso bishinja Murekezi ku ruhare […]
Habyarimana ku rutonde rw’Abaperezida ba Afurika Ubufaransa bushinjwa kwisasira
Kuva igihe hariho inkumbiri yo gutanga ubwigenge ku bihugu bya Afurika, igihugu cy’u Bufaransa cyagiye gitungwa agatoki kuba inyuma y’ubwicanyi bwakorewe bamwe mu baperezida b’ibihugu bya Afurika buhereye ku abo mu byo bwakoroneje, inshuti zabwo n’abandi. Kuva mu mwaka w’1962, hari urutonde rugaragaraho abaperezida ba Afurika bashinjwa Ubufaransa, harimo na Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana […]