Perezida w'Amerika yikomye itangazamakuru rimwishyura kumushushanya (AMAFOTO)

Abanyamakuru batandukanye bo ku isi bakoze amafoto ashushanya ibihe byaranze Donald Trump ndetse n’ibyo abatuye isi biteze ko uyu mugabo azakora mu gihe azaba ayobora Amerika, ni amafoto ashushanyije (Cartoons) yakozwe hagendewe ku byiyumviro n’ibitekerezo by’uko abanyamakuru bo ku isi batekereza ubutegetsi bwa Donald Trump. Muri aya mafoto hagaragaramo Trump nk’umuntu uzaba yanzwe ku isi […]

Abakunzi b’agatama barabogoza nyuma y’aho BRALIRWA izamuriye ibiciro

Mu mpera z’iki cyumweru kirangiye, nibwo uruganda rwa BRALIRWA rwazamuye ibiciro bya bimwe mu binyobwa byayo bisembuye, ku buryo ubu mu kabari gasanzwe icupa ryiyongereyeho amafaranga 100. Abamenyereye ibyo binyobwa ubu barabogoza, ababicuruza bacitse intege zo kubirangura, hari n’abavuga ko bagiye kwiyegurira ibya Skol cyangwa se za kambuca. Ubu icupa rya primus iriringaniye (Nolesi) ryavuye […]

Amabanga 8 yo gukesha icyumba mushobora gukoreramo imibonano mpuzabitsina

Hagati y’abashakanye, gutera akabariro ni kimwe mu byo urugo ruba rwubakiyeho, haba mu kwagura umuryango ndetse no kwinezeza, bityo rero iki gikorwa kiba cyubashywe ndetse si na ngombwa ko gikorwa hari ubahagaze hejuru. Ni igikorwa kandi gikorwa mwese mutuje, mukagikorera ahatuje, icyumba rero muba muryamamo biba byiza iyo gifite isuku mbese nta muvundo uhari cyangwa […]

Intsinzi ya Arsenal yatumye yicara ku mwanya wa kabiri

Umukino wahuje ikipe ya Arsenal na Burnley waje kurangira Arsenal iyinyagiye ndetse binayihesha kurara yicaye ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange. Umukino warangiye ari ibitego 2 bya Arsenal kuri 1 cya Burnley, ubu Arsenal ikaba ifite amanota 47 nyuma ya Chelsea iri ku mwanya wa mbere n’amanota 55 ku rutonde rwa Premier League. Igitego […]

Rwanda: Imvura yishe abantu 3 yangiza inzu zirenga 800

Abantu batatu nibo MIDMAR yemeza ko bishwe n’imvura yo muri weekend naho inzu zirenga 800 ubu nizo zimaze kubarurwa ko zangijwe n’iyi mvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 21 Mutarama 2017, Philippe Habinshuti ushinzwe ubutabazi no gufasha abahuye n’ibiza muri iyi Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDMAR) yatangarije Newtimes ko iyi mvura yari ifite ubukana […]

Abarundi 12 bafatiwe mu Rwanda bagiye kugurishwa

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 12 bafite ubwenegihugu bw’u Burundi bafatiwe ku mupaka w’Akanyaru utandukanya u Rwanda n’u Burundi bari bagiye kugurishwa mu bindi bihugu, bafashwe ku wa 10 Mutarama 2017. Aba 12 ngo bazanywe n’umurundi mwene wabo abahereza abanyakenya 2 kuri ubu nabo bari mu maboko ya polisi y’u Rwanda nyuma yo gutabwa muri […]

KIREHE: Polisi y’u Rwanda yahaye bana bo mu itorero Imitavu ibikoresho by’ishuri

Mu rwego rwo kurushaho gukumira no kurwanya ibyaha, ku cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2017, Polisi y’u Rwanda yagiranye ubusabane inifuriza umwaka mushya n’intangiriro nziza z’umwaka w’amashuri abana basaga 100 b’abafatanyabikorwa bayo mu gukumira no kurwanya ibyaha bibumbiye mu itorero ”Imitavu.” Iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Gahara akarere ka Kirehe aho aba bana bahawe […]

Muhanga: Ababyeyi barishimira uburyo REB yashyize abana mu bigo by’amashuri

Ababyeyi batari bake bo mu karere ka Muhanga bahoraga ku nkeke zo kubonera amashuri abana babo batafashwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) nyuma yo gukora ibizamini bya leta bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza cyangwa umwaka wa gatatu w’ikiciro rusange. Kuri ubu barabyinira ku rukoma nyuma y’uko REB igaragaje aho buri mwana wese wakoze ikizamini […]

Ku myaka 50, yashatse kwiyahura kubera kutishimira ikibuno cye yita kibi-AMAFOTO

Lerato Pitso, ni umugore ukomoka muri Afurika y’Epfo, uyu mugore yashatse kwiyahura kubera imiterere y’umubiri we avuga ko atishimiye. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aganira na dailmaily, Pitso yagize ati: “Rimwe na rimwe bamvuga bajujura, iyo ntambutse ku bantu basigara bamvuga nahindukira nkasanga barimo gufotora inyuma hanjye (ikibuno), hari igihe naringiye kwiyahura kubera ko numvaga ntameze neza kubera […]

Yahya Jammeh yasize asahuye Gambia mu buryo bukomeye

Yahya Jammeh waje kwemera kurekura ubutegetsi nyuma yo gutinya kuraswa n’ingabo z’ibihugu bituranyi bya Gambia yaba yarahunze agasiga asahuye amafaranga iki gihugu nk’uko byatangajwe n’umujyanama wa perezida mushya Adama Barrow. Mai Ahmad Fatty, umujyanama wa perezida Barrow kuri ubu ukiri muri Senegal yatangaje ko mu bubiko bwa Gambia habuzemo amafaranga angana n’amadorari y’Amerika miliyoni 11 […]

Anne Kansiime akomeje gutungurana mu myambaro —AMAFOTO

Umunyarwenya Anne Kansiime ukomoka mu gihugu cya Uganda, ubu yongeye kugaragara yambaye agakabutura gato, uyu mwambaro we ukaba watumye benshi bongera kumuvugaho byinshi. Iyi Foto ya Kansiime, abantu bagiye bayihanahana ku mbuga nkoranyambaga ari nako bayivugaho amagambo atandukanye, gusa ku bwa Kansiime we ntacyo yayitangajeho dore ko n’ubundi ibye akenshi babifata nk’urwenya, ko aba yabikoze […]

Abandi batanu bo muri M23 biganjemo ba captain bafatiwe muri Kisoro bajya muri Congo

Inzego z’umutekano mu Karere ka Kisoro mu burengerazuba bwa Uganda zataye muri yombi abandi barwanyi 5 bahoze muri M23 bakekwaho kuba bari bagiye kujya muri Congo. Aba bafashwe, Sgt. Erick Munezero, Capt. Roger Kubwimana, Capt. Hategeka Ngiruwonsanga, Capt. Freesia Musabyimana na Capt. Patrick Mugisha, bakaba bari batorotse mu nkambi ya Bihanga mu Karere ka Ibanda, […]

Polisi y’u Rwanda yaburijemo ubujura bw’ikoranabuhanga bw’amadolari ibihumbi 700

Umwaka ushize, agatsiko k’abajura kagizwe n’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bateguye umugambi wo kwiba amafaranga bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga mu bayavana muri banki yo mu gihugu angana n’amadorali y’amerika ibihumbi 700. Aya mafaranga yagombaga kuvanwa kuri konti y’ibigo bya leta bitanu yari muri iyo banki maze akoherezwa ku yindi konti iri mu kindi gihugu. Kugira ngo bagere ku […]

Mu magambo akakaye, Inteko ishinga amategeko y’u Burundi yihenuye kuri EU

Itangazo ryashyizweho umukono ku wa 20 Mutarama 2017 na baperezida b’inteko ishinga amategeko y’u Burundi imitwe yombi rigamije gusubiza ku birego iki gihugu giherutse gushinjwa n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU), iri tangazo ryanditswe mu rurimi rw’igifaransa ririmo amagambo akakaye amenyesha EU ko Abadepite b’u Burundi batowe n’abaturage biryo ko badashobora kubangamira ababatoye. Inteko ishinga amategeko y’umuryango […]