Bane bafunzwe bacyekwaho guha ruswa abapolisi

Abagabo bane bafunzwe bacyekwaho kugerageza guha ruswa abapolisi bakora mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda kugira ngo babashyire ku rutonde rw’abatsinze ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga, kandi babitsinzwe. Nzirorera Isaac, Bicamubicika John, Ndikumana Phillipe na Mpfuyisoni Mohamed ni bo bacyekwaho gukora iki cyaha. Bafashwe ku itariki 21 z’uku […]

Leta y’Ubuhinde yahaye amahirwe yo kwiga ku buntu abanyarwanda 200

Abanyeshuli 200 bo mu Rwanda barangije amashuli yisumbuye, bemerewe kwiga ku buntu na Leta y’Ubuhinde. Amasomo yabo bakazajya bayigira muri Kaminuza yitiriwe Mahatma GHandi iherereye i Kabuga. Umuhango wo gutangiza iki gikorwa (Full Scholarship) wabereye muri Kaminuza (Mahatma Ghandi University) i Kabuga, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2017. Wafunguwe ku mugaragaro na […]

Uganda: Uwitwa Enos Maniriho yaba yararogewe muri gereza yari afungiyemo

Igipolisi cyo mu Karere ka Kanungu mu gihugu cya Uganda cyatangiye iperereza ku rupfu rw’umunyururu wapfiriye muri gereza bikekwa ko yishwe n’uburozi. Nyakwigendera ni uwitwa Enos Maniriho w’imyaka 21 wakomokaga ahitwa Kyabuyorwa ya Ruguru, mu Mujyi wa Butogota wo mu Karere ka Kanungu. Umuvugizi w’igipolisi muri Kigezi, Elly Maate, yavuze ko uyu munyururu wapfuye yari […]

Muyumbu: Basaba Imana ngo Kagame azanyure mu muhanda wabo

Abaturage bakoresha umuhanda Rugende-Karenge bifuza ko umukuru w’Igihugu Perezida Kagame yahaca maze akirebera akababaro bafite baterwa n’umuhanda mubi udakorwa nubwo bivugwa ko ngo amafaranga yo kuwukora amaze imyaka 2 ahawe Akarere ka Rwamagana uyu muhanda ubarizwamo. Uyu muhanda w’ibirometero ufitiye runini abatuye umujyi wa Kigali kuko unyurwamo n’imodoka nyinshi zivana imyaka nk’ibitoki, amasaka, imboga ndetse […]

Itoroka rya Hussein Radjabu ryaciraga amarenga perezida Nkurunziza ko umuriro ugiye kumwakaho

El-Hajji Hussein Radjabu ni umunyapolitiki uzwi cyane mu Burundi, ni umunyapolitiki ufite amateka menshi ndetse wanakoranye bya hafi na Perezida Nkurunziza w’u Burundi bakiri mu ishyamba na nyuma y’aho bafatiye ubutegetsi. Uyu mugabo ubu uri ku ruhande rw’abarwanya Leta y’u Burundi, yahoze ari umuyobozi mukuru w’ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi, arafungwa nyuma aza gutoroka. […]

Huye: Umushinga Sustainable Harvest witezweho kuzamura umusaruro wa Kawa

Kubona umufatanyabikorwa mu buhinzi bwa kawa uzwi ku izina rya Sustainable Harvest,ukorana cyane cyane n’abagore bibumbiye mu makoperative ahinga kawa, bizatuma umusaruro wa kawa wiyongera, kuko ngo bazajya bahugura abahinzi ba kawa ku buryo bwo kwita kuri kawa kuva ihinzwe kugeza inyobwa kandi bakanabahuza n’ abaguzi bayo nk’uko byatangajwe n’akarere ka Huye. Mukansanga Chantal, atuye […]

Afurika y’Epfo: Abanyamahanga baratabariza ubugizi bwa nabi buri kubakorerwa

Abimukira baba muri leta y’Afurika y’Epfo baratabaza nyuma yo kwibasirwa n’abenegihugu bo muri kiriya gihugu babatangira bakabakubita ndetse bakanabacuza utwabo. Aba banyamahanga baba muri kiriya gihugu bitabaje izindi nzego nyuma y’uko muri iki cyumweru bibasiwe n’abantu batazwi bo muri kiriya gihugu baba bo ubwabo ndetse n’imitungo yabo iriyo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Urugaga rw’abakomoka mu gihugu cya […]

Kenya: Umupolisi yishe mugenzi we arangije nawe ariyahura

Abapolisi babiri b’Abanyakenya bapfuye mu gihe undi yakomeretse nyuma yo kurwana ubwabo mu murwa mukuru, Nairobi. Bivugwa ko mu kurwana kwabo umupolisi umwe ukorera kuri station ya polisi ya Embakasi yarashe mugenzi we akamwica yarangiza akishyiraho imbunda nawe agakurura imbarutso. Mugenzi wabo nawe wafashwe n’isasu yahise ajyanwa mu bitaro. Uyu warokotse yakoreraga ku Kibuga cy’indege […]

BNR yiteze impinduka zivuye mu buhinzi muri 2017 mu kuzamura ubukungu bwazahaye

Banki nkuru y’u Rwanda BNR iratangaza ko umwaka wa 2017 ushobora kuzagenda neza mu bijyanye no kuzamura ubukungu bw’igihguu bwazahaye mu myaka 2 ishize, aho ibikomoka mu buhinzi ari bimwe mu bigomba kuzamura ubukungu bw’igihugu. Ibi byatangarijwe mu muhango wo kumurika uko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda gahagaze ndetse n’ubukungu muri rusange kugeza ubu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] […]

Umuco wa serivisi nziza muri NIDA ugiye kwikuba kabiri mu mujyi wa Kigali- Min Kaboneka

Ubwo umujyi wa Kigali watoraga umuyobozi mushya, Minisitiri Kaboneka yagarutse ku muco mwiza wo gutanga serivisi nziza kandi zihuse urangwa mu kigo gishinzwe gutanga indangamuntu. Iki kigo nicyo Meya mushya Nyamurinda Pascal yayoboraga, hakaba hari icyizere ko mu mujyi wa Kigali bizikuba kabiri. Nubwo inshingano za NIDA n’iz’umujyi wa Kigali zinyuranye, hombi haganwa n’abanyarwanda, kandi […]

Kagame yasabye Abanyafurika kuzamura urwego rw’ ubwikorezi mu kirere bagahangana n’indi migabane

Kudakuraho imbogamizi mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu mu ndege, bidindiza uru rwego mu mutekano rukanahenda. Ibi byatangajwe n’umukuru w’igihugu, Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu, itariki 22 Gashyantare, aho yari yitabiriye inama yiga ku itwara ry’abantu n’ibintu mu ndege muri Afurika ibera i Kigali. Iyi nama yabereye muri Kigali Convention Centre yahuje abantu 550 baturutse mu […]

Gambia: Uwari ukuriye urwego rw’igihugu rw’ubutasi yatawe muri yombi

Umwe mu bagabo bari batinyitse mu gihugu cya Gambia ku butegetsi bwa perezida Yahya Jammeh, akaba ari we wari ukuriye inzego z’ubutasi, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere ushize n’igipolisi cy’igihugu nk’uko aya makuru yemejwe kuri uyu wa kabiri. Yankuba Badjie wari ukuriye inzego z’ubutasi za Gambia (NIA), azwi nabi muri iki gihugu, aho […]

Umuhanzi Chris Brown ari mu mazi abira ashinjwa gukubita no guterabwoba umukunzi we

Umuhanzi wo muri Amerika uzwi ku mazina ya Chris Brown ari mu mazi abira akurikiranyweho ibyo ashinjwa n’uwahoze ari umukunzi we, Karrueche Tran umushinja kumugirira nabi ariko ntahite abimenyesha inzego zibishinzwe nyuma akanamwoherereza ubutumwa bugufi amubwira ko azamwica. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ku munsi w’ejo kuwa kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2017, nibwo urukiko rwa Los Angeles […]

Perezida Ilham Aliyev yagize umugore we Visi perezida

Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan yagize umugore we visi perezida w’iki gihugu gito gikungahaye kuri peteroli cyahoze ari kimwe mu bigize Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti. Mehriban Aliyeva azaba visi perezida wa mbere nk’uko perezida Aliyev yabitangaje mu iteka rye ryo kuri uyu wa kabiri, itariki 21 Gashyantare, avuga ko atavuze imirimo azaba ashinzwe ariko ko […]

Rwamagana: Abana bataye ishuri barasaba kurisubizwamo

Abana bataye ishuri bo mu Kagari ka Sibagire mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana baratakambira ubuyobozi basaba ko basubizwa mu ishuri. Aba bana bemeza ko bavuye mu ishuri babitewe n’ubushobozi buke no kutitabwaho mu miryango. Kuba abandi bamaze igihe batangiye igihembwe ntibibaca intege, bemeza ko bakwiga nubwo bajyayo bakererewe.Umwe muribo, Umwizerwa Nadia avuga […]

Abanyarwanda bahungiye muri Congo bongeye gutahuka ku bushake ku bwinshi

Guhera kuwa 20 Gashyantare impunzi z’Abanyarwanda zahungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zongeye gutahuka ku bushake ku bwinshi, aho itsinda rya mbere muri uyu mwaka rigizwe n’abantu bagera ku 100 ryinjiye mu Rwanda rinyuze ku mupaka uzwi nka Grande barriere i Goma nk’uko byemezwa n’itangazo ryashyizwe ahagaragara na HCR. Ibikorwa byo gutahuka bitegurwa n’Ishami […]

Agathon Rwasa uvuga ko yapangiwe kwicwa, abayoboke be 9 bafunzwe

Agathon Rwasa, umuyobozi wa FNL akanaba na visi perezida w’Inteko ishinga amategeko i Burundi, muri iyi minsi nibwo yatangaje ko yamenyeko hari agakino yapangiwe ko kwicwa. Ubu n’abayoboke b’iri shyaka rye bakaba batawe muri yombi barafungwa. Abo bayoboke ba Agathon Rwasa bose uko ari icyenda bafungiye muri gereza iherereye muri kimini ya Ngozi, bose bafashwe […]

M23 yakozanyijeho na FARDC hicwa umusirikare 1

Ingabo za leta ya Congo (FARDC) zatangaje ko imirwano yazihuje n’inyeshyamba za M23, hishwemo umusirikare umwe ku ruhande rwa M23 hanafatwa mpiri undi umwe. Iyo mirwano yabaye ku wa 20 Gashyantare muri village ya Tamugenge na Matebe muri teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru agera kuri Radio Okapi, aturutse mu kigo gishinzwe ubutasi, ni […]

Uganda yashyikirije u Rwanda Abanyarwanda babiri bari barahunze ubutabera

Polisi y’u Rwanda yashyikirijwe abagabo babiri bari barahungiye muri Uganda nyuma yo gutoroka gereza, ikaba yarabakiriye ku italiki ya 21 Gashyantare ku mupaka wa Gatuna. Abagaruwe ni Ndimubanzi Boniface w’imyaka 58 y’amavuko, wahamwe n’ibyaha bya jenoside ndetse na Ndikuryayo Valence w’imyaka 31, wahamwe n’icyaha cyo guhimba no gukoresha ibyangombwa by’ubutaha, bakaba baherutse gufatirwa na Polisi […]

Kigali: Impuguke zo mu karere ziri kwigira hamwe uburyo bwo guhashya iterabwoba

Impuguke mu kurwanya iterabwoba zaturutse muri Polisi zo mu karere ndetse no mu miryango mpuzamahanga ziri mu nama y’iminsi ibiri ibera I Kigali igamije gufatira hamwe ingamba zo gukoma imbere ibihungabanya umutekano muri iki gihe. Iyi nama yari yahuje nibura ibihugu icumi byo mu muryango uhuriweho n’abayobozi ba Polisi zo muri Afurika y’Iburasirazuba(EAPCCO) ndetse n’abahagarariye […]