Akora imigati n’ifu mu bihaza

Mukagahima Marie Ange wo mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo afite umushinga aho afata ibihaza akabikoramo imigati n’ifu avuga ko ifasha umutima gutera neza ndetse ikongera intanga ngabo . Aganira n’Ikinyamakuru Bwiza.com kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe,2017,ubwo yari mu muhango wateguwe na DOT Rwanda wo guhemba abafite imishinga myiza kandi ihindura ubuzima […]

Bimwe mu bimenyetso bikwereka ko ukundana n’umuhungu/kobwa ukubeshya

Mu rukundo abantu baba bagomba gusangira buri kamwe, bakumva ibintu kimwe ndetse bagafashanya haba mu biryo bufatika n’ubudafatika. Gusa muri iki gihe bias n’ibyahinduye isura kuko icyahoze ari urukundo ubu kikiboneka hacye kuko abakundana akenshi usigaye usanga umwe aba afite icyo akurikiye ku wundi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Gusa ibi bigaragara cyane ku bantu bamaze igihe babana […]

Kicukiro: Yasenyewe n'umuturanyi uhagarikiwe n’umuhesha w’inkiko n’izindi nzego

Ntuyahaga Charles wo mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro, avuga ko yasenyewe inzu n’umuturanyi uvuga ko yamurengereye, ahagarikiwe n’umuhesha w’inkiko wabigize umwuga. Ni mu kagari ka Kamashashi, umudugudu w’Indatwa. Inzu yasenywe yubatswe mu 2003, ariko Kayiranga Callixte arega Ntuyahaga Charles ko yamurengereye. Urubanza rwanyuze mu bunzi b’abakagari, rujuririrwa abo ku murenge, bigera no […]

Top Secret: Umugambi wo gucamo ibice Congo-Kinshasa waba uri mu nzira zo gushyirwa mu bikorwa

Icibwamo ibice rya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ritangiye guhwihwiswa mu gihe amateka yerekana ko mbere y’ umuzo w’ umukoloni igihugu cya Kongo cyari kigizwe n’ ubwami butandukanye nka Empire Lunda, Empire Bakuba, Empire Luba, Empire Kongo n’ ubundi bwami bwari bushingiye ku moko afitanye isano n’ umuco w’ abaturage bari baraturutse mu bihugu bikikije […]

Komisiyo y'ubukungu ya sena irishimira aho urwego rw'inganda rugeze muri Huye

Muri iki cyumweru mu Karere ka Huye hakiriwe komisiyo y’ubukungu n’imari ya sena y’u Rwanda , uru rugendo rw’abasenateri rukaba rwari rugamije kumenya aho ahateganijwe igishushanyombonera cy’inganda kigeze gishyirwa mu bikorwa mu Karere ka Huye. Mu biganiro bagiranye kuri uyu wa Gatatu ushize itariki 15 Werurwe 2017 n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye n’abandi bafatanyabikorwa mu bijyanye […]

Perezida Kagame n’umufasha we bakiriwe na Perezida w’ Bushinwa (Amafoto)

Perezida wa repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’umufasha we Jeanette bamaze gushyika mu gihugu cy’u Bushinwa aho bamaze kwakirwa na Perezida wa kiriya gihugu Xi Jinping ndetse n’umufasha we Peng Liyuan. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ni mu ruzinduko rw’iminsi 2 Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Kagame yagiriye muri kiriya gihugu n’umufasha we, rugamije kunoza umubano hagati y’ibihugu […]

Kagame : Umukuru w’igihugu wa mbere muri Afurika ugiye gufata ijambo mu nama ya AIPAC

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame azafata ijambo mu nama ngarukamwaka ibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ihuza Israel n’inshuti zayo ; inama izwi nka AIPAC izabera Washington D.C. ku Cyumweru gitaha nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Gatanu. Perezida Kagame akaba ari we muyobozi wa mbere wo muri Afurika uzaba ufashe ijambo muri iyi nama. […]

Amerika yatangaje ko ishobora gushora intambara muri Koreya ya Ruguru

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’itumanaho muri Amerika , Rex Tillerson yavuze ko gukoresha uburyo bwa gisirikare ari kimwe mu biri kwigwaho neza hagamijwe kwihimura ku gihugu cya Koreya ya Ruguru yanze kwitabira ibiganiro by’amahoro na Koreya y’Epfo ndetse n’ibindi bikorwa ikomeje kugaragaza nk’ubushotoranyi. Ibi yabitangarije mu ruzinduko yari yakoreye muri Koreya y’Epfo aho yatangaje ko Amerika […]

Nyuma ya Hong Kong perezida Kagame na madamu basesekaye I Beijing mu Bushinwa – Amafoto

Nyuma y’inama ya komisiyo y’umurongo mugari (Broadband) yateguwe na Huawei yaberaga I Hong Kong perezida wa Repubulika, Paul Kagame yari yitabiriye kuri uyu wa 16 Werurwe ndetse akaba ari nawe wari uyiyoboye, kuri uyu wa Gatanu, itariki 17 Werurwe aherekejwe na madamu we, Jeannette Kagame, yakomereje uruzinduko rwe ku mugabane wa Aziya I Beijing mu […]

Umugore yibarutse impanga z’abana bane icyarimwe

Umugore witwa Fatuma Issa w’imyaka 22 y’amavuko ukomoka mu gace ka Katavi gaherereye ku nkengero z’ikkiyaga cya Tanganyika muri tanzaniya aherutse kwibaruka impanga z’abana 4 barimo abahungu 3 n’umukobwa umwe. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ubusanzwe ntibimenyerewe ko impanga z’abana bane cyangwa 3 bose babaho bagakuraa kuko akenshi bamwe barapfa. Gusa aha ho bias n’ibitangaje kuko aba bana […]

France: Ibahasha yari itezemo bombe yaturikiye ku biro bya IMF I Paris

Umuntu umwe yakomerekeye mu gitero cya bombe yari iteze mu ibahasha cyagabwe ku biro by’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Kane, itariki 16 Werurwe 2017. Umuvugizi w’igipolisi avuga ko ibahasha yoherejwe mu nyubako ikoreramo IMF igaturika igakomeretsa umuntu umwe. Abantu benshi bakaba bahise bavanwa muri iyi nyubako mu rwego rwo […]

Uganda: Umuvugizi w’igipolisi, AIPG Andrew Kawessi yapfuye arasiwe hafi y'iwe

mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Werurwe 2017, Umuvugizi w’igipolisi cya Uganda, AIGP Felix Andrew Kaweesi yarasiwe mu gace atuyemo muri metero 100 uvuye mu rugo iwe, ubwo abantu bitwaje imbunda bagabaga igitero ku modoka ye. Uyu muyobozi akaba yarasanywe n’abandi bagenzi be 2 barimo abamurinda mu gace ka Kulambiro mu […]

Ikoreshwa ry’amashashi: EAC ngo ikwiye guhitamo ubuzima bw’abaturage cyangwa amafaranga

Inama y’Inteko ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yari imaze ibyumweru bibiri ibera mu Rwanda guhera kuwa 06 Werurwe, yasojwe hadatowe itegeko rica ikoreshwa ry’amashashi abangamira ibidukikije muri aka karere. Iyi ngingo ikaba ari yo yateje impaka ndende kurusha izindi zizweho muri iyi nama ya gatanu y’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) […]

Abarundi 2 biciwe muri Congo baza kujugunywa mu Burundi naho undi aburirwa irengero

Abarundi 3 bari baremye isoko rya Kiliba muri Congo , babiri biciweyo imirambo yabo iza kujugunywa mu Burundi naho undi aburirwa irengero. Abishwe ni Uwitwa Nikumana Jimmy hamwe na Eliya bose bo ku musozi wa Vugizo muri Komini ya Mutimbuzi hafi y’umukapa uhuza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi. Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko aba […]

Mali: Amarushanwa y'umupira yose yahagaritswe, Rayon Sport ikomeza idakinnye

Mu gihe hari hateganyijwe umukino wo kwishyura wagombaga guhuza ikipe ya Onze Createurs yo muri Mali n’ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2017, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi yahagaritse bitunguranye imikino yose mpuzamahanga ku rugande rw’igihugu cya Mali kubera ikibazo cya leta ya kiriya gihugu yivanze mu bijyanye n’ubuyobozi […]

Gatsibo : Abavuga rikijyana basabwe gushyira imbaraga mu kurwanya ibiyobyabwenge

Abavuga rikumvikana bagera kuri 500 bo mu karere ka Gatsibo, ku itariki 15 z’uku kwezi basabwe kurushaho gukangurira abaturage kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ibyaha batanga amakuru atuma bikumirwa no gufata ababikoze. Abahawe ubu butumwa barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’ Utugari, Abayobozi b’amashami ku rwego rw’Akarere,Urwego rw’abikorera, Abayobozi b’Ibitaro n’Ibigo nderabuzima, Njyanama z’Imirenge, Inzego […]

Gicumbi: Hafatiwe imodoka yari ipakiwemo ibiyobyabwenge bitandukanye

Mu Karere ka Gicumbi, hafatiwe imodoka yari yuzuyemo ibiyobyabwenge n’izindi nzoga zitemewe zitandukanye ku itariki ya 15 Werurwe. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko iyo modoka ifite nimero RAB 150B yo mu bwoko bwa Toyota Carina, yafatiwemo amapaki arenga ibihumbi bitatu y’inzoga zitemewe na kanyanga. […]