Uganda: Umuntu bikekwa ko ari umujura yiciwe mu rugo rwa Hon. Margaret Zziwa
Umuntu umwe bikekwa ko yari mu gatsiko k’abajura yarasiwe mu rugo rw’uwahoze ari umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya EAC, Margaret Zziwa ahitwa Matuga mu Karere ka Wakiso. Igipolisi kiravuga ko uwishwe ari uwitwa Musa Kagire uri mu kigero cy’imyaka 20 wahise anapfa ubwo yari ajyanywe kwa muganga. Ibi byabaye mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu […]
Nta kindi cyakuraho ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza uretse intambara- Alexis Sinduhije
Umuyobozi w’ishyaka MSD, Alexis Sinduhije yatangaje ko afite agahinda kuba hatarabayeho icyo yise Plan B, iyi ngo ni iyagombaga guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza w’u Burundi avuga ko nta kindi cyabukuraho uretse intambara. Ibi Alexis Sinduhije yabitangarije mu nama yagiranye n’Abarundi baba i Burayi, avuga ko mu by’ukuri yicuza uburyo umugambi wa Coup d’Etat yo […]
Zimwe mu ndwara zivurwa n’imibonano mpuzabitsina ikozwe neza
Ubusanzwe imibonano mpuzabitsina ikozwe ni igikorwa gikorwa akenshi hagamijwe kwagura umuryango ku bashakanye ndetse akenshi ugasanga binakorwa n’abatarageza igihe cyo kubaka urugo cyangwa bakaba banabikora mu buryo butemewe n’amategeko. Iki gikorwa rero usanga abantu benshi gishobora kubahuza bakagikundaniraho cyangwa kikabatandukanya kibasha kugira umumaro munini ku nagikoze baba abashakanye ndetse n’ababikora batarashakanye kuko abashakashatsi banerekana ko […]
Burera: Kuzirikana uruhare rwabo mu kugezwaho ibikorwa remezo byateje imbere imiyoborere myiza
Bamwe mu batuye Akarere ka Burera basanga igihe basabye kugezwaho bimwe mu bikorwaremezo birimo nk’amazi cyangwa amashanyarazi na bo bagomba kuzirikana uruhare rwabo muri gahunda yo kubibagezaho. Abo baturage ariko hagati yabo ntibemeranya kuri icyo gitekerezo kuko hari abavuga ko kugena uwahabwa ingurane y’ahanyujijwe amazi cyangwa amashanyarazi byajyana no kureba imibereho ya nyir’ubutaka kuko wasanga […]
Kenya: Ambasade y’u Rwanda yakumiriye Loni mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 23
Ambasade y’u Rwanda muri Kenya yakumiriye Umuryango w’Abibumbye mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizabera muri Kenya. Ubwo kuri uyu wa Gatatu yari yatumiwe kuri televiziyo yo muri iki gihugu, KTN, ngo agire icyo avuga ku kijyanye no kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasaderi James Kimonyo yatangaje ko kuri iyi nshuro […]
Ubu ushobora kwishyura igazeti ukanayigezwaho mu rugo unyuze ku Irembo
Mu rwego rwo kunoza serivisi no kwihutisha ikoranabuhanga, Serivisi za Minisiitiri w’Intebe zibinyujije mu ishami rishinzwe igazeti ya Leta zabashyiriyeho uburyo bushya bwo kugura no gushyikirizwa igazeti ya leta umuntu atarinze kuza ku biro kuyifata ahubwo agahita ayishyikirizwa kuri aderesi yatanze, ibi bikorwa binyuze ku rubuga rwitwa Irembo. Ubusanzwe abantu baguraga igazeti babanje kwishyura kuri […]
Uganda: Ese abasirikare n’abapolisi barasana cyangwa bakirasa ni ubunyamwuga bucye?
Ni kenshi mugihugu cy’abaturanyi cya Uganda humvikana amakuru y’abashinzwe gucunga umutekano barimo abasirikare, Abapolisi, abarinzi bakoresha imbunda n’abandi batandukanye barasanye bahuriye mu bikorwa runaka, abatega abandi bakabarasa ndetse n’abirasa ubwabo. Kuri iki kibazo giteye impungenge cyatangiye kugaragara guhera mu myaka yashize, umuntu yakwibaza niba ari ukuba abashinzwe umutekano muri kiriya gihugu baba bahabwa intwaro batabanjwe […]
France: Urukiko rurasabira visa uwari ufungiye Arusha akekwaho uruhare muri jenoside
Guverinoma y’u Bufaransa yanenzwe n’Urukiko rwo mu mujyi wa Nantes ruyishinja kuba yaranze guha, Prosper Mugiraneza wahoze muri guverinoma y’u Rwanda mu gihe cya jenoside, uruhushya rumwemerera kwinjira ku butaka bw’u Bufaransa. Uru rukiko rukaba rwari rwarategetse mu Ukwakira 2016 minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa guha, Prosper Mugiraneza wari minisitiri w’abakozi ba leta mu gihe […]
Iperereza rikozwe 2 rifata ubusa, Ese Kayumba Nyamwasa niwe uzerekana uwahanuye indege ya Habyarimana
Ku wa 6 Mata 1994, nibwo indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana yarashwe n’umuntu utaramenyakana kugeza saha izi, Ubufaransa bukoze iperereza inshuro 2 bifata ubusa. Umwaka ushize nibwo abacamanza bo mu Bufransa batangaje ko bwiteguye kumva ubuhamya bw’uwahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Kayumba Nyamwasa ubu uba mu gihugu cya Africa y’Epfo […]
U Burusiya: Abahamya ba Yehova batangiye gukurikiranwa mu nkiko nk’intagondwa
Urukiko rukuru rw’u Burusiya rwatangiye kumva urubanza rw’abayoboke b’idini y’Abahamya ba yehova bazwi nka (TĂ©moins de Jehovah) bashinjwa na leta kwitwara mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gukora ibindi bikorwa leta ifata nk’ubutagondwa cyangwa kwanga igihugu. Ni nyuma y’uko aba bayoboke b’iri dini basengera mu rusengero runini ari na rwo cyicaro cyaryo ruherereye mu gace […]
Iburasirazuba: Abantu 12 bamaze gutabwa muri yombi bazira mudasobwa z'abana
Nibura abayobozi b’ibigo by’amashuri 12 n’abarimu bamaze gufatwa mu Ntara y’Iburasirazuba nyuma y’iperereza rya Polisi ku ibura rya mudasobwa za gahunda ya”Mudasobwa imwe buri mwana”. Umuvugizi wa Polisi muri iyo ntara, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yemeje ko umunani muri abo bakekwa banafashwe ari abo mu karere ka Rwamagana mu gihe abandi bane ari […]
Musanze: Abayobozi bahagurukiye ikibazo cy’abana bata ishuri bakajya gukora mu maresitora
Mu Karere ka Musanze hari bamwe mu bana bata ishuri bitewe nuko hari ababemereye imirimo mu maresitora cyangwa kubafasha mu bikorwa bimwe na bimwe byiganjemo iby’ubucuruzi, ibyo ngo bikaba ari bimwe mu bikurura ubwiyongere bw’umubare w’abana bata ishuri. Akarere ka Musanze karasaba abakoresha abo bana kubareka bakagana ishuri cyakora ngo hari n’ibihano byashyizweho ku batazakurikiza […]
Kabila agiye gusimbuza Minisitiri w’Intebe utaramara amezi 6 ashyizweho
Kuri uyu wa gatatu, perezida Joseph Kabila wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko agiye kugena Minisitiri w’Intebe mushya mu gihe cy’amasaha atarenze 48. Ibi akaba yabitangarije mu nteko ishinga amategeko imitwe yombi I Kinshasa aho yahamagariye uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi guhitamo abakandida kuri uyu mwanya. Iki cyemezo cyaje nyuma y’umunsi umwe perezida kabila […]
EAC yanze gusinya amasezerano y’ubuhahirane n’ibihugu byo ku mugabane w'u Burayi
Umuryango w’Afrika y’Uburasirazuba EAC, wanze gusinya amasezerano yo guhanahana ibicuruzwa n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi byibumbiye mu muryango wa EPA. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ni mu gihe inama y’ubuyobozi y’uyu muryano wa EAC yari yateranye yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Mata 2017, aho yavuze ko ibicuruzwa bishobora guturuka ku mugabane w’u Burayi byaza […]
Gatsata: Imari y’inyuma irashakishwa nka zahabu- REBA AMAFOTO
Mu murenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko mu Cyerekezo hasenywa inzu zakorerwagamo ubucuruzi bw’ibyuma by’imodoka ibishya n’ibishaje, havumbuwe imari y’inyuma (ibyuma byashaje), abaturage biganjemo urubyiruko barimo gucukura iyi mari n’umwete n’ingoga nk’abacukura zahabu. Ibyo birimo kubera aho izo nzu zari zubatse, no mubusitani bwose buhakikije, havutse ibisa n’ibirombe bacukuramo […]
Ferwafa yatangaje uko amakipe azahura mu gikombe cy'amahoro 2017
Federasiyo y’umupira w’amaguru mu Rwanda yashyize ahagaragara urutonde rw’amakipe azitabira 1/16 cy’irushanwa ry’igikombe cy’amahoro muri uyu mwaka wa 2017, ndetse inerekana uko amakipe azagenda ahura mu mikino ibanza no mu mikino yo kwishyura. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Biteganyijwe ko iyi mikino izaba hagati y’itariki ya 18 n’iya 19 z’uku kwezi kwa Kane 2017. Dore uko amakipe azahura […]
Col. Chance Ndagano niwe wagizwe umuyobozi mushya wa Rwandair
None kuwa Gatatu, tariki ya 5 Mata 2017, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 3 Gashyantare 2017. I. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyange n’urwa Rebero zizamurwa zikava ku rwego rw’Akarere zigashyirwa ku rwego rw’Igihugu. II. […]
Gasabo: Polisi yaburijemo ubujura bwakorerwaga mu iduka
Mu gicuku cyo ku wa 4 Mata, mu mudugudu w’Iriba, mu kagari ka Kibaza , Umurenge wa Kacyiru, iduka ry’uwitwa Bizimana Isaac, riri ku Kinamba ryarafunguwe, ryibwamo bimwe mu bintu bicururizwamo ariko Polisi iratabara iburizamo ibwo bujura. Nk’uko umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police(SP) Emmanuel Hitayezu abitangaza, ngo igihe iri duka […]