Nyamagabe: Babiri bakurikiranweho kwihanira bakica umuntu bamuziza amateke

Mu miryango no mu bantu muri rusange, birashoboka ko habamo amakimbirane, kutumvikana cyangwa umwe agakoserereza undi, nyamara ariko uburyo bwo gukemura ibibazo abantu bafitanye si ukwihorera kuko ari icyaha kandi bishobora gutera ingaruka nyinshi. Ni byiza rero ko abafitanye amakimbirane no kutumvikana cyangwa hari uwakosereje undi, bagana ubutabera aho kwihanira kuko hari ubwo bivamo gukomereka […]

Somalia: Umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu mu kigo cya gisirikare

Umwiyahuzi wiyambitse imyambaro y’igisirikare cya Somalia kuri uyu wa Mbere nyuma yacengeye mu kigo cy’imyitozo cya gisirikare yiturikirizaho igisasu ahitana abasirikare icyenda bose barimo abafite ipeti rya colonel babiri nk’uko byatangajwe n’abayobozi. Uyu mwiyahuzi biravugwa ko yabashije kwinjira muri iki kigo cya gisirikare gitorezwamo abinjiye mu gisirikare vuba, kiri hafi y’umujyi wa Mogadishu, akiturikirizaho igisasu […]

Sudani y'Epfo: Abaturage basigaye batunzwe n'amababi y'ibiti nk'inyamaswa

Imiryango mpuzamahanga iratabaziza abaturage ba Sudani y’Epfo basigaye batunzwe n’amababi y’ibiti n’ibindi biribwa byo mu gasozi kubera ikibazo cy’inzara gikomeje kubugariza. Inama yita ku mpunzi mu gihugu cya Norvege (NRC) yatangaje ko abaturage bo mu gace ka Aweil gaherereye mumajyaruguru ya kiriya gihugu kuri ubu batunzwe n’amababi y’ibiti ndetse na bimwe mu bimera byo mu […]

Kwibuka23: Abanyarwanda baba muri Ghana basabye Guverinoma kwigira ku byabaye mu Rwanda

Mu gihe mu Rwanda twibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; muri Ghana guverinoma irasabwa kwigira ku byabaye mu Rwanda hirindwa ko amahano nk’aya yaba muri iki gihugu nk’uko babibwiwe na chairman w’Umurynago Nyarwanda uba muri Ghana. Chairman w’Umuryango Nyarwanda, cyangwa se ukuriye Abanyarwanda baba muri Ghana, bwana Bernardin Gatete, yavuze ko […]

Bisesero: Twirwanyeho ku buryo no mu bicanyi hapfuye abatari bacye (Ubuhamya)

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwibutso rwa Bisesero ruherereye mu karere ka Karongi mu ntara y’Uburengerazuba, uwatanze ubuhamya yavuze ku mirwano ikomeye abahigwaga barwanye n’ingabo zari iza leta yariho yaguyemo abatari bacye. Kuri uyu wa 10 Mata 2017, Eric Nzabahimana, umwe mu barokokeye kuri uwo musozi, yavuze ko […]

Ese Perezida Nkurunziza aremera kurekura Gen Cyrille Ndayirukiye na bagenzi be?

Benjamin William Mkapa, ni umunyapolitiki ukomoka muri Tanzania akaba umuhuza mu biganiro bigamije guhuza Abarundi nyuma y’imvururu zavutse kuva 2015. Izi mvururu zakuruwe na kandidatire kuri manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza bamwe batemeraga, izi mvururu zanaje gutera bamwe mu basirikare n’abapolisi gushaka kumuhirika ku butegetsi ku ngufu. Kuri ubu, uyu muhuza yandikiye Perezida Nkurunziza […]

Umuhanzi Ali Kiba yifatanyije n'Abanyarwanda bari mu bikorwa byo kwibuka

Umuhanzi wo muri Tanzaniya Ali Saleh Kiba, wamenyekanye cyane ku mazina ya Ali Kiba, yagaragaje amarangamutima afittiye leta y’u Rwanda ku byabaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse aranabihanganisha. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, uyu muhanzi yagize ati”nzakomeza kuba hamwe n’u Rwanda kandi ibyabaye nzibizongere ukundi.” I will stand with Rwanda […]

Nyamasheke: Mu mezi 3 ashize abantu 11 bapfuye bazize impanuka no kwiyahura

Mu nama y’umutekano yaguye y’Akarere ka Nyamasheke yateranye mbere yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi igamije gutegura gahunda zo kwibuka no kureba ibyaba byahungabanije umutekano mu mezi 3 ashize, basanze hari ibigera kuri 75 byahungabanije umutekano w’abaturage mu mirenge inyuranye,muri ibyo hakabamo cyane cyane urugomo rugera ku gukubita no gukomeretsa, hakaba n’imfu zigera kuri 11 zatewe […]

Gasabo: Umuturage yatanze amakuru yatumye batatu bafatanwa amafaranga y’amahimbano

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gatsata ifunze abagabo batatu aribo Uwimana Boniface w’imyaka 36, Nzayituriki Jackson w’imyaka 40 na Nsanzimana Edouard w’imyaka 35 nyuma yo gufatanwa amafaranga y’amahimbano agizwe n’inoti 2 z’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu ndetse n’inoti imwe y’amadorali 50 y’Amerika. Avuga uko byabagendekeye ngo bafatwe, Umuvugizi wa […]

Kigali: Ibintu 3 byaranze iyi tariki ya 10 Mata 1994

Mu gihe Abanyarwanda bakomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, hari amwe mu matariki asa n’atazibagirana kubera ibikorwa by’indengakamere byagiye biba. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ubwo mu mujyi wa Kigali hari hashyizwe za bariyeri zitandukanye, abantu bicwa hirya no hino mu mihanda no mu ngo, kuri iyi itariki […]

Ubushinwa: Abanyeshuli b’Abanyarwanda bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuri uyu wa 9 Mata 2017, abanyenshuri b’Abanyarwanda biga muri kaminuza zo mu mujyi wa Shenyang ho mu Bushinwa nabo bibutse. Umuhango wo kwibuka watangijwe na Misa yasomewe muri Kiliziya Gatolika ya Shenyang, Roho z’inzirakarenganze z’Abatutsi bishwe bahorwa uko baremwe ziragizwa Nyagasani ari […]

Ethiopia: Ambasade y’u Rwanda ifatanyije na A.U. bibutse ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ifatanyije na Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, mu mpera z’iki cyumweru bateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 23 cyabereye mu murwa mukuru, Addis Abeba. Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro cya Afurika Yunze Ubumwe cyanitabiriwe n’Abanyarwanda baba muri Ethiopia, abahagarariye u Rwanda muri iki gihugu ndetse n’inshuti […]