Komite ya EAC yasabye ko Umunyamabanga wa yo Mfumukeko yirukanwa

Urugaga rw’abayobozi b’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba basabye ko Umunyamabanga mukuru wa yo, Liberat Mfumukeko yirukanwa ku kazi ke kubera impamvu z’ikibazo cyo kunyereza umutungo w’umuryango ndetse n’ikibazo cya ruswa akomeje gushinjwa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igenzura ryakozwe, hagasohoka raporo igaragaza ko umutungo w’uyu muryango wakoreshejwe nabi kuva uyu muyobozi yagera ku butegetsi. Iyi […]

Perezida Bashir yavuze ko atazitabira inama y'Arabia yagombaga guhuriramo na Trump

Nyuma y’uko Arabia Saoudite isabye Perezida wa Sudan, Al Bashir kuzitabira inama y’ibihugu by’abarabu hamwe n’abayobozi bakuru b’idini ya Isilamu, izaba yanitabiriwe na Perezida w’Amerika Donald Trump, aho byari binateganyijwe ko Perezida basher azatanga ubusobanuro ku byaha aregwa by’intambara, Perezidasi ya Sudani yamaze gutangaza ko uyu muyobozi atazabasha kwitabira iyi nama. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ibiro ntaramakuru […]

Kinshasa: Nyuma ya Gereza ya Makala, abagororwa bo muri Gereza ya Kasa-Ngulu nabo batorotse

Nyuma y’aho mu minsi micye ishize abagororwa basaga 3,000 bari bafungiye muri Gereza ya Makala batorokeye batorokeshejwe n’inyeshyamba, kuri ubu haravugwa ko kuri uyu wa gatanu, abagororwa 68 mu bagororwa 74 bari bafungiye muri gereza Kasa-Ngulu iri mu birometero nka 50 mu burengerazuba bw’umurwa mukuru, Kinshasa, nabo batorotse. Mbere yo gutoroka ngo abagororwa bakaba bishe […]

Gasabo: Baje guteza cyamunara inzu ye yanga kubakingurira gikorerwa hanze

Mu Kagali ka Bibare mu Murenge Kimironko ho mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa kane umugore witwa Mukakimenyi Feyisi yanze gukingurira abari baje muri Cyamunara yo kugurisha inzu ye iherereye muri ako gace bituma iyo cyamunara ikorerwa hanze. Ku isaha ya saa tanu zishyira saa sita z’amanywa kuri uyu wa Kane nibwo umuhesha w’inkiko […]

Nyuma yo gutwara Shampiyona ya 2017, umubitsi wa Rayon Sports yeguye

Umubitsi w’ikipe ya Rayon Sports, Patrick Rukundo yamaze gushyikiriza ubuyobozi bw’iyi kipe ibaruwa igaragaza ko yasezeye ku mirimo ye kubera imikoranire idahwitse n’iyi kipe. Mu ibaruwa ifunguye, uyu Patrick yanditse, yavuze ko ashaka kwegura ku mwanya w’ububitsi ku mpamvu zirimo no kuba hari ikibazo cy’imikoranire itanoze hagati ye, umuryango wa Rayon Sports, ndetse na Bodi. […]

Turkiya irashinja Amerika kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba

Igihugu cya Turkiya cyabwiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko kitazifatanya nazo mu bikorwa bya gisirikare birimo n’abarwanyi b’Abakurde muri Syria nk’uko perezida Recep Erdogan yabitangaje kuri uyu wa Kane. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Turkiya we akaba yanasabye Amerika gusimbuza ambasaderi wayo muri Turkiya kubera ko ashyigikira Aba-Kurde, ariko department ya leta muri Amerika ikaba […]

Umunyamakuru wa Deutsche Welle afunzwe n’urwego rw’ubutasi rwa Congo

Antediteste Niragira, umunyamakuru ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ukorera radiyo Deutsche Welle yo mu Budagi, ishami ry’igifaransa, ubu afungiye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Hari hashize iminsi 2 nta we uzi aho uyu munyamakuru aherereye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Gicurasi 2017, nibwo ngo yabashije guhamagara umuryango we awumenyesha […]

Ku rutonde rw’abantu 10 bapfuye bazize gutera akabariro, harimo Abapaapa 2

Ni gacye bijya bigaragara cyangwa bikumvikana umuntu yapfuye ari gutera akabariro hirya no hino ku isi mu buzima bwa buri munsi, ariko muri iyi nkuru turanagaruka ku bapfa ahanini bazize abagore b’abandi bityo bakaba ari cyo bazira wenda bafatiwe nko mu cyuho bakicwa cyangwa bakazira izindi ngorane ariko bari muri icyo gikorwa. Ku rundi ruhande, […]

Perezida Kagame arasobanura umuntu w’Ikigwari uwo ari we

Imbere y’imbaga y’urubyiruko rw’u Rwanda, umukuru w’igihugu, Paul Kagame arasobanura ijambo “Ikigwari”, ararusaba kutaba cyangwa kuzaba cyo. Ubwo umukuru w’igihugu yitabiraga umuhango wo gusoza itorero “Indangamirwa” ikiciro cya 9, ku wa kabiri tariki 19 Nyakanga 2016, cy’abanyeshuli basozaga ingando bari bamazemo ibyumweru 2, nibwo Perezida yabasabye kutarangwa n’ubugwari. Perezida Kagame agira ati: “Ikigwari iyo cyumvise […]

Burundi: Umunyarwanda mu batawe muri yombi bakekwaho gutera grenade yahitanye batatu

Igipolisi cy’u Burundi cyatangaje ko cyataye muri yombi Umunyarwanda mu rwego rw’iperereza nyuma y’aho kuri uyu wa gatatu ushize umuntu utarahise amenyekana atereye grenade mu gace ka Gikoto ko muri Zone ya Musaga ho muri Komini Mukaza igahitana abantu batatu igakomeretsa abandi. Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye avuga ko ibi byabaye kuwa 17 Gicurasi […]

Oprah Winfrey, Beyoncé, Taylor Swift, bamwe mu bagore bafite agatubutse muri Amerika

Bajya bavuga ko amafaranga ntiyagura ibyishimo, ariko niyo uyafite ntubigaragaze ntiwabura no kwiyumvamo akanyamuneza mu mutima. Ni muri urwo rwego usanga abantu benshi bagerageza gukora cyane ngo batere imbere ndetse bakarara n’amajoro cyangwa bagakora nabi ngo babigereho bityo umuntu akaba yavuga ko aho ifaranga riri ryivugira. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Aba ni bamwe mu bagore bo muri […]

Dr Niyitegeka wigeze gushaka kuyobora u Rwanda akaba afunze yongeye kugaruka mu rukiko

Mu 2008, urukiko Gacaca rwakatiye Dr Niyitegeka Theoneste, wigeze gushaka guhatanira kuyobora u Rwanda mu 2003 ariko ntiyemererwe, igifungo cy’imyaka 15, none uyu yitabaje urukiko avuga ko itegeko ryakurikijwe akatirwa ritabaho. Dr Niyitegeka yaje gutabwa muri yombi nyuma y’imyaka mu 2008 bisabwe n’urukiko gacaca mu majyepfo y’u Rwanda, muri Gashyantare inyangamugayo zarwo zisanga ahamwa no […]

Danemark: Twagirayezu ushinjwa uruhare muri jenoside yasabye urukiko kutoherezwa mu Rwanda

Urukiko rwo muri Danemark rwafashe icyemezo cyo gufunga ukwezi umunyarwanda ufite ubwenegihugu bwa danemark ushinjwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe hagitegerejwe icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda aho ashinjwa kuba yarakoreye ibyaha. Uyu mugabo witwa Wenceslas Twagirayezu ariko we kuri uyu wa gatatu akaba yarabwiye urukiko ko atifuza koherezwa kuburanira […]

Perezida Trump asanga nta wundi muperezida wanzwe nka we kuva yajya ku butegetsi

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump avuga ko kuva yajya ku butegetsi yarwanyijwe cyane binyuze mu itangazamakuru ndetse ko nta n’uwundi muperezida warwanyijwe ku isi nka we. Ibi yabitangaje ku wa 16 Gicurasi 2017, ubwo yatangaga ikiganiro ku kijyanye n’imiyoborere kuva yagera ku ngoma, aho yavuze ko uburyo yafashwe akigera ku butegetsi budahwutse […]

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Umunya-Espagne amagare ye yari yaribwe

Ku itariki ya 18 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yashyikirije Umusipanyoli(Spanish) witwa Xan Garcia Ehria amagare ye abiri yari yaribwe mu bihe bitandukanye , hakaba hari hashize amezi arenga atandatu. Xan Garcia usanzwe ari umuyobozi mukuru w’ibikorwa mu kigo cya Mobisol, atuye mu mudugudu w’Amajyambere, akagari ka Kimihurura mu murenge wa […]