Itsinda ry’abaganga b’Abafaransa ryasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Itsinda ry ’ abaganga bakora mu kigo cyo mu Bufaransa  gikora ubushakashatsi no guhugura abaganga mu kubaga indwara zirimo na kanseri hifashishijwe ikoranabuhanga (IRCAD France), ryasuye urwibutso rwa jenoside rwa Kigali, ku Gisozi. Ku wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2018, nibwo iri tsinda riyobowe na Perezida wa IRCAD France, Prof. Jacques Marescaux basuye uru […]
Ali Kiba agiye kurongora umukobwa yari yaragize ibanga
Umuhanzi wo muri Tanzaniya,  Ali Saleh Kiba uzwi nka Ali Kiba, afite ubukwe bwagizwe ibanga rikomeye, aho agiye gushakana n’umunyakenyakazi witwa Amina. Ikinyamakuru Bongo5, gitangaza ko amakuru yashyizwe hanze na Abud Kiba, murumuna wa Ali Kiba, ko ubukwe bwaba bombi buteganyijwe kuba ku wa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018. Ibi kandi bije bihurirana n’ingendo za hato na […]
UEFA yatangaje impinduka zizagaragara muri Champions League na Europa 2018/2019
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’i Burayi (UEFA) ryatangaje impinduka ku mikino ya Champions League(UCL) na Europa( UEL), umwaka utaha wa 2018/2019 harimo n’amasaha imikino yaberagamo. UCL yatangiraga saa 19h 45 ku masaha ngengabihe ya GMT( 21h 45 mu Rwanda) ariko umwaka utaha izajya itangira saa 17h 55 cyangwa saa mbiri zuzuye( 19h 55 cyangwa […]
Abashaka kwinjira mu ngabo z'u Rwanda bongerewe igihe cyo kwiyandikisha
Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda buramenyesha ko kwiyandikisha ku bashya bashaka kuzinjiramo bikomeje kugeza ku wa 3 Werurwe 2018, aho kuba ku wa 26 Gashyantare, nk’uko byari byatangajwe. Bicishijwe ku rukuta rwa twitter rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda, bagize bati “Kwiyandikisha kubashaka kwinjira mu ngabo z’u Rwanda birakomeza kugera ku ya 03/03/2018 kugira ngo bihuzwe n’itangwa […]
Gabon: Bagiye kugabanya umubare w’abasenateri
Bivuye mu nama ya politiki yajyaga ihuza abayobozi bakomeye mu gihugu cya Gabon kuva Werurwe kugeza Gicurasi, 2017, inama y’abaminisitiri igendeye ku itegekonshinga ryashyizweho muri Mata, ku wa gatandatu yatangaje ko ifashe umwanzuro wo kubagabanya bakava ku 102 kugeza kuri 52. Ikinyamakuru Journal du Cameroun, kiravuga ko izi mpinduka zizatuma buri karere kaba nk’icyicaro cya […]
Botswana yasabye perezida Kabila kuva ku butegetsi ndetse inenga abanyapolitiki bagundira ubutegetsi
Ku wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare 2018, igihugu cya Botswana cyasohoye itangazo rihamagarira perezida Joseph Kabila kurekura ubutegetsi nyuma y’umunsi umwe haburijwemo imyigaragambyo yo kwamagana perezida wa Congo. Iri tangazo rya Botswana rivuga ko Guverinoma y’iki gihugu isaba umuryango mpuzamahanga gukaza igitutu ku butegetsi bwa Kinshasa bukemera kurekura ubutegetsi bugafungura inzira yo gushyiraho ubuyobozi […]
Abahutu bo muri Congo bashinjwa gutera ingabo mu bitugu FDLR
Abantu icyenda bishwe ku wa Mbere tariki ya 26 Gashyantare 2018, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imitwe y’inyeshyamba ikaba ariyo itungwa agatoki. Umuyobozi mu gace ka Bwalanda, Jeannot Makasi, aganira na AFP yagize ati “ Mu bitero byagabwe na MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ Nyatura[Inyeshyamba z’Abahutu] mu gace ka Bwalanda, abasivile bane bahasize ubuzima,… n’inyeshyamba enye […]
Hagarika amarira yo kuba waraciwe inyuma n'umukunzi wawe, dore icyo usabwa gukora
Abahanga bavuga ko kuba mu rukundo ari irushanwa riba byiza iyo uharaniye gutsinda iteka ukazirikana ko hari ingingo zimwe na zimwe zagufasha guseruka gitore imbere y’uwo murubanyemo. Bimwe mu byo uba usabwa kugirira umukobwa mu kundana ukarushaho kumutwara roho harimo: Gutaka ubwiza bwe kandi ukabimubwiraBuri mukobwa akunda kubibwirwa kandi igihe cyose abibwiwe biramushimisha agatangira kumwenyura […]
Hamisa Mobetto atoza umwana yise uwe iby’imideli- REBA AMAFOTO
Hamisa Mobetto, umunyamideli uzwi mu gihugu cya Tanzania, wabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz, yashyize hanze amafoto menshi atoza umwana yita uwe ibyo kumurika imideli. Nk’uko bigaragara mu mafoto atandukanye, umwana Hamisa avuga ko ari uwe bagaragara bifotozanya, bambaye ibisa, mu buryo bumwe,… Ibinyamakuru bitandukanye bikaba bitangaza ko ari mu rwego rwo kumutoza akiri muto umwuga wo […]
Uganda: Umunyemari yashatse kwica umugore babyaranye 4 ngo abone uko yigarurira imitungo
Igipolisi mu mujyi wa Kampala cyataye muri yombi umugabo ushinjwa kugambanira umugore we ngo bamwice amuziza business z’umuryango. Uyu mugabo watawe muri yombi witwa Christopher Salongo Katalyeba w’imyaka 48 (uri ku ifoto), utuye ahitwa Kyegera mu Karere ka Wakiso, yatawe muri yombi n’igipolisi nyuma yo kubwirwa ko yahaye abantu akazi ko kwica umugore we nk’uko […]
Burundi: Imfungwa 178 zahawe imbabazi na Perezida Nkurunziza zarekuwe
Imfungwa 178 zari zarakatiwe n’inkiko zarekuwe muri gereza ya Bubanza, ku bw’imbabazi z’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza. Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo barekurwaga ndetse n’imiryango yabo yaje kubakira, basabwe kurwanya icyo ari cyo cyose cyatuma bongera gufungwa. Mu ijambo Perezida Nkurunziza yagejeje ku baturage b’u Burundi, ryo gusoza umwaka wa 2017, yavuze ko hari […]
HCR yemeje ko impunzi z’Abanyekongo ziherutse gupfa zizize imyigaragambyo ari 11
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, HCR, kuri uyu wa Mbere ryatangaje ko impunzi z’Abanyekongo ziherutse kugwa mu myigaragambyo yo kwamagana igabanwa ry’ibyo kurya zagenerwaga ari 11. Nyuma y’iyo myigaragambyo, kuwa Kane ushize Igipolisi cy’u Rwanda cyari cyatangaje ko hapfuye impunzi 5 mu gihe izindi 20 zari zakomeretse. Itangazo HCR yasohoye kuri uyu wa Mbere […]
Kivu y’Amajyepfo: Abantu batanu baguye mu bitero 2 bitandukanye by’abantu bitwaje intwaro
Abantu batanu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo biciwe mu gitero cy’abantu bitwaje ibirwanisho cyabaye mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere, itariki 26 Gashyantare ahantu hatandukanye muri Teritwari za Kabare na Walungu. Amakuru aturuka muri Congo akaba avuga ko I Kabare, inyeshyamba zagabye igitero mu gace ka Kagabi. Aba bari bambaye imyambaro ya gisivili, […]
Nyabihu-Rubavu: Toni 40.000 z’ibirayi zangirikiye mu mirima
Abaturage bo mu Karere ka Rubavu na Nyabihu bavuga ko umusaruro w’ibirayi ungana na toni ibihumbi 40 uri gutikikirira mu butaka mu Karere ka Nyabihu na Rubavu kubera kubura isoko. kuba umuhinzi abura aho agurisha umusaruro we, ku mpamvu z’imikorerere ya koperative zifite izi nshingano nyuma yo gukurwa mu maboko y aba rwiyemezamirimo, kutubahiriza ibiciro […]