Ese iyo Mutara III Rudahigwa atimikwa n’abazungu yari kwitwa irihe zina?

Nkuko amateka y’u Rwanda rwo hambere abisobanura neza, abami b’u Rwanda bari abo mu bwoko bw’abanyiginya, amabanga y’abiru niyo yamenyerwagamo umuhungu w’umwami wavukanye imbuto n’uko azazungura se ku ngoma igihe yatanze. Mbere y’umwami Kigeli III Nyamuheshera,umwami wimaga ingoma yahitaga afata izina ry’umwami ashaka nuko akongeraho iryo yiswe n’ababyeyi. Ahasaga mu mwaka wa1576 ku ngoma y’umwami […]

Musanze: Munyentwari wicishije ibuye mugenzi we yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwahamije icyaha cy’ubwicanyi umugabo witwa Munyentwari,   maze rumukatira igihano cy’igifungo cy’imyaka 25 nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwakimusabiye. Ubushinjacyaha ku Rwego rwisumbuye bwari bukurikiranyeho Munyentwari Jean Baptiste icyaha cyo kwica mugenzi we witwaga Barahasanzwe amukubise ibuye mu mutwe. Mu iburanisha ryabereye aho icyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Ruganda, Akagari ka Gatare, Umurenge wa […]

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo Mahoro Isaac ataramire abatuye i Nyamata

“Shimwa Yesu, Live Concert” , izina ry’igitaramo cyateguwe n’umuhanzi Mahoro Isaac kizabera i Nyamata mu karere ka Bugesera ku rusengero rw’Abadiventisite b’umunsi wa Karindwi, Iminsi isigaye irabarirwa ku ntoki ngo bataramirwe mu indirimbo zo guhimbaza. Igitaramo giteganyijwe Tariki ya 09 Kamena 2018, I Nyamata, kigamije gushimira Imana ku bw’ibyiza n’ibitangaza bitandukanye ikomeza gukorera u Rwanda […]

Kayonza: Abaturage bubatse Laboratwari muri G.S Gahini bamaze imyaka 5 batarishyurwa

Abaturage batuye mu murenge wa Gahini, mu karere ka Kayonza baratakamba basaba ubuyobozi bw’akarere kubishyuriza amafaranga yabo bambuwe na rwiyemezamirimo, bamaze imyaka itanu basaba kwishyurwa amafaranga yabo bakoreye ubwo bubakaga Laboratwari kuri G.s Gahini. Abo baturage bavuga ko kuba batarishyuwe amafaranga yabo byabagizeho ingaruka ku buryo byatumye bamwe bakomeza no kuba mu cyiciro cya mbere […]

Ntuzababare nusanga umugore wawe yarasambanye n’abagabo benshi, ahubwo bizabe ikibazo yaguciye inyuma

Iki ni igitekerezo cyatanzwe n’umusomyi wa Bwiza.com, aho avuga ko kuba umusore yabanye n’umugore ku munsi wa mbere bagiye gutera akabariro agasanga yarasambanye n’abagabo benshi. Uyu musomyi agira ati “Ntabwo ari ngombwa, iyo usanze yarasambanye na benshi ntabwo biba bivuze ko atabasha kubaka urugo, urugo ni rugari, ntabwo ruba rushingiye ku buriri gusa, ashobora kuba […]

Kenya: Indege yaburiwe irengero itwaye abantu 10

Inzego zishinzwe ubutabazi muri Kenya ziri mu bikorwa byo gushakisha indege nto yaburiwe irengero ku mugoroba wo kuwa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018, itwaye abantu bagera ku 10 ikaba itaraboneka. Inzego zitandukanye muri kiriya gihugu zivuga ko iyi ndege yakoreraga muri sosiyete ya East African Safari Air Express ikaba yaburiwe irengero ubwo yari igeze […]

Min.w’Intebe, Dr Ngirente avuga ko Afurika itagira ubukungu buhamye hatitawe ku guhanga udushya

Minisitiri w’Intebe, Dr.  Ngirente  Edouard  yavuze ko umugabane wa Afurika udashobora kugira ubukungu buhamye mu gihe hatitawe ku guhanga udushya tugomba gutanga ibisubizo Abanyafurika bafite. Ibi Minisitiri w’Intebe,  Dr. Ngirente yabivuze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 6 Kamena 2018, ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya kabiri yiga  ku guhanga udushya muri Afurika (Africa Innovation […]

Urutonde rw’abakobwa b’Abanyafurika begukanye ikamba rya nyampinga w’Isi (Miss World) kuva mu 1950

Buri mwaka, niko ibihugu bitandukanye byo ku Isi bitegura amarushanwa yo gutora umukobwa uhiga abandi mu bwiza, akambikwa ikamba rya nyampinga. Ni muri urwo rwego uyu muhango unakorwa ku rwego rw’Isi, abakobwa bagaturuka imihanda yose bagatoranywamo umwe uhiga abandi akambikwa ikamba rya nyampinga w’Isi ‘Miss World’. Ni muri urwo rwego Bwiza.com, yabakusanyirije amakuru y’abegukanye iri […]

Huye: Meya Muzuka yahererekanyije ububasha na Veneranda Musabyemariya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 6 Kamena 2016, Meya wa Huye, Kayiranga Muzuka Eugene yahereje igitabo gikubiyemo ibikorwa by’akarere, Veneranda Musabyemariya wamusimbuye kuri uyu mwanya by’agategayo nyuma yo kwegura. Muri uyu muhango wayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yasabye umuyobozi mushya gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo akarere katazasubira inyuma. Yagize ati”Uhawe inshingano […]

Perezida Salva Kiir yemeye kugirana ibiganiro na Riek Mashar

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yemeye ibiganiro na Riek Mashar aho biteganyijwe ko agomba guhura n’itsinda ry’abayobozi boherejwe na Riek Mashar riyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, al-Dirdiri Mohamed Ahmed hamwe na Minisitiri w’ibikomoka kuri peteroli Minister Azhary Abdel Gader ndetse n’umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutasi Salah Gosh. Umuvugizi wa perezidansi ya Sudani y’Epfo, Ateny Wek […]

Abasaza 2 b’imyaka 83-88 bakatiwe igifungo cya burundu bashinjwa gusambanya umwana

Urukiko rukuru rwa Nakuru muri Kenya rwakatiye abasaza 2 b’imyaka 83 na 88 igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya ku ngufu umwana w’imyaka 10 Aba basaza barimo Mureithi Mungai w’imyaka 83 ndetse na mugenzi we Mureithi Ngari 88 bashinjwa kuba barasambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 10 muri 2015 gusa bakaba barabikoze mu bihe […]

Inkomoko y’umugani ‘ak’i Muhana kaza imvura ihise’

Uyu mugani waciwe n’umwami w’amahoro, iterambere, n’umutuzo Yuhi IV Gahindiro wayoboye u Rwanda ahayinga mu mwaka wa 1746, akaba mwene Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo na Nyiratunga. Gahindiro ubwo yari mu rugo rwe rw’i Sheri na Butera ho muri Runda na Gihara [ubu ni mu karere ka kamonyi], yari afite akamenyero ko kuzenguruka urugo rwe […]

Zimwe mu mpamvu zituma abagabo benshi bubatse baryamana n’abakozi babo bo mu rugo

Ikibazo cy’abagabo baryamana n’abakozi bo mu rugo, ni ikibazo cyugarije hafi isi yose kandi kikaba ari ikibazo gisa n’igikomeye kuko bituma ingo nyinshi zisenyuma. Ku rundi ruhande ariko, biranagoye ko cyacika burundu kuko uko bukeye n’uko bwije humvikana amakuru ku bagabo bafashwe n’abagore babo basambana n’abakozi, abagore bahukana n’abata ingo, abicanye bapfa umugabo, abarwana ndetse […]

Burera: Abantu batanu barimo n’abayobozi b’akarere batawe muri yombi

Abantu batanu barimo n’abayobozi b’akarere ka Burera batawe muri yombi, aho bakurikiranweho gukoresha nabi umutungo wa Leta. Aba bagabo batanu bafashwe ku wa Kabiri tariki ya 5 Kamena 2018, bashinjwa gukoresha nabi umutungo wa Leta, itonesha n’icyenewabo. Abatawe muri yombi bari barasezeye ku kazi, ni Sembagare Samuel wahoze ari umuyobozi w’akarere, Zaraduhaye Joseph wahoze ari […]