Rwamagana: Abaturage bamaze amezi 8 batabona amazi

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana mu ntara y’Uburasirazuba baravuga ko bamaze amezi umunani badafite amazi, bakaba basaba leta ko yakora uko ishoboye ikayabaha kuko amazi y’ibishanga bavoma ashobora kubatera indwara. Aba baturage biganjemo abo mu murenge wa Munyiginya mu bavuga ko bamaze igihe batakira ubuyobozi kubasanira amavomo y’amazi kuko ngo ayo bari […]

Muri uku kwezi harikangwa ibitero bikomeye ku gihugu cya Uganda

Minisitiri w’umutekano wa Uganda, Gen. Elly Tumwiine arahamagarira abaturage ituze ahakana ibitero bigamije gukuraho ubutegetsi ngo byaba byitezwe muri uku kwezi kwa Nyakanga nk’uko byakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Minisitiri Tumwiine akaba yasubizaga ikibazo cyari kizamuwe n’umudepite uhagarariye Gulu mu nteko ishinga amategeko, Lyandro Komaketch ubwo yavugaga ku mutekano w’igihugu mu nteko kuri uyu wa […]

Perezida Trump ngo agiye kurangiza ibibazo by’ubwicanyi n’urugomo biri ku mugabane w’Afurika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump yasezeranyije ko agiye gufasha mu kurangiza amakimbirane yo ku mugabane w’Afurika arangwa n’ubugome ndetse n’ubugizi bwa nabi. Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu nama ya OTAN yaberaga I Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi, aho yavuze ko ibibazo bikirangwa ku mugabane w’Afurika agiye kubirangiza akoresheje ingabo ze. […]

 Johnson & Johnson yaciwe amande ya miliyari 4,7$ kubera poudres zarwo zivugwaho gutera cancer

Uruganda Johnson & Johnson rwategetswe kwishyura impozamarira y’akayabo ka miliyari 4,7 z’Amadolari abagore bagera kuri 22 bavuga ko batewe cancer, ifata agasabo k’intanga z’abagore (Ovarian cancer) na poudres zikorwa n’uru ruganda. Uruganda rwa Johnson & Johnson ntirwishimiye imikirize y’urubanza rutangaza ko ruteganya kujurira. Ni urubanza rwari rumaze ibyumweru bitandatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika […]

Muhanga: Abakora irondo ntibabasha guhangana n’abajura bitwaje imihoro

Abakora irondo ry’umwuga mu murenge wa Shyogwe, akarere ka Muhanga  barasaba inzego z’umutekano  kubafasha no kubaba  hafi mu kazi kabo bakora , cyane cyane bagasaba ubufasha bw’ibikoresho byifashishwa muri ako kazi kuko ibisambo baba bahanganye nabyo biba byitwaje imihoro  mu gihe bo  baba  bafite inkoni gusa nk’igikoresho cy’akazi. Ibi babigaragarije izi nzego mu nama y’umutekano […]

Akanama k’Umutekano ka Loni mu nzira zo gufatira Sudani y’Epfo ibindi bihano

Akanama k’Amahoro n’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, kuri uyu wa Gatanu karemeza umwanzuro ufatira ibihano bibuza kugura intwaro igihugu cya Sudani y’Epfo ndetse n’ibihano ku bategetsi babiri bakuru mu gisirikare nyuma y’aho inzira za dipolomasi zari zimaze iminsi zigeragezwa zo guhagarika amakimbirane yo muri iki gihugu zinaniranye. Kuri uyu wa Kane ushize, intumwa za Leta Zunze Ubumwe […]

Umugabo ufite abakobwa 12 yatwitse inzu ye ahima abagore be batabyara abahungu

Inzego z’umutekano zo mu gace ka Nyamira muri Kenya ziri guhiga bukware umugabo witwa Joshua Misati uri mu bwihisho nyuma yo gutwika inzu yabagamo umuryango we awuhima ko nta muhungu abagore be babyara. Uyu mugabo uherutse kunguka umwana wa 12 na we waje ari umukobwa akaba ari na we wabaye intandaro yo gutuma uyu mugabo […]

RSF ntikozwa kuba u Rwanda rwayobora umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa

Umuryango “Reporters sans Frontières”, RSF, uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru watangaje ko ufite impungenge ku bushake bw’u Rwanda bwo kuyobora umuryango w’ibihugu bivuga Igifaransa, Organisation Internationale de la Francophonie, OIF. Mu itangazo RSF yashyize ahagaragara, iravuga ko “u Rwanda ari kimwe mu bihugu bikomeye mu rwego rwo guhutaza ibinyamakuru n’abanyamakuru.” Ku rutonde rw’ibihugu byubahiriza ubwisanzure bw’itangazamakuru rw’uyu […]

Abantu 1,800 bahoze bakorera leta bamaze gushyirwa ku rutonde rw’umukara

Abantu bagera ku 1,800 bakoraga mu nzego za leta bashyizwe ku rutonde rw’umukara mu myaka 15 ishize rubakumira kuzongera gukora akazi ka leta nk’uko byemezwa na minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo (MIFOTRA). Abantu bagiye bashyirwa kuri uru rutonde rw’umukara (Blacklist) bagiye birukanwa mu kazi ka leta kubera impamvu zitandukanye zirimo ubujura, imyitwarire itari iya kinyamwuga, […]

Kenya: Abadepite 20 bakoresheje asaga $500,000 yo mu misoro bajya kureba umupira mu Burusiya

Abaturage bo muri Kenya bari mu bikorwa bisa n’imyigaragambyo ku mbuga za interineti nyuma yo kubona bamwe mu badepite bo muri kiriya gihugu bari kohereza amafoto ku mbuga nkoranyambaga bari kureba umupira mu irushanwa ry’igikombe cy’isi riri kubera mu gihugu cy’u Burusiya. Abadepite bagera kuri 20 ngo bakoresheje igice cya Miliyoni y’Amadolari mu myiteguro n’amatike […]

Inzego z’umutekano mu Rwanda zibana n’abaturage, dufatanya nabo muri byose- Min.Gen Kabarebe

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe waganirije abapolisi ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu iterambere ry’abaturage, yatangaje ko ingabo z’u Rwanda zibana n’abaturage zikanafatanya nabo muri byose. Ibi yabitangaje mu kiganiro ngarukamwaka ku mahoro, umutekano n’ubutabera, bigenewe abapolisi bakuru 28 baturuka mu bihugu 8 bya Afurika, ibiganiro byabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru. […]

Uganda: Abadepite bagiye guhabwa imodoka z’imitamenwa banarindwe na bamudahusha(snipers)

Perezida wa Uganda, Joweli Kaguta Museveni yizeje Abadepite uburinzi budasanzwe, aho bagiye guhabwa imodoka zitamenwa n’amasasu hamwe n’abasirikare ba mudahusha (snipers) bo ku barinda. Perezida Museveni yitaye ku mutekano w’Abadepite, nyuma y’iyicwa rya hato na hato ryari rimaze iminsi ribakorerwa n’abandi bayobozi batandukanye bo muri iki gihugu. Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ngo mu […]