Burundi: Umuganga yafashe ku ngufu umurwaza w'umukobwa
Polisi yo mu gihugu cy’u Burundi yataye muri yombi umuganga ucyekwaho gufata ku ngufu umukobwa wari umurwaza mu bitaro yari asanzwe avuraho. Umuganga witwa Jean Sibomana yafashwe n’igipolisi cy’u Burundi ku wa Kane tariki ya 26 Nyakanga 2018, akaba akurikiranweho gufata umukobwa utatangajwe amazina wari urwaje umurwayi ku bitaro uyu muganga yavuragaho. Ikinyamakuru Igihe/ Burundi […]
Rusizi: Musenyeri Kayinamura yakirijwe uruhuri rw’ibibazo muri ES. Bugarama
Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya Bugarama riri mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’inyubako z’amashuri bigiramo n’izo bararamo zishaje cyane zimwe zatangiye no kuva iyo imvura nyinshi iguye,kutagira ibibuga by’imikino n’ibindi,bakavuga ko bifuza ko byakemuka bakiga mu buryo bwiza. Bavuga ko iyo Leta ihohereje abana hajyayo bake cyane […]
Muhanga: Gufungwa bya hato na hato ni kimwe mu bibangamira abakora uburaya
Bamwe mu bakora uburaya mu mujyi wa Muhanga bavuga ko imbogamizi zikomeye bahura nazo ari ugufungwa kwa hato na hato igihe bari mu kazi kabo. Uwimana Immaculee umwe mu bakora uwo mwuga benshi bita ugayitse, muri uyu mujyi wa Muhanga avuga ko ubu bagenzi babo 18 bafungiwe mu kigo cyakira inzererezi cya Mushubati aba ngo […]
Urukiko rwanzuye ko Perezida Museveni yemerewe kongera kwiyamamaza mu gihe yaba abishaka
Urukiko rushinzwe kubungabunga itegekonshinga rwa Uganda, rwanzuye ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni yemerewe kongera kwiyamamaza ku nshuro ya gatandatu mu gihe yaba abishaka. Uyu mwanzuro w’urukiko wafashwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Nyakanga 2018, uje ushimangira impinduka zari zakozwe mu itegekonshinga rya Uganda. Izi mpinduka zari zemejwe n’inteko ishingamategeko mu kwezi kwa cumi […]
Perezida Kagame yabwiye Inama ya BRICS 2018 impamvu ari ngombwa gukorana na Afurika
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yijeje abitabiriye inama y’Umuryango w’Ibihugu bifite umuvuduko mu iterambere izwi (BRICS) ya 2018, ko Abanyafurika barimo guharanira Afurika Yunze Ubumwe ishyize hamwe kandi ifite imbaraga izazamura imiyoborere ku mugabane ndetse n’ubufatanye n’abafatanyabikorwa bo hirya no hino ku Isi. Ibi akaba yabivugiye mu gihugu cya Afurika y’Epfo mu Nama ya BRICS2018 […]
Abakozi b’Ibitaro bya Rutongo basabwe guharanira ko umuturage ashimishwa na serivisi ahabwa
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 25 Nyakanga 2018,  yasabye abakozi b’Ibitaro bya Rutongo guharanira ko umuturage ashimishwa na serivisi ahabwa. Ni mu nama yagiranye na bo nyuma yo gusura ibyo Bitaro biherereye mu Karere ka Rulindo, aho yari aherekejwe na bamwe mu bagize […]
Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga, Brian White, cyahuriye n’uruva gusenya ku ngoro ya Museveni
Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umwe mu baherwe bakiri bato mu Mujyi wa Kampala, aherutse guhura n’uruva gusenya ubwo yasohorwaga nabi mu ngoro ya perezida Museveni, bagombaga kubonana, bitewe n’imyambarire ye. Ibi ngo bikaba byarabaye mu cyumweru gishize ubwo abashinzwe umutekano basohoraga nabi uyu musore Brian Kirumira uzwi nka Brian White mu ngoro ya perezida […]
Kuva kuwa 01 Kanama 2018 uwishyuye mituweli azabasha kwivuza mu gihe uzaba atarishyura bitazamukundira
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu #Rwanda (RSSB) @RssbInfo birashishikariza Abanyarwanda muri rusange, cyane cyane abakoresha mituweli, kwihutira kwishyura umusanzu wa Mituweli wa 2018-2019. Kwishyura umusanzu wa Mituweli wa 2018-2019 bizatuma kuva ku itariki ya mbere Kanama 2018 uwishyuye ashobora kwivuza mu gihe uzaba atarishyura atazahabwa serivisi z’ubuvuzi. Kwishyura hakoreshwa gusa uburyo bw’ikoranabuhanga. Minisiteri […]
Byemejwe: Umuhanzi Ali Kiba agiye gukinira ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru
Ubuyobozi bw’umujyi wa Tanga ari nabwo buyobora ikipe ya Coastal Union bwamaze kwemeza ko bwamaze gusinyisha umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Tanzaniya, Ali Kiba kugira ngo azayikinire muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mwaka utaha. Umuyobozi mukuru w’ikipe ya Coastal Union, Steven Mguto yatangarije Radiyo ya EFM  ko byari ngombwa gusinyisha uyu mukinnyi mbere […]
Umujenerali wo muri Iran yabwiye Perezida Trump ko yiteguye intambara yasenya Amerika
Umuyobozi w’umutwe w’abasirikare kabuhariwe ba Iran yaburiye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ko Amerika iramutse iteye Irani, iki gihugu cyasenya ibyo [Amerika] itunze byose.” Ibiro ntaramakuru Tasnim by’igihugu cya Irani byatangaje ko Jenerali Majoro Qassem Soleimani yasezeranyije ko Perezida Trump aramutse atangije intambara, Irani yahita iyisoza. Aya magambo aje akurikira ubutumwa Trump […]
Justin Bieber n’umukunzi we mushya bakomeje gutungura benshi
Umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber n’Umukunzi we mushya, Hailey Badwin mu ijoro ryakeye ryo ku wa 26 Nyakanga 2018, batunguye benshi ubwo bagaragaraga basomana mu ruhame bitandukanye n’ibyo ubusanzwe abantu bamenyereye. Iki gikorwa cyo gusomana bitamenyerewe mu ruhame cyabereye muri resitora iherereye mu mujyi wa NewYork ahitwa ’12 chairs muri Brooklyn. Batitaye ku bari babakikije, Justin […]
Loni ifitiye impungenge amatora yo muri Congo
Umuryango w’Abibumbye utangaza ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ititeguye neza amatora ateganijwe mu Ukuboza uyu mwaka, ko uko byagenda kose aramutse abaye atakorwa mu mucyo. Intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru wa Loni, Leila Zerrougui avuga ko mu gihe nta cyaba cyahindutse, ko amatora atakwitabirwa na bose kandi nta nakorwe biciye mu mucyo. Atangaza […]
Sudani y’Epfo: Perezida Salva Kiir arashinjwa guhemba abadepite bongereye manda ye
Guverinoma ya Sudani y’Epfo yihagazeho ku cyemezo iherutse gufata kitavuzweho rumwe cyo guha abadepite inguzanyo y’amadolari 40,000 yo kugura imodoka ivuga ko ari uburenganzira bwabo bwo kubona uburyo bubafasha ingendo. Aya mafaranga yafashwe nk’agahimbazamusyi kahawe abadepite nyuma y’ukwezi bemeye kongera manda ya perezida Salva Kiir ikazageza mu 2021, byamaganwa bikomeye n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi n’imiryango […]
Nyamasheke: Kutagira inganda bidindiza iterambere ry’abahinzi
Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko umusaruro beza utababyarira inyungu bifuza kubera ko nta nganda zihagije ziwongerera agaciro, bakifuza gukorerwa ubuvugizi ngo aka karere kagire inganda zifatika zibasha gutunganya umusaruro wabo. Bavuga ko beza umuceri mwinshi ariko nta ruganda rugaragara ruwutunganya bafite, bakaba bahinga urutoki, imyumbati, ibigori, imbuto n’imboga,…byose bakabigurisha ku giciro kiri […]
Nyarugenge: Hasubukuwe urubanza rw'abaregwa gusahura Access Bank bifashishije ikoranabuhanga
Abantu 21, barimo Abanyarwanda n’abanyamahanga, bakurikiranweho icyaha cy’ubujura bukoreshejwe ikoranabuhanga mu mabanki kuri uyu wa Kane, itariki 26 Nyakanga bakomeje kuburanishwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Aba bakurikiranwe biganjemo abari abakozi ba Access Bank yibwemo akayabo ka miliyari isaga y’Amanyarwanda. Ku nshuro ya kabiri y’uru rubanza, umucamanza kuri uyu wa Kane yagiye asaba buri wese […]
Uganda: Urukiko rwemereye Perezida Museveni kuzahatanira manda ya 6 mu 2021
Ubutabera bwa Uganda kuri uyu wa Kane bwemereye perezida Museveni w’imyaka 73 kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2021 aho azaba agiye guhatanira manda ya gatandatu. Muri Mutarama uyu mwaka, nibwo perezida Museveni yatangaje itegeko rikuraho imyaka 75 umukuru w’igihugu agomba kuba atarengeje ngo yemererwe guhatanira kuyobora Uganda, bituma abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamushinja gushaka […]