Kuvuga nabi Perezida Nkurunziza n’Imbonerakure biviriyemo abakozi 3 ba Loni gukumirwa

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Burundi yasohoye itangazo ribuza abakozi batatu b’umuryango w’Abibumbye kwinjira ku butaka bw’u Burundi. Abo bakozi ni Doudou Diene ukomoka muri Senegale, Lucy Asuagbor ukomoka muri Senegal ndetse na Francoise Hampton wo mu Bwongereza. Bari mu bayoboye komisiyo ya Loni ishinzwe gukora iperereza ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bakaba baherutse gutunga agatoki Perezida […]

Inkomoko y'insigamigani 'Guteza ubwega'

Uyu mugani bawuca iyo bumvise umuntu uvuga yamagirira cyane kugira ngo rubanda imugoboke; ni bwo bavuga ngo “Umva naka arateza ubwega”, wadukanwe na Rugaju rwa Mutimbo ari ku Rutabo rwa Kinazi mu Mayaga (Gitarama),ahasaga umwaka wa 1800. Rimwe Yuhi Gahindiro yaraje inkera mu gitaramo cy’imihigo haza kubamo impaka ndende; bamwe bahiga ubugabo, abandi bahiga amatungo, […]

ICC yasubije Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuyishyiraho iterabwoba

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kuri uyu wa kabiri rwatangaje ko imirimo yarwo izakomeza nta mpungenge nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitereye ubwoba abacamanza barwo bashaka gukurikirana Abanyamerika bashinjwa ibyaha by’intambara muri Afghanistan. Ibihugu by’u Bufaransa n’u Budage nabyo byagaragaje ko bishyigikiye ICC nyuma y’aho umujyanama wa perezida Donald Trump, John Bolton avugiye ko […]

Cameroun: Ibiyobyabwenge byatahuwe mu ishusho ya Bikira Mariya

Ku kibuga cy’indege cy’i Douala muri Cameroun, hafatiwe ibiro bitatu by’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa ‘Methamphetamine’ bikaba byari bihishe mu ishusho ikoreshwa na bamwe mu bemera kiristu nk’urwibutso rwa Bikira Mariya. Iyi shusho yari yinjijwe muri Cameroun, yari ukuwe muri Philippine, yacishijwe mu nzira y’iposita. Umuyobozi w’ikipe y’abashinzwe gusaka ku kibuga cy’indege cy’i Douala, Roger […]

Ni iki cyaba gikurura amakimbirane hagati y'Abasilamu n'Abanyaburayi?

Umunyarwanda, Ntagengwa Servil Omar uba mu gihugu cy’u Bubiligi akaba asanzwe asengera mu idini ya Islam, aratanga igitekerezo cye ku mibanire y’iri dini n’abaturage b’ibihugu by’u Burayi bw’i Burengerazuba. Arasobanura impamvu eshatu zigaragaza uburyo iri dini n’ibi bihugu bibanye bisa n’ibihanganye. Mu gitekerezo cye, atangira agira ati ‘Ni iyihe mpamvu ituma usanga Ubusilamu busa n’ubuhanganye na […]

Ubushinjacyaha mu Bubiligi bwafunze dosiye bwari bukurikiranyemo Moise Katumbi

Ubushinjacyaha bwa Halle-Vilvoorde mu gihugu cy’u Bubiligi bwasubitse kugeza imbere y’urukiko umunyapolitiki, Moise Katumbi, bwari bukurikiranyeho gukoresha uruhushya rw’inzira (passport) byakekwaga ko ari impimbano. Iperereza ryakozwe kuri Moise Katumbi ntirizageza aho ashinjwa nk’uko byemejwe n’Uwungirije Umushinjacyaha wa Halle-Vilvoorde mu kiganiro na Jeune Afrique, kubera ko habuze ibimenyetso bihagije bimushinja icyaha akaba ari yo mpamvu dosiye […]

Inkundura irakomeje hagati ya Chris Brown n’uwo babyaranye

Mu gihe umuhanzi Chris Brown adakozwa ibyo kongera amafaranga y’indezo y’umukobwa we Royalty, umunyamategeko wa Nia Guzman, ari we babyaranye  yamaze kwemeza ko uyu mugabo agomba kongera aya mafaranga binyuze mu rukiko. Umunyamategeko wa Guzman ari we  Lisa Bloom  yatangarije ikinyamakuru The People ko asanga indezo y’umwana ikwiye kuva ku $5,000 akaba $ 18,000 ni […]

Nyamagabe: Uwicishije umugore we ishoka yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu

Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe, mu minsi ishize bwatsinze urubanza bwari bukurikiranyemo umugabo witwa Sibomana Félicien alias Rasta wahamwe n’icyaha cyo kwica umugore we  witwaga Musabyimana Veneranda wahanishijwe igihano cy’igifungo cya burundu. Ubu bwicanyi bwabaye tariki ya 12 Nyakanga 2018 saa moya z’ijoro mu Mudugudu wa Minini, Akagari ka Gakanka, Umurenge wa Kibumbwe, mu Karere […]

Ibyishimo byari byose ubwo Ethiopia na Eritrea byongeraga gufungura umupaka ubihuza – Amafoto

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 11 Nzeri 2018, ibyishimo byari byose ku bayobozi n’abaturage b’ibihugu bya Ethiopia na Eritrea, ubwo byongeraga gufungura ku mugaragaro umupaka ubihuza abaturage babyo bakemererwa kongera kujya no kujyana ibicuruzwa byabo ku ruhande rumwe cyangwa urundi mu bwisanzure, nyuma y’imyaka isaga 20 ibihugu byombi bidacana uwaka. Amafoto atandukanye yagiye akwirakwizwa kuri […]

Rwamagana: Umugabo yitwikiye mu nzu yari amaze kwiciramo umugore

Umugabo witwa Munyaneza Seth wari ufite imyaka 42 y’amavuko, yitwikiye mu nzu bivugwa ko yari amaze kwiciramo umugore we witwaga Kayitesi Jeannette. Ibi byabaye ahagana saa Moya z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018, mu Mudugudu wa Biraro, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro, mu karere ka Rwamagana, uyu mugabo n’umugore […]

Umuryango wa T.I mu rungabangabo ku makimbirane ari hagati ya Nick Minaj na Cardi B

Umuraperi T.I n’umugore we, Tameka Harris uzwi nka Tiny  bavuga ko kugeza ubu nta ruhande babogamiyeho ku makimbirane ari hagati ya Nick Minaj na Cardi B bitewe n’uko bakunda aba bahanzi bombi. Mu kiganiro cy’ihariye imwe mu nshuti z’uyu muryango itatangajwe amazina yagiranye na Hollywooflife, yavuze ko mu by’ukuri byagoye T.I n’umukunzi we kugira uwo […]

Bujumbura: Amazi y’Ikiyaga cya Tanganyika yatangiye kugarura ibara ryayo yari yataye

Guhera kuri uyu wa kabiri, itariki 11 Nzeri, amazi y’Ikiyaga cya Tanganyika mu Burundi yari yahinduye ibara agasa nk’icyatsi kibisi muri iyi weekend ishize yongeye kugarura ibara ry’ayo ku nkengero zimwe na zimwe mu gihe abaturage ba Bujumbura bari batangiye guhangayika ndetse bamwe mu bizera ijambo ry’Imana batangira kuvuga ko ari ikimenyetso cy’imperuka. Amazi y’ikiyaga […]

Muhanga: Ibibazo mu miryango bituma abana bava kwiga bakajya gusabiriza

Abana basaga icumi bo mu mudugudu umwe wa Kamazuru, bava ku ishuri baboneza mu muhanda gusabiriza abahisi n’abagenzi mu mujyi wa Muhanga, cyane cyane i Kabgayi. Ubukene, ubupfubyi, amakimbirane mu miryango n’ibindi bivugwa nka zimwe mu mpamvu zitera aba bana kugana umuhanda. Ni mu mugoroba w’akabwibwi, imbere ya Katedrali Immaculate Virgini i Kabgayi. Abana babiri […]

Diamond Platnumz arashaka umukunzi

Umuhanzi Diamond ukorera umuziki mu gihugu cya Tanzaniya yatangaje ko akeneye umuntu wamuhundagazaho urukundo cyane ko muri iyi minsi ari wenyine mu rukundo nkuko abyitangariza. Ibi abitangaje nyuma yaho hamaze iminsi havugwa umwuka mubi hagati ye na Hamisa Mobetto ashinja ku mujyana mu bapfumu nubwo uyu mugore abihakana. Abinyujije kuri instagram ye Diamond Platnumz yatangaje […]

Nyanza: Litiro zisaga 300 z'inzoga z'inkorano zizwi nka Muriture zamenewe mu ruhame

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 11 Nzeri,Kubufatanye bw’Inzego z’ Ibanze,Polisi  n’abaturage mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busoro, akagari ka Kimirama, habereye igikorwa cyo kumenera mu ruhame litiro 380 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya  (Muriture) zitemewe n’amategeko. Izi nzoga zamenewe mu ruhame zafatiwe mu midugudu ibiri yo mu kagari ka Kimirama, ariyo […]