Intambara y’amagambo hagati ya Leta y’u Burundi na Loni

Umuyobozi w’akanama ka Loni gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Michelle Bachelet yagaragaje ishavu n’agahinda yatewe n’uhagarariye u Burundi muri Loni ugereranya umukuru w’akanama gakora iperereza mu Burundi nk’igikoresho cy’abandi. Nk’uko bitangazwa na Reuters, uhagarariye u Burundi mu Loni, Albert Shingiro, avugira mu nama ya Loni, ku wa Gatatu tariki ya 24 Ukwakira 2018, yikomye raporo yashyizwe hanze […]

Nkombo: Abagore bigobotoye ingoyi y'ubujiji bagiye guhangana n'iy'ubukene

Abagore bo ku kirwa cya Nkombo, mu karere ka Rusizi bavuga ko bahagurukiye ikibazo cy’ubukene gikomeje kubabera inzitizi nyuma yo guhangana n’icy’ubujiji. Ubwo itorero ry’Abangilikani Diyoseze ya Cyangugu binyuze mu muryango uhuza abagore b’iri torero( Mothers’union) ryashyikirizaga impamyabumenyi abagore 33 barangije amasomo yo gusoma no kwandika, bamwe muri bo baboneyeho umwanya yo kugaya ubuyobozi bubi […]

Dukwiriye kubanza gukira ibikomere ubwacu, kugira ngo dukize abato- Mme J. Kagame

Madamu Jeannette Kagame avuga ko hari abantu benshi bafite ibikomere by’amateka u Rwanda rwaciyemo bityo ko abakuze bakwiye kubanza kubikira kugira ngo bakize n’ababyiruka. Madamu Jeannette Kagame yabitangarije i Rusororo mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, ku wa Gatanu tariki ya 26 Ukwakira 2018, ubwo yifatanyaga n’abanyamuryango ba Unity Club, Abarinzi b’Igihango bahawe “Igihembo […]

Menya icyatumye Kanye West yanga kuza mu Rwanda akajya muri Uganda

Nyuma yaho umuhanzi Kanye West akoreye amashusho ya alubumu ye muri Uganda, hari ibindi bihugu birimo U Rwanda uyu muhanzi yifuzaga gukoreramo iki gikorwa. Abagize uruhare muri iki gikorwa nk’uko Dailymonitor dukesha iyi nkuru  ibitangaza, bavuga ko Kanye West wari kumwe n’umugore we, Kim Kardashian  n’umwana wabo bashakaga kuza mu Rwanda  ariko abakozi babo bashinzwe […]

Anita Pendo yateye imitoma Miss Chanel ku isabukuru ye y’amavuko

Umunyamakuru akaba n’umushyushyarugamba, Anita Pendo, yatatse ubwiza n’ubuhanga umuhanzikazi Miss Channel  ku isabukuru ye y’amavuko. Kuri uyu wa 26 Ukwakira 1985, ubwo Nirere Chanel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Miss Chanel yizihizaga isabukuru y’amavuko, nibwo Anita Pendo yayimwifurije abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, akora mu nganzo amurata mu bwiza n’ubuhanga. Anita yagize ati “ijwi […]

Uganda: Umuminisitirikazi arashinjwa gukorera iyicarubozo umugore yatwariye umugabo

Umwe mu bagore b’abaminisitiri muri Uganda kuri uyu wa Gatanu arashyikirizwa urukiko ashinjwa guha amabwiriza abashinzwe umutekano yo gukorera iyicarubozo umugore mugenzi we ashinjwa guca inyuma akaryamana n’umugabo we. Uyu muminisitiri imyirondoro ye yabaye igizwe ibanga, aravugwaho kuba yararyamanaga n’umugabo w’umugore wamureze, yarangiza agafata n’icyemzo cyo kumutera ubwoba nyuma y’aho abavumburiye ibyabo. Ladislas Rwakafuzi uri […]

Miss Wema Sepetu wagaragaye asambana birangiye asabye imbabazi

Umukinnyi wa Filimi muri Tanzania, Wema Sepetu yasabye imbabazi nyuma yaho hagaragaye amashusho ye ari mu gikorwa cy’ubusambanyi n’umusore witwa Patrick Christopher. Ku wa Kane tariki ya 25 Ukwakira 2018, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Sepetu yasabye imbazi ku bw’aya mashusho, aho yasomanaga na Patrick Christopher, umunwa ku wundi, muri video yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga. Uyu […]

U Rwanda rwatangiye imyitozo yo gukumira icyorezo cya Ebola

Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba ni bamwe mu bayobozi bakurikiranye imigendekere y’uyu mwitozo. Dr Zuberi Muvunyi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi n’ubuzima rusange muri Minisiteri y’Ubuzima avuga ko uyu mwitozo wagaragaje ubushobozi bwa RDF, ubw’Ibitaro bya Gisirikari n’umutwe w’ingabo ushinzwe ubuvuzi mu gukumira icyorezo cya Ebola. Yagize ati “Biragaragaye […]

Mukobwa ugiye gushyingirwa, dore ibintu bitanu bizagufasha kunezeza umugabo mu buriri

Kera bavugaga ko umukobwa mbere yo gushyingira abanza kuganira na ba nyirasenge bakamuhanura uko bafata umugabo, ariko ubu usanga abenshi bagenda bafite amasomo make cyane ku rugo, ahubwo ahanini barangamiye imitungo ariko si ko byakabaye, kuko umugore mwiza aba agomba kurangwa no kumenya inshingano. Dore ibintu bitanu umukobwa aba agomba kuba azi mbere y’uko ashaka […]

Impamvu  Ariana Grande Butera  yatandukanye n’umukunzi we

Umuhanzikazi Ariana Grande Butera  mu ntangiro z’Ukwakira 2018 yatandukanye n’umukunzi we, Pete Davidson gusa impamvu ikomeza kuba urujijo. Kuri ubu byamaze kumenyekana ko uyu mukobwa yatandukanye n’umukunzi we mu rwego rwo kwiha amahoro  nyuma y’urupfu rw’uwo bahoze bakundana, Mac Miller. Imwe mu nshuti za hafi yabwiye, Entertainment Tonight dukesha iyi nkuru iti” Yashatse kuba yajya […]

Burundi: Abanyarwanda babiri batawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi, SNR

Abanyarwanda babiri ndetse n’umwe mu bayoboke b’ihuriro Amizero y’Abarundi kuri uyu wa Kane batawe muri yombi n’urwego rushinzwe ubutasi mu Burundi (SNR). Abatawe muri yombi ni; Fabien Ngerageze, wo mu ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Amizero y’Abarundi, ndetse n’Abanyarwanda babiri, Callixte Mpozenzi na Juvenal Mundane. Bafatiwe muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke, kuri uyu wa […]

U Rwanda rwiyemeje kurushaho guteza imbere ikoreshwa ry’Igifaransa

U Rwanda rwatangiye ubukangurambaga bugamije gukomeza ikoreshwa ry’ururimi rw’Igifaransa mu gihugu nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kane na minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitiri Marie Solange Kayisire. Ikoreshwa ry’ururimi rw’Igifaransa mu Rwanda ryari ryaragabanyije umurego bitewe n’uko abantu benshi bakoresha Icyongereza kurusha Igifaransa nubwo izi ndimi zombie ari indimi zikoreshwa mu buyobozi nk’uko Kayisire yabitangarije mu […]

Ni iki gikubiye mu butumwa budasanzwe Perezida Museveni yoherereje Perezida Kagame?

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kuri uyu wa Kane, itariki 25 Ukwakira yoherereje ubutumwa bufatwa nk’ubudasanzwe mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame mu gihe ibihugu byombi bikomeje kutarebana neza muri dipolomasi yabyo kubera impamvu zitandukanye. Ni ubutumwa Perezida Paul Kagame yashyikirijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, wabonanye n’umukuru w’igihugu kuri uyu wa […]

Nyamasheke/Shangi: Barasaba ko hakongerwa ibyumba by’amashuri y’incuke

Ababyeyi barerera mu mashuri y’incuke mu murenge wa Shangi, akarere ka Nyamasheke, bashimira  ubuyobozi bw’akarere  n’umuryango  VSO ubafasha mu burezi, bagasaba ko n’ikibazo cy’ibyumba by’amashuri bike bifuza ko cyakemuaka vuba. Ni bimwe mu byo  batangarije umuterankunga wabo akaba n’umuyobozi w’umuryango ‘Dubai Cares’, Tariq Al Gurg ubwo yabasuraga, akaba yishimiye uburyo abana bato biga mu mashuri […]

Amakosa akomeye yatumye abayobozi b’ibigo 4 bya leta birukanwa burundu

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yirukanye muri Guverinoma abayobozi bane bazira imyitwarire mibi nyuma y’amezi hafi abiri yirukanye itsinda ryo muri minisiteri y’ubuzima rizira gukoresha nabi umutungo wa rubanda. Kuri iyi nshuro, inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu ushize, itariki 24 Ukwakira iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, hashingiwe ku iteka rya minisitiri […]

RDC: Monusco yasubije inyuma igitero cya ADF ku birindiro byayo

Kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 24 Ukwakira nyuma ya saa sita, ingabo za Monusco zasubije inyuma igitero cyitiriwe inyeshyamba za ADF ku birindiro byayo biri hafi y’ikiraro cya Semuliki ku muhanda Mbau-Kamango muri Teritwari ya Beni. Umuyobozi w’Ibiro bya Monusco mu majyaruguru ya Kivu, Karna Soro, wemeje aya makuru, yatangaje ko hitabajwe kajugujugu 2 […]