Arsene Wenger yatangiye ibiganiro na Real Madrid
Umutoza Arsene Wenger wahoze atoza ikipe ya Arsenal, yahuye n’abayobozi ba Real Madrid kugira ngo bagirane ibiganiro by’ uburyo yakwerekeza muri iyi kipe. Arsene Wenger yahoze yifuza igihe kirekire kuzatoza amakipe yo muri Espagne, mu myaka 22 yari amaze atoza Arsenal nk’umutoza mukuru wayo. Aganira na Paris united yagize ati “Hari amakipe abiri ari gushaka […]
Ruhango: Abahinzi ba kawa bahangayikishijwe n’ibura ry’ingemwe
Muri gahunda yo gukangurira abahinzi ba kawa kuyikunda no kuyifata neza ndetse no kubana neza n’inganda ziyitunganya mu karere ka Ruhango, abahinzi bo mu murenge wa Mbuye bagaragaza ko kuba nta ngemwe ubu bafite ngo batere izindi ari imbogamizi ikomeye bafite. Bakundikije Theogène, umwe mu bahinzi bayo muri uyu murenge avuga ko yari asanzwe aba […]
Ngozi/Burundi: Ufashwe yumva Radiyo zo mu Rwanda yitwa urwanya Leta
Abaturage bo mu gace ka Mwumba na Gashikanwa mu Ntara ya Ngozi iherereye mu Majyaruguru y’u Burundi, babujijwe kumva ibicishwa kuri Radiyo zo mu Rwanda mu gihe ngo abayobozi bababwira ko zicishwaho amakuru y’urwango ku Burundi. Aba baturage babujijwe kumva abamakuru acishwa kuri radiyo zo mu Rwanda, mu gihe ngo abayobozi bababwira ko zicishwaho amakuru […]
Uwari umutoza wa Rayons sports ashobora gusimbura Petrović muri APR
Nyuma yuko uwari umutoza wa APR FC, Dr. Ljubomir Petrović, yamaze gusezera ku mirimo ye kubera impamvu z’uburwayi bw’umutima, ashobora gusimburwa n’umutoza Luc Eymael waciye hano mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports akaba yatozaga Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo, uherutse gutandukana nayo. Kuri iki Cyumweru tariki 18 Ugushyingo 2018 nibwo umunya Serbia […]
Ingabo nyinshi za Uganda ziryamiye amajanja ku mupaka wa DR Congo
Ingabo nyinshi za Uganda (UPDF) zamaze kugera ku mupaka wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rwego rwo guhangana n’inyeshyamba za ADF zaba zarinjiye ku butaka bwa Uganda. Umuvugizi Wungirije  w’igisirikare cya Uganda,  Lt Col Deo Akiiki yatangarije Dailymonitor ko uretse kuba ingabo zahageze ku bwinshi, hari n’abandi bashinzwe umutekano bashyizweho bashinzwe kuzenguruka ibyaro byegereye […]
U Budage bwafatiye ibihano abantu 18 bakekwaho uruhare mu iyicwa rya Khashoggi
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Budage aravuga ko igihugu cye cyafatiye ibihano bibuza abanya-Arabia Saoudite 18 kwinjira ku butaka bwacyo hifashishijwe visa ya Shengen ikoreshwa mu Burayi kubera ko bakekwaho uruhare mu iyicwa ry’umunyamakuru Jamal Khashoggi. Minisitiri Heiko Maas yabwiye abanyamakuru ubwo yari I Buruseli kuri uyu wa Mbere, itariki 19 ugushyingo, ko u Budage bwafashe […]
Beni: Ibikorwa byo kurwanya Ebola byari byasubitswe byasubukuwe
Ibikorwa byo kurwanya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byari byahagaritswe kubera umutekano mucye kuri uyu wa Gatandatu ushize byongeye gusubukurwa kuri iki Cyumweru. Minisitiri w’ubuzima muri Congo yatangaje ko yari yafashe iki cyemezo cyo guhagarika ibikorwa byo guhangana na Ebola muri Beni kubera imirwano yaberaga muri metero nkeya uvuye ahari ikigo kivurirwamo abarwayi […]
Amavubi ameze nko kugerekeranya amagorofa ku bitaka -Bamporiki
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yanenze imyitwarire y’Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, avuga ko umusaruro irimo kubona ujyanye n’intsinzi yashatswe. Bamporiki avuga ko kugira ngo haboneke ibyishimo mu banyarwanda, hakwiye gushyira imbaraga mu kuzamura abakiri bato, bitari ibyo ngo byaba ari nk’abifuza kugereka amagorofa ku nzu itagira ibyuma, amabuye […]
Urubanza rwa Karegeya ruzarangira nk’uko urubanza rwa Kayumba rwarangiye – Umuyobozi
Umwe mu bayobozi b’u Rwanda avuga ko bibabaje kubona igihugu gikomeye nka Afurika y’Epfo gikoreshwa n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bahahungiye, agashimangira ko ibimenyetso byakoreshejwe mu gucira urubanza abashinjwaga kugerageza kwica Kayumba Nyamwasa ari akazi ka RNC ku bufatanye na bamwe mu bapolisi ba Afurika y’Epfo bamunzwe na ruswa agasanga ari ko bizagenda no ku iyicwa […]
Ingabo za Congo zatangiye kugaba ibitero ku mpunzi z’Abanyarwanda
Abahoze ari abarwanyi mu nyeshyamba za FDLR bakaza gushyira intwaro hasi, ubu bakaba bari bamaze imyaka ine bacumbikiwe mu nkambi zitandukanye n’imiryango yabo, batabaje amahanga bavuga ko abasirikare ba Leta ya Congo barimo kubasaba gutaha ku ngufu. Ku wa 20 Ukwakira 2018,  nibwo izi nyeshyamba zari zasabwe kuba zavuye ku butaka bwa Congo zigataha ku […]
Ashaka kuganira ku biki? na nde?- Vincent Karega avuga ku busabe bwa Kayumba Nyamwasa
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega avuga ko atumva ingingo Kayumba Nyamwasa ashaka kuganiraho  ndetse n’uwo yifuza kuganira nawe n’uwo byaba bifitiye inyungu. Uyu muyobozi arimo yibaza ibi bibazo nyuma y’aho  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Nonceba Lindiwe Sisulu, avuze ko Kayumba Faustin Nyamwasa yamusabye ko yagirana ibiganiro n’u Rwanda. Vincent Karega […]
Imyaka 5 ni myinshi ndi mu ikipe ya Rayon Sports – Jean-Luc Bakame
Nyuma y’igihe kitari gito yari amaze yarahagaritswe n’ikipe ya Rayon Sports bamushinja kuba yaragambaniye iyi kipe, uyu munyezamu yamaze kwemererwa kuba yajya mu ikipe ashaka, aho yamaze guhabwa urupapuro rumurekura (Release letter). Uyu munyezamu byari bimaze iminsi bivugwa ko ashakishwa cyane n’ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya ndetse ko bari baranamaze kumvikana, ashobora guhita […]
Busasamana: Ntibavuga rumwe ku nkwano itangwa mu mafaranga
Abaturage bo mu murenge wa Busasamana, akarere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo, bavuga ko mu muco wa kera umukobwa yakoshwaga inka, ubu ngo bamwe bakaba batanga amafaranga, ibi ntabwo babivugaho rumwe dore ko bamwe bemeza ko iyo bahawe amafaranga biborohera kumuguriramo ibyambarwa, abandi bakabifata nk’ikiguzi. Bavuga ko kera babaga bafite inzuri zo kororeramo, ubu ngo bakaba […]
Burundi: Inkambi y’abavanwe mu byabo bivugwa ko ari ubwoko bumwe ishobora guhura n’akaga
Ubuyobozi bwa Komini Ruhororo n’abayobozi b’ishyaka CNDD-FDD muri iyi komini batangiye gushyira mu majwi inkambi yagenewe kwakira abakuwe mu byabo n’umutekano mukeya bashinja kuba indiri y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abarwanyi babo, ndetse bakongeraho ko imitwe irwanya ubutegetsi bavuga ko ikorera mu Rwanda ari ho ijya gukura abarwanyi. Umwe mu bayobozi ba Kimini Ruhororo yagize ati: “ […]
Justin Bieber yemeje bidasubirwaho ko yarongoye Hailey Baldwin
Icyamamare muri muzika, Justin Bieber yemeje iby’ubukwe bwe n’umunyamideli,  Hailey Baldwin w’imyaka 21 y’amavuko, abicishije ku mbuga nkoranyambaga. Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko, yatambukije ubutumwa bwe abicishije ku rukuta rwa Instagram afiteho abamukurikira basaga miliyoni 102, aho yagize ati “Umugore wanjye ni agatangaza”, aya magambo akaba yari akurikiye ifoto yabo bombi, umwe afashe undi mu […]
Centrafrica: Umudepite wari umukuru w’inyeshyamba bamwita Rambo yoherejwe muri ICC
Uwahoze ari umukuru w’inyeshyamba muri Repubulika ya Centrafrique, akaba yari umudepite kuri uyu wa gatandatu, itariki 17 Ugushyingo yagejejwe mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa La Haye (The Hague) mu Buholandi ngo aburanishwe ku byaha byibasira inyokomuntu ashinjwa. Uru rukiko rushinja Alfred Yekatom kwica, iyicarubozo, kugaba ibitero ku baturage b’abasivile no gukoresha abarwanyi b’abana. Yekatom, bakundaga […]
 DR Congo:  Inyeshyamba zahitanye abarobyi barindwi b’Abagande
Inyeshyamba zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zishe abarobyi barindwi b’Ababanyayuganda undi umwe arakomereka  ku Kiyaga cya Albert. Abayobozi bo muri Uganda bavuga ko iki gitero cyabaye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ahitwa Kaiso mu gace ka Buseruka mu Karere ka Hoima. Biravugwa ko aba barobyi baguwe gitumo n’agatsiko kitwaje intwaro kavuye muri Congo ubwo […]
Rusizi: Abantu 25 bagize uruhare muri Jenoside basabye imbabazi abo bahemukiye
Nyuma y’amezi atandatu biga kongera kubana neza n’abo bahemukiye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gikorwa ngarukamwaka cy’isanamitima  n’ubwiyunge kibera muri Paruwasi Gatulika ya Mushaka iri mu murenge wa Rwimbogo, mu Karere ka Rusizi, abagera kuri 25 bireze bakemera uruhare bayigizemo bababariwe n’abo bahemukiye banakomorerwa amasakaramentu na kiliziya. Bamwe muri aba bagize uruhare muri Jenoside yakorewe […]
Nyarugenge: Babiri bafatanwe mudasobwa bibye
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali itangaza ko yataye muri yombi abasore babiri; Safari Ishimwe Sedrick ufite imyaka 17 na mugenzi we Hakizimana Kevin w’imyaka 19, bakekwaho kwiba mudasobwa. Aba bombi bafatiwe mu Murenge wa Kimisagara biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Bafashwe bamaze kwiba mudasobwa ebyiri, imwe yo mu bwoko bwa Laptop HP indi […]
RDC: Umusirikare yarashe abantu batanu bari mu kiriyo
Umusirikare wa Leta ya Congo yarashe abantu batanu bari mu kiriyo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira iryo ku Cyumweru tariki ya 18 Ugushyingo 2018. Ni amahano yabereye i Tshikapa, Intara ya KasaĂ ÂŻ muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubuyobozi bwa Polisi muri Tshikapa bwagize buti “Umusirikare yagiye mu kiriye ahera ko amisha urufaya […]