Abaturage b’i Nyanza barifuza ko Rayon Sports yasubizwayo

Mu inama yahuje abayobozi b’akarere ka Nyanza n’abaturage, batanze ikifuzo cy’uko ikipe ya Rayon Sports yasubizwa ku ivuko. Abaturage bavuga ko iramutse isubijweyo na bamwe mu baturage b’i Nyanza bagiye gukorera ahandi basubirayo. Baganira na RBA, umwe muri aba baturage yagize ati “turifuza ko Rayon Sport yagaruka i Nyanza, ni uburyo bwiza bwo gukurura bamukerarugendo […]

Umunyamakuru Ndayizera Phocas wari waraburiwe irengero afitwe na RIB

Umunyamakuru Phocas Ndayizera umaze icyumweru yaraburiwe irengero yeretswe abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ugushyingo 2018, ku biro by’Urwego rw’Igihugu rw’Iperereza, RIB (Rwanda Investigation Bureau). Phocas Ndayizera azwiho kuba yarakoreye ibitangazamakuru bitandukanye, akaba kandi yarakoranye na BBC Gahuzamiryango nk’uwukora ku giti cye (freelance) kugeza mu kwezi kwa Gatandatu. Ubwo yasabwaga kubwira abanyamakuru icyo akurikiranyweho, […]

Min. w’Intebe yasangije amahanga ku ngamba u Rwanda rwafashe zo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente ari i Bangkok muri Thailand aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’iminsi itatu ku “Kwihutisha ingamba zo guca burundu inzara n’imirire mibi”, aho yasangije amahanga ku ngamba u Rwanda rwafashe zo kurandura ikibazo cy’imirire mibi. Mu ijambo yavugiye mu muhango wo gutangiza iyi nama ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko guhangana n’ibibazo […]

Hagiye kumvwa imitoma  y’umusore ushinjwa gutereta umudepite ku ngufu

Urukiko rwo muri Uganda rugiye kumva amajwi y’umusore Brian Isiko ushinjwa kuzonga umudepite w’Akarere ka  Kabarole, Sylivia Rwabwogo amutereta. Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa  Buganda  Road, Stella Amabirisi avuga kuwa 12 Ukuboza 2018  azumva ubutumwa bw’urukundo buri mu majwi bwoherejwe na Brian Isiko. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho uburanira Isiko , Ramadhan Waiswa avuga ko  […]

Shimira igitsina  cya Ray J cyakugize icyamamare – Umunyarwenya abwira Kim Kardashian

Umunyarwenya w’Umunyamerika, Michael Blackson yeruriye umunyamideli Kim Kardashian ko adakwiye kubeshya ko yari yasinze ubwo yakinaga purono ko ahubwo yashimira igitsina  kabuhariwe cy’uwo bayikinanye, Ray J cyatumye aba icyamamare. Umuhanzi Ray J avuga ko umunyamideli Kim Kardashian ubwo bakinanaga   filimi y’urukozasoni atari yasinze nk’uko yabitangaje mu mpera z’icyumweru gishize. https://bwiza.com/2018/11/26/nari-nasinze-ubwo-nakinaga-ya-purono-kim-kardashian/ Uyu mugore mu kiganiro ‘ […]

Uganda: Ibibazo byatumye yihekura mbere y’uko nawe yiyahura

Igipolisi cyo mu Karere ka Mubende mu gihugu cya Uganda cyabonye imirambo 2 y’abana b’imyaka 4 n’imyaka 2, bivugwa ko bishwe barohamishijwe mu mazi na se  mbere y’uko nawe yiyahura. Abayobozi bavuga ko abo bana babiri b’abakobwa ari Shifa Byamukama w’imyaka 4 na Zabaayo Jackline w’imyaka 2, bose bo mu giturage cya Kyakadali, mu Karere […]

Nyamasheke: Korali Ebenezer yashyize hanze Album yayo ya mbere- AMAFOTO

Abaririmbyi ba korali Ebenezer ya paruwasi Ntendezi, mu murenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke, barishimira intambwe ikomeye bamaze gutera nyuma y’imyaka 20  batangiye uyu murimo, aho ku bufatanye n’iyi paruwasi bashyize hanze umuzingo (Album) wabo wa mbere w’indirimbo 12. Ku Cyumweru tariki ya 25 Ugushyingo 2018, nibwo iyi korali yashyize hanze iyi Album yayo mu […]

Gicumbi: Urukiko rwakatiye uwashinjwaga gusambanya umwana w’umuhungu

Ubushinjacyaha bwatsinze urubanza bwaregagamo uwitwa Bizimana Fidèle w’imyaka 35 y’amavuko, utuye mu Karere ka Gicumbi , Umurenge wa Rukomo , akagari ka Cyeya  ku cyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu. Icyo cyaha yagikoze ubwo uyu mwana yanyuraga ku irembo ry’uregwa akamuhamagara ngo aze amutume amazi, ageze mu nzu Bizimana ahita akinga amwinjiza mu cyumba aramusambanya  . […]

Abahoze muri FDLR birukanwe muri Congo bakomeje gutaha mu Rwanda

Abahoze ari abarwanyi ba FDLR bakomeje gutaha mu Rwanda nyuma yo kwirukanwa ku ngufu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abamaze kugera mu kigo cya Mutobo mu Majyaruguru y’u Rwanda bakaba barenga 1500. Barimo abari abarwanyi ba FDLR, umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta y’u Rwanda ndetse n’imiryango yabo. Abari gutahuka muri iyi minsi, ni abaturuka mu nkambi […]

Uganda/Ntungamo: Ubwicanyi n’ubujura birashyirwa ku mutwe w’Abanyarwanda

Ubuyobozi mu karere ka Ntungamo muri Uganda, butangaza ko abanyarwanda bahakora nka banyakabyizi badafite ibyangombwa byemewe n’amategeko bibemerera kuhaba, bagiye gushakishwa basubizwe mu Rwanda. Komiseri mukuru w’aka karere, Bakunda George avuga ko inzego z’umutekano zakoze isuzuma zisanga kuba hari abantu batagira ibyangomba ari intandaro by’ibyaha bikomeje gukorerwa muri ako gace. Yagize ati “Twarangije kwandika abaturage […]

Bimwe mu bimenyetso byakwereka ko wageze muri Ménopause

Ménopause ni igihe umugore ageramo, agatangira kutajya mu mihango. Mbere y’uko iki gihe kigera, imihango ibanza kujya imara igihe gito cyangwa igatinda ku mezi cyangwa imyaka. Ibindi bimenyetso ni ukumva ubushyuhe, kumva udatekanye uri mu mirimo, kumeneka umutwe, kubura ububobere mu gitsina, kutifuza imibonano mpuzabitsina, agahinda no kutabona ibitotsi nabyo ni bimwe mu bigaragaza umuntu […]

Burundi: Uwasimbuye Ndadaye nyuma y’iyicwa rye yahaswe ibibazo n’abari mu iperereza

Uwahoze ari minisitiri w’umutekano w’u Burundi, Francois Ngeze, watangaje kuri radio na televiziyo by’igihugu ihirikwa rya Perezida Merchior Ndadaye mu 1993, nawe yagejejwe imbere y’abashinzwe iperereza ku iyicwa ry’uyu wahoze ari Perezida w’u Burundi watowe bwa mbere binyuze muri demokarasi akicwa ataramara umwaka ku butegetsi. Amakuru aturuka mu Burundi dukesha SosMediasBurundi aravuga ko Francois Ngeze […]

Mourinho yikomye bamwe mu bahoze bakinira Man. Utd banenga ibyo akora

Umutoza mukuru wa Manchester United, Jose Mourinho yikomye abakinnyi banyuze muri Manchester (Pundits), nyuma yo gutsinda bigoranye, ikipe ya Young Boys, mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwayo. Ni nyuma y’umukino wahuje ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza na Young Boys yo mu Busuwisi, mu marushanwa y’amakipe yabaye aya mbere iwabo (UEFA Champion league), […]

Bugesera: Mudugudu yakaswe ururimi

Uwitwa Migambi Emmanuel utuye mu kagari ka Tunda, umurenge wa Kamabuye, Akarere ka Bugesera, usanzwe ari umukuru w’umudugudu wa Mububa ya 2, yakubiswe anakebwa ururimi nyuma yo gucyekwaho gusambana umugore wa Maniraguha Vianney. Migambi arembeye mu bitaro by’akarere ka  Bugesera, ahagenewe indembe ( urgence) , ntabasha kuvuga, yabyimbye umusaya w’iburyo, igice cyacitse ku rurimi rwe aracyerekana. […]

Burundi: Hafashwe umuyobozi wagurishaga intwaro agatsiko k’abarwanyi bavuga Ikinyarwanda

Mu Ntara ya Cibitoke muri Komini Mabayi, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi haravugwa itabwa muri yombi ry’umuyobozi bivugwa ko yagurishaga intwaro agatsiko k’abarwanyi kari mu ishyamba rya Kibira. Uyu muyobozi witwa Messiah Ntunzwenayo n’umushoferi we batawe muri yombi kuwa Gatandatu ushize bafite intwaro. Imbunda 3 zo mu bwoko bwa karachnikov zikaba zarafashwe nk’uko SosMediasBurundi ivuga. […]

Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Congo mu kurushaho gukomeza ubufatanye

Itsinda ry’intumwa z’abasirikare batandatu bakuru ba Repubulika ya Congo bari mu Rwanda kuri uyu wa kabiri, itariki 27 Ugushyingo basuye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba baganira uko ingabo z’ibihugu byombi zarushaho gufatanya. Izi ntumwa zari ziyobowe na Maj. Gen. Guy Blanchard Okoi, umugaba mukuru w’ingabo za Congo (Congolese Armed Forces) ziri mu […]

Burundi: Abasirikare bashinjwa kwica Perezida Ndadaye bafunzwe mu buryo butandukanye

Nyuma y’uko Leta y’u Burundi itangarije ko yataye muri yombi abasirikare b’u Burundi bane, bashinjwa kugira uruhare mu rupfu rwa Perezida Ndadaye Melchior , bitangazwa ko ubu bafunzwe mu buryo butandukanye. Abo basirikare ni Gen Celestin Ndayisaba uzwi ku izina rya Kibadashi, Col Gunungu Gabriel, Col.Nahigombeye  Anicet hamwe na Col.Niyonkuru Laurent. Bose batawe muri yombi […]

Nyanza: Abantu umunani bafatanwe litiro zisaga 900 z'inzoga z'inkorano

Polisi ikorera mu karere ka Nyanza mu murenge wa Cyabakamyi ku bufatanye n’abaturage yafashe litiro zisaga 900 z’inzoga z’inkorano na litiro 18 za kanyanga zimenenwa mu ruhame, abaturage basabwa kuzirinda kuko zangiza ubuzima  zikanagira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano. Ni mu gikorwa cyo gufata abakora bakanakoresha ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’inzoga z’inkorano cyakozwe na Polisi mu […]