Nyamasheke: Bamwe ntibarasobanukirwa akamaro k’amashuri y’incuke
Mu karere ka Nyamasheke haracyagaragara bamwe mu babyeyi bagifite imyumvire yo hasi ku kamaro k’amashuri y’incuke, aho bamwe bumva ngo nta kindi umwana yahungukira, abandi bakibaza impamvu bayakwamo agahimbazamusyi ka mwarimu mu gihe mu mashuri abanza n’ayisumbuye ntako bakwa. Ubuyobozi bw’akarere n’umuryango VSO ufasha mu burezi bw’incuke bukavuga ko bwahagurukiye guhindura iyi myumvire ikiri mu […]
Leta y’u Burundi ntikozwa ibyo kuvana abasirikare bayo 1000 muri Somalia
Nyuma yo gusabwa kuvana abasirikare bayo 1000 bari mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, Leta y’u Burundi ntibikozwa, igashimangira ko bihabanye n’amasezerano yashyizeho umukono. Mu itangazo Minisiteri y’Ingabo mu Burundi yageneye itangazamakuru, yatangaje ko abayisaba kugabanya abasirikare bayo bari mu butumwa bw’amahoro muri Somali, birengagije amasezerano yashyiriweho umukono muri Ethiopia ku wa 30 Ugushyingo 2018. Umuvugizi […]
Umutoza mushya wa Man. Utd yatangiranye intsinzi idasanzwe y'ibitego bitanu
Umutoza wa Manchester United, Ole Gunnar Solskjaer, umaze iminsi mike asimbuye Jose Mourinho wirukanwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ku mukino wa Mbere ayoboye nk’umutoza w’iyi kipe, yawitwayemo neza abasha gutahana intsinzi y’ibitego bitanu. Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ukuboza 2018, aho ikipe ya Man. Utd yanyagiraga iya Cardiff ibitego bitanu […]
RDC: Inyeshyamba zikomoka muri Uganda zishe abantu batanu
Abantu batanu bishwe abandi batatu bakomeretswa n’amasasu mu gitero inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda zagabye i Beni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni igitero izi nyeshyamba zagabye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 22 Ukuboza 2018, i Kipriani, mu gace kazwi nka Masianimu, Komini Mulekera, Umujyi wa Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko […]
Rusizi: ADEPR yatashye urusengero rwari rumaze imyaka 19 rwubakwa- AMAFOTO
Umuvugizi w’Itorero ya Pantekote mu Rwanda (ADEPR), Rév. Past. Karuranga Ephrem yafunguye ku mugaragaro urusengero abakirisito bari bamaze imyaka 19 bubaka, anavuga ko nyuma yo kuvuga ubutumwa mu banyarwanda no kubaka insengero zigezweho, ikibashishikaje ubu ari ukongera ibikorwa by’iterambere. Ni urusengero rwa paruwasi ya Rwahi muri iri torero, iherereye mu karere ka Rusizi, rukaba rwuzuye rutwaye […]
U Burundi bwongeye gushimangira ko buterwa n'abaturutse mu Rwanda
Mu gihe hashize imyaka igera kuri itatu umubano w’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza, umuvugizi wa Leta y’iki gihugu, Ntahorwamiye Prosper, avuga ko u Rwanda rutabaniye neza u Burundi by’umwihariko ko ababutera ariho baturuka. Minisitiri Ntahorwamiye yatangaje iby’uyu mubano w’u Rwanda n’u Burundi, ku wa Gatatu tariki ya 19 Ukuboza 2018, mu kiganiro Leta y’u […]
Uguterana amagambo hagati ya Senateri Bonamici na Nduhungirehe ku ifungwa rya Frank Rusagara na Tom Byabagamba
Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe yakebuye umusenateri wo muri Amerika, Suzanne Bonamici wavugaga ko u Rwanda rwahonyoye amategeko ubwo rwafungaga Frank Rusagara, Tom Byabagamba na Francois Kabayiza. Bonamici wo mu ishyaka ry’Abademokarate akaba ahagariye Leta ya Oregon abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yavuze ko […]
Umutekano, ihurizo kuri Meddy na Bruce Melody bateganya gutaramira i Burundi
Ingingo y’mutekano bigaragara ko ikomeje kuza mu mitwe y’abahanzi bo mu Rwanda; Meddy na Bruce Melody bateganya kuzakorera ibitaramo mu Burundi muri izi mpera z’umwaka. Ku nshuro ya mbere, Umuhanzi Meddy ni we waburiwe ko azicwa nakandagiza ikirenge mu Burundi. Abinyujije kuri Facebook uwitwa Gatoto Eddy Mathias yanditse muri groupe yitwa Humura Burundi avuga ko […]
Gatuna: Umuvunjayi w’Umunyayuganda yafashwe na Polisi y’u Rwanda
Umuvunjayi uzwi na benshi ku mupaka wa Gatuna, Denis Karyamarwaki yatawe muri yombi n’inzego z’igipolisi cy’u Rwanda kuwa 20 Ukuboza ubwo yari ku ruhande rw’u Rwanda. Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi wa Njyanama ya Katuna (Uganda), Nelson Nshangabasheija wabwiye Chimpreports ko ko uyu mugabo ukora akazi ko kuvunja amafaranga uzwi ku izina rya ‘Doctor’ yatawe muri […]
Kayonza: Abanyamatorero baboneza urubyaro rwihishwa ntiberera imbuto abayoboke babo
Mu madini n’amatorero y’abaporoso harimo n’abarokore, imyumvire n’imyemerere igenda ibuza bamwe kuboneza urubyaro bita ko ari icyaha. Nyamara umukirisitu ndetse na pasitoro ku giti cye baboneza urubyaro mu ibanga, bigatuma abandi batabafatiraho urugero. Nubwo nta muvugabutumwa urwanya iyi gahunda mu ruhame, bamwe mu bagana ibyumba by’amasengesho usanga “batokesha”, ngo baramagana imyuka mibi yaritse muri umwe […]