Ku nshuro ya Gatandatu, inoti ya 500 n'iya 1000 zirahinduwe

Mu gihe hari abari bagitegereje ko inoti ya 500 isimburwa n’igiceri gishya cya 500, Leta y’u Rwanda yatangaje ko hagiye gusohoka inoti nshya ya 500 Frw n’iya 1000 Frw. Mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 28/01/2019, harimo umwanuzuro ugira uti: “Inama y’Abaminisitiri yemeje :   Iteka rya Perezida rishyiraho inoti nshya y’igihumbi y’amafaranga y’u Rwanda […]

Rwanda: Miliyali 11 nizo zikenewe buri mwaka ku ngengo y'imari kubera mwalimu

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr.Ndagijamana Uziel avuga ko kuzamura umushahara wa mwalimu 10% bizasaba Leta kongera amafaranga y’u Rwanda miliyali 11 ku ngengo y’imari ya buri mwaka. Ibi byatangajwe mu nama yahuzaga za minisiteri mu biro bya minisitiri w’intebe ku kimihurura. Mu itangazo ry’imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame Paul, harimo ingingo ivuga ko […]

Duhanganye n’abantu bigiye ku bibi-  Bobi Wine

Umudepite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine atangaza ko ‘People Power’ ye irwana urugamba rutoroshye cyane ko abo ihangana nabo ari abantu bagiye bigira ku mikorere mibi. Bobi Wine kuri ubu uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu itangazo yashyize ahagaragara avuga ko People Power  ihitamo gukoreha inzira z’amahoro n’ubwo urubuga rwa politiki ikiniraho […]

Umubano w'u Rwanda n'u Burundi nturi mu bizaganirwaho mu nama ya EAC igiye kuba – Amb. Nduhungirehe

Mu gihe amakuru aturuka mu kinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania ndetse yagarutsweho na kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda avuga ko mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC hazagarukwa ku kibazo cy’umubano w’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza, Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aranyomoza aya makuru avuga ko […]

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugura Jules Ulimwengu wa Sunrise

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugirana amasezerano y’imyaka ibiri na rutahizamu w’ikipe ya Sunrise, Jules Ulimwengu. Radiotv10 itangaza ko ikipe ya Sunrise yamaze kumvikana na Rayon Sports ikemera kurekura uyu musore kuri miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda yifuzaga, akaba azasinya amasezerano y’imyaka ibiri. Bitangazwa ko Jules yari yararangije kumvikana na Rayon Sports ariko atagereje ko […]

Itegurwa rya Jenoside mu yahoze ari Ruhengeri: Kwica Abatutsi binyuze mu gukora amarondo

Nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yakoze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari perefegitura ya Ruhengeri, Abatutsi bagiye bicwa binyuze mu gukora amarondo. Guhera ku itariki ya 1 Ukwakira 1990, hashyizweho bariyeri ahantu hatandukanye mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, hashyirwaho gahunda yo gukora amarondo. Nubwo amarondo yashyizweho mu […]

Uganda: Maj.Gen. (Rtd) Ggwanga aravugwaho kurasa imodoka y’umuhanzi ukomeye wa NRM

Igipolisi cya Uganda muri Kampala kiri mu iperereza ku iraswa ry’imodoka y’umuhanzi w’ishyaka NRM, Catherine Kusasira, bivugwa ko yarashwe na Maj. Gen. (Rtd) Kasirye Ggwanga. Ibi bikaba byabereye muri Makindye mu nkengero za Kampala kuri uyu wa Kabiri. Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa polisi muri Kampala, Spt Patrick Onyango, ngo kurasa byatewe n’ubwumvikane bucye hagati y’abana […]

Haruna Niyonzima arashinjwa gutoroka umwiherero

Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina mu Ikipe ya Simba yo muri Tanzania, Haruna Niyonzima we na bagenzi be barimo  Pascal Wawa bashinjwa gutoroka umwiherero barimo mbere yo kujya gucakirana na Al Ahly yo mu Misiri. Mbere yo kwerekera mu Misiri, Kuwa Kabiri tariki ya 29 Mutarama, yatangarije ikinyamakuru Millardayo cyo muri Tanzania  ko  mu by’ukuri atigeze atoroka […]

Itsinda B2C ryakoranye indirimbo na The Ben ryambuwe izina rifata irindi

Itsinda ry’abahanzi batatu bo mu gihugu cya Uganda rikomeje kuzamuka byihuse rizwi nka Born 2 Conquer (B2C), ngo ryaba ryatakaje iri zina ryaryo rikaba rigiye kwitwa Kampala Boyz kubera amakimbirane atarangira rifitanye n’uwahoze ari manager waryo, Andy Events. Iri tsinda rigizwe na Julio, Mr Lee na Bobby ryabanje kurebererwa na Andrew Mugerwa uzwi nka Andy […]

Uruganda rwa Nike rwokejwe igitutu kubera Logo itishimiwe n’Abasilamu rwashyize ku nkweto

Uruganda rwa Nike rumenyereweho gukora imyambaro n’inkweto rukomeje kotswa igitutu nyuma yo gusohora ubwoko bushya bw’inkweto bwa Air Max, aho benshi bakomeje kurushinja gutuka imyizerere ya kisilamu kubera logo uru ruganda rwashyize kuri uru rukweto ahagana munsi y’ikirenge. Ubusabe bwamagana uru kweto rwa Nike Air Max bwatangirijwe ku rubuga change.org, bivugwa ko iyi logo iri […]

Afurika y’Epfo iravugwaho kutakira neza impapuro zo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gusohora impapuro zo guta muri yombi Kayumba Nyamwasa, umuyobozi w’ishyaka RNC, ndetse na bagenzi be bahuriye mu ihuriro P5 rishinjwa kugira uruhare mu bitero byitwaje intwaro biherutse kugabwa mu majyepfo y’u Rwanda ndetse rikaba rikomeje kwisuganyiriza muri Kivu y’Amajyepfo rigamije gutera u Rwanda. Izi mpapuro zo guta muri yombi Nyamwasa ariko […]

Amabere yanjye atuma Diamond asara- Tanasha Donna

Umukobwa uteganya kubana n’Umuhanzi Diamond Platnumz, Tanasha Donna Oketch yasubije abamunenga kuba afite amabere yamaze kugwa, banamugereranya na Zari Hassan. Amabere ya Tanasha yagaragaye ku karubanda mu birori byari byabereye kuri hoteli ya Hyatt Regency mu Mujyi wa Dar Es- Salaam ubwo yari kumwe na Diamond. Bifashishije instagram, bamwe mu bakurikirana (following) uyu mukobwa bavuze […]

RIB ikomeje kongererwa ubushobozi no kwigarurira inshingano zari iza polisi

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukomeje kongererwa ubushobozi rwongerwamo abakozi bo kuyobora amashami yarwo y’ingenzi nk’uko tubikesha imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yo kuwa 28 Mutarama yari iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame. RIB yashinzwe mu mwaka ushize igomba gukora akazi k’iperereza ku byaha kari gasanganywe Igipolisi cy’u Rwanda. Uru rwego rurebererwa na Minisitiri w’ubutabera, Johnston Busingye, […]

Miss Wema Sepetu yakomoje ku munezero yendaga kuvana kuri Idris Sultan

Wema Sepetu wabaye nyampinga wa Tanzania mu mwaka wa 2006, yagiye akundana n’abasore benshi b’ibyamamare barimo n’umunyarwenya, Idris Sultan  yibutsa umunezero yendaga kumuha mu gihe gito bamze bakundana. Sultan ni umunyarwenya uzwi cyane muri Tanzania, akaba yarizihije isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 26 ku wa 28 Mutarama 2019, aribwo uyu mukobwa yayimwifurije ndetse anamwibutsa ibihe byiza […]

RDC: Havumbuwe ibyobo rusange bigera kuri 15 byashyinguwemo abantu

Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Congo hagaragaye ibyobo rusange byashyinguwemo abantu bigera kuri 15 nyuma y’amakimbirane ashingiye ku moko yabaye mu kwezi gushize nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Monusco kuri uyu wa Kabiri. Mu ntangiriro za Mutarama muri uyu mwaka wa 2019 nibwo Umuryango w’Abibumbye watangaje ko byibuze abantu 890 bishwe muri ayo […]

Kaminuza ya Gitwe baravuga ko Inteko nitabakemurira ikibazo, Perezida Kagame azabarenganura

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 Mutarama 2019, nyuma y’uko hatangajwe ifungwa ry’amashami abiri ya Kaminuza ya Gitwe ariyo Laboratwari n’iry’ubuvuzi, iyi Kaminuza yatangaje ko Inteko Nshingamategeko nitabarenganura baziyambaza Perezida Kagame. Ibi bije nyuma yaho ku wa Kabiri tariki ya 29 Mutarama 2019,  inama yahuzaga Minisiteri y’Uburezi, Inama Nkuru Igenga Amashuri Makuru na za […]

Gen Kale Kayihura aravugwaho kujya mu bitaro bitewe no kunywa ibisindisha

Uwahoze ayobora Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura aravugwaho kujyanwa mu bitaro bya Kampala bitewe no kunywa ibisindisha byinshi. Gen Kale Kayihura yirukanwe ku kazi muri Mata 2018. Kuri ubu yitaba urukiko rimwe mu kwezi ku byaha birimo kunanirwa gucunga ibikoresho by’intambara no kugira uruhare mu itegurwa n’ishimutwa ry’impunzi z’Abanyarwanda baba muri Uganda. Mu mpera […]

Umusore w’imyaka 30 yakubise se ishoka mu mutwe amwica amuziza amashilingi 100

Mr Wilson Chepkicho Yegon w’imyaka 65 yishwe akubiswe ishoka mu mutwe n’umuhungu we, Eric  Kibiwot w’imyaka 30 wamukubise ishoka mu mutwe amuziza amashilingi 100. Nk’uko aya makuru yemejwe n’umuyobozi wungirije mu gace ka Elburgon muri Kenya, Bwana Harun Koima, ngo aya mahano yabaye ahagana saa mbiri z’ijo ryo ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama […]

Nyanza: Uwari utegerejweho gushinja Mugimba Jean Baptiste yamushinjuye

Nyabyenda Jean Marie Vianney ufungiye muri gereza ya Mpanga mu karere ka Nyanza, ku byaha yahamwe bya jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ubu akaba yaranahawe igihano cy’igifungo cya burundu, yatunguranye mu rukiko mu gihe yari yitezweho gushinja Mugimba J. Baptiste, ahubwo akamushinjura. Mugimba Jean Baptiste yari umukozi wa Banki Nkuru y’Igihugu akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya […]

RDC: Umunani bapfiriye mu mirwano yahuje inyeshyamba za Red Tabara n’Imbonerakure

Abantu umunani baburiye ubuzima mu mirwano yabaye kuva ku Cyumweru tariki ya 27 Mutarama 2019, yahuje inyeshyamba za Red Tabara n’Imbonerakure za Leta y’u Burundi. Iyi mirwano yabereye ahitwa i Murambi, hafi y’agace ka Kiryama, mu misozi miremire y’i Lemera, Teritwari ya Uvira, mu Ntaraya Kivu y’Amajyepfo. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono na Depite […]

Rulindo: Ndahayo Freedom wanyunyuzaga imitsi y’abaturage yiyita umukozi wa EUCL yafashwe

Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rulindo mu murenge wa Shyorongi yafashe umugabo  wiyitaga umukozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro (EUCL) wakaga abaturage amafaranga abizeza ko azabagezaho bimwe mu bikoresho bizabafasha kubona amashanyarazi. Ndahayo Freedom w’imyaka 23 ukomoka mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Rwezamenyo […]