Somalia: Abagera kuri 17 bahitanwe n’iturika ry’ibisasu
 Abantu bagera kuri 17 bamaze gusiga ubuzima abandi 30 barakomereka bikomeye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa Al -shabab . Iki gitero cyagabwe mu mugi wa Mogadishu kuri uyu wa 22 Nyakanga 2019. Umutwe wa Al Shabab wigambye ko ariwo wagabye iki gitero. Imodoka yari itwaye igisasu yaturikiye mu mugi wa Mogadishu hakurikiraho […]
Salva Kiir yaciye kuririmba indirimbo y'igihugu adahari, utazabyubahiriza akazikorera umusaraba
Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yashizeho itegeko ribuza kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu adahari. Umuntu utazaryubahiriza azahanwa bikomeye. Ibi byatangajwe na Minisitiri ushinzwe amakuru, Michael Makuei nyuma y’inama yahuje Kiir n’abaminisitiri ku wa 19 Nyakanga. Ni inama yafatiwemo imyanzuro myinshi, uyu na wo uzamo. Minisitiri Makuei yakoresheje aya magambo: “Birumvikana cyane ko iri ari itegeko. […]
Kutongera kwiyamamaza kwa Nkurunziza kuzabyutsa umubano w'Uburundi n'Ubufaransa?
Ubufaransa n’Uburundi ni ibihugu byari bisanzwe bifitanye umubano mwiza ariko amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu 2015 yabaye imbarutso yo gutandukana. Ibi byatewe n’uko Perezida Pierre Nkurunziza yiyamamarije manda ya gatatu, nyamara itegekonshinga ryaremezaga manda ebyiri zarangira, hakiyamamaza abandi. Uyu mukuru w’igihugu yatsinze aya matora mu buryo bamwe bise ko bwari bufifitse. Yemeza ko aziyamamariza manda […]
Abagore ni ikibazo-Meddy
Umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy atangaza ko abagore ari ikibazo agendeye ku kuba abantu babiri bashobora gushyamirana ari bo (abagore) ntandaro. Uyu muhanzi yatangaje ibi nyuma y’amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abana babiri b’abahungu bakiri bato buri umwe arwanira kubyinana n’umwana muto w’umukobwa bari kumwe na we mu birori. Muri aya mashusho aba […]
Burundi: Biranugwanugwa ko Hussein Radjabu yaba ari mu maboko y'inzego z'umutekano
Kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize, amakuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga na bimwe mu bitangazamakuru, avuga ko Hussein Radjabu wahoze akomeye mu Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi nyuma akaza kwitandukanya naryo akanahunga, yafashwe, ngo akaba ari mu maboko y’inzego z’umutekano. Hussein Radjabu yabaye umuyobozi w’ishyaka CNDD-FDD, yaje gufungwa azira ibyaha birimo no gutuka […]
Iran iravuga ko yataye muri yombi intasi 17 zikorera CIA
Igihugu cya Iran kiratangaza ko cyataye muri yombi intasi 17 zikorera Ikigo cy’Abanyamerika cy’ubutasi kizwi nka CIA kandi bamwe muri izi ntasi bakatiwe igihano cy’urupfu. Umuyobozi w’urwego rushinzwe kurwanya ubutasi muri minisiteri y’ubutasi ya Iran, yatangaje ko inzego z’umutekano zabashije gusenya ihuzanzira ry’intasi za CIA. Yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru I Tehran kuri uyu wa Mbere. […]
RDC: Bane bishwe n’inyeshyamba zikomoka muri Uganda
Kuri iki cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2019, imirambo ine y’abantu bivugwa ko bishwe n’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, yabonwe mu gace ka Malolu, gaherereye muri Teritwari ya Ruwenzori, mu Burasirazuba bw’amajyaruguru y’Umujyi wa Beni, Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abaturiye muri aka gace bemeza ko ari inyeshyamba za ADF zabishe. Burugumesitiri wa […]
Minisitiri w’imari wa Kenya, Henry Rotich, yatawe muri yombi
Minisitiri w’imari wa Kenya, Henry Rotich n’abandi bayobozi bashinzwe ubutunzi batawe muri yombi bashinjwa ibyaha bya ruswa n’ibya forode bifitanye isano n’umushinga w’amamiliyoni y’amadolari wo kubaka amadamu abiri manini. Minisitiri Rotich, umunyamabanga we ndetse n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije, bishyikirije polisi nyuma y’aho Umushnjacyaha wa leta, Noordin Haji, ategekeye ko Rotich n’abandi bayobozi bakuru 27 […]
Umugore wa Jean Bigirimana uri mu buhunzi mu Rwanda, nta cyizere agifite cyo kuzamubona
Umugore wa Jean Bigirimana uri mu buhunzi mu Rwanda, nta cyizere agifite cyo kuzamubona Umunyamakuru Jean Bigirimana wari umunyamakuru wa Iwacu, yaburiwe irengero mu mwaka wa 2016, kuva icyo gihe ashakishwa, umugore we, Godeberte Hakizimana avuga ko nta cyizere agifite cyaba icyo kumubona ari muzima cyangwa yarapfuye. Godeberte yasigiwe na Bigirimana abana babiri, bakaba barahungiye […]
Amafoto: Perezida Museveni yemereye abaturage ba Wakiso ko azabahagararira mu matora yo mu 2021
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yemeye ubusabe bw’itsinda ry’abadepite bakomoka muri Buganda bwo kuzahatana mu matora yo mu 2021 nk’umukandida rukumbi w’ishyaka NRM riri ku butegetsi kuva mu 1986. Ibi byabereye muri mitingi yabereye ahitwa Namayumba, mu Karere ka Wakiso kuwa Gatanu ushize nk’uko tubikesha ikinyamakuru The New Vision. Abayoboke b’ishyaka NRM muri aka karere […]
Mfite ipfunwe, umugabo yambwiye ijambo ribi, ntakinyikoza mu buriri kubera umubyibuho
Muraho, mu magambo make nifuza ko mungira inama nyuma yo kumara imyaka igera muri ibiri umugabo atakinyikoza mu buriri ngo ni uko nabyibushye ubu ngo akaba adafite imbaraga zo kunezeza mu gihe cyo gutera akabariro. Tumaze imyaka 11 dushakanye, nkiri umukobwa ntabwo najyaga ndenza ibiro 54, maze kunyara umwana wa mbere narazamutse ngera mu biro […]
Kamonyi: Bizejwe uruganda rutunganya Ikigage none barategereje baraheba
Bamwe mu baturage bo mu duce dutandukanye two mu Karere ka kamonyi, mu Ntara y’Amajyepfo, usanga banywa Urwagwa n’Ikigage bavuga ko biba byatunganijwe mu buryo bwa gakondo mu ngo zabo ndetse bitujuje ubuziranenge, gusa bakemeza ko bari bizejwe uruganda rwo kubitunganya ariko na n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere. Aba baturage bavuga ko bari bagize […]
Diamond Platnumz yarahiye ko atazongera guca inyuma uwo bashakanye
Umuhanzi Diamond Platnumz atangaza ko atazongera guca inyuma uwo bashakanye, ko agiye kugumana na Tanasha Donna. Uyu mugabo yavuzweho guca inyuma cyane uwo babanaga, Zari Hassan, ingingo yatumye batandukana. Aganira na banyeshuri mu bukangurambaga bwa  Wasafi na Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya SIDA, yavuze ko yagiye akora imibonano mpuzabitsina kenshi atikingiye ariko akavuga ko ari umunyamahirwe […]
Congo yateye utwatsi abifuza ko abahuje igitsina bahabwa uburenganzira bwo gushyingiranwa
Minisitiri ushinzwe uburenganzira bwa muntu wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yakurikijeho abifuza ko iki gihugu giha uburenganzira bwo gushyingiranwa abaryamana bahuje igitsina, ashimangira ko ibi bidashoboka mu mico yose ya Congo. Ibi minisitiri Marie-Ange Mushobekwa yabitangarije mu Kanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu, I Geneve mu ntangiriro z’uku kwezi nk’uko tubikesha 7sur7.cd. Ubwo […]
Nyamasheke: Abarangije kwiga imyuga basabwe gukoresha neza ubumenyi bahawe
Nyuma yo guhabwa impamyabushobozi abanyeshuri bagera ku 150 barimo n’abagera ku 10 bafite ubumuga burimo n’ubwo kutumva no kutavuga barangije kwiga ubwubatsi,ubudozi no kuboha imisatsi muri TVET Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke basabwe n’ubuyobozi bw’aka karere kutazicarana cyangwa ngo batekereze ko hari uzabasanga mu ngo ngo abingingire akazi ,ahubwo bagahaguruka bakagashakisha, […]
Diamond asobanura uburyo yaryamanye n'abagore benshi, hafi no kwandura SIDA
Umuhanzi wo muri Tanzania, Nasibu Abdul Juma uzwi nka Diamond ari mu iserukiramuco ry’inzu ikora umuziki ya Wasafi, ari na yo akoreramo. Yaganiriye n’itangazamakuru mu ntara ya Tabora, agira inama urubyiruko yo kugumana abakunzi babanye mu rwego rwo kwirinda ubwandu bwa SIDA. Diamond yabahaye ubuhamya bw’ukuntu yaryamanye n’abagore benshi, hafi no kwandura SIDA ariko Imana […]
Mureke tugendane na Mwuka wera- Rev. Nibintije
Mugenzi wanjye, kuva tubeshejweho na mwuka, nimureke tugendane na we. Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Mbere yo kujya ku rugamba Jehoshafati […]
Menya aho Ange I. Kagame yaririye ukwezi kwa buki — Amafoto
Umukobwa wa mbere mu gihugu, Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri iki Cyumweru yashyize ahagaragara amafoto ye n’umufasha we, Bertrand Ndengeyingoma agaragaza aho bari bari mu Kwezi kwa Buki, mu ishyamba rya Nyungwe, nyuma yo kwambikana impeta mu ntangiriro z’uku kwezi dusoza. Madamu Ange I. Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa […]
Sudani y’Epfo irashinja Uganda gucumbikira abashaka guhungabanya Guverinoma ya Salva Kiir
Abayobozi ba Sudani y’Epfo barashinja igihugu cya Uganda gucumbikira abashaka guhungabanya Guverinoma ya Perezida Salva Kiir i Juba. Ubwo yafataga ijambo mu nama hagati y’abayobozi ba Uganda n’aba sudani y’Epfo, ahitwa Magwi, muri Sudani y’Epfo kuwa Gatanu ushize, Guverineri wa Leta ya Torit, mu Ntara ya Eastern Equatorial, Bwana Alberio Tobiolo Oromo, yavuze ko inyeshyamba […]
Uri mutware ki? Igisigo cya Meya wa Rulindo ku bagabo batuzuza inshingano
Umuyobozi w’akarere ka Rulindo asanga nta mugabo wagombye kwiyumvamo umutware w’urugo kandi atuzuza inshingano mu muryango we. Impanuro za Meya Kayiranga yazitanze mu buryo bwa gisizi, mu mpakanizi igira iti, “Uri mutware ki?” Inshingano z’umutware w’urugo zirimo kuruhagararira, kurumenyera ibirutunga rugatera imbere, kuganira n’umuryango n’izindi; bikaba ari bimwe mu biganirwaho igihe cy’umugoroba w’ababyeyi. Ni mu […]
RDC: Abasivili 6 barimo umuyobozi biciwe mu bitero 2 bitandukanye
Abasivili batandatu biciwe mu bitero bibiri bitandukanye by’imitwe yitwaje intwaro muri Teritwari ya Beni, ho muri Kivu y’Amajyaruguru, kuwa gatandatu, itariki 20 no ku Cyumweru, itariki 21 Nyakanga. Igitero cya mbere cyabaye saa 20h15 (saa mbiri na cumi n’itanuz’ijoro) ahitwa Eringeti, mu birometero bisaga 50 uvuye mu Mujyi wa Beni. Amakuru aturuka muri sosiyete sivile […]
Amafoto: Polisi yerekanye moto 128 zafatiwe mu makosa umunsi umwe
Mu gitondo cyo kuri uyu 21 Nyakanga ku Cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Polisi yeretse itangazamakuru moto zigera 128 zaraye zifatiwe mu mukwabu wo kutubahiriza amategeko y’umuhanda. Izi moto zafatiwe mu mikwabu itandukanye yakozwe kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Nyakanga, mu mujyi wa Kigali wo kugenzura moto zitubahiriza ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro n’amategeko […]