Perezida Kagame na Museveni bemeranyije ku nzira nshya yo gukemura ibibazo bihari
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko inzira nshya yo gukurikira yemeranyijweho hagati ye na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni mu rwego rwo kurangiza umwuka mubi umaze igihe hagati yâibihugu byombi. Ni mu kiganiro kigufi nâitangazamakuru nyuma yo gushyira umukono ku masezerano yâubwumvikane hagati yâabayobozi bombi I Luanda muri Angola. Kuri uyu wa Gatatu, itariki […]
Burundi: Abo mu ishyaka CNDD-FDD bafatanye mu mashati n'abayoboke ba Rwasa
Inama nkuru y’umutekano mu gihugu cy’u Burundi iramagana amakimbirane hagati y’amashyaka ya Politiki. Ikaba yasohoye itangazo nyuma y’ugushyamirana kwabaye hagati abayoboke b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi n’ab’irya CNL rya Agathon Rwasa. Ku cyumweru tariki ya 19 Kanama 2019, nibwo aba bayoboke b’aya mashyaka abiri atandukanye bashyamiranye bityo umwe bimuviramo gupfa abandi umunani bo muri CNL […]
Abanyakenya bafungiye mu Rwanda bashinjwa ubutekamutwe nabo batanze ikirego
Umunyamategeko wunganira Abanyakenya batatu bafungiye mu Rwanda baregwa ibyaha birimo ubushukanyi, kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Kanama, yumviswe n’urukiko ku kirego arega ubushinjacyaha cyo gufunga abakiliya be binyuranyije n’amategeko. Charles Kinuthia n’abakozi be babiri, barimo umwe w’umugore, kuva mu mpera z’ukwa gatandatu bafunze by’agateganyo muri Gereza Nkuru ya Kigali i Mageregere . Baregwa gukoresha […]
Uruganda rwa SKOL rwanenzwe
Uruganda rwa SKOL rwanenzwe nâigitsinagore ahanini rushinjwa kwamamaza rukoresheje ubutumwa bwafashwe nkâubupyinagaza umugore. Ubu butumwa bwamamaza buri ku gifubiko cya kimwe mu binyobwa bwâuru ruganda buri mu rurimi rwâicyongereza, buragira buti âWhen can a woman make you a millionaire?â The answer: âWhen you are a billionaire.â Ugenekereje mu Kinyarwanda ni ukuvuga ngo â Ni ryari […]
U Rwanda mu bihugu byahangana nâingaruka zâibibazo byâubukungu bikishyura nâimyenda
Ibihugu byâu Rwanda, Cameroun na Cote dâIvoire ngo nibyo byonyine munsi yâubutayu bwa Sahara bishobora guhangana nâingaruka zâibibazo byâubukungu bikabasha no gukomeza kwishyura imyenda bibereyemo abaterankunga nkâuko byemezwa na Moodyâs Analytics, ikigo kabuhariwe mu bijyanye nâubushakashatsi mu byâubukungu. Iki kigo kivuga ko cyagerageje uko ubukungu bwa Afurika yo Munsi yâubutayu bwa Sahara bwakwirwanaho mu gihe […]
Hagiye gukorwa ubushakashatsi ku gitera ubuzererezi mu Rwanda- Bosenibamwe
Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco kigiye gukora ubushakashatsi ku cyaba gitera ubuzererezi mu Rwanda, mu gihe 20% by’abagororwa ngo basubira inyuma bakabusubiramo. Ubu bushakashatsi bugiye gukorwa mu gihe usanga mu bice bitandukanye by’igihugu hari abana b’inzererezi, bamwe batangaza ko biyemeje kuba muri ubu buzima kubera ubupfubyi, ubukene bwo mu miryango, amakimbirane y’ababyeyi babo,…. Mu mujyi wa Kigali, […]
Perezida wa Congo yatunguranye mu nama irimo Kagame na Museveni
Perezida wa Congo, Denis Sassou Nguesso yatunguranye aza yiyongera ku bakuru bâibihugu bitabiriye ibiganiro byahuje Perezida wâu Rwanda, Paul Kagame, Yoweli Museveni wa Uganda yiga ku bibazo biri mu karere. Minisiteri yâUbubanyi nâAmahanga ya Angola yari yatangaje ko iyi nama izitabirwa nâabaperezida bane ari bo: Felix Tshisekedi wa Congo- Kinshasa, Yoweli Kaguta wa Uganda, JoĂ ÂŁo […]
Wasafi ya Diamond ishobora gusenyuka
Inzu itunganya umuziki yâumuhanzi Diamond Platnumz ishobora gusenyuka bitewe nâuburyo abahanzi bakomeye bayibagamo bagenda bakuramo akabo karenge. Harmonize wafatwaga nka nimero ya kabiri muri Wasafi (WCB) yamaze kuva muri iyi nzu agatangiza iye yise âKonde boyâ. Hari amakuru avuga ko uwitwa Lava Lava na we yamaze gusohoka muri Wasafi. Kuri ubu, Diamond yamaze kubwira abandi […]
Kigali: Polisi yarashe mu kico abajura babiri
Abajura babiri barimo uwari uri kumwe nâabacukuraga inzu mu Murenge wa Masaka nâundi wageragezaga kwambura mudasobwa umugenzi mu Murenge wa Gatenga, mu Karere ka Kicukiro barashwe mu ngusho n’abapolisi bahita bapfa. Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa 20 Kanama uyu mwaka, mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Cyimo, Umurenge wa Masaka, aho abajura […]
Perezida Tshisekedi yaherekejwe na Vital Kamerhe mu nama yo kunga u Rwanda na Uganda
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi hamwe na Vital Kamerhe, umuyobozi mukuru muri Perezidansi y’iki gihugu, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2019, bitabiriye inama yo kunga u Rwanda na Uganda, muri Angola. Ni inama yitabirwa n’u Rwanda na Uganda, ibihugu bitabanye neza muri iki gihe, hamwe na Angola ifatanyije […]
Josine ni umukobwa w'imyaka 26, arashaka umukunzi uzabasha kumunezeza
Nitwa Josine ndifuza umusore utarengeje imyaka 35Â kandi usobanutse ushobora kunezeza, njye mfite imyaka 26. Anyandikire kuri umukunzinyawe@gmail.com dupange
Urujya nâuruza rwari rwahagaze ku Mupaka wa Rusizi ya I rwasubukuwe
Abanyekongo nâAbanyarwanda bongeye kwemererwa kwambuka Umupaka wa Rusizi ya mbere utandukanya ibihugu byombi mu Ntara ya Kivu yâAmajyepfo guhera kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Kanama. Ibi byaje nyuma yâiminsi ibiri u Rwanda rusubije inyuma ku mupaka Abanyekongo bo muri Teritwari ya Mwenga, ahantu hagaragaye abarwayi ba Ebola babiri. Inkuru dukesha Radio Okapi ivuga ko […]
Kwiyandikisha mu mashami agezweho muri Kaminuza ya CHUR birakomeje
Igikorwa cyo kwiyandikisha muri Kaminuza ya Christian University of Rwanda (CHUR) mu mwaka wâamashuri 2019/2020 birakomeje mu mashami yose bafite. Iyi kaminuza itangaza ko kwiyandikisha bikomeje kugeza muri kwezi kwa Nzeri ari nabwo amasomo azatangira. Bikorerwa ku kicaro gikuru mu Mujyi wa Karongi, mu Ntara yâIburengerazuba ndetse no mu Mujyi wa Kigali ahitwa Saint Paul. […]
Perezida Nkurunziza yongeye gushimangira ko ataziyamamaza
Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza umaze imyaka 14 ku butegetsi, avuga ko mu gihe gito gisigaye ngo manda ye irangire, imihigo yari yarahizwe izaba yarashyizwe mu bikorwa kandi ko iyaba itararangira neza abazamusimbura bazacumbukura ikivi. Ku wa 20 Kanama 2019, mu ijambo rye ubwo yizihizaga imyaka 14 ishize ishyaka CNDD-FDD ifashe ubutegetsi na Nkurunziza akaba […]
Perezida Kagame mu bayobozi 5 muri Afurika batumiwe mu nama ya G7 mu Bufaransa
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ni umwe mu bakuru bâibihugu bitanu byo muri Afurika batumiwe mu nama izahuza ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku Isi (G7) ku nshuro ya 45 iteganyijwe kuwa Gatandatu utaha, itariki 24 Kanama. Mu nama nk’iyi iheruka mu 2018 yabereye muri Canada, Perezida Kagame nabwo yari yatumiwemo. Abakuru bâibihugu na guverinoma […]
Polisi yafashe abantu bane bacuruzaga bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (Anti-Narcotics Unit âANU) ryafashe abantu bane bari mubacyekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu bice bitandukanye byâigihugu. Abafashwe ni Twizerimana Theogene wâimyaka 28, Iradukunda Edmond wâimyaka 25, Uwimana Ange wâimyaka 18 na Twizerimana wâimyaka 24; bose bafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama mu turere dutandukanye aritwo Gakenke, […]