Nyamagabe yabonetsemo abanduye Covid-19

img-20200706-wa0029.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 6 Nyakanga 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 8 banduye Covid-19 mu bipimo 2834 byafashwe. Aba barimo 2 babonetse mu Karere ka Nyamagabe gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo. Uretse Nyamagabe kandi, no muri Kigali habonetse 2, Rusizi haboneka 1. Habonetse abatwara amakamyo 3 banduye Covid-19 bari mu bashyizwe mu kato […]

Umukambwe w’imyaka 93 wari umurinzi ku nkambi yiciwemo Abayahudi aragezwa imbere y’ubutabera

Umukambwe Bruno Dey w’imyaka 93 y’amavuko, aragezwa imbere y’urukiko ku wa Mbere w’icyumweru gitaha ngo aburanishwe ku byaha aregwa birimo kugira uruhare mu iyicwa ry’Abayahudi barenga 5000, ubwo yari umurinzi w’inkambi izwi nka “Nazi concentration camp” yiciwemo Abayahudi benshi mu ntambara ya 2 y’Isi. Muri uru rubanza rubarirwa mu za nyuma ku bari abarinzi b’inkambi […]

Hari ibibazo abigaga muri kaminuza zahagaritswe batarasubizwa

Tariki ya 30 Kamena 2020 ni bwo Minisiteri y’Uburezi yashyikirije umuyobozi wa INATEK/UNIK ibaruwa imumenyesha ko kaminuza ihagaritswe burundu bitewe n’ibibazo yananiwe gukemura bituma idatanga ubumenyi bufite ireme. Kuri uyu wa 5 Nyakanga, byatangajwe ko CHUR (Christian University of Rwanda) na ICE (Indangaburezi College of Education) nazo zambuwe uburenganzira bwo gukora, zizira kutuzuza ibisabwa bituma […]

Musanze: Umugabo bamusanze muri Parafo y’inzu ye yapfuye

Umugabo witwa Serugendo Juvenal wo mu mudugudu wa Cyibinyogote, mu kagari ka Muharuro ho mu murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze, yasanzwe iwe mu rugo yapfiriye mu mugozi, bigakekwa ko yiyahuye. Mu masaa moya y’umugoroba w’ejo ku cyumweru tariki ya 05 Nyakanga 2020, ni bwo umugore n’abana buriya Nyakwigendera bageze mu rugo bagasanga amanitse […]

Rayon Sports yasinyishije Manasse Matatu wakiniraga Gasogi United

ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha Umukongomani Manasse Matatu, nyuma y’umwaka yari amaze akinira ikipe ya Gasogi United. Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter yayo yemeje ko Mannase ukina nka rutahizamu wo ku mpande yamusinyishije amasezerano y’imyaka itatu. Iyi kipe yagize iti :”Rayon Sports inejejwe no gutangaza isinyisha ry’umukinnyi Mpuzamahanga w’Umukongomani Mpuzamahanga Manace Matatu […]

Abaturuka mu ntara bagiye kujya bapimwa Covid-19 mbere yo kwinjira muri Kigali

Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC yatangaje ko igiye gukomereza gahunda yayo yo gukora ubushakashatsi ku cyorezo cya Covid-19 hapimwa abantu baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu binjira mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’uko imaze iminsi hapimwa abo mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali. Ikigo cy’Ubuzima gitangaza ko gupima icyorezo cya Coronavirus […]

Byinshi ku gikorwa cyo ‘Gusomana’ n’umunsi mpuzamahanga cyahariwe

Buri wa 6 Nyakanga, Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusomana. Abantu benshi bagaragaza gusomana nk’igikorwa kigaragaza urukundo umuntu aba afitiye uwo basomana. Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka 2006. Ababyeyi benshi nabo bakunze gusoma abana babo nk’ikimenyetso cy’ubwuzu n’urukundo babafitiye. Muri iyi nkuru turarebera hamwe ibyiza byo gusomana, uburwayi bwandurira mu gusomana. Ubushakashatsi bwakorewe […]

Abagera kuri 20 bakurukiranweho kunyereza miliyari 10 RWF zagenewe ifumbire

Abantu bagera kuri 20 bakurikiranweho kunyereza miliyari 10 z’amafaranga y’u Rwanda mu mushinga wo kwinjiza ifumbire mvaruganda mu gihugu yo kongera umusaruro w’ubuhinzi. Ahagana mu 2008 kugeza 2013 leta y’u Rwanda yashoye imari mu mushinga wo kuzana ifumbire no kuyigurisha ku bahinzi mu gihugu hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi. Mu mwaka 2014, Raporo y’Umugenzuzi w’Imari ya […]

Bartomeu yavuze ku byo kuba Messi azava muri FC Barcelona

Perezida wa FC Barcelona, Josep Maria Bartomeu yanyomoje amakuru avuga ko Lionel Messi ashobora kuva muri iyo kipe mu mwaka utaha wa 2021, ashimangira ko uyu munya-Argentine azasoreza urugendo rwe nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru mu kipe ayoboye. Mu cyumweru gishize, Radiyo yo muri Espagne yitwa ‘Cadena SER’, yatangaje inkuru ivuga ko Messi azava muri FC Barcelona […]

Ethiopia: Imyigaragambyo ku rupfu rw’umuhanzi Hachalu Hundessa isize 166 bahasize ubuzima

Nyuma y’iraswa ry’umuhanzi Hachalu Hundessa, imyigaragambyo ishingiye ku moko isize ihitanye abagera 166 ndetse abandi benshi barakomereka nk’uko inzego z’umutekano muri Ethiopia zibivuga. Umuhanzi Hachalu wari ufite imyaka 34 y’amavuko, yishwe arashwe ku wa Mbere w’icyumweru gishize nijoro, ubwo yari atwaye imodoka, biteza imyigaragambyo yahereye mu karere ka Oromia aho abenshi bari abafana be. Polisi […]

Indi Kaminuza yigenga yambuwe uburenganzira bwo gukora

Minisitiri y’Uburezi kuri uyu wa 5 Nyakanga 2020 yatangaje ko yambuye Kaminuza y’Indangaburezi College of Education uburenganzira bwo gukora bitewe n’uko itujuje ibisabwa byatumaga itanga uburezi budafite ireme. Ibi Minisitiri ufite mu nshingano iyi Minisiteri, Dr. Uwamariya Valentine yabihamirije Televiziyo y’Igihugu. Minisitiri Uwamariya yagize ati: Yagize ati “Yari ifite uburenganzira bw’igihe gito mu gihe yasabwaga […]

Tanzania: Kontineri zirenga 2000 z’ibicuruzwa by’Abanyarwanda byari byarafatiriwe zarekuwe

Kontineri zisaga 2000 z’ibicuruzwa by’Abanyarwanda byari byaraheze ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania, zarekuwe nyuma yo kumara amezi menshi zarafatiriwe kubera amande y’umurengera yazishyuzwaga y’ububiko na gasutamo, ubu ubuyobozi bushinzwe ibyambu muri iki gihugu bukaba bwemeye kuyakuraho. Kuva mu mpera za 2019, Urugaga rw’abikorera mu Rwanda, PSF rwatangazaga ko kontineri z’ibicuruzwa zuzuyemo ibicuruzwa […]

Bobi Wine yashinje Leta ya Uganda kwica abarenga 10 yitwaje Covid-19

Umudepite akaba n’umuhanzi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi cyane nka Bobi Wine, arashinja Leta ya Uganda kuba imaze kwica abaturage bayo babarirwa mu icumi yitwaje gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Ni amabwiriza yashyizweho bwa mbere na Leta ya kiriya gihugu muri Werurwe uyu mwaka, ubwo hagaragaraga umuntu wa mbere […]

U Rwanda rwashyize hanze ‘Application’ ibitse amateka yo kwibohora

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, cyamuritse ‘Application’ izajya ifasha Abanyarwanda n’abanyamahanga kureba amwe mu mateka yaranze urugamba rwo kwibohora ndetse ikazanagira uruhare mu kuzamura ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu na mpuzamahanga. Iyi ‘Application’ yiswe “Dubbed Liberation History Tourism Trail”, irimo amakuru ajyanye n’ahantu 44 nyaburanga habumbatiye amateka y’urugamba rwo kwibohora, mu turere 6 tw’igihugu. Izaba kandi igaragaza […]