Ngenzi- Barahira: Ibyaha bitavugiwe mu rukiko

Bahamijwe icyaha cya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Imbere y’ Ubutabera bw’u Bufaransa byose byaravuzwe, uretse ibyaha bibiri. Ku mpamvu itazigera imenyekana! Nyuma y’imyaka ibiri, Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa rukatiye burundu Barahira Tito na Ngenzi Octavien, abahohotewe n’abanyamategeko baracyibaza impamvu hari ibyaha bibiri batarezwe ngo babiburanishwe. Bahuriza ku cyaha cyo gusambanya […]

Umusaza w’imyaka 63 akurikiranweho gusambanya abana be

Polisi ya Mityana, muri Uganda, yataye muri yombi umusaza w’imyaka 63 ushinjwa gusambanya abakobwa be babiri bafite imyaka icumi na cumi n’ibiri nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Independent. Umuvugizi wa Polisi mu Karere ka Wamala, Rachael Kawala avuga ko ukekwaho icyaha ari Muhammad Kimbugwe, utuye mu Mudugudu wa Naama A mu gace ka Busimbi ho muri […]

Mu Rwanda habonetse umuntu umwe wanduye Covid-19

img-20201005-wa0034.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 5 Ukwakira 2020 yatangaje ko abanduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 1 mu bipimo 1988 byafashwe. Uwanduye ni umwe wabonetse mu mujyi wa Kigali. Abamaze gukira iki cyorezo ni 3226 barimo 10 b’uyu munsi, abakirwaye bo ni 1612. Abamaze kugaragaraho iki cyorezo muri rusange ni 4867 mu bipimo 506,658 […]

Rubavu: Aborozi barinubira serivisi mbi bahabwa na Koperative ‘SOSERGI’

Aborozi bibumbiye muri Koperative yitwa ‘COODERU’ ikorera mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rubavu, barinubira serivisi bahabwa na Koperative ‘SOSERGI’ ibagurisha ibiryo by’inka zabo (drĂȘche) bemeza ko ari mbi. Koperative COODERU abo borozi babarizwamo, yibumbiyemo aborozi b’inka bo mu mirenge ya Rubavu, Rugerero, Cyanzarwe, Nyundo na Nyamyumba; yose y’akarere ka Rubavu. Serivisi z’iriya Koperative aborozi binubira […]

Byinshi wamenya ku irushanwa ryo gutera akabariro Uganda yigeze kwitwaramo neza

Nk’uko imikino itandukanye iba hagakorwa amarushanwa, ni nako uwitwa Ngundu Suleim na Kaitano baserukiye Uganda mu irushanwa ryo gutera akabariro ryabereye i Pretoria muri Afurika y’Epfo. Nk’uko Ngundu Suleiman yabisobanuriye itangazamakuru ryo muri Uganda, yavuze ko irushanwa ryo gutera akabariro yaryitabiye ahagarariye igihugu cya Uganda. Ni irushanwa ryitabiriwe n’ibihugu bigera kuri 20, aho abaryitabiriye muri […]

Gahunda ya Girinka mwarimu igiye kongerwa imbaraga_Dr. Uwamariya

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa mwarimu, Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda yijeje abarimu ko gahunda ya Girinka mwalimu yabagenewe igiye gushyirwamo imbaraga hagamijwe gukundisha abarimu umwuga bakora. Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine yavuze ko Minisiteri ayobora igiye kongera ibikorwa bigenerwa mwarimu hagamijwe kumukundisha umwuga akora. Ku isonga hari gahunda ya Girinka yabagenewe ikaba itari igikora neza […]

Imbeba yo muri Tanzania ivumbura ibisasu byatezwe mu butaka

Imbeba yo muri Tanzania yitwa Magawa yavumbuye amabombe 39 n’intwaro 28 byari bitabye mu butaka, bituma yegukana ibihembo byinshi bya zahabu ku wa Gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2020. Iyi mbeba yavukiye muri Tanzania yavutse mu 2014, ikaba ifite ikilo kimwe n’amagarama 200 (1.2 kg) na santimetero 70 z’uburebure (ubutambike). Itorezwa mu kigo cyo Bubiligi […]

Abarwanyi ba FLN 16 barimo umuhungu wa Gen. Irategeka bari mu maboko y’ubushinjacyaha

ejkz7kbxkaalpwi.jpg

Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda, Aimable Havugiyaremye yatangaje ko hari abarwanyi 16 b’umutwe wa FLN, barimo umuhungu wa Gen. Wilson Irategeka, ubushinjacyaha buri gukurikirana, buteganya ko urubanza rwabo ruzahuzwa n’urwa Rusesabagina wari uyoboye ihuriro rya MRCD riyobora uyu mutwe na Callixte Nsabimana Sankara wari umuvugizi wawo kuko bahuriye ku byaha bimwe. Ibi Umushinjacyaha Mukuru yabitangaje mu […]

RED-Tabara yemeje ko abarwanyi baherutse gufatirwa mu Rwanda ari abayo

ejjkjp2xgaedsc9.jpg

Umuvigizi wa gisirikare w’inyeshyamba za RED-Tabara zirwanya ubutegetsi bw’u Burundi, Patrick Nahimana, yemeje ko abarwanyi baherutse gufatwa n’ingabo z’u Rwanda ari ababo. Kuri uyu wa Mbere nibwo Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kerekanye abarwanyi cyavuze ko ari abo mu mutwe wa RED-Tabara bafatiwe mu Rwanda bahayobeye. Mu kiganiro yagiranye na BBC yagize ati:”Abo nibyo ni akarwi […]

Polisi yataye muri yombi abaheruka gutera urugo rw’umuturage bagasambanya inkumi ebyiri

Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko yataye muri yombi abasore babiri bo mu Karere ka Gicumbi baheruka gutera urugo rw’umuturage bagasambanya abakobwa babiri baho. Mu ijoro ry’itariki ya 30 Nzeri 2020, ni bwo abantu batahise bameyekana bateye urugo rw’umuturage witwa Bizimana Jean Bosco wo mu Karere ka Gicumbi, binjira mu nzu yararagamo abana […]

Umuti usukura intoki witwa ‘Lime Fresh hand sanitizer’ wahagaritswe ku isoko

Umuti usukura intoki witwa witwa “Lime Fresh hand sanitizer and disinfectant” (Isopropyl alcohol based) ukorwa na Lime Fresh Family Ltd, Limex Falcon wahagaritswe n’Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (FDA), nyuma yo gusanga utujuje ubuziranenge. Ibipimo bya Laboratwari byakozwe na Rwanda FDA, byagaragaje ko uyu muti wa “Lime Fresh hand sanitizer and disinfectant (Isopropyl […]

Goma: Umutekano wakajijwe mu gihe Perezida Tshisekedi ategerejwe mu ruzinduko rw’iminsi 3

Umutekano wakajijwe mu masangano atandukanye ndetse n’imihanda minini mu Mujyi wa Goma, Umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, amasaha make mbere yuko Perezida FĂ©lix Tshisekedi ahasesekara Kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Ukwakira 2020. Biteganyijwe ko ibinyabiziga nabyo biza guhagarikwa cyangwa bikoreshwe inzira imwe mu bice byinshi aho umukuru w’igihugu agomba kunyura nk’uko bitangazwa na 7SUR7.CD. […]

Impanuka 5 zitangaje zibasiye abakoraga imibonano mpuzabitsina

Igikorwa cyo guhuza ibitsina ni igikorwa gishimisha ku mpande zose yaba abantu barimo kubikora ndetse no ku nyamaswa. Ni gake cyane ushobora kumva ko abantu bari gukora imibonano mpuzabitsina bashobora kugira impanuka bigatuma bajyanwa kwa muganga cyangwa se bikaba byabaviramo urupfu. Muri iyi nkuru twabakoreye icyegeranyo cy’ibyago cyangwa impanuka abari gukora imibonano mpuzabitsina bahuye nabyo. […]

Captain mu ngabo za Uganda ari guhigwa nyuma yo kurasira mu kabari umugabo bapfa inkumi

Polisi yo mu mujyi wa Kampala muri Uganda, iri gukora iperereza ku irasa ryabereye muri kamwe mu tubari, ubwo umusirikare witwa Robert Namara ufite ipeti rya Captain yarasaga umucuruzi witwa Benson Moses Mugisha. Byabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu kabari kitwa 400 Bar gaherereye ahitwa Bukoto i Kampala, bikavugwa ko bapfaga umukobwa witwa Uwase […]

Abantu 10 ba mbere bagize uruhare mu guhindura amateka y’Isi mu kinyejana cya 20

Hari abantu bagize uruhare mu bikorwa byahinduye amateka y’Isi mu kinyejana cya 20 haba mu byiza cyangwa mu bibi. Ni abantu bagiye baba urugero ku bandi, bakabashimisha, bakabahindura, ndetse abandi bagakurwaho amasomo. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho abantu 10 ba mbere mu kinyejana cya 20 bagize ibikorwa by’indashyikirwa mu guhindura amateka y’Isi haba mu […]

Dufungure amashuri, abana bacu bige mu mudendezo_Perezida Kagame

Perezida Kagame arashishikariza abarimu ubufatanye mu gufungura amashuri kugira ngo abana bige mu mudendezo. Ni ijambo rikubiye mu butumwa bw’Umukuru w’Igihugu ku munsi mpuzamahanga wahariwe mwarimu, wizihizwa tariki ya 5 Ukwakira buri mwaka. Perezida Kagame yagize ati: “Turazirikana Umunsi Mukuru Mpuzamahanga wa Mwarimu. Dufate umwanya dushimire abarimu bacu cyane cyane muri ibi bihe bikomeye. Abanyeshuri […]

RDF yerekanye ba barwanyi ba RED Tabara iherutse gufata_Amafoto

ejjq4zixgaihu6n.jpg

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyeretse itsinda ry’ingabo rishinzwe kugenzura imipaka mu Karere k’Ibiyaga Bigari (EJM) abarwanyi 19 bo mu mutwe wa Red Tabara bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bavuye i Burundi. Tariki ya 29 Nzeri 2020 ni bwo Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko yafashe aba barwanyi. Mu byo yabafatanye harimo n’imbunda. Umutwe wa RED […]

Ijambo rya Perezida Kagame ku barwanya leta, icyo u Burundi busaba u Rwanda mu nkuru z’icyumweru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 28 Nzeri kikarangira tariki ya 4 Ukwakira 2020, cyaranzwe n’amakuru atandukanye ariko turibanda ku byiciro bine: politiki, ububanyi n’amahanga, ubutabera, umutekano, imikino n’imyidagaduro. Perezida Kagame yasubije abashaka gufata ubutegetsi nk’uko Inkotanyi zabigenje Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame tariki ya 28 Nzeri 2020, yayoboye inama ya Komite Nyobozi yaguye […]

Meddie Kagere yujuje ibitego bine muri shampiyona ya Tanzania

img_20201004_225428.jpg

Rutahizamu Meddie Kagere ukinira ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yujuje ibitego bine muri shampiyona ya Tanzania nyuma yo gufasha ikipe ye ya Simba SC kunyagira JKT Tanzania ibitego 4-0. Ni Kagere wamaze imikino ibiri ya shampiyona ya Tanzania adatsinda igitego, ahanini bitewe no kutagirirwa ikizere cyo kubanza mu kibuga n’umutoza Sven Ludwig Vandenbroeck. Kwima umwanya Kagere byatumye […]