Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 13

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020 yatangaje ko abantu 13 banduye icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 2080 byafashwe. Abanduye barimo 1 wabonetse i Kigali, 6 na 5 babonetse i Kirehe na Karongi mu matsinda y’abapimwe mu nkambi z’impunzi n’undi wabonetse muri Nyagatare. Abamaze gukira iki cyorezo ni 4601 barimo 203 b’uyu […]
Indaya yari ishaje i Nairobi yasezeye umwuga nyuma yo kwita ku bagabo 28,000
Indaya y’imyaka 49 y’amavuko y’i Nairobi mu gihugu cya Kenya, yatangaje ku mugaragaro ko isezeye uwo mwuga nyuma yo kwita ku bagabo babarirwa mu 28,000. Uyu mudandazamagara witwa Sarah Mutero, avuga ko nyuma yo guhagarika uriya mwuga yahawe ubutaka bufite agaciro k’amashiringi ya Kenya 120,000 (1,077,000Rwf) mu gace ka Makuyu ho mu ntara ya Muranga, […]
Huye: Umuryango Cora Women uzanye ibisubizo ku mbogamizi abagore bahura nazo mu iterambere

Ku munsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro wizihijwe kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020 mu Murenge wa Mbazi ku rwego rw’Akarere ka Huye, Umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta, Cora Women Center wiyemeje gufasha abagore gukuraho imbogamizi bahura nazo mu bikorwa by’iterambere. Ni nyuma y’urusobe rw’imbogamizi umugore wo mu cyaro ahura nazo zirimo gukora imirimo ivunanye […]
Nyaruguru: Bacuruza ibishyimbo n’ibigori bibisi ku mifungo y’100 rwf

Ku masoko amwe n’amwe yo mu karere ka Nyaruguru, imbuto y’ibigori n’ibishyimbo ziri gucuruzwa ku mifungo y’igiceri cy’ijana (100 Rwf) bitewe n’uko muri iki gihe imbuto zo gutera kuri bimwe mu bihingwa (ibishyimbo, ibigori n’ibirayi) zabaye ingume. Abaturage bakaba bafite ubwoba ko umusaruro w’ubuhinzi uzaba muke cyane mu mezi ari mbere bakagira inzara. Magingo aya, […]
Nyuma yo gutandukana na Safi, Judith yinjiye muri ‘cinema’

Niyonizera Judith wahoze ari umugore w’umuhanzi Niyibikora Safi yatangiye gukina filimi ye yise ”Ni Zanduru” izaba ihuriwemo n’ibyamamare binyuranye byo mu Rwanda. Amakuru ava mu nshuti ze hafi ahamya ko Judith amaze hafi ukwezi n’icyumweru kimwe ari i Kigali, aho ari gukina filime ye bwite. Ni filimi izaba ihuriwemo n’ibyamamare bitandukanye bya hano muri Cinema […]
Burundi: Abanyamulenge barenga 30 batawe muri yombi bazira kuvuga Ikinyarwanda
Abanyamulenge barenga 30 bakomoka mu miryango itandatu itandukanye, ku munsi w’ejo batawe muri yombi na Polisi y’u Burundi bafatiwe ahitwa Gatumba mu Ntara ya Bujumbura, hafi y’umupaka w’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. SOS Media Burundi ivuga ko ifite amakuru y’uko abatawe muri yombi bari bamaze imyaka irenga 10 batuye mu Gatumba nk’impunzi. […]
Byahwihwishwe ko indege z’igisirikare cya USA zoherejwe muri RDC
Tariki ya 10 na 13 Ukwakira 2020, hari amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’uwitwa David Beylard na Lisette Lisa Mongendu avuga ko igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika cyohereje indege za kajugujugu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo. Ni amakuru yakwirakwijwe ashingiye ku butumwa Ambasaderi Kelly Craft uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) […]
Umukobwa w’ibanga w’uwahoze ari perezida wa Algeria yakatiwe imyaka 12 y’igifungo
Umugore w’umucuruzi ukomeye wo muri Algeria, bivugwa ko ari umwana uwahoze ari perezida w’iki gihugu, Abdelaziz Bouteflika, yabyaye hanze, kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Ukwakira, yakatiwe igifungo cy’imyaka 12 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa. Ibiro Ntaramakuru by’Algeria, APS, byavuze ko urukiko rwanamuciye amande ya miliyoni esheshatu z’Amadinars akoreshwa muri iki gihugu ($ 47,000) […]
47% by’abimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange binubira ingurane bahabwa
Ubugenzuzi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (CNDP) bwasanze 47% by’abimurwa ku mpamvu z’inyungu rusange binubira ko bahabwa ingurane idakwiriye ugereranyije n’agaciro k’imitungo yabo. Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ikaba isaba inzego bireba kwihutisha ishyirwaho rya komite zishinzwe kugenzura imishinga yo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange. Raporo y’ibikorwa ya 2019/2020 iyi komisiyo yagejeje […]
Kigali: Abakoraga mu tubari basigaye basambana bagahembwa ibiryo
Abahoze ari abakozi bo mu tubari two mu mujyi wa Kigali mbere y’umwaduko wa Covid-19 bavuga ko bahuye n’ibibazo by’ubukene bukabije aho bamwe muri bo basigaye basambana bagahemwa ibiryo gusa. Umubyeyi w’abana 3 waganiriye TV 10 yavuze ko mu nzu atuyemo i Kanserege mu mugjyi wa Kigali ayishyura ibuhumbi 40,000 frw wenyine cyane ko nta […]
Umunyamakuru wa KT Radio yatatse umukunzi we amwifuriza isabukuru nziza y’amavuko

Umunyamakuru Isaac Kuradusenge ukorera KT Radio, yavuze imyato umukunzi we, Kayumba Sylivie, ubwo yamwifurizaga isabukuru nziza y’amavuko. Isaac Kuradusenge ni umwe mu bagize itsinda ry’abanyamakuru ba Siporo bakora ibiganiro by’imikino kuri KT Radio iri muri Radiyo za mbere zikunzwe mu gihugu. Mu butumwa uyu musore yasangije abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram, yataatse umukunzi we […]
Arashimira uburyo RDF yamutabaranye n’umuryango mu mpanuka bakoreye muri Nyungwe

Niyomugabo Gad n’umuryango we ugizwe n’abantu batatu kuri uyu wa 14 Ukwakira 2020 bakoreye impanuka muri Pariki ya Nyungwe, imodoka barimo igwa mu manga. Arashimira uburyo ingabo z’u Rwanda zikorera muri iyi Pariki zihutiye kubatabara. Niyomugabo agira ati: “Ejo hashize twarokotse impanuka ikomeye mu ishyamba rya Nyungwe. Ndashimira ingabo zacu (RDF) zangezeho bwa mbere, ndi […]
U Buholandi: Abana bashyiriweho uburyo bworoshye bwo gupfa
Guverinoma y’u Buholandi yemeje gahunda yo kwica abana bafite uburwayi budakira (Euthanasia)mu gihe cyose baba babisabiwe n’ababyeyi. Kuwa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2020 ni bwo Minisiteri y’Ubuzima mu Buholandi yemeje igikorwa cyo gufasha umurwayi urembejwe n’uburwayi budakira gupfa kizwi nka ‘euthanasia’ Minisitiri w’Ubuzima, Hugo de Jonge yavuze ko iyo mpinduka mu mategeko izarinda abana […]
UEFA na Premier League bishimiye icyemezo cyafatiwe Victory TV yo mu Rwanda
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’u Burayi (UEFA), yatangaje ko ku bufatanye n’ubuyobozi bwa shampiyona y’Abongereza n’abafatanyabikorwa ba Canal+ mu Rwanda; bashimishijwe n’icyemezo cyafatiwe Televiziyo ya Victory TV ya hano mu Rwanda yerekanaga imikino yabo nta burenganzira ibifitiye. Mu Kwakira umwaka ushize Victory TV yari yaciwe amande ya miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda inategekwa guhagarika […]
Uganda: Abantu 11 mu baherutse gufatirwa mu kirori cyo guhuza ibitsina (Sex Party) bakatiwe

Abantu 11 muri makumyabiri na babiri batawe muri yombi kuwa Gatandatu n’Igipolisi cya Uganda bafatiwe mu kirori cyo guhuza ibitsina (Sex Party) baburanishijwe ndetse bakatirwa ibihano. Bakurikiranyweho kandi bahamwe n’ibyaha bitandatu birimo kutumvira amategeko, igikorwa cy’uburangare gishobora gukwirakwiza icyorezo, ibikorwa by’urukozasoni, uburaya, no guteza imbere icuruzwa ry’abantu. Ibyo byaha byatumye bahabwa igihano cy’igifungo kinini cy’imyaka […]
Dr. Gahakwa ukekwaho ruswa yitabye ubutabera

Dr. Gahakwa Daphrose wigeze kuba Minisitiri w’Uburezi akaba n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rushinzwe ububinzi n’ubworozi (RAB), kuri uyu wa 15 Ukwakira 2020 yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo aho akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na ruswa. Dr. Gahakwa uburana ifungwa n’ifungurwa Ubushinjacyaha bwave ko akurikirwanweho ibyaha bya ruswa n’iyezandonke, kunyereza umutungo wa Leta no gutanga amasoko ya […]
Isengesho rya Sauti Sol ku Rwanda ryateje impaka

Itsinda ry’abahanzi bo muri Kenya rya Sauti Sol, mu masaa moya y’uyu wa 14 Ukwakira 2020 ryashyize ku rubuga rwa Twitter isengesho ryerekeye ku Rwanda, riteza impaka. Iri sengesho rigira riti: “Mana yo mu Ijuru, turabona ibyo ukorera mu Rwanda.” Ntacyo itsinda rya Sauti Sol ryigeze rirenza kuri iri sengesho, bikaba byatumye bamwe batangira gukeka […]
U Rwanda rwizeye ko abantu 40 bakekwaho uruhare muri jenoside bihishe mu Bubiligi
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda(NPPA), Faustin Nkusi, Guverinoma y’u Rwanda imaze koherereza Leta y’u Bubiligi ubusabe 40 bwo koherezwa abantu bakekwaho uruhare muri jenoside mu myaka 20 ishize. Nkusi yavuze ko ubusabe 40 bwoherejwe, ari “ubw’abo tuzi neza ko baba mu Bubiligi.” Nkusi yongeyeho ati: “Ibi ni ibyifuzo byo koherezwa twohereje mu bihe […]
Uwahoze ari myugariro wa Rayon Sports yinjiye mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda
Myugariro Iddi Nshimiyimana wakiniye ikipe ya Etincelles FC mbere yo kwerekeza muri Rayon Sports yakiniye bwa nyuma hano mu Rwanda, yeruye ku mugaragaro ko arwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Uyu musore ukomoka mu karere ka Rubavu, yakiniye Rayon Sports kugeza mu 2014 ubwo yavunikiraga ivi mu myitozo y’iyi kipe yiteguraga CECAFA Kagame Cup yabereye i Kigali, […]
Uganda: Abantu batatu barasiwe muri hotel iherereye mu Mujyi wa Jinja
Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda aravuga ko abantu batatu barasiwe muri hotel izwi nka New Crested Crane Hotel iherereye mu Mujyi wa Jinja umwe akahasiga ubuzima. Amakuru y’ibanze dukesha Daily Monitor aravuga ko umuntu umwe muri aba batatu barasiwe muri iyi hotel yo muri uyu mujyi uherereye mu majyepfo ya Uganda ku nkombe z’Ikiyaga […]
RURA yongeye gutumbagiza ibiciro by’ingendo rusange_Igereranya
Mu ijoro ryakeye, Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere rwashyize hanze ibiciro bishya by’ingendo ku bagendera mu modoka rusange. Ni nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 12 Ukwakira 2020, yemeje ko izi modoka zatangira gutwara abagenzi 100 %, izifite imyanya y’abagenda bahagaze, ikagenerwa 50%. Uru rwego rwari rwasezeranyije Abaturarwanda ko ibiciro bishya by’ingendo bizashyirwa ahagaragara, bigatangira kubahirizwa […]
Abagabo batera inda bakihakana abana akabo kagiye gushoboka
Abagabo cyangwa abasore bateraga inda bakihakana abana ibyabo byasubiwemo aho kuri uyu wa Gatatu hatangijwe umushinga wo kuzajya hapimwa ADN kugirango hamenyekane inkomoko y’abo bana. Ni umushinga watangijwe kuri uyu wa 14 Ukwakira, n’impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe ugamije gupima ADN abana bihakanywe n’abagabo kugira ngo bagire uburenganzira bwo kumenya ababyeyi babo bombi. Aho iki gikorwa […]
Me Lurquin wunganira Rusesabagina aravuga ko yimwe uburenganzira bwo kubonana nawe
Me Vincent Lurquin, umunyamategeko w’Umubiligi wunganira Paul Rusesabagina, aravuga ko yamaze iminsi itandatu i Kigali ariko akahava atemerewe kubonana n’umukiriya we watawe muri yombi mu mpera za Kanama. “Kuri njye byangora kubasobanurira uko byagenze kubera ko duhera ku migenzereze yo mu Bubiligi, kuko dufite ubushinjacyaha n’ubugenzacyaha, uregwa ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, abo bose bashoboraga kujya […]