RDC: Hari umutwe wigamba guhangana na CNRD irwanya Leta y’u Rwanda

Umutwe witwaje intwaro Mai Mai uyobowe na Lt. Gen. Kibukila Tetezi washyize amashusho ku mbuga nkoranyambaga tariki ya 21 Ukuboza 2020, wigamba guhangana n’imitwe ikomoka mu mahanga irimo CNRD, urwanya Leta y’u Rwanda. Nk’uko igitangazamakuru ActualitĂ© cyabitangaje, uyu mutwe wa Mai Mai wumvikanye urwanira mu misozi ya Kanyora iherereye mu gace ka Kamombo muri Teritwari […]

Igisirikare cya Centrafrica cyasubije inyuma igitero cy’inyeshyamba

Kuri uyu wa Gatandatu ushize Igisirikare cya Centrafrica gifatanyije na Minusca cyabashije gusubiza inyuma igitero cy’inyeshyamba ku Mujyi wa Bouar uherereye mu birometero 340 uvuye mu murwa mukuru, Bangui. Indege ebyiri z’intambara z’u Bufaransa zoherejwe byihuse na Perezida Emmanuel Macron zagaragaye hejuru y’ikirere cya Bouar zifasha ingabo za Centrafrica igice kimwe cy’ibirindiro byazo cyari kimaze […]

Ingendo z’amatungo zahagaritswe mu Karere kose ka Kayonza

erijz5ww4aifrhx.jpg

Ku mpamvu iyo ari yo yose, ingendo z’amatungo nk’inka, ihene, ingurube n’intama mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y’Iburasirazuba, guhera ku itariki 06 Mutarama 2021 zarahagaritswe kubera indwara y’uburenge yongeye kugaragara muri iki gice mu mudugudu wa Mucucu, mu Kagari ka Buhabwa, mu Murenge wa Murundi nk’uko itangazo rya minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi rivuga. Minisitiri w’ubuhinzi […]

Kenya: Umusore yishe batanu barimo bane bo mu muryango we, yigana filimi

kenya1.jpg

Umusore w’imyaka 22 y’amavuko witwa Lawrence George Njoroge wo mu gace ka Kiambu muri Kenya yemereye Polisi ko yishe abantu 5 barimo 4 bo mu muryango we, yigana uwakinnye muri filimi ‘Killing Eve’ y’uruhererekane yitwa Villanelle. Mu bo yishe harimo nyina, mubyara we w’imyaka 13, murumuna we w’imyaka 13, se umubyara ndetse n’umukozi wo mu […]

Bukavu: Inkongi y’umuriro ikaze yakongoye inzu zisaga 50

Inkongi y’umuriro ikaze yakongoye inzu zisaga 50 mu gace ka Nyalukemba, mu Mujyi wa Bukavu, ho muri Kivu y’Amajyepfo kuri iki Cyumweru, itariki 10 Mutarama 2021. Umuyobozi w’aka gace ka Nyalukemba, Deo Kurusa, yatangaje ko umukecuru umwe ari we muntu wahitanywe n’iyi nkongi. Yagize ati “Inkongi yabaye ahagana saa yine ariko icyayiteye ntikiramenyekana. Umuntu wapfuye […]

Ruracyageretse hagati ya Oswakim na bagenzi be barega City Radio kubambura

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ruzasoma urubanza rw’abanyamakuru batanu ba City Radio bayirega kubambura no kubirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko ku itariki 28 Mutarama 2021 nyuma yo kurutangira mu mizi muri iki cyumweru. Ubwo uru rubanza rwatangiraga mu mizi kuwa kane ushize, itariki 07 Mutarama, umucamanza yabwiye ababurana ko adakeneye amagambo menshi kuko impande zombi ziburana […]

Urubyiruko rwiyita urw’ishyaka rya Bobi Wine rushaka kwimukira ku rya Museveni

Ku kibuga giherereye mu gace ka Kololo geherereye mu mujyi wa Kampala muri Uganda, hateraniye abaturage barimo urubyiruko ruvuga ko rusanzwe rwarayobotse ishyaka NUP rya Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi Wine), rushaka kwimukira kuri NRM rya Perezida Museveni bahanganiye gushaka kuyobora Uganda. Uru rubyiruko nk’uko bigaragara, rwambaye imipira y’umutuku n’ingofero zitukura, ziranga umuryango wa People Power […]

Amapeti, imishahara n’inshingano z’abasirikare bakuru ba Kenya

kenyan-army-second-lieutenant-ranks.jpg

Muri iyi nkuru turarebera hamwe imishahara n’inshingano za bamwe muri ba ofisiye b’Igisirikare cya Kenya (ariko twibanze ku gisirikare cyo ku butaka) uhereye kuri S/Lt kugeza ku Mugaba mukuru w’ingabo twifashishije urubuga rwa africanmilitaryblog.com. Second Lieutenant: Iri niryo peti rya mbere ofisiye mu ngabo aheraho. Ni ipeti agumaho kugeza ku myaka itatu mu gihe ari […]

Kamonyi: Umuturage yatemwe na Nkera ‘umaze gutema bane’

137580877_242853197220027_3926129627987092992_n_1_.jpg

Umuturage witwa Nsabimana Emmanuel ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 08 Mutarama 2021, mu Mudugudu wa Gishyeshye, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, akarere ka Kamonyi, yatemwe na Benimana François uzwi ku izina rya Nkera bivugwa ko ubu amaze gutema abantu batanu ariko agakomeza kwidegembya. Uyu Nkera ubusanzwe wiyita Inkeragutabara yatemye Nsabimana batazira […]

Ingabo za RDC zikomeje kwica abarimo ab’uruhu rwera b’umutwe wa ADF

Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, zikomeje kwica abarimo ab’uruhu rwera baba mu mutwe witwaje intwaro wa ADF washinze ibirindiro mu duce tumwe na tumwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Tariki ya 2 Mutarama 2021, Umuvugizi wa Operasiyo Sokola 1 igamije guhashya imitwe yitwaje intwaro, Lt. Anthony Mualushayi yatangaje ko ingabo z’igihugu zishe abarwanyi […]

USA: Umugabo w’amahembe wigaragaje cyane mu gitero ku nteko yafashwe

5ff9ea7c2047b.image.jpg

Umugabo witwa Jacob Anthony Chansley, azwi nka Jake Angeli, uherutse kwigaragaza mu bashyigikiye Perezida Trump bagabye igitero kuwa Gatatu ushize ku nteko ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze gutabwa muri yombi n’abandi bagenzi be babiri, Adam Johnson na Derrick Evans. Minisiteri y’ubutabera muri iki gihugu ivuga ko aba bagabo bashinjwe ibyaha kuri […]

Abasirikare bakuru babiri ba FLN baherutse gufatwa na FARDC boherejwe mu Rwanda

Capt Rusine Jean Marie Vianney, wahoze mu gisirikare cya RDF na mugenzi we, Col Irombe babarizwaga mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FLN bakaba boherejwe mu Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nyuma yo gufatirwa ku rugamba na FARDC ku itariki ya 7 Mutarama 2021. Capt. Rusine yabarizwaga muri FLN kuva mu 2018, […]

Twagiramungu yanenze ko u Rwanda rwabujije abantu gutembera kubera Covid-19

Umunyapolitiki urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, Faustin Twagiramungu, kuri uyu wa 9 Mutarama 2021 yanenze ko u Rwanda rwabujije abantu gutembera kubera Covid-19. Mu gitondo gikurikira ijoro ryo ku wa 4 Mutarama 2021 ryasohorewemo ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri, hari videwo yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko ari abaturage benshi bavaga mu Ntara y’Amajyepfo, bataha muri Kigali. Twagiramungu […]

Umubare w’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 wagabanutseho 50.2%

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko nyuma y’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 4 Mutarama 2021, umubare w’abarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 wagabanyutse ku kigero cya 50.2%. Raporo yayo igaragaza ko mbere y’iyi nama (hagati ya tariki ya 29 Ukuboza 2020 n’iya 4 Mutarama 2021), abantu ibihumbi 46,947 bafashwe batambaye agapfukamunwa ndetse batubahirije […]

Dr. Kalibata na Magufuli ntibahiriwe n’irushanwa rya ALM 2020

Umunyarwandakazi Dr. Agnes Kalibata uyoboye ikigo nyafurika kibungabunga ibidukikije cya AGRA (Alliance for Green Revolution in Africa) na Perezida wa Tanzania, Dr. John Magufuli ntibahiriwe n’irushanwa ALM (Africa Leadership Magazine) ryabaga ku nshuro ya 9. Nk’uko BWIZA yabibatangarije tariki ya 6 Mutarama 2021, iri rushanwa riha ibihembo Abanyafurika babaye indashyikirwa mu byiciro 13 birimo Umunyafurika […]

Huye: Abarimu batanu baratabaza Minisiteri y’Uburezi ku karengane bavuga ko bakorewe

img-20210109-wa0021.jpg

Bamwe mu barimu bigisha kuri Ishuri ryisumbuye rya Regina Pacis de Tumba riherereye mu Murenge wa Tumba wa karere ka Huye, baratabaza inzego zirimo na Minisiteri y’Uburezi ku Karengane bavuga ko bakorewe n’Ubuyozi bw’iryo shuri bufatanyije n’ubw’Akarere ka Huye. Ako karengane bavuga ko bagakorewe nyuma y’uko muri iryo shuri hibwe mudasobwa 18 n’ibindi bikoresho bakabitangaho […]