Ange Kagame yamaganye inkuru imushyira mu rukundo na Kizito Mihigo

Umukobwa wa Perezida wa Repubulika, Ingabire Ange Kagame, yamaganye inkuru yatambutse mu kinyamakuru The Guardian ivuga ko yigeze kuvugwa mu rukundo na Nyakwigendera Kizito Mihigo. Iyi inkuru yanditswe n’Umwongerezakazi, Michela Wrong, itangazwa na The Guardian kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gashyantare 2021. Ni inkuru yatangajwe habura iminsi itatu ngo hizihizwe umwaka umwe ushize umuhanzi […]
Inkuru ibabaje//Amaze imyaka 35 yaraboreye munzu//Bamuroze ari Umwana//Abaganga babuze Uburwayi
Lubumbashi: Abasirikare 4 ba FARDC biciwe mu gitero ku kigo cya gisirikare cya Kimbembe
Abantu 11 barimo abasirikare bane ba FARDC kuri iki Cyumweru, itariki 14 Gashyantare biciwe mu gitero cy’inyeshyamba za Mai-Mai ku Kigo cya Gisirikare cya Kimbembe giherereye muri Lubumbashi. Umuyobozi w’Umujyi wa Lubumbashi watanze aya makuru, yavuze ko umusivili nawe yishwe n’isasu ryayobye. Ku ruhande rw’inyeshyamba ho hapfuye izigera kuri esheshatu. Usibye abaguye muri iyi mirwano […]
Abarengera abaguzi ntibumva ukuntu ibiciro bizamuka hari ibicuruzwa byabuze isoko
Umuryango urengera uburenganzira bw’abaguzi (ADECOR) ntiwumva ukuntu ibiciro byazamutse ku isoko kandi hari aho ibicuruzwa byabuze isoko. Ibi biravugwa mu gihe Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NSIR) igaragaza ko ibiciro by’ibiribwa, ibicanwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3.5% muri Mutarama 2021. Mu mijyi no mu byaro, abaturage bavuga ko byemezwa n’igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro cyakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare cyasohowe […]
Abaturarwanda batangiye gukingirwa Covid-19
Minisiteri y’Ubuzima imaze gutangaza ko abaturarwanda batangiye gukingirwa icyorezo cya Covid-19. Nk’uko iyi Minisiteri ibivuga, abahereweho ni abafite ibyago byinshi byo kwandura iki cyorezo barimo abakozi bo mu nzego z’ubuzima. Iyi gahunda irakurikirwa n’indi izakingirwamo umubare munini w’abaturarwanda, hashingiwe ku umubare wa doze z’inkingo igihugu cyagenewe muri gahunda ya Covax. Byari byitezwe ko icyiciro cya […]
Nibikomeza, sinzi uko nzabaho_Umubyeyi w’abana 7 muri CAR
Umutekano muke muri Repubukika ya Centrafica ukomeje kugira ingaruka nyinshi ku baturage zirimo ubuhunzi, inzara n’izamuka ry’ibiciro ku rwego ruteye impungenge. Igitangazamakuru The New Humanitarian kivuga ko imitwe yitwaje intwaro igize ihuriro rya CPC (Coalition of Patriots for Change) yafunze imihanda y’ubucuruzi ihuza iki gihugu n’andi mahanga, ikaba yarakumiriye ibicuruzwa n’imfashanyo zirimo ibiribwa. Mu ntangiriro […]
Abagore 10 ba mbere b’abaherwe muri Afurika

Kuva muri Nigeria, Afurika y’Epfo kugera muri Angola, abagore b’Abanyafurika bakomeje kugenda bazamuka mu rwego rwa business, aho nabo bagenda bagira ubushobozi bwo kuba bahangana n’abandi, abagabo n’abagore bo mu bihugu byateye imbere nk’uko urutonde tugiye kubagezaho dukesha answersafrica.com rubigaragaza. 1. Isabel Dos Santos (Miliyari 2,2$) Isabel Dos Santos, umukobwa w’uwahoze ari Perezida wa Angola, […]
Rubavu: Barashinja Gitifu kubarandurira ibigori, we akavuga ko byari ku bw’umutekano wabo
Abaturage bo mu murenge wa Bugeshi ho mu karere ka Rubavu, barashinja ubuyobozi bw’uriya murenge kubaranduza ibigori bari barahinze ku ngufu, ku buryo bishobora kuzabateza inzara. Abavuganye n’iki gitangazamakuru bavuze ko mu mwaka ushize ubuyobozi bw’uriya murenge bwabakoresheje inama, bukabasaba ko abafite amasambu aherereye kuri metero 100 uvuye ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira […]
Burundi: Imbonerakure yambuye umuturage mbere yo kumuroha mu ruzi rwa Rusizi
Inzego z’umutekano mu Burundi zirimo guhiga umusore w’Imbonerakure (urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD) ushinjwa kwambura umwe mu Barundi batatu bari bagiye kujya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yarangiza akamuroha mu ruzi rwa Rusizi. Abo Barundi batatu bashakaga kujya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo banyuze ku ruzi rwa Rusizi, batewe n’umwe mu bagize ishyaka riri ku […]
Twaje guhinyuza abatifuza ko dukorana_François Beya mu Rwanda
Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2021, i Kigali hateraniye inama y’umutekano yahuje intumwa zaturutse muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo na bagenzi bazo bo mu Rwanda. Intumwa zavuye muri RDC zari ziyobowe n’Umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida FĂ©lix Tshisekedi, François Beya Kasonga. Beya mu butumwa bwe bwerekeye iyi nama, yagaragaje ko hari amahanga atifuza […]
Yatawe muri yombi agerageza kugurisha umwana we kuri facebook
Umugabo wo mu gihugu cya Misiri wagerageje kugurisha umuhungu we abinyujije kuri facebook yatawe muri yombi n’ubuyobozi nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu kuri uyu wa Gatandatu. Uyu mugabo ucuruza imbaho ahitwa Giza mu Misiri, yafashwe nyuma y’igikorwa cy’inzego z’umutekano zakurikiranye ibyo akorera kuri internet nk’uko byatangajwe na Al Youm Al Sabea. Uyu yanishyuye […]
Abize muri PIASS bandikiye Perezida Kagame, bamusaba kubarenganura
Bamwe mu barangije icyiciro cya mbere cy’amasomo (A1) mu Ishuri Rikuru ry’Abaporotesitanti, PIASS mu ishami ry’uburezi bandikiye Perezida Kagame bamusaba kubarenganura, nyuma yo kudahabwa amabaruwa abinjiza mu kazi batsindiye, byakurikiwe n’icyo bita gusiragizwa n’inzego zibishinzwe. Nk’uko bigaragara muri kopi y’ibaruwa yo ku wa 11 Gashyantare 2021 bavuga ko bamaze koherereza Umukuru w’Igihugu, abize muri PIASS […]
Uganda: Museveni yemeye ko abantu batawe muri yombi ariko nta waburiwe irengero
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’igihugu, yiyemereye ko inzego z’umutekano zagiye zita muri yombi abantu hirya no hino mu gihugu mbere gato na nyuma y’amatora, ariko ahakana ko hari abantu baburiwe irengero. Ibura ry’abantu by’umwihariko abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu minsi yegerezaga amatora yo muri Mutarama 2021 cyangwa nyuma yaho, rikaba […]
OMS ivuga ko Guinea yaba yabonetsemo Ebola
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS), Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko muri Guinea habonetse abantu babiri bakekwaho icyorezo cya Ebola. Yabitangarije kuri Twitter kuri uyu wa 13 Gashyantare, agira ati: “WHO (OMS) yamenyeshejwe ko hari abantu babiri bakekwaho Ebola muri Guinea-Conakry. Ibipimo bibyemeza biri gukorwa.” Nta cyavuye muri ibi bipimo uyu muryango […]
Inka yafatiwe mu Burundi yibwe mu Rwanda, yasubijwe nyirayo
Umuturage witwa Mukamusonera Odette utuye mu Kagari ka Batima, Umurenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera yasubijwe inka ye yari yibwe, igafatirwa mu Burundi. Ni igikorwa cyabereye ku mupaka wa Gasenyi-Nemba uhuza u Rwanda n’u Burundi ku gicamunsi cya tariki ya 11 Gashyantare 2021, inka ishyikirizwa Mpayimana Stefano wari uhagarariye Mukamusonera, hari inzego z’ubuyobozi ku […]