Nyamasheke: Amabandi 4 yitwaje intwaro gakondo yatawe muri yombi nyuma yo kwicira umurobyi mu kivu

Kuri sitasiyo ya RIB ya Bwishyura mu karere ka Karongi hafungiye abagabo 4 bakekwa kuba mu ikipe y’amabandi yitwikira ijoro n’intwaro gakondo agatera abarobyi mu kivu akabambura imitego n’ibindi bifashisha , bamwe akabica abandi akabakomeretsa,ibi akabikorera mu gice cy’umurenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke. Aya mabandi yaratawe muri yombi ku wa 15 Nyakanga nyuma […]

RDC: Umudepite arasaba ko Leta yamanura ibiciro by’inkwano

Umudepite wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) witwa Daniel Mbau arasaba guverinoma ko yashyiraho ibiciro by’inkwano bidahinduka kandi bidahanitse. Depite uhagarariye ishyaka MLC mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa 17 Nyakanga 2021 yaganiriye na 7SUR7, avuga ko yifuza ko inkwano ku mukobwa wo mu mujyi itarenga amadolari ya Amerika 500, naho ku wo […]

Ibikubiye mu masezerano y’imyaka 5 Rayon Sports yasinyanye na Raja Casablanca

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye n’ikipe ya Raja Casablanca yo muri Maroc, ikipe zombi zihuriyeho kuba zifite abafana benshi mu bihugu byazo. Ni amasezerano y’imyaka itanu yashyizweho umukono na Uwayezu Jean Fidèle ku ruhande rwa Rayon Sports na Rachld Benbrahim El Andaroussi ku ruhande rwa Raja Casablanca. Itangazo rigenewe […]

Col Ntabana yasobanuye iby’inka yibwe ikaza gufatirwa mu gikuyu cye

Col Ntabana James yasobanuye ko inka bivugwa ko yibwe Niyonsaba Vestine wo mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu yigeze gufatirwa mu gikuyu cye, gusa ikibazo cyayo akaba yaramaze kugikemura ku buryo ntaho agihuriye na cyo. Muri 2015 nk’uko Niyonsaba abivuga ni bwo yibwe inka yari yarahawe muri gahunda ya Girinka, nyuma iza gufatirwa […]

RIB confirme l’arrestation du directeur de “One Stop Center” de la ville de Kigali

Le Bureau d’enquête du Rwanda (RIB) a confirmé l’arrestation de Benon Rukundo, le directeur de “One Stop Center” de la ville de Kigali pour avoir omis de justifier sa fortune et ses abus de pouvoir. Rukundo, 34 ans, a également été directeur par intérim de l’urbanisme de la ville de Kigali. Selon Thierry Murangira, le […]

RIB yataye muri yombi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ifatwa rya Benon Rukundo, umuyobozi ushinzwe serivisi z’ubutaka (One Stop Centre) mu Mujyi wa Kigali kubera ko atashoboye kwerekana inkomoko y’ubutunzi bwe no gukoresha nabi umwanya we. Rukundo w’imyaka 34 y’amavuko kandi yari umuyobozi w’agateganyo ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali. Nk’uko byatangajwe na Thierry Murangira, umuvugizi wa RIB, Rukundo […]

Imodoka ya mbere ihenze ku Isi iragura miliyari zisaga 70, dore 15 za mbere zihenze

most-expensive-cars-2021-1963-ferrari-250-gto-luxe-digital_2x.jpg

Imodoka ya mbere ihenze ku isi muri uyu mwaka wa 2021 ku isoko iragura miliyari zisaga 70 z’Amanyarwanda, ari yo 1963 Ferrari 250 GTO, igura miliyoni 70 z’Amadolari, mu gihe iyiyigwa mu ntege kuri uru rutonde rw’imodoka 15 zihenze dukesha Luxe Digital, ari Bugatti La Voiture Noire igura miliyari zisaga 18 z’Amanyarwanda, ku mwanya wa […]

Dore ibimenyetso byakwereka ko wanduye ubwoko bushya bwa Covid19 bwa Delta

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) cyashyize hanze ibimenyetso bishobora kwereka umuntu ko yanduye ubwoko bushya bwa Coronavirus bwitwa Delta. RBC ivuga ko ibyo bimenyetso ari: Gucibwamo ??Isesemi no kuruka ??Kubabara imikaya ??Kubabara cyane umutwe ??Gucika intege ??Ibicurane ??Kumagara mu muhogo RBC igira inama uwo ari we wese ubonye ibi ibimenyetso kwihutira kujya kwa muganga, akipimisha. […]

Ifoto itangaje y’umufasha wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayishimiye, byinshi ku buzima bwe

download-19.jpg

Hari abantu bakomeye mu buyobozi bwa buri munsi bw’ibihugu byabo, icyakora ntabwo ari kenshi uzumva ubuzima bwabo n’ubuhanga bwabo. Aba ni abafasha b’abaperezida, bamwe muri bo bakaba ari abanyapolitiki n’abarwanashyaka bagiye bafatanya mu ngendo za politiki na bagenzi babo kugeza igihe bageze ku butegetsi. Ni muri urwo rwego BBC muri iki cyumweru yatangije urukurikirane rw’inkuru […]

Ibipfunsi byavugije ubuhuha hagati ya Meya Bizimana n’abari muri njyanama

Habaye rwaserera, ibipfunsi bivuza ubuhuha kuwa Gatandatu ubwo Abel Bizimana uyobora Akarere ka Kisoro, yatanaga mu mitwe n’abajyanama babiri b’akarere ayoboye biturutse ku kutumvikana kwabereye muri imwe muri hoteli iri i Kisoro. Imirwano yatangiye iri hagati y’umujyanama witwa James Agaba na mugenzi we, Alex Ndayambaje nyuma na Meya Bizimana abyinjiramo, ruhana inkoyoyo. Abari bahari nk’uko […]

Umwamikazi Elizabeth yashimiye Umunyarwanda Mutoni

Umwamikazi w’Ubwongereza, Elisabeth, yashimiye, Umunyarwanda witwa Jean d’Amour Mutoni wo mu Rwanda kubera uruhare mu guhindura ubuzima bw’abantu mu byo akora. Hari mu kiganiro Umwamikazi Elizabeth mu cyumweru gishize yagiranye n’abantu batanu b’urubyiruko bari mu bigeze guhabwa amashimwe atanga azwi nka Queen’s Leader’s Award. Mu 2012, Jean d’Amour Mutoni afatanyije na Alphonse Rugigana, bashinze ikigo […]

Ibihugu 10 bifite amahoro n’ibihugu 10 bidatekanye ku Isi ku rutonde rwa GPI

capture-10.jpg

Icyegeranyo cya Global Peace Index (GPI) cyasohowe muri Kamena 2021 cy’ibihugu bifite amahoro ku Isi, ni icya 15 gishyira ku rutonde ibihugu 163 ku Isi hakurikijwe urwego rw’amahoro. Afurika ifite ibihugu bitanu ku rutonde rw’ibihugu 10 byiganjemo amakimbirane n’umutekano mucye ku Isi. Kuri uru rutonde wakwita urw’umukara, hagaragaraho ibihugu nka Afghanistan, Yemen, Syria, Sudani y’Epfo […]

Jacob Zuma umaze igihe yarateje impagaraga yagejejwe imbere y’urukiko

Jacob Zuma wahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo yagejejwe imbere y’ubutabera kuri uyu wa Mbere hakoreshejwe ikoranabuhanga, kugira ngo aburanishwe ku byaha bya ruswa ashinjwa. Nibwo bwa mbere Zuma yari agaragaye mu ruhame kuva yakatirwa amezi 15 y’igifungo n’Urukiko rushinzwe kurinda itegekonshinga rumuhora kurusuzuguraku, nyuma akishyikiriza polisi. Zuma wari uri muri gereza yari yicaye atuje, […]

Bishop yirukanye abapasiteri 40 abahora kwinjiriza itorero amafaranga make

Bishop David Oyedepo washinze itorero rya Living Faith Church muri Nigeria yirukanye abapasiteri bari bayoboye amashami 40, abahora kwinjiriza iri torero amafaranga make. Nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru Pulse, iyirukanwa ry’aba bapasiteri ryahishuwe n’umwe muri bo witwa Peter Godwin wakoraga iyi nshingano ku rusengero ruherereye mu gace ka Ikere-Ekiti kuva tariki ya 28 Kanama 2020. Yagize ati: […]

RDC: Haravugwa umushinga w’itegeko rishobora gukumira Moise Katumbi mu matora yo mu 2023

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, haracyari umwuka mubi hagati y’abashyigikiye Katumbi n’abashyigikiye Perezida Felix Tshisekedi nyuma y’umushinga w’itegeko ryerekeye Ubunyekongo cyangwa ” congolité ” mu Gifaransa, rishobora kubuza kwinjira mu biro bya perezida n’indi mirimo ya leta, abantu badafite ba se na ba nyina b’Abanyekongo. Ni umushinga wamaganwa cyane cyane n’ishyaka rya Moise Katumbi, […]

40% by’ibiribwa mu Rwanda bipfa ubusa buri mwaka_ Banki y’Isi

Raporo ya Banki y’Isi ivuga ko buri mwaka u Rwanda rutakaza 40% by’umusaruro w’ibiribwa ugapfa ubusa, mu gihe Abanyarwanda bangana na 19% badafite ibyo kurya bihagije. Ni ibikubiye muri Raporo yitwa “Food Smart Country Diagnostic” Banki y’Isi yasohoye mu cyumweru gishize. Ni raporo yibanze ku musaruro w’ibihingwa bitatu biribwa cyane mu gihugu, birimo inyanya, umuceri […]

Guma mu Rugo si ukujya ku irembo- CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda (RNP), CP John Bosco Kabera avuga ko hari abantu bari guhagarara ku irembo kandi basabwa kuba mu rugo iwabo. Afande Kabera avuga ko uretse n’abajya ku irembo, hari abagendagenda mu Isibo no mu mudugudu n’ahandi bameze nk’abatembera. Mu kiganiro na Ukwezi TV ati ” Guma mu Rugo nyine ni […]

Ikigo cyo muri Israeli cyongeye gushinjwa kwinjirira telefone zirimo iz’Abanyarwanda mu buryo bw’ubutasi

Ikigo cyo muri Israeli gitanga serivisi y’ubutasi bwifashisha ikoranabuhanga, NSO Group, cyongeye gushinjwa kwinjirira telefone z’abantu batandukanye mu bihugu bimwe na bimwe birimo u Rwanda, gikoresheje ‘application’ yacyo yitwa Pegasus. Ibindi bihugu bivugwa ni Azerbaijan, Bahrain, Hungary, u Buhinde, Kazakhstan, Mexique, Maroc, Arabie Saoudite, Togo na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE). Igitangazamakuru Forbiden Stories cyo […]

Minisitiri Gatabazi yijeje ko nta muturage uzasonza muri ibi bihe bya Guma mu rugo

e6lxaucxsayecd_.jpg

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean-Marie Vianney Gatabazi, yijeje abaturage ko hari ibiribwa bihagije ku baturage ba Kigali n’uturere umunani turi muri Guma mu rugo, avuga ko nta n’umwe uzasonza kubera gufunga. Ibi byavuzwe kuri iki Cyumweru, itariki ya 18 Nyakanga mu kigo cy’igihugu gishinzwe ingamba mu Karere ka Kicukiro. Yatanze ibisobanuro mbere yo gukwirakwiza ibiribwa ku […]

Kirehe: Hari abashinja Pasiteri Ruzihitiramo kubatuburira bakamuha Frw akikorera ubukwe

Hari abaturage bo mu Kagari ka Murehe mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe bashinja pasiteri Ruzihitiramo Evariste wo mu Itorero Inkuru Nziza kubaka amafaranga 53, 000 buri umwe, kugira ngo biyandikishe mu mushinga wa compassion international umaze imyaka irenga wifuzwa n’abashumba b’itorero, Paruwasi ya Mugogo gusa ngo ntibikunde ahubwo akayikoresherezamo ubukwe. Abaturage baganiriye […]

Kagere na bagenzi be bashyikirijwe igikombe cya shampiyona (Amafoto)

img_20210719_064818.jpg

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Medie Kagere na bagenzi be bakinana mu kipe ya Simba SC, bamaze gushyikirizwa igikombe cya shampiyona ya Tanzania baheruka kwegukana. Kagere na bagenzi be bashyikirijwe iki gikombe ku mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona Simba Sports Club yanyagiyemo Namungo FC ibitego 4-0. Ni umukino Kagere wari wagiriwe icyizere cyo kubanza mu […]

Kenya: Abasaga 13 bapfuye barimo abaje gusahura esansi aho ikamyo yaguye

Abantu batari munsi ya 13 bapfuye nyuma yuko ku wa Gatandatu mu ijoro, imodoka y’ikamyo itwaye esansi ibirindutse igashya mu burengerazuba bwa Kenya. Amakuru avuga ko iyo kamyo yakoze impanuka ubwo umushoferi wayo yageragezaga kwirinda kugongana n’indi kamyo mu muhanda ugendwa cyane hagati ya Kisumu na Busia. Abantu bihutiye kugera ahabereye impanuka bitwaje amajerikani ngo […]