Perezida Ndayishimiye yavuze ko azajya yakira ruswa, ayubakishe amashuri

Ubwo yari mu masengesho yateguwe n’ishyaka CNDD-FDD ku cyicaro cyayo mu Ntara ya Bujumbura tariki ya 29 Nyakanga 2021, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko azajya yakira ruswa yicecekere, ayifashishe yubaka ibikorwaremezo by’igihugu birimo amashuri. Icyo gihe yagize ati: “Umeze neza arakuzanira ruswa, nafashe icyemezo, nta ruswa nzasubiza inyuma! Bazakizana, ncyubakishe amashuri, none hari […]

Igitsina cye ntabwo nacyihanganira- Umugore avuga kuwo bari bagiye kubana

Umugore wo muri Ghana utameneykanye amazina, avuga ko bitari gushoboka ko akomeza kuguma ku mwanzuro wo kubana na Emmanuel kuko yabonye igitsina cye ari kinini bidasanzwe, akaba yabonye atacyihanganira. Uyu mugore yahuye na Emmanuel ku mbuga nkoranyambaga, bahujwe n’undi muntu, amwiyumvamo, bombi bemeranya ko babana. Mu gihe batari bagahuye na rimwe, bavuganye ku mashusho, uyu […]

Abasirikare b’u Rwanda 300 basanze bagenzi babo muri CAR

rd4.jpg

Abasirikare b’u Rwanda 300 kuri uyu wa 3 Kanama 2021 basanze bagenzi babo muri Repubulika ya Centrafurika (CAR), mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye buzwi nka MINUSCA, hashingiwe ku masezerano yo kubongerera ubushobozi. Aba basirikare bayobowe na Lt. Col. Patrick Rugomboka bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo za MINUSCA, Lt. Gen. Daniel Sidiki TraorĂ© n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za […]

Gatsibo: Umushumba yishe umuntu amukubise inkoni

Umusore witwa Sibomana bita Kadogo usanzwe ari umushumba uragira inka mu kagari Ka Rubona mu murenge wa Kiziguro, mu karere ka Gatsibo ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Kanama 2021 yakubise inkoni ebyiri umugabo witwa Nsekarije Jean Damascene w’imyaka 35, arapfa. Kampire Jeanne ni Umubyeyi wiboneye Nsekarije akubitwa. Yatangarije Bwiza ati: “Uwo musore wakubise […]

Hari Abagande bagambanira bagenzi babo ngo bashimutwe n’inyeshyamba zo muri RDC

Igisirikare cya Uganda kirimo gukora iperereza ngo kimenye Abagande baba bagambanira bene wabo bagakorana n’inyeshyamba ngo zishimute abarobyi mu Kiyaga cya Albert. Nk’uko amakuru y’ubutasi abigaragaza, ngo ikiba kigamijwe n’ugukuramo amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko abo barobyi binyuze mu ngurane bacibwa kugirango barekurwe. Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig. Gen. Flavia Byekwaso, avuga ko abarobyi benshi […]

Bugesera: La propriĂ©taire d’une distillerie arrĂŞtĂ©e après la mort de deux ouvriers dans son usine

Le Bureau d’enquĂŞte du Rwanda (RIB) a en garde Ă  vue Beata Uwamariya, la propriĂ©taire de Dusangire Ltd, une distillerie qui produit des boissons alcoolisĂ©es appelĂ©es Dusangire. Selon RIB, Uwamariya, 49 ans, a Ă©tĂ© arrĂŞtĂ©e après que deux hommes travaillant dans sa distillerie soient dĂ©cĂ©dĂ©s après ĂŞtre tombĂ©s dans un rĂ©servoir contenant de l’alcool. Ils […]

Perezida Kagame yasezeye Samia Suluhu wasoje uruzinduko rwe mu Rwanda

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, ku gicamunsi cyo kuri wa Kabiri yasezeye kuri Samia Suluhu Hassan wa Repububulika yunze Ubumwe ya Tanzania wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda. Mu gitondo cyo ku wa Mbere Tariki ya 02 Kanama ni bwo Perezida Samia yageze mu Rwanda yasuraga ku nshuro ya mbere, yakirwa ku kibuga cy’indege […]

Umufaransa Arnault niwe muherwe wa 1 ku Isi nyuma y’aho Bezos ahombye miliyari 13,9$

Jeff Bezos wari umuherwe wa mbere ku Isi ubu yaciweho n’Umufaransa, Bernard Arnault nyuma yo guhomba miliyari 13,9 z’amadolari mu munsi umwe. Umutungo wa Bezos wagabanutse kubera ko igiciro cy’imigabane cya Amazone cyakonkobotse mu cyumweru gishize, kikagabanukaho 7% nyuma y’uko iyi sosiyete itangaje ko izamuka ry’igihembwe cya kabiri ritari riteganijwe. Iri gabanyuka ry’umutungo wa Bezos […]

Perezida Samia yatangaje ko Minisitiri w’Ingabo za Tanzania yapfuye

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania uri mu ruzinduko rw’akazi hano mu Rwanda, yatangaje ko Elias John Kwandikwa wari Minisitiri w’Ingabo za Tanzania yitabye Imana. Perezida Samia yemeje urupfu rwa Minisitiri w’Ingabo z’igihugu cye mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Ati: “Mbabajwe no kubamenyesha ko uwari Minisitiri w’Ingabo z’igihugu, Elias John Kwandikwa yitabye […]

Raporo Duclert ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa mu Rwanda mu 1990-1994 yanenzwe

Umunyamateka w’Umufaransa, François Robinet wigisha muri kaminuza ya Versailles Saint-Quentin-en-Yvelines yanenze raporo yitiriwe undi munyamateka, Prof. Vincent Duclert igaragaza uruhare rw’abategetsi b’Abafaransa ku Rwanda mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside yakorewe Abatutsi (hagati y’umwaka w’1990 n’1994). Muri iyi raporo, Prof. Duclert n’itsinda yari ayoboye nyuma y’isesengura ry’inyandiko zerekeye umubano w’abari abayobozi bakuru b’u Bufaransa […]

Umuhungu wa Kadhafi agarutse gushaka uko yakwisubiza ubwami bwari ubwa se

Saif al-Islam, umuhungu w’uwahoze ari umuyobozi wa Libya, bamwe bafataga nk’umunyagitugu abandi bakamufata nk’intwari ya Afurika, yatangiye urugendo rwo gushaka uko yakongera kunga abaturage ba Libya nyuma y’imyaka isaga 10 iki gihugu kiri mu kavuyo ka politiki, aho ndetse ateganya no guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu. Mu kiganiro mbonekarimwe wavuga ko ari icya mbere yahaye itangazamakuru […]

Minisitiri Gatabazi yaremye agatima Musanze FC n’andi makipe afashwa n’uturere

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Honorable Gatabazi Jean Marie Vianey, yaremye agatima ikipe ya Musanze FC n’andi makipe afashwa n’uturere, ayizeza ko inzego bireba ziteganya kuyafasha kugira imiyoborere myiza n’ubushobozi bwo kuyabeshaho. Minisitiri Gatabazi yatanze ubu butumwa bw’ihumure, nyuma y’amakuru yamenyekanye ku wa Mbere w’iki cyumweru y’uko Komite Nyobozi ya Musanze FC yari irangajwe imbere na Tuyishimire […]

Perezida Ndayishimiye avuga ko nta mihirimbiri iruta abayobozi biba igihugu

e6kfkqjwuao4pic.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Burundi, Evariste Ndayishimiye tariki ya 18 Nyakanga 2021 yaragagaje uburakari bwinshi ubwo yari yasuye Komini Giheta mu Ntara ya Gitega, agasanga abaturage bo mu gace ka Kiriba nta mazi bafite kandi yari azi ko bayafite, yita abari babifite mu nshingano imihirimbiri. Yagize ati: “Kugeza ubu muri Komini bizwi ko amazi yatanzwe […]

U Buholandi buracyari imbere i Burayi mu koherereza u Rwanda abakekwaho Jenoside

Ibihugu bine byonyine i Burayi nibyo bimaze koherereza u Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, ku isonga hakaba u Buholandi bumaze kohereza bane. Uwa vuba ni Rutunga Venant wahoze ari umukozi wa ISAR, ibindi bihugu nta n’umwe birohereza. Gahunda yo kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside bari mu mahanga igenda biguruntege, ikanahura n’imbogamizi nyinshi zishingiye ku […]

RDF yaba yivuganye izindi nyeshyamba 70 muri Mozambique

Bivugwa ko ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique zaba zivuganye abandi barwanyi 70 b’umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri Isilamu. Igitangazamakuru Upstream gifite umwihariko wo gutangaza amakuru ajyanye n’ubucukuzi bw’ibikomoka kuri peteroli na gazi kuri uyu wa 2 Kanama 2021 cyavuze ko ingabo z’u Rwanda ziciye aba barwanyi mu […]

Simba SC: Kagere yaba yaramaze kongera amasezerano mu ibanga

Ibinyamakuru byo muri Tanzania byatangaje ko rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Meddie Kagere, yamaze kongera amasezerano muri Simba Sports Club mu ibanga. Ni nyuma y’uko muri iyi mpeshyi uyu mugabo yari yarangije amasezerano yari afitanye n’iriya kipe yo muri Tanzania yagezemo mu 2018 avuye muri Gor Mahia yo muri Kenya. Amakuru yavugaga ko Kagere atonzengera amasezerano […]

U Rwanda rwatanze impapuro z’agaciro ka miliyoni $ 620

Leta y’u Rwanda yashyize ku isoko ry’Iburayi impampuro z’agaciro (Eurobonds) ziyihesha umwenda wa miliyoni $620, nk’uko byatangajwe na minisiteri y’imari. Ni ubwa kabiri leta igurishije izi mpapuro kuri iri soko ry’abashoramari Iburayi, nyuma y’izo mu 2013 zayihesheje umwenda wa miliyoni $400 ugomba kwishyurwa bitarenze 2023. Izi mpapuro, ni amasezerano aha icyizere abashoramari bakaguriza leta imari […]

Mu Buhinde: Abanyafurika mu myigaragambyo nyuma y’aho mugenzi wabo apfiriye muri kasho

Abanyafurika baba mu Buhinde kuri uyu wa Mbere bakoze imyigaragambyo bitewe n’uko umunyeshuri ukomoka muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yapfiriye muri kasho ya Polisi. Uyu munyeshuri witwa Joel Shindani Malu yatawe muri yombi na Polisi y’u Buhinde mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki ya 1 Kanama 2021, akurikiranweho kunywa ibiyobyabwenge. Kuri uyu wa […]

Kenya: Visi Perezida n’abamuherekeje bangiwe kujya muri Uganda

Visi Perezida wa Kenya, William Ruto kuri uyu wa 2 Kanama 2021 yangiwe kujya kugirira uruzinduko muri Uganda, aho byari byitezwe ko ahura na Perezida Yoweri Museveni. Igitangazamakuru The Standard kivuga ko mu masaha y’umugoroba ari bwo indege ya Ruto yari igiye guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Wilson. Ubwo yari kumwe n’itsinda ry’abamuherekeje barindwi, barimo: […]

Perezida Kagame yakiriye ku meza Samia Suluhu (Amafoto)

2707df97-a199-417e-ad4b-7b274f1a4efd-118a4.jpg

Ku mugoroba wo ku wa Mbere Tariki ya 02 Kanama Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yakiriye ku meza mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan n’itsinda ry’intumwa ayoboye. Ni mu muhango wabereye muri Kigali Conversation Center ku Kimihurura. Perezida Kagame yakiriye ku meza Samia nyuma yo gusoza umunsi wa mbere w’uruzinduko rw’iminsi ibiri asoza mu […]

Huye: Umugabo w’imyaka 38 akurikiranweho gushaka kwica umugore we

Umugabo w’imyaka 38 ukekwaho kuba yarashatse kwica umugore babanaga w’imyaka 39 y’amavuko amutemesheje isuka mu mutwe biturutse ku makimbirane yo mu rugo akurikiranwe n’ubushinjacyaha. Icyaha akurikiranweho cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 22 Nyakanga 2021 mu Mudugudu wa Rwerinka, Akagari ka Byinza, Umurenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye, aho basanze avirirana mu mutwe. […]

Umwe mu bana icyenda baherutse kuvuka yahawe izina ry’umwami

Halima CissĂ© n’umugabo we Abdelkader Arby bavuganye na RFI, bahishura ko umwe mu bana babo b’abahungu bamwise Mohammed VI, izina ry’Umwami wa Maroc. Ibi ngo ni uburyo bwo kumuha icyubahiro n’iki gihugu kuko abana babo, bavukiye mu mujyi wa Casablanca aho bakomeje kwitabwaho mu byuma (incubators/couveuses). Ari mu bitaro byigenga bya AĂŻn Borja, Madamu CissĂ©, […]