Cristiano Ronaldo yakoze ibitangaza mu mukino we wa mbere muri Manchester United (Amafoto)

Ikipe ya Manchester United ibifashijwemo cyane na Cristiano Ronaldo, yanyagiye New Castle United ibitego 4-1 mu mukino wa mbere uyu munya-Portugal yayikiniraga. Iyi kipe y’umutoza Ole Gunnar Soskjaer yari yakiriye New Castle mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona y’Abongereza. Ni umukino abafana ba Manchester United bari bategerezanyije amatsiko menshi, buri wese yifuza kureba uko […]
Ubutumwa Perezida Ndayishimiye yageneye Joe Biden n’Abanyamerika
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangaje ko yifatanyije na Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abaturage b’iki gihugu, mu gihe bibuka imyaka 20 ishize bibasiwe n’ibitero bikomeye by’umutwe wa Al Qaeda. Ni ibitero abiyahuzi b’uriya mutwe bagabye bifashishije indege enye bari bashimuse, ebyiri muri zo bazigongesha imiturirwa ya World Trade Center y’i […]
Turacyari abakozi ba Radio 10_Sam Karenzi ku makuru avuga ko we, Axel na Taifa baba berekeje ahandi
Umunyamakuru Karenzi Samuel yavuze ko we na bagenzi be Horaho Axel na Taifa Bruno bakiri abanyamakuru b’igitangazamakuru cya Radio/TV10, mu gihe hari amakuru avuga ko baba bamaze kwerekeza ku yindi Radiyo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo haramutse hacicikana amakuru y’uko aba banyamakuru uko ari batatu baba batandukanye na Radio 10 bakerekeza […]
Biranashoboka ko n’akabari kafungurwa- Dr Nsanzimana
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin avuga ko kuba abantu barafunguriwe kwitabira bimwe mu bikorwa birimo n’imyidagaduro, ari ikimenyetso gikomeye ko Umujyi wa Kigali ushobora gusubira mu buzima busanzwe, bityo ko nta gitangaza n’utubari twafungurwa. Dr Nsanzimana avuga ko ikimenyimenyi ari uko sitade irimo kujyamo abantu kandi mu bipimo iki kigo gifata buri […]
Uganda yatumiye u Rwanda mu nama yo kuganira ku mwuka mubi bifitanye, rurayihakanira
Guverinoma ya Uganda iheruka gutumira iy’u Rwanda mu nama yo kuganira no gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinwe muri 2019 yo kurangiza umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi rigeze. Uganda yatumiye u Rwanda binyuze mu ibaruwa yoherejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Gen Jeje Odongo, yakirwa na mugenzi we w’u Rwanda, Dr Vincent […]
Dr Denis Mukwege yasabye ko abatungwa agatoki na mapping report baburanishirizwa mu rukiko rwashyiriweho RDC
Dr Denis Mukwege wo muri Republika Iharanira Demukarasi ya Congo yasabye ko hashingwa urukiko mpuzamahanga rwo gukurikirana ibyaha byibasiye inyokomuntu byabaye mu burasirazuba bw’igihugu cye mu myaka isaga 20 ishize. Bimwe mu byaha byo mu burasirazuba bwa DRC byashyizwe muri raporo yiswe mapping, aho yagaragaje ko habaye ibyaha by’intambara ndetse ko bimwe byakwemezwa nka jenoside. […]
Umuriro watse wa mugani wa King James_Minisitiri Munyangaju yishimira gutsinda Uganda
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, ari mu bishimiye mu buryo budasanzwe intsinzi ikipe y’u Rwanda ya Volleyball yaraye ikuye ku ya Uganda. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino w’ishiraniro wa shampiyona Nyafurika ya Volleyball wasozaga imikino yo mu itsinda rya mbere, urangira u Rwanda rutsinze Uganda amaseti 3-2. Ni umukino ikipe y’u Rwanda yatangiye […]
Urukiko rwemeje ko Mugabe yatabururwa
Umucamanza muri Zimbabwe yavuze ko uwahoze ayobora icyo gihugu, Robert Mugabe, yatabururwa nyuma y’aho umuyobozi gakondo wo mu bwoko bwe, atangaje ko yashyinguwe mu buryo budakurikije umuco w’Abashona. Mugabe yapfuye ku myaka 95 mu 2019, yashinguwe mu rugo rw’umuryango we, ingingo yakomeje gukurura impaka. Mu nyandiko y’urubanza iri mu rurimi rw’Igishona, umucamanza ati ” Ntanze […]
Simba SC yiyambaje Umunyarwanda ngo azabe ariwe uyitoza muri CAF Champions league
Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yemeje Umunyarwanda Hitimana Thierry nk’umutoza wayo wungirije ugomba no kuyitoza mu mikino ya CAF Champions league. Simba yemeje aya makuru ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yamuhereye ikaze, mbere yo guhita anatangira akazi. Hitimana Thierry yanyuze mu makipe atandukanye nk’umutoza arimo Rayon Sports na Bugesera FC […]
Dr Kayumba yatangiye gukorera imyigaragambyo muri gereza
Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, yafashe icyemezo cyo kwiyicisha inzara muri gereza aho afungiye; nk’uburyo bwo kwamagana ifungwa rye avuga ko ritemewe n’amategeko. Ku wa Kane w’iki cyumweru ni bwo uyu mugabo yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubwinjiracyaha […]
AU yahagaritse Guinea iheruka kubamo kudeta
Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika, AU/UA wahagaritse mu banyamuryango bawo igihugu cya Guinea nyuma yo kubamo kudeta yahiritse Perezida Alpha Condé watowe n’abaturage. Nk’uko bigaragara mu butumwa bwa Twitter bwa AU, Guinea yahagaritswe. Alpha Condé yahiritswe ku butegetsi n’itsinda ry’abasirikare bayobowe na Col Mamady Doumbouya ku Cyumweru gishize. Iyi kudeta yamaganwe n’abatari bake haba mu Karere […]