Umugabo yisabiye gufungwa, ngo aho kubana n’umugore we
Umunya-Albania w’imyaka 30 y’amavuko utuye mu Butaliyani yahunze umugore we, yishyira mu maboko y’urwego rushinzwe umutekano rwa Carabinieri kugira ngo rumufunge, ngo “aho kugira ngo bakomeze babane”. Uru rwego rwatangaje ko uyu mugabo yarugezeho kuri uyu wa 24 Ukwakira 2021, avuga ko atagishoboye kubana n’umugore we kuko urugo rwabo rumeze no mu kuzimu. Yagize ati: […]
Manchester United yakorewe ibya mfura mbi na mukeba wayo Liverpool
Ikipe ya Manchester United yanyagiwe na Liverpool ibitego 5-0, mu mukino wa shampiyona y’Abongereza waberaga ku kibuga cyayo cya Old Trafford. Umukino w’aya makipe yombi ni wo ufatwa nk’uwa mbere ukurikirwa n’abantu benshi muri shampiyona y’Abongereza. Kugeza ku munota wa 60 w’umukino, Manchester United yari yamaze kunyagirwa ibitego 5-0 ndetse yamaze no guhabwa ikarita itukura […]
DCMP yasubiriye AS Kigali, iyisezerera muri CAF Confederation Cup
Ikipe ya AS Kigali yasezerewe mu mikino ya CAF Confederation Cup, nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 na Darling Club Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. DCM yasezereye AS Kigali ku giteranyo cy’ibitego 4-2, nyuma y’uko mu mukino ubanza na bwo yari yayitsindiye ibitego 2-1 kuri Stade ya Kigali. Ibitego bya Karim Kimvuidi […]
FARDC yafashe umugore w’umuyobozi wungirije wa ADF ushinzwe ubutasi

Kuri iki Cyumweru, itariki ya 24 Ukwakira, ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) zatangaje ko ifatwa rya Namoli Nangida, umwe mu bagore ba Amigo, wungirije umuyobozi wa ADF. Amigo ashinzwe ubutasi n’ibikorwa. Uyu mugore we yafatiwe mu mujyi wa Kasindi, ku mupaka na Uganda nk’uko bitangazwa n’urubuga politico.cd dukesha iyi nkuru. Yafashwe ari […]
Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports, ibishya ibirori by’umunsi mukuru wayo
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1, mu mukino wasoje ibirori by’umunsi mukuru wa ‘Rayon Sports Day’ wahariwe iriya kipe. Ni ibirori byabereye kuri Stade Amahoro i Remera, byitabirwa n’abafana babarirwa mu bihumbi umunani. Abahanzi barimo Eric Senderi International Heat bari mu basusurukije abakunzi ba Rayon Sports, mbere yo kwerekwa abakinnyi 29 ikipe […]
Minisitiri Riester wo mu Bufaransa ategerejwe mu Rwanda
Minisitiri ushinzwe ubucuruzi mu mahanga no kubaka ubukungu w’u Bufaransa, Franck Riester ategerejwe mu Rwanda ku wa Kabiri tariki ya 26 Ukwakira 2021. Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Minisitiri Riester azagirira mu Rwanda, azaba ari kumwe n’itsinda n’abahagarariye ibigo by’ishoramari n’iby’ubucuruzi. Mu Rwanda bazakirwa n’abaminisitiri barimo uw’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Béata n’itsinda ry’abahagarariye urwego rw’abikorera, baganire ku […]
Abanyarwanda bari mu bazakira abazitabira igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru muri Quatar

Ubuyobozi bwa Kaminuza y’ubukerarugendo n’ikoranabuhanga UTB, butangaza ko bugiye kuzajya bwohereza abanyeshuri 700 barangije kwiga ibirebana no kwakira abashyitsi, gutegura ibirori n’ubukerarugendo mu gihugu cya Quatar, kwimenyereza no gukorerayo, bakazanabakirira abashyitsi mu gihe igikombe cy’isi kizaba gitangiye gukinwa. Biri mu masezerano iyi kaminuza yasinyanye n’ikigo inspire training management academy cyo muri Quatar giteza imbere ubumenyi […]
Igisirikare cya Ethiopia gikomeje ibitero by’indege muri Tigray
Igisirikare cya Ethiopia cyagabye ikindi gitero cy’indege mu majyaruguru ya Tigray, nk’uko byatangajwe mu itangazo rya guverinoma nyuma gato yo kuvuga ko yagabye ikindi mu burengerazuba bwa Tigray. Ibitero byo kuri iki Cyumweru bibaye icya karindwi n’icya munani mu by’indege z’intambara za Ethiopia mu cyumweru. Umuvugizi wa guverinoma, Selamawit Kassa, yagize ati: “Uyu munsi uburengerazuba […]
Hari impungenge ko virusi y’imbasa iheruka mu Rwanda mu 1993 ishobora kugaruka
Virus itera imbasa iheruka mu Rwanda mu 1993 hari impungenge z’uko ishobora kugaruka mu gihugu iturutse mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda aho iherutse gutahurwa. Ubushakashatsi bwakozwe muri Uganda muri Kamena bwagaragaje ko hatahuwe virusi itera imbasa mu myanda y’abantu (amazirantoki) yasuzumwe cyane ko iyo virusi ikurira mu mara y’umuntu ku buryo uyifite ayituma n’undi wese […]
Perezida Ndayishimiye yitabaje Perezida Suluhu mu kurwanya RED-Tabara
Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye uri mu ruzinduko mu gihugu cya Tanzania kuva kuwa Gatanu, yasabye Perezida Samia Suluhu kumutera inkunga yo kurwanya umutwe yita uw’iterabwoba uyobowe na Alexis Sinduhije uri mu buhungiro hanze y’igihugu. Perezida Samia Suluhu yakiriye mugenzi we w’u Burundi kuwa gatanu mu murwa mukuru wa politiki Dodoma, bagirana ibiganiro mu muhezo, […]
Bruce Melodie yavuze ko atigeze agura imodoka ya Frw akabakaba miliyari
Umuhanzi Itahiwacu Bruce, Bruce Melodie, yanyomoje amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko yaguze imodoka ifite agaciro gakabakaba miliyari y’amafaranga y’u Rwanda. Muri Nzeri 2021 ni bwo byavuzwe ko uyu muhanzi yatumije/yaguze imodoka ya Brabus 700, imwe mu zo icyamamare mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldo afite. Ni inkuru yasakaye nyuma y’igihe kijya kugera ku kwezi […]
Perezida wa Turkiya yategetse iyirukanwa rya ba ambasaderi b’ibihugu 10
Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan yateye intambwe ya mbere yo kwirukana mu gihugu cye ba ambasaderi b’ibihugu 10 byo mu burengerazuba bw’Isi birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Budage, Canada, Denmark, Finland, u Bufaransa, u Buholandi, New Zealand, Norvege na Sweden bazira gusaba ifungurwa ry’umunyemari Osman Kavala unayobora sosiyete sivile yo muri iki […]
Tuzatsinda ubu bugizi bwa nabi nk’uko twatsinze ubw’ingurube_Museveni ku gitero cyagabwe i Kampala
Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yagaragaje ko yababajwe cyane n’abaraye bagabye igitero cy’iterabwoba muri Kampala, ahiga ko bazatsindwa nk’uko abo yise ingurube batsinzwe mu minsi ishize. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Ukwakira 2021 ni bwo muri Zone ya Kwata, Komamboga muri Diviziyo ya Kawempe haraye humvikanye iturika ry’igisasu cyatezwe n’abataramenyekana. […]
Kayonza: Barasaba ko gutora bahagarara inyuma y’abakandida bitasubira
Abaturage bo mu Kagari Nyagatovu mu murenge Mukarange mu Karere ka Kayonza barasaba ko uburyo budasanzwe bwakoreshejwe mu gutora komite nyobozi y’umudugudu bwakomeza gukoreshwa bugasimbura guhagarara inyuma y’abakandida. Mu karere ka Kayonza abatoye komite nyobozi mu Kagari ka Nyagatovu batowe mu masibo ya buri mudugudu batoreye ku kigo cy’amashuri cya G.s Mukarange Catholique bakaba batoye […]
Cibitoke: Indi mirambo yabonetse yujuje imirambo 16 imaze kugaragara mu minsi 10
Imirambo ibiri (abagabo) yabonetse muri iki gitondo mu mirenge ya Munyika 1 na Mparambo 2 muri komini ya Rugombo mu ntara ya Cibitoke (mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi). Abaturage bakeka ko urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD, riri ku butegetsi ruzwi nk’Imbonerakure, ari rwo rwagize uruhare muri ubwo bwicanyi bubiri. Ubuyobozi bwa komine buvuga ko bwatangiye iperereza. Umugabo […]
Uganda: Impirimbanyi zirwanya umushinga wa peteroli wa Total zikomeje gufungwa
Abarwanya iyangizwa ry’ibidukikije kuri uyu wa Gatandatu bamaganye itabwa muri yombi ry’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu esheshatu zo muri Uganda bavuga ko iki ari igikorwa cyo gucecekesha abanenga umushinga w’ingufu utavugwaho rumwe w’igihangange mu bucukuzi bwa peteroli cyo mu Bufaransa, Total. Ni nyuma y’aho kuwa gatanu ushize, izi mpirimbanyi zo mu ishyirahamwe AFIEGO, itsinda rikomeye mu […]
Rusizi: Mwarimu avuga ko umunyeshuri we yamukubise ikibando mu mutwe
Habingabire Nicodem w’imyaka 35, wigisha muri GS Rwinzuki mu murenge wa Nzahaha mu karere ka Rusizi, yatangirije Bwiza.com ko yumva amerewe nabi mu mutwe,umusaya wose w’iburyo n’urutugu, ugutwi kw’iburyo nako kutumva neza nyuma yo gukubitwa ikibando mu mutwe bigafata n’icyo gice cyose bikozwe n’umunyeshuri yigisha mu mwaka wa 2 w’ayisumbuye witwa Cyiza Damien w’imyaka 18. […]
Nigeria: Abitwaje intwaro batorokesheje imfungwa 837, gereza isigaramo 70
Abitwaje intwaro bataramenyekana bagabye igitero kuri gereza yo muri Nigeria iherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bw’igihugu, babohoramo 837 bataraburanishwa, hasigaramo 70 gusa. Umuvugizi w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, Olanrewaju Anjorin yabwiye itangazamakuru ko abitwaje intwaro bagabye igitero kuri iyi gereza mu masaa tatu y’ijoro ryo ku wa 22 Ukwakira 2021. Muri iryo joro, ngo aba bitwaje intwaro […]
Bruce Melodie yasubije abatemera amasezerano yasinye ya Frw miliyari
Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yasubije abatemera inkuru y’uko yasinye amasezerano afite agaciro ka miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda (Frw 1,000,000,000) n’ikigo kigurishiriza ibiribwa kuri interineti cyitwa Food Bundles. Aya makuru yemejwe na nyir’iki kigo, Shikama Dioscore mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri Kanama 2021, ashimangira ko atari igihuha. Yagize ati: “Ntabwo ari igihuha, […]
Perezida Kagame yizihije isabukuru y’amavuko n’inshuti n’umuryango

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko yizihije isabukuru ye y’amavuko ari kumwe n’inshuti n’umuryango. Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2021, Perezida Kagame ni bwo yujuje imyaka 64 y’amavuko, yifurizwa umunsi mwiza na bamwe mu Banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter na bamwe mu bayobozi bakuru. Umukuru w’Igihugu mu rukerera rw’uyu wa 24 […]