Kenya: Indege 73 zishaje ziratezwa cyamunara kugeza kuri Frw 45,850
Ikigo cya Kenya gishinzwe ibibuga by’indege, KAA, cyatangaje ko kigiye guteza cyamunara indege 73 zabuze ba nyirazo, uwifuza imwe muri zo akaba ashobora kwishyura amashilingi 5000 (mu mafaranga y’u Rwanda angana n’45,850). Iki kigo gisobanura ko ba nyir’izi ndege ziri ku bibuga by’indege bine birimo icyitiriwe Jomo Kenyatta, icya Moi, Wilson n’icya Lokichoggio bamaze igihe […]
Kamembe: Arashinjwa kwica se akanigamba ko iyo abona mukase aba yarabirangirije rimwe
Urukiko rw’Ibanze rwa Kamembe kuri uyu wa Kabiri, itariki 2 Ugushyingo 2021 rwahaye ishingiro icyifuzo cy’Ubushinjacyaha maze rutegeka ko umusore w’imyaka 24 ukekwaho kwica ise akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30 muri gereza. Icyaha uregwa ashinjwa cyakozwe ku itariki ya 14 Ukwakira 2021 ahagana saa moya z’ijoro bikaba byarabereye mu karere ka Rusizi, umurenge wa Rwimbogo, […]
Rayon Sports yatsikiye kuri Rutsiro FC, APR FC itsinda Musanze FC
Imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona yakinwe kuri uyu wa Gatatu, yasize Rayon Sports itakaje amanota ya mbere nyuma yo kugwa miswi na Rutsiro ibitego 2-2, mu gihe APR FC yatsinze Musanze FC ibitego 2-0. Rayon Sports yari yasuye Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu. Mu […]
Fonds d’investissement continental de 250 millions de dollars créé Ă Kigali
Le Centre financier international de Kigali a annoncĂ© l’entrĂ©e d’un fonds d’investissement de 250 millions de dollars baptisĂ© Virunga Africa Fund I, qui investira dans des secteurs capables de stimuler la croissance Ă©conomique et la transformation sociale Ă travers l’Afrique. Les principaux investisseurs du fonds sont la Qatar Investment Authority (QIA) et le Office rwandais […]
Abantu 12 barimo abapolisi 7 bafashwe bakekwaho icyaha cya ruswa

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu yeretse itangazamakuru abantu 12 barimo abapolisi 7, bose bakekwaho icyaha cya ruswa. Barimo abafite amapeti ya CIP (Chief Inspector of Police) IP (Inspector of Police), AIP (Assistant Inspector of Police) na ba SGT (Sergeant). Polisi ivuga ko aba basivili n’abapolisi bafatiwe mu turere dutandukanye, mu bihe bitandukanye.
Addis Abeba ishobora kwigarurirwa mu mezi cyangwa ibyumweru – Inyeshyamba
Umurwa mukuru wa Ethiopia, Addis Abeba, ushobora kwigarurirwa n’inyeshyamba mu “mezi niba atari ibyumweru”, nk’uko Umutwe uharanira kubohoza Oromo (Oromo Liberation Army) ufatanya na TPLF wabitangarije AFP kuri uyu wa Gatatu. Umutwe wa TPLF nawo uharanira ubwigenge bw’Intara ya Tigray ariko ushaka kwigarurira igihugu n’ubundi wigeze kuyobora, umaze umwaka urwanya leta ya Minisitiri w’Intebe Abiy […]
G.S. Kabaya: Ababyeyi batatu nibo bamaze kwishyurira abana Frw yo kurya mu gihe abahiga basaga 650

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwa Kabaya ruri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, Jean Damascene Rwarekeyaho, avuga ko kugeza ubu mu mashuri abanza, ababyeyi batatu ari bo bonyine bamaze kwishyura amafaranga yo kugaburira abana babo ku ishuri mu gihe hari abana basaga 650. Diregiteri Rwarekeyaho mu kiganiro aherutse kugirana na BWIZA ku ngingo zinyuranye, […]
Bukavu: Batandatu mu bagabye igitero bishwe, 36 bafatwa mpiri
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ThĂ©o Ngwabidje Kasi amaze gutangaza ko abarwanyi 6 mu bagabye igitero mu mujyi wa Bukavu bishwe, abandi 36 bafatwa mpiri, bane barakomereka. Uyu muyobozi yatangaje ko kandi abasirikare babiri n’umupolisi umwe nabo biciwe mu mirwano n’abarwanyi b’uyu mutwe witwaje intwaro. Yavuze ko inzego z’umutekano zafashe intwaro 14 z’aba barwanyi, bigaragara […]
U Rwanda rugiye gukemura ikibazo cy’amashanyarazi make cyari i Goma
Leta y’u Rwanda yamaze kuzuza umuyoboro w’amashanyarazi ava mu karere ka Rubavu yerekeza mu mujyi wa Goma muri RDC, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umuriro muke cyari kimaze igihe mu bice bimwe na bimwe by’uriya mujyi. Umuyoboro wuzuye urareshya n’ibirometero 11. Ni umuyoboro uvana amashanyarazi ku ishami rishya ryubatswe mu Murenge wa Rugerero, rikusanyirizwamo ingufu […]
Abayoboye FIFA na UEFA bagiye gutangira kuburana nyuma y’imyaka 6 y’iperereza
Sepp Blatter wahoze ayobora FIFA na Michel Platini, wahoze ayobora UEFA, kuri uyu wa Kabiri bashinjwe n’ubushinjacyaha bw’u Busuwisi ibyaha by’uburiganya n’ibindi byaha nyuma y’iperereza rimaze imyaka 6 ku mafaranga miliyoni 2$ yishyuwe ataravuzweho rumwe. Blatter w’imyaka 85 na Platini w’imyaka 66 y’amavuko ubu bazatangira kuburanishwa mu mezi make mu rukiko mpanabyaha rwa leta muri […]
Ghana: Abashyigikira ubutinganyi bashobora kuzajya bahanwa kurusha ababukora
Inteko ishinga amategeko ya Ghana iri kwiga ku mushinga w’itegeko rigamije guhana bikomeye abakora ubutinganyi n’ababushyigikira. Iri tegeko rivuga ko ukora ubutinganyi yajya ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu, n’icy’imyaka 10 ku babushyigikira. Depite Sam Nartey George ushyigikiye iri tegeko avuga ko rigamije gukumira abakomeje kwamamaza igikorwa cyo kuryamana kw’abahuje ibitsina. Uyu mudepite yabwiye RFI ati: “Ba […]
Umuburo ku bantu bakodesha imyambaro y’ubukwe
Dr Amani Uwajeni Alice ushinzwe indwara z’uruhu zititaweho mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, avuga ko imyambaro ikodeshwa mu bukwe ishobora gukwirakwiza izi ndwara. Uyu muganga usanzwe avurira indwara z’uruhu mu bitaro bya CHUK avuga ko amahumane ari mu ndwara eshatu za mbere zifata uruhu mu Rwanda, akaba akomeje kugaragara cyane mu bigo by’ubuvuzi. Abona […]
Information Assistant (Social Media) at US embassy in Kigali
Information Assistant (Social Media) at US embassy in Kigali Vacancy Announcement: KIGALI-2021-002R The Embassy of the United States of America in Kigali is recruiting for the position of Information Assistant (Social Media). The position is open to All Interested Candidates/All Sources and available to start immediately. Duties: Incumbent is responsible for collaborating with U.S. Mission […]
Ethiopia: Abadipolomate n’abanyamahanga batangiye guhunga Addis Abeba
Amakuru aturuka muri Ethiopia aravuga ko nyuma y’aho Leta itangarije ibihe bidasanzwe mu gihugu hose, na nyuma y’aho inyeshyamba za TPLF zikomeje gufata imijyi y’ingenzi zegera imbere zisatira umurwa mukuru, abadipolomate batandukanye bakorera muri iki gihugu batangiye guhunga. Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed, yahamagariye abanyagihugu gufata intwaro bakarwana ku murwa mukuru, Addis Abeba, bakawurinda ko ugwa […]
Released Sudan PM Hamdok agrees to return to lead a government-Reports
CAIRO – Nov 3 (Reuters) – Sudan’s ousted prime minister, Abdalla Hamdok, has agreed to return to lead a government, Saudi-owned al Arabiya TV reported on Wednesday, citing unnamed sources. Hamdok agreed to make the move on the condition that political detainees were released, al Hadath TV said, citing sources. Reuters could not immediately confirm […]
Eric Adams wahoze ari umupolisi agiye kuba Meya wa 2 wa New York w’Umwirabura

Eric Adams wahoze ari captain mu gipolisi yatsindiye kuba Meya w’Umujyi wa New York nyuma yo gutsinda mu matora umurepubulikani, Curtis Sliwa, bari bahanganye. Adams ugiye kuba umwirabura wa kabiri uyoboye umujyi wa mbere munini kurusha iyindi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabanje gutsindira guhagararira ishyaka ry’Abademokarate mu matora y’ibanze nyuma yo kugaragaza ko […]
Ingabo zidasanzwe n’izirwanira mu mazi za Mozambique ziratangira gutozwa n’iza EU
Ingabo z’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, EU, zatangiye ubutumwa bwo gutoza izidasanzwe n’izirwanira mu mazi za Mozambique, mu rwego rwo kuzongerera ubushobozi bwo guhangana n’umutwe w’iterabwoba uhungabanya umutekano w’intara ya Cabo Delgado. Umuhango wo gutangiza ubu butumwa wafunguwe kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2021, ukaba witabiriwe na Minisitiri w’ingabo wa Mozambique, uwa Portugal na ba Ambasaderi b’ibihugu […]
Yateye nyina icyuma mu ijosi kivunikiramo avuga ko ‘amusambanya mu buryo bw’umwuka’
Umugore w’imyaka 24 wo muri Ghana mu gace ka Abokobi, yateye nyina wamureze icyuma mu ijosi kivunikiramo amushinja ko ajya amusambanya mu buryo bw’umwuka. Uyu mugore amakuru avuga ko atanyuzwe n’uko agenje nyina, ko ahubwo yafashe icyo cyuma nanone akakimutera no mu mugongo ndetse no mu kiganza. Uyu mubyeyi yatabaje abaturanyi barahagoboka bamujyana ku Kigo […]
Barindwi barimo umunyamakuru Nsengimana bamenyeshejwe imiterere y’ibyaha baregwa
Ubushinjacyaha mu Rwanda burasabira abarwanashyaka b’ishyaka Dalfa Umurinzi n’umunyamakuru Theoneste Nsengimana kuba bafunzwe by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi nyuma yo kumenyeshwa kuri uyu wa kabiri ibyaha baregwa uko ari barindwi mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro. Buravuga ko bukibakoraho iperereza ku byaha bubakurikiranyeho. Burabarega ibyaha bine byo gushaka guhirika ubutegetsi buriho. Abaregwa bamwe bemera ibikorwa bakabisabira imbabazi […]
Bukavu: Haraye humvikana urusaku rw’amasasu
Abatuye mu mujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), haraye humvikana urusaku rw’amasasu. Mu masaa saba y’urukerera rwo kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2021 ni bwo umutwe w’abitwaje intwaro witwa CPS 64 wagabye igitero ku birindiro by’abasirikare n’abapolisi mu gace ka Kadutu muri uyu mujyi. Umuyobozi w’ingabo […]
Mali: Umufaransakazi wamaze imyaka ine yarashimuswe wari umaze umwaka arekuwe yongeye kubura
Umufaransakazi Sophie Petronin wakoraga mu bikorwa by’ubutabazi wari umaze umwaka abohowe nyuma y’imyaka ine yarashimuswe n’ibyihebe mu majyaryguru ya Mali, yasubiye muri iki gihugu none yongeye kubura nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri n’ikinyamakuru Liberation cyo mu Bufaransa. Iki kinyamakuru cyatangaje ko Petronin w’imyaka 76 ufite ikigo gifasha abana bafite ibibazo by’imirire mibi n’imfubyi washimutiwe […]
Ole yavuze imyato Cristiano nyuma yo kuvana Man United mu nzara za Atalanta
Umutoza Ole Gunnar Solskjaer w’Ikipe ya Manchester United, yavuze imyato Cristiano Ronaldo nyuma yo kongera kurokora iriya kipe muri UEFA Champions league. Cristiano yahetse Manchester ku mugongo we ayifasha kunganyiriza na Atalanta mu Butaliyani ibitego 2-2, mu mukino wa kane wo mu tsinda F. Atalanta yafunguye amazamu ku munota wa 12 w’umukino ibifashijwemo na Josip […]
Nyabihu/Rugera: Bamaze umwaka urenga batavoma ku mazi bahawe na Perezida Kagame nayo yazaga asa n’urwagwa

Bamwe mu baturage bo mu Midugudu igize Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugera mu Karere Nyabihu, bavuga ko umwaka urarenga batavoma ku mazi bahawe na Perezida Kagame kuko umuyoboro wangiritse kandi ngo n’iyo yabaga ahari mu gihe cy’imvura yabaga asa n’urwagwa. BWIZA yageze nko mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Rurembo, amwe mu matiyo […]
UEFA Champions league: Ansu Fati yacunguye FC Barcelona
Ikipe ya FC Barcelona ibifashijwemo na Ansu Fati, yagiye gutsindira Dinamo Kyiv iwayo igitego 1-0, biyigarurira icyizere cyo kurenga ijonjora rya UEFA Champions league. Barcelona yatangiye nabi imikino ya Champions league y’uyu mwaka inyagirwa na Bayern Munich ibitego 3-0, mbere yo gutsindwa na Benfica yo muri Portugal ibitego nanone 3-0. Iyi kipe mu mukino wa […]