U Burusiya burifuza gufasha Mozambique kurwanya ibyihebe muri Cabo Delgado
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Burusiya, Mikhail Bogdanov yatangaje ko Leta y’u Burusiya yifuza kandi yiteguye gufasha iya Mozambique kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, by’umwihariko mu ntara ya Cabo Delgado iri mu majyaruguru y’igihugu. Minisitiri Bogdanov yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Mozambique, Carlos Agostinho do Rosario cyabereye mu murwa mukuru, Maputo tariki ya 16 […]
FERWAFA yakuriye inzira ku murima APR FC yari yayisabye gusubika umukino wayo na Rayon Sports
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bwateye utwatsi ubusabe bw’ikipe ya APR FC yari yarisabye ko umukino wa shampiyona ifitanye na Rayon Sports wasubikwa. Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu igomba kwakira mukeba wayo Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona ugomba kubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino uteganyijwe kuba ku wa […]
Uganda: Sheikh Muhammad Abbas Kirevu yishwe arashwe na polisi
Kuri uyu wa Kane, itariki ya 18 Ugushyingo, Polisi ya Uganda yavuze ko Sheikh Muhammad Abbas Kirevu yarasiwe ahitwa Nsangi, mu Karere ka Wakiso nyuma yo guhangana n’abashinzwe umutekano bari boherejwe kugira ngo bamufate. Umuvugizi wa polisi, Fred Enanga yavuze ko Sheikh Kirevu yari afite inshingano zo guhuza no kwinjiza bamwe mu Banya Uganda mu […]
Mikheil Saakashvili wayoboye Georgia umaze igihe yiyicisha inzara ararembye
Umuvunyi mukuru wa Georgia ushinzwe uburenganzira bwa muntu avuga ko Mikheil Saakashvili wahoze ari perezida umaze igihe yiyicisha inzara, amerewe nabi cyane kandi atarimo guhabwa ubuvuzi bukwiye. Itsinda rishinzwe kuvugira Leta ya Georgia mu itangazo ryaryo kuri uyu wa Gatatu, ryavuze ko Saakashvili umaze ukwezi kurenga n’igice muri gereza yiyicisha inzara muri gereza, ashobora guhura […]
Perezida Ndayishimiye yirukanye Minisitiri w’Ubucuruzi nyuma y’amezi 5 na we asimbuye uwirukanwe
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi kuri uyu wa Kane yirukanye ku mirimo Madamu Capitoline Niyonizigiye wari Minisitiri w’ubucuruzi, ubwikorezi, inganda n’ubukerarugendo. Madamu Niyonizigiye yari amaze amezi atanu yonyine muri ziriya nshingano. Ku wa 21 Gicurasi uyu mwaka ni bwo yarahiriye kwinjira muri Guverinoma y’u Burundi, asimbuye ImmaculĂ©e Ndabaneze wari uherutse kwirukanwa mu mirimo ya Leta […]
Ibya Nyirantezimana wahondaguwe avugwaho kwanduza SIDA abantu 30 byakuweho urujijo na muganga

Umunyarwandakazi uba i Kisoro muri Uganda, Diana Nyirantezimana, aherutse gukubitwa n’ikivunge cy’abantu bamushinjaga ko yanduje virusi ya SIDA abantu 30 gusa muganga yagaragaje ko ibi atari uko biri ubwo yamupimaga. Nyirantezimana w’imyaka 25 yarakubiswe bigeze ubwo polisi ihurura, ijya kumufunga bitewe n’ibyamuvugwagaho gusa itegeka ko yapimwa ko afite agakoko gatera SIDA. Ikinyamakuru Virunga Post kivuga […]
Le Rwanda, le Burundi et le Soudan du Sud invitĂ©s Ă rejoindre l’AICAD
L’Institut africain pour le dĂ©veloppement des capacitĂ©s (AICAD) a invitĂ© le Rwanda, le Burundi et le Soudan du Sud Ă rejoindre l’organisme rĂ©gional dans le but d’accĂ©lĂ©rer les initiatives de recherche et de dĂ©veloppement visant Ă rĂ©duire la pauvretĂ© dans les États membres. L’AICAD, dont la rĂ©union rĂ©gionale se tient en Ouganda, est actuellement composĂ©e […]
Babiri b’ i Buharata bishe bosi wabo kuko atinda kubahemba
Umugore n’umugabo batuye ahitwa Buharata mu Karere ka Missenyi mu Ntara ya Kagera muri Tanzania, bakurikiranyweho kwica bosi wabo, Theopista Laurent, bamuryoza ko yatindaga kubahemba ku kwezi. Aba babiri bari; Robert Berenado w’imyaka 19 n’umugore we, Benadetha Robert na we w’imyaka 19, bafashwe na polisi nyuma yo kwivugana uyu bosi wabo w’imyaka 71, bamushinja gutinda […]
RDC: Abadepite basabye leta gufatanya n’u Rwanda na Uganda mu kugarura umutekano
Nyuma yo kongererwa igihe ku nshuro ya 12 kw’ubuyobozi bw’intara buyobowe n’igisirikare mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, bamwe mu badepite bo muri izi ntara bongeye kwinubira imvururu n’umutekano muke bikomeje kugaragara basaba ubufatanye n’ibihugu by’ibituranyi mu kugarura ituze. Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 17 Ugushyingo 2021, abo badepite banze kwitabira inteko rusange […]
Aba P-Square bongeye kwiyunga nyuma y’imyaka 5 barebana ay’ingwe
Abavandimwe babiri, Peter Okoye na Paul Okoye bahoze bagize itsinda P-Square ryakunzwe mu muziki n’abatari bake, bongeye kwiyunga nyuma y’imyaka itanu badacana uwaka. Muri 2016 ni bwo aba bavandimwe babiri b’impanga bakomoka muri Nigeria batandukanye, nyuma y’imyaka ibarirwa mu icumi basusurutsa abatari bake binyuze mu muziki wabo. Byavuzwe ko itandukana ryabo ryaturutse ku bwumvikane buke […]
Kenya: Ibyihebe byari byatorotse byafashwe, umuyobozi w’amagereza yamaze gufungwa
Inzego zishinzwe umutekano za Kenya zongeye guta muri yombi ibyihebe bitatu byari byatorotse gereza ku wa Mbere, mu gihe umuyobozi w’urwego rushinzwe amagereza, Wycliffe Ogalo yari yamaze gutabwa muri yombi hakorwa iperereza kuri iri toroka. Citizen ivuga ko ibi byihebe: Musharaf Abdalla, Joseph Jumma Odhiambo na Mohammed Abdi Abikar byaterewe muri yombi mu ishyamba rya […]
Umukino wa Etincelles FC na APR FC n’uwa Marines na Mukura VS yasubitswe
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryasubitse imikino y’umunsi wa kane wa shampiyona yagombaga guhuza amakipe ya Etincelles FC na APR FC ndetse n’uwa Marines FC na Mukura VS. Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Marines FC yagombaga kwakira Mukura VS mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona, hanyuma bukeye bwaho Etincelles FC na yo […]
Rusizi: Abagana SACCO baracyahabwa servisi mu buryo bwa gakondo kandi ibikoresho bigezweho byatwaye akayabo bihamaze igihe

Abagana SACCO bajya gushaka amafaranga babitsa cyangwa baguzamo, bakomeje guhangayikishwa no kuyagendana igihe kirekire cyangwa kuyararana mu nzu ashobora guhura n’ibibazo bitandukanye, nyamara bamaze imyaka irenga 7 babwiwe ko hagiye kuza imikorere y’ikoranabuhanga aho bagombaga kujya basaba serivisi z’amafaranga muri SACCO bagezeho yose mu gihugu, muri 2018 bakanabwirwa ko ibikoresho by’ikoranabuhanga byaguzwe bakibaza ikibura ngo […]
Ibihugu 5 byo mu Burayi bifite igisirikare cya cyabakanga

Urutonde rw’ibihugu bitanu bifite igisirikare cya ntakigenda mu Burayi rushingiye ku rutonde rwa Global Firepower rwa 2020. Urutonde rwakozwe hashingiwe ku bipimo by’ingufu nabyo bigendera ku bipimo byinshi biranga imikorere y’ingabo z’igihugu runaka. 1 – Bosnia and Herzegovina Igihugu cya Bosnia na Herzegovina kiza ku mwanya wa 133 mu bihugu 138. Kuva mu 2010 gisaba […]
Muvira ukomoka mu Burundi yatangaje ko aziyamamariza kuyobora u Bufaransa
Umufaransakazi Jeanne Muvira ukomoka mu Burundi, kuri uyu 17 Ugushyingo 2021 yatangaje ko aziyamamariza umwanya wa Perezida w’u Bufaransa. Muvira usanzwe akora ibiganiro byerekeye ubuzima cyane ko ari umuhanga mu bumenyi bw’imiti (pharmacist) yatangarije gahunda yo kwimamaza kuri shene ye ya YouTube. Mu kiganiro cy’iminota 17 n’amasegonda 38 kiri kuri iyi shene, Jeanne Muvira ati: […]
Project Manager at Kivu Choice
Job Title: Project Manager Location: Kigali Rwanda Compensation: Commensurate with Experience Start date: Immediate Description: We are looking for a capable, dynamic, and ambitious Project Manager to come in and immediately make an impact on the organization. You will report to our Chief Executive Officer (CEO), working on a wide array of projects that need […]
Ten shot dead in Sudan anti-coup protests, say Medics
Sudanese security forces shot dead at least 10 anti-coup protesters and wounded dozens more on Wednesday, medics said, in the bloodiest day since the military’s October 25 takeover. The fatalities — all in Khartoum, especially its northern districts — raised to 34 the death toll from unrest since the military seized power, a pro-democracy doctors’ […]
Madamu Jeannette Kagame avuga ko n’abahungu bagira uruhare mu gukumira kanseri y’inkondo y’umura
Madamu Jeannette Kagame yahamagariye abagabo kugira uruhare mu rugamba rwo kurandura burundu kanseri y’inkondo y’umura, kuko abagore bonyine batabyishoboza, ashingira ku bushakashatsi bwagaragaje ko n’abana b’abahungu bakingirwa bityo bikagira akamaro mu gukumira ubwandu. Yatangaje ibi mu gihe hashize umwaka umwe Isi yihaye intego yo kurandura burundu indwara ya kanseri y’inkondo y’umura, umwaka ukaba ushize Isi […]
Four outgoing mayors lose in local elections
The outgoing district mayors of Musanze, Rusizi, Rutsiro and Ngororero did not make it among the general councilors during the elections that took place on Tuesday November 16. At least 17 mayors had run during the current elections seeking a second term. Those who failed to make it back are; Jeannine Nuwumuremyi in Musanze District, […]
Celebration of the Independance Day of the Kingdom of Morocco
This Thursday, November the 18th, the Moroccan people are celebrating the Kingdom’s Independence Day, which commemorates the historic speech of 18 November 1955 by the father of the Nation, the late HisMajesty Mohammed V, announcing the end of the protectorate over Morocco and the liberation of the Homeland. It will remain for all eternity a […]
Indege y’intambara y’u Bwongereza yaguye mu nyanja
Indege y’intambara y’igisirikare cy’u Bwongereza kirwanira mu mazi ya F-35 B, yaguye mu nyanja ya Mediterane kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2021, umusirikare wayitwaraga ararokoka. Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yatangaje ko iyi ndege yaguye muri Mediterane mu gitondo ubwo yari imaze guhaguruka ku bwato bunini yariho bwa HMS bwitiriwe Umwamikazi Elizabeth. Yagize iti: “Umupilote yavuyemo, […]
Abasirikare 3 ba FARDC bivuganwe n’inyeshyamba za Mai Mai zari zimaze kunyaga Abanyamulenge
Abasirikare batatu bo mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bishwe barashwe n’inyeshyamba za Mai Mai abandi babiri barakomereka ubwo bari bakurikiye inka zirenga 300 zanyagiwe mu mujyi wa Baraka uri mu ntara ya kivu y’epfo. Aba basirikare bishwe mu gitondo cy’ejo ku wa Gatatu tariki ya 17 Ugushyingo. FARDC mu itangazo yasohoye, […]
Abanyarwanda 43 birukanwe muri Uganda
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, Abanyarwanda 43 bakiriwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare aho bagejejwe birukanywe mu gihugu cya Uganda. Ni abagabo 25, abagore 7 n’abana 11 bakaba bari bafungiye muri gereza zitandukanye zo mu gihugu cya Uganda. Bamwe muri aba Banyarwanda bavuga ko bafashwe bakuwe […]
Zimwe mu mpamvu batabashije gutsindira manda ya 2 ya ba meya

Abayobozi b’uturere bacyuye igihe ba Musanze, Rusizi, Rutsiro na Ngororero batsinzwe mu matora y’abajyanama rusange mu gihe cy’amatora yabaye ku wa kabiri itariki ya 16 Ugushyingo. Nibura abayobozi 17 bari biyamamaje mu matora ariho bashaka manda ya kabiri. Abananiwe gusubira mu myanya yabo ni; Jeannine Nuwumuremyi mu Karere ka Musanze, Ephreim Kayumba wa Rusizi, Godefroid […]
Kinshasa: Abashinwa 20 bakekwaho uburaya bafunzwe
Polisi ikorera mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo iherutse guta muri yombi Abashinwa 20 n’Abanyakoreya 7 bakekwaho gukora uburaya no kubwinjizamo abandi. Baterewe muri yombi kuri Avenue Mandariniers muri Komine ya Gombe muri uyu mujyi tariki ya 15 Ugushyingo 2021. Uwo munsi polisi yafashe n’abagabo batatu barimo: umushoferi, ushinzwe kurinda umutekano […]
Guverinoma ya Ethiopia yihanganishije Uganda
Guverinoma ya Ethiopia yihanganishije Uganda nyuma y’ibitero bitatu by’ubwiyahuzi biherutse kugabwa mu murwa mukuru, Kampala, bigahitana ubuzima bw’abasivili n’umupolisi, abandi benshi bagakomereka. Mu gitondo cya tariki ya 16 Ugushyingo 2021 ni bwo ibisasu bitatu byaturikiye hafi y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda no ku igorofa ya Kooki hafi ya sitasiyo ya Polisi. Umuvugizi wa Polisi, […]
Nyarugenge: Abagore batatu bafunzwe bazira gukwena no gukoza isoni abanyamahanga
Polisi y’igihugu ku wa Gatatu, yeretse itangazamakuru abagore batatu bacururiza mu karere ka Nyarugenge bafunzwe bakekwaho icyaha cyo gukoza isoni abanyamahanga bari bagiye guhahira aho bacururiza. Icyaha aba bagore bacururiza ahazwi nko muri Quartier Commercial rwagati mu mujyi wa Kigali bakurikiranyweho, bagikoze ku wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo saa tatu z’umugoroba. Barimo uwitwa Neema […]