Nyaruguru: Abasore babiri bavukana basuye nyina, barwanirayo umwe yica undi
Abasore babiri, Munyeshyaka Faustin w’imyaka 30, wabarizwaga mu Mujyi wa Huye na Karemera CĂ©lestin w’imyaka 27, wabarizwaga i Kigali, bava inda imwe kwa Se na Nyina, basuye nyina muri iyi minsi isoza umwaka w’2021, barwanira mu nzu iwabo, mu mudugudu wa Mpanda, akagari ka Mpanda, umurenge wa Kibeho, akarere ka Nyaruguru, uyu Karemera yica Munyeshyaka. […]
Rubavu: Cyamunara yateshejwe agaciro, bashimira Perezida Kagame

Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi ruherereye mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa 7 Mutarama 2022 rwatesheje agaciro cyamunara y’inzu ya Kanyabutembo Virginie w’imyaka 60 y’amavuko yatejwe n’Umuhesha w’Inkiko w’Umwuga, Me Uwayezu Anselme, abo mu muryango we bashimira Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame n’urwego rw’ubutabera. Rwafashe iki cyemezo nyuma yo gusanga cyamunara Me Uwayezu yateje iyi nzu […]
Mashami Vincent yibaza impamvu hari abadasinzira bitewe n’amasezerano ye afite yo gutoza Amavubi
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda Amavubi, Mashami Vincent, abona harabo ashobora kuba yarabereye umutwaro kubera amasezerano ye afite yo gutoza Amavubi. Nyuma y’umukino wahuje ikipe y’igihugu Amavubi, ku munsi wejo aho yakinaga n’ikipe ya Guinea maze umukino ukarangira u Rwanda rutsinzwe 2-0, nyuma y’undi mukino wa mbere aho u Rwanda narwo rwari rwanyagiye […]
Syli National yageze muri Caméroun nyuma yo gukorera umwiherero i Kigali (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ya GuinĂ©e-Conakry, Syli National, yamaze kugera i YaoundĂ© muri CamĂ©roun aho yitabiriye imikino y’Igikombe cya Afurika cya 2021. Abagize ikipe ya GuinĂ©e bageze i YaoundĂ© bakubutse hano i Kigali, aho bari bamaze hafi icyumweru bakorera umwiherero. Ni umwiherero wasize GuinĂ©e ikinnye imikino ibiri ya gicuti n’Amavubi y’u Rwanda, umwe iwutsindwamo ibitego 3-0 mu […]
UPDF na FARDC batangiye ibitero no ku yindi mitwe yitwaje intwaro itari ADF
Ingabo za Uganda, UPDF zifatanyije n’iza Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, zatangiye kugaba ibitero no ku yindi mitwe yitwaje intwaro itari ADF. Ibi byatangajwe n’umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’izi ngabo z’ibihugu byombi, Gen. Maj. Camille Bombele kuri uyu wa 6 Mutarama 2022 ubwo yasabaga abatuye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri kubafasha kurwanya iyi mitwe. […]
NESA yatangaje gahunda z’ingendo z’abanyeshuri basubiye ku mashuri

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje gahunda z’ingendo z’abanyeshuri biga bacumbikirwa mu mashuri. Ni ingendo zizakorwa guhera tariki 9 kugeza ku ya 12 Mutarama 2022. Ni Mu gihe ku wa Mbere ari bwo amashuri azatangira igihembwe cya kabiri. Dore uko iyi gahunda iteye:
Leta igiye kujya ifunga inyubako zagaragayemo ubwandu bwinshi bwa Covid-19

Leta y’ u Rwanda ivuga ko igiye kujya ifunga by’agateganyo inyubako zaba izayo cyangwa iz’abantu ku giti cyabo, bizajya bigaragara ko zabonetsemo umubare munini w’abanduye Covid-19. Ibi biri mu itangazo ryavuye mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 7 Mutarama 2022, rigaruka ku mabwiriza avuguruye yo kwirinda Covid-19. Muri iri tangazo, ingingo ya g, […]
U Rwanda ruvuga ko abaturage barwo umunani bari muri Niger batashye nta kibazo bagira
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Mukuralinda Alain, avuga ko Abanyarwanda umunani bari muri Niger, badakwiriye kugira impungenge zo gutaha mu rwababyaye kuko nta kibazo bzahura nacyo bari mu gihugu. Abanyarwanda umunani bari bangiwe guhabwa ubuhungiro na Niger nyuma yo kurangiza ibihano bari barakatiwe no kugirwa abere n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha […]
Ukekwaho gukoresha impamyabumenyi mpimbano ya PhD yafunzwe
Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Igabe Egide ukekwaho gukoresha impamyabumenyi y’ikirenga, PhD mu gushaka akazi muri kaminuza zitandukanye mu gihugu. Uru rwego ruvuga ko Igabe afite icyemezo kiaragaza ko yarangije kwiga mu cyiciro cy’ikirenga muri kaminuza ya Atlantic International iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA. RIB ivuga ko Igabe afungiwe […]
Umupfumu yabwiye Sadio ManĂ© ko nakina umukino wa SĂ©nĂ©gal na BĂ©nin azicwa n’umutima
Umunya-SĂ©nĂ©gal Sadio ManĂ© usanzwe akinira Liverpool yo mu Bwongereza, yabwiwe n’umupfumu w’umunya-BĂ©nin ko naramuka akinnye umukino ikipe y’igihugu cye izahuriramo n’iya BĂ©nin azicwa n’umutima. ManĂ© na bagenzi be ba Les Lions de la Teranga bari kwitegura imikino y’Igikombe cya Afurika iteganyijwe kubera muri CamĂ©roun aho baherereye mu tsinda rya kabiri ry’Igikombe cya Afurika ririmo ikipe […]
Health Program Manager at AVEGA
OB DESCRIPTION POSITION TITLE: Health Program Manager REPORTING TO: Head of Programs & Partnership Development OFFICE LOCATION: Headquarter EMPLOYER: AVEGA Description Headquartered in Kigali, Rwanda, Remera Sector, Association des Veuves du Genocide “AVEGA AGAHOZO” is seeking to recruit competent staff for the Health Program Manager position: ROLE PURPOSE: The Health Program Manager will be responsible […]
Mwenda wagaragaye ari mu ndege y’intambara mu mwambaro UPDF, yaciye igikuba
Umunyamakuru Andrew Mwenda wubashywe muri Uganda yaciye igikuba nyuma yo kugaragara yambaye impuzankano y’igisirikare cy’iki gihugu, ari no mu ndege y’intambara. Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana videwo igaragaza uyu munyamakuru yicaye muri kajugujugu y’iki gisirikare ya MI24. Yumvikana agira ati: “Ngiye kurasa kuri ADF muri Congo kandi ejo muzabona benshi bapfuye bazengurutse ku mupaka.” Mwenda […]
Court re-adjourns Munyenyezi’s trial
Huye Intermediary Court has adjourned the trial of Genocide suspect, BĂ©atrice Munyenyezi for the second time. Munyenyezi’s trial in substance was scheduled to begin on Thursday 6th January 2022. The Spokesperson of Rwanda’s Judiciary, Harrison Mutabazi has told IGIHE that the trial in substance has been postponed due to unavailability of defense lawyers. He disclosed […]
EU pressures Uganda government to release Kakwenza
The European Union (EU) has joined other rights bodies in demanding the unconditional release of Ugandan novelist and activist Kakwenza Rukirabashaija, held incommunicado for more than a week despite court ordering police to free him. In a tweet on Wednesday, Mr Eamon Gilmore, the EU special representative for human rights, urged the authorities in Kampala […]
Bebe Cool arembeye mu bitaro
Umuhanzi wo muri Uganda, Moses Ssali uzwi nka Bebe Cool, yajyanywe mu bitaro bya Kitante muri Kampala nyuma y’uburwayi. Hari amakuru avuga ko ” Bebe Cool arembye.” kubera Covid-19. Abinyujije kuri paji ye ya Facebook, Bebe Cool yagize ati ” Iyo umuntu atangiye nabi, asoza neza. Igikomerezwa byarangiye kigiye hasi.” Bebe Cool mu 2021 yari […]
Rutsiro: Umusore uherutse gucibwa ururimi n’umukunzi, ashobora gufungwa
Umusore wo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro waciwe ururimi n’umukunzi we wari wamusuye tariki ya 26 Ukuboza 2021, n’ubwo ari we wabanje gutanga ikirego, ashobora gufungwa akanakatirwa. Nk’uko Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry yari yarabitangaje, uyu musore bivugwa ko waciwe ururimi (igice cyarwo cyaratakaye) ubwo yageragezaga gusoma umukunzi ku ngufu, […]
Zongeye kubyara amahari hagati ya Sadate na Karenzi umushinja ubugome no gushaka kumushyirishamo

Umunyamakuru Sam Karenzi uri mu ba Siporo bakunzwe hano mu Rwanda, yongeye kwisanga mu ntambara y’amagambo na Sadate Munyakazi ashinja ubugome no gushaka kumushyirishamo. Mu minsi yashize Karenzi usanzwe ari umuyobozi wa Radiyo Fine FM na Sadate Munyakazi wahoze ayobora Rayon Sports na bwo bateranye amagambo igihe kirekire, gusa nyuma baza gutangaza ko biyunze. Intambara […]
USA yategetse Uganda gufungura Kakwenza wavuze ko Gen. Kainerugaba afite umubyibuho ukabije
Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zibinyujije muri Ambasade yazo, zategetse Leta ya Uganda gufungura umwanditsi w’ibitabo Kakwenza Rukirabashaija uherutse kuvuga ko umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba afite umubyibuho ukabije. Ni nyuma y’aho urukiko ku wa 4 Mutarama 2022 rutegekeye ko uyu mwanditsi afungurwa, ariko kugeza ubu inzego za Uganda zishinzwe […]