Rubavu: Barasaba ko Umuhesha w’Inkiko atabwa muri yombi nyuma yo kubeshya akanaha Urukiko impampuro mpimbano

abitabiriye_urubanza_1.jpg

Abo mu muryango wa Kanyabutembo barasaba ko Umuhesha w’Inkiko Me Anselme Uwayezu n’abo bafatanyije, gutabwa muri yombi bakaryozwa icyaha cyo kubeshya urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, akaruha impampuro mpimbano. Bo bavuga ko bishoboka ko atari ubwa mbere yaba abikoze dore ko uyu mugabo afitanye ibibazo n’abantu benshi bamushinja kugurisha imitungo yabo mu buryo bw’amanyanga. Kanyabutembo we […]

Perezida Kagame yabujije abayobozi kwivuga ibigwi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasabye abayobozi kutivuga ibigwi, ahubwo bakareka abo bayobora bakaba ari bo babibavuga, mu gihe baba babifite. Ubu butumwa yabutangiye mu masengesho ngarukamwaka yo gusabira igihugu (National Breakfast) yabereye muri Serena Hotel kuri uyu wa 27 Gashyantare 2022. Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi kubera urugero rwiza abo bayobora; abo bayobora […]

Ni ubwa mbere nari mbonye Perezida_Mugisha MoĂŻse wegukanye agace ka Tour du Rwanda

p_kagame.jpg

Umunyarwanda Mugisha MoĂŻse wegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2022, yasobanuye uko Umukuru w’Igihugu, Perezida Paul Kagame ari we watumye agira imbaraga zo kugera kuri iyi ntsinzi, cyane ko ngo ari n’ubwa mbere yari amubonye. Mugisha mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari amaze kwegukana aka gace kakinwe kuri uyu wa 27 Gashyantare 2022, […]

Perezida Kagame yasobanuye intambara ahoramo n’abo yise ab’i Kantarange

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yasobanuye intambara ahoramo n’abanyamahanga yise ab’i Kantarange, baba bashaka kumuha amabwiriza y’ibyo akora. Umukuru w’Igihugu yabihishuriye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye isengesho ryo gusabira igihugu ryabaye kuri uyu wa 27 Gashyantare 2022, akomoza ku bibazo umugabane wa Afurika ugira, bigatuma buri gihe utangwaho urugero rubi mu bitagenda kandi […]

Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Judo ryafatiye ibihano Perezida Putin

Kuri iki Cyumweru, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yahagaritswe ku kuba perezida w’icyubahiro w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ya Judo (IJF). Bivuze ko yatakaje by’agateganyo umwanya we wo hejuru muri siporo y’Isi Iri shyirahamwe ryavuze ko “amakimbirane y’intambara akomeje muri Ukraine” ari yo mpamvu yo guhagarika Putin nk’uko iyi nkuru dukesha Euronews ikomeza ivuga. Mu itangazo rigufi ryanyujijwe […]

Ingabo z’u Burusiya zinjiye mu mujyi wa kabiri wa Ukraine witwa Kharkiv

Mu gihe ingabo z’u Burusiya zinjiye mu mujyi wa Kharkiv, umujyi wa kabiri wa Ukraine, ibitero na byo birakomeje hirya no hino ku mu nkengero z’umurwa mukuru wa Ukraine. Amashusho yakwirakwijwe kuri internet yerekanaga umuriro n’umwotsi nyuma y’ibitero bya misile by’u Burusiya byibasiye umujyi ijoro ryose. Igitero kimwe ahatunganyirizwa peteroli mu mujyi wa Vasylkiv, mu […]

Mugisha MoĂŻse yegukanye agace ka nyuma ka Tour du Rwanda

moise.jpg

Umunyarwanda Mugisha MoĂŻse ukinira ikipe y’amagare ya ProTouch Racing Team yo muri Afurika y’Epfo, yegukanye agace gasoza irushanwa rya Tour du Rwanda, akoresha amasaha 2, iminota 8 n’amasegonda 15. Mugisha wigaragarije cyane ku musozi muremure wa Rebero, ni we Munyarwanda wa mbere wegukanye agace k’iri rushanwa ryatangiye tariki ya 19 Gashyantare 2022. Aka gace kareshyaga […]

Kenya: Ishyaka riri ku butegetsi ryiyemeje gushyigikira Raila Odinga mu matora ataha

Ishyaka Jubilee riri ku butegetsi muri Kenya ryiyemeje gushyigikira umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe muri Kanama 2022, aho gushyigikira Visi Perezida William Ruto, na we watangaje kandidatire ye. Uwahoze ari imfungwa ya politiki, Raila Odinga, w’imyaka 77, akaba yariyamamaje inshuro enye ku mwanya wa perezida atsindwa, kuri ubu ashyigikiwe […]

Rusizi: Urubyiruko rurasaba abayobozi gukemura ibibazo bya ruswa n’akarengane bihavugwa

img-20220226-wa0024.jpg

Urubyiruko rwiga muri GS Bugarama CitĂ©, mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi ruvuga ko rubabazwa cyane no kumva Akarere karwo kavugwaho kuba aka mbere mu gihugu karangwamo ibibazo bya ruswa n’akarengane, hakaba n’ibyo ruvuga ko rwibonera by’akarengane no mu mashuri hirya no hino rwifuza ko byakemuka, rugasaba abayobozi bako gufata iya mbere mu […]

Abapilote 2 b’Abatanzaniya baguye mu mpanuka yahitanye abari mu ndege bose muri Comores

Kuri uyu wa Gatandatu, indege nto yagurukaga hagati y’ibirwa bibiri biri mu birwa bya Comores byo mu Nyanja y’u Buhinde, irimo abagenzi cumi na babiri hamwe n’abapilote babiri, yaguye ku nyanja abarimo bose barapfa. Minisiteri ishinzwe gutwara abantu n’ibintu yagize iti: “Ibikorwa by’ishakisha birakomeje (…) batangiye kubona ibisigazwa by’indege mu gace ka Djiezi ku nkombe […]

Umuyobozi wa CNDD-FDD arashinjwa kongera guhamagarira abantu ubwicanyi

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, RĂ©verien Ndikuriyo, aravugwaho kuba kuwa Kane yarongeye guhamagarira abantu ubugizi bwa nabi mu ijambo yavugiye mu masengesho yateguwe n’iri shyaka ku ngoro yaryo, aho bamwe bavuga ko ibintu bikunze gutangazwa n’uyu mugabo biteye isoni ndetse yivanga mu kazi k’inzego z’ubutabera n’umutekano. Muri aya masengesho Ndikuriyo mu magambo y’Ikirundi yagize ati:« … […]

Nta muntu numwe twari twatera urukingo muri Ruhango tumuhambiriye – Meya Habarurema

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, burahakana ko hari abaturage bakingirwa Covid-19 ku ngufu ariko ngo nta kabuza bose bazikingiza kuko ubu barimo kubikora ku bushake. Aka karere ni kamwe mu gihugu kagezemo abihayimana, mbere y’utundi, ibi bikaba byaratumye iyobokamana n’imyemerere yaryo ishinga imizi mu mitima y’abagatuye. Bivugwa ko ubwo gukingira Covid_19 byatangiraga muri aka karere, bamwe […]