Umuyobozi wa Rwanda Housing yabwiye Urukiko ko yagambaniwe n’umwe mu bakozi bakorana

img-20220312-wa0024.jpg

Nshimyimuremyi FĂ©lix uyobora Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imiturire (Rwanda Housing Authority), yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kuburana ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Nshimyumuremyi yatawe muri yombi kuwa 25 Gashyantare 2022. Afunganywe n’uwitwa Mugisha Alexis Emile we wafashwe mbere ye gato mu ijoro ryo ku wa 24 Gashyantare 2022. Bombi ubushinjacyaha bubakurikiranyeho icyaha cya Ruswa y’arenga […]

Bwa mbere Perezida Zelensky yatangaje umubare w’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa n’u Burusiya

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, yatangaje ko abasirikare 1,300 ba Ukraine ari bo bamaze kugwa mu ntambara ingabo z’iki gihugu zihanganyemo n’iz’u Burusiya. Perezida Zelensky yemeje aya makuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Gashyantare ubwo yagiranaga ikiganiro n’abanyamakuru. Perezida wa Ukraine yavuze ko n’ubwo igihugu cye cyatakaje bariya basirikare, hari ab’u Burusiya bari […]

Rayon Sports yahagamwe na Espoir FC mbere yo kwakira Kiyovu Sports

Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Espoir FC y’i Rusizi igitego 1-1, mbere y’uko yakira Kiyovu Sports mu mukino utegerejwe na benshi uzaba mu mpera z’icyumweru gitaha. Rayon Sports yari yakiriye Espoir FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona. Espoir FC yafunguye amazamu ku munota wa 14 […]

Gen Peter Elwelu yicishije bugufi imbere y’Imana bituma benshi bamutaramiraho (Amafoto)

img_20220311_133102.jpg

Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Peter Elwelu, yagaragaye yicishije bugufi imbere y’Imana bituma abatari bake mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bamutaramiraho. Gen Elwelu n’abandi basirikare bakomeye muri Uganda ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’iki gihugu, ejo ku wa Gatanu bateraniye ku kibuga cya Kololo mu isengesho ryo gushima Imana rijyanye n’umunsi mukuru wahariwe […]

Burundi: Itegeko rizahana abahakana ko habaye Jenoside yakorewe Abahutu mu nzira

Mu gihugu cy’u Burundi hagiye gushyirwaho itegeko rizahana abazahakana ko muri iki gihugu habaye jenoside yakorewe Abahutu mu 1972 mu gihe itaremezwa ku rwego mpuzamahanga. Ibi byatangajwe kuwa Kane ushize na Pierre Claver Ndayicariye, ukuriye urwego rushinzwe ukuri no guhuza Abarundi (CVR) ubwo yari mu Ntara ya Gitega aho CVR yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bo muri […]

INKOMOKO Y’UBUKRISTU : Igice cya Gatatu

Icyitonderwa: Itsinda ry’aba MaccabĂ©ens ryashyizeho ubwami bw’abayobozi b’idini (le grand prĂŞtre) bitandukanye n’abashyiragaho umwami w’irindi zina ry’ubutegetsi politique. Ibi bigahamya ko rĂ©volte y’abamacabe yari ishingiye kw’idini kuruta k’ubutegetsi. ITERA RY’INGOMA Y’ABAROMANI MU KARERE Tutiriwe tujya mu ntambara zo kumaranira ubutegetsi hagati ya bene Alexandre kuko atari cyo cyigambiriwe, muri macye guhera muri -65 havutse ikibazo […]

Impamvu Abahesha b’Inkiko bateza imitungo cyamunara ku giciro kiri hasi y’agaciro

Itegeko rigenga umwuga w’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga ngo ririmo ingingo zimwe na zimwe zibangamira imikorere yabozirimo nko guteza cyamunara imitungo y’abantu ku giciro kiri hasi y’agaciro kayo, basaba leta kuvugurura iri tegeko. Byatangajwe mu nteko rusange abahesha b’inkiko b’umwuga bagiranye na Minisiteri y’Ubutabera mu Rwanda, aho bagaragaje byinshi mu bibazo bibabangamiye mu mwuga wabo bishingiye ku […]

Agent wa Mohamed Salah yahaye urw’amenyo umutoza JĂĽrgen Klopp wa Liverpool

Uhagarariye Umunya-Misiri Mohamed Salah ukinira Liverpool yo mu Bwongereza, yanenze cyane Umudage JĂĽrgen Klopp utoza iriya kipe nyuma yo gutangaza ko nta byinshi Liverpool iteganya gukora ngo yongerere Salah amaserano. Kugeza ubu ntiharasobanuka aho Salah ashobora kwerekeza ubwo azaba arangije amasezerano ye mu mpeshyi y’umwaka utaha. Ubwo umutoza Klopp yabazwaga n’itangazamakuru niba Liverpool yiteguye gukora […]

Darfur: Byibuze abandi bantu 17 biciwe mu rugomo rwongeye kwaduka

Byibuze abantu 17 nibo bishwe kuwa Kane abandi benshi barakomereka mu gihugu cya Sudani, mu gace ka Jebel Moon ko mu Ntara ya Darfur, mu gitero cy’abitwaje intwaro nk’uko byatangajwe n’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Bije nyuma y’igitero nk’iki cyahitanye abantu 16 mu ntangiriro z’iki cyumweru n’amezi make nyuma y’aho aka gace kibasiwe n’urugomo mu mpera […]

Rubavu: Hatashywe ibikorwaremezo byavuguruwe byari byubatswe mu myaka 30 ishize

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Ernest Nsabimana na Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, batashye ku mugaragaro ibikorwaremezo byubatswe mu mushinga wo kongerera imbaraga imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi mu Karere ka Rubavu. Uyu mushinga watewe inkunga n’u Bubiligi, wavuguruye imiyoboro yahubatswe mu myaka irenga 30 ishize, yongererwa ubushobozi buva ku kigero cya kilovolute (kV) 6,6 bugera […]

Uko agatama katumye ahantu hitwa Kampala kandi ari mu Karere ka Musanze

Mu Mudugudu wa Barizo, Akagari ka Bikara mu Murenge wa Nkotsi, Akarere ka Musanze hari isanteri yitwa Kampala. Si uko hatuye Abagande, ahubwo abanyweraga amafaranga bakuye Kampala ni bo batumye hitwa gutyo. Bamwe mu baturage batangarije BWIZA ko kuba aha hantu hitwa Kampala byatewe n’abantu bavaga gupagasa, bakabahanza bahanywera inzoga, bakabyina bigana ibyo babonye i […]

Ingabire ImmaculĂ©e ngo afite amakuru yizewe y’uko Fridaus yatewe inda na Ndimbati agejeje ku myaka 18

Umuyobozi w’umuryango Transparency International Ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie ImmaculĂ©e, yatangaje ko afite amakuru y’uko Kabahizi Fridaus uvuga ko yabyaranye na Uwihoreye Jean Bosco Mustafa uzwi nka Ndimbati yatewe inda yaramaze kugeza ku myaka y’ubukure. Muri iki cyumweru ni bwo Ndimbati uzwi muri filime y’urwenya ya ‘Papa Sava’ yatawe muri yombi na RIB akekwaho icyaha […]

U Buhinde bwarashe missile muri Pakistan

Minisiteri y’ingabo z’u Buhinde yatangaje ko ingabo z’iki gihugu zarashe ku butaka bwa Pakistan mu buryo bw’impanuka igisasu cyo mu bwoko bwa missile, gusa nticyagira uwo gihitana. Iyi Minisiteri mu itangazo yasohoye ntiyasobanuye ubwoko bwa missile yarashwe muri Pakistan, gusa yavuze ko iperereza ryo mu rwego rwo hejuru ryahise ritangira. Yavuze ko iriya missile yaguye […]

Rupiah Banda wabaye Perezida wa Zambia yapfuye

Rupiah Bwezani Banda wahoze ari Perezida wa Zambia, yapfuye ku wa Gatanu tariki ya 11 Werurwe ku myaka 85 y’amavuko aguye iwe mu rugo. Abo mu muryango we bemeje ko yazize kanseri yari amaranye imyaka ibiri. Umuhungu we wa kabiri witwa Andrew yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters by’Abongereza ko yapfuye mu ma saa moya z’umugoroba. Rupiah […]