U Bwongereza burateganya ‘gusuzumisha uburakari’ bwa Putin intwaro kabuhariwe

Guverinoma y’u Bwongereza iravugwaho gutegura umugambi wo koherereza Ukraine intwaro karundura zishobora kuzatuma Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, arakara bikomeye mu gihe akomeje ibitero kuri Ukraine. Ikinyamakuru The Sun kivuga ko cyakuye amakuru muri biro by’Umunyamabanga (Minisitiri) ushinzwe ingabo yemeza ko misile za Stormer HVM (High Velocity Misile) zihanura indege ku muduvuko mwinshi ziherutse kumurikirwa […]
NYAMAGABE: Trois arrestations dans un braquage de banque déjoué
Le lundi 18 avril, la Police nationale du Rwanda (RNP) a arrĂŞtĂ© trois hommes dans le district de Nyamagabe, qui s’Ă©taient introduits par effraction dans une succursale bancaire locale de la BPR Ă Musange et avaient volĂ© plus de 5,5 millions de Frw. Le commissaire de police (SP) Theobald Kanamugire, porte-parole de la police pour […]
Ethiopia: Kuri Ambasade y’u Burusiya hagaragaye imbaga ishaka akazi ko kujya kurwana muri Ukraine

Kuri uyu wa Kabiri, abasore benshi bo muri Ethiopia bagaragaye kuri Ambasade y’u Burusiya mu murwa mukuru, Addis Ababa, nyuma y’ibihuha bivuga ko hashakwa abasirikare bo kujya kurwana mu ntambara yo muri Ukraine. Ariko umuvugizi wa ambasade, Maria Chernukhina, yavuze ko nta bikorwa byo gushaka barwanyi biri kubera muri Ethiopia. Yavuze ko iyo mbaga y’abantu […]
Cote d’Ivoire: Minisitiri w’Intebe uherutse kwegura na guverinoma ye yasubijweho
Patrick Achi, yongeye ugirwa Minisitiri w’Intebe wa Cote d’Ivoire nyuma y’aho yari yeguye ku mrimo ye mu cyumweru gishize nk’uko byatangajwe na Perezida wa Sena, Jeannot Ahoussou-Kouadio mu nteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Kabiri nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters. Ubwo yatangaga ubwegure ubwe kuwa Gatatu ushize, itariki 13 Mata, Perezida Allasane […]
Rwamagana: Hari abaturage 10 bavuga bumiwe ubwo bahamagarwaga na SACCO ibishyuza Frw asaga miliyoni
Abaturage 10 bo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko baguye mu kantu nyuma y’uko ubuyobozi bwa SACCO bubahamagaye bubishyuza inguzanyo ya Miliyoni 1.3 Frw nyamara bose nta n’umwe uzi igihe yakiwe. Uko ari bantu 10, bose bavuga ko amakuru y’iyi nguzanyo bari kwishyuzwa na SACCO-Munyaga bayamenye ubwo bahamagarwaga bayishyuzwa. Umwe muri […]
Bank attacked by robbers through rooftop in Nyamagabe
On Monday, April 18, Rwanda National Police (RNP) arrested three men in Nyamagabe District, who had broken into a local BPR bank branch in Musange and stole over Rwf5,5 million. Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, the Police spokesperson for the Southern region, named the arrested suspected robbers as Sylvestre Nteziryayo, 24, Edouard Ntizirema, 32 […]
Nyamagabe: Batatu batawe muri yombi nyuma yo kugerageza kwiba banki
Kuwa mbere tariki ya 18 Mata, Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyamagabe yafashe abagabo batatu bakurikiranweho gucura umugambi no kugerageza kwiba Banki y’abaturage (BPR) ishami rya Musange riherereye mu murenge wa Musange, akagari ka Masizi, umudugudu wa Karama, nyuma y’aho umwe muri bo yuriye agatobora igisenge akiba amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 5. Umuvugizi […]
Accountant at The Dian Fossey Gorilla Fund
Job Title: Accountant Reports to: Finance Officer Location: Kinigi, Musanze, Rwanda The Dian Fossey Gorilla Fund is seeking an experienced professional to join our team as an Accountant. The position is based at our new Facility named Ellen DeGeneres Campus of Dian Fossey Gorilla Fund, located at Kinigi in Musanze, Rwanda. The successful candidate will […]
USA, u Buyapani, u Butaliyani, mu bihugu bya mbere ku Isi birimo imyenda myinshi
Umwenda wa Leta uhuye n’imihigo yose y’imari yakozwe mu buryo bw’inguzanyo na Leta, inzego za Leta n’imiryango iyishamikiyeho. Usuzumwa hakurikijwe GDP cyangwa Umusaruro mbumbe w’imbere mu Gihugu, ni ukuvuga ibikorwa by’ubukungu bw’igihugu, bigena iterambere ryacyo. Hano hari imibare yemewe yashyizwe ahagaragara n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) muri 2018 igaragaza ibihugu bya mbere birimo imyenda myinshi ku […]
Nyamasheke: Polisi yarashe babiri mu bakekwaho kwica Nyampinga Eugénie bahita bapfa

Saa kumi n’ebyiri n’iminota 10 z’igitondo cyo kuri uyu wa 19 Mata, ni bwo Uwimpuhwe Denis w’imyaka 18 y’amavuko na na Nsengimana Paul w’imyaka 20, bari bafungiye kuri RIB Sitasiyo ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke bakekwaho kwica Nyampinga EugĂ©nie w’imyaka 26 bamuteye icyuma mu muhogo, barasiwe na polisi mu mudugudu wa Nyakabingo, akagari ka […]
Kenya: Uwibye imodoka ya Perezida Uhuru yakatiwe

Urukiko rukuru rwa Milimani muri Kenya tariki ya 15 Mata 2022 rwakatiye umukanishi Aggrey Ochieng wibye imodoka imwe mu ziherekeza Umukuru w’Igihugu, Uhuru Kenyatta, igihano cy’urupfu nyuma yo kumuhamya ibyaha byerekeye guhungabanya umutekano w’igihugu. Nk’uko ikinyamakuru Kenyans cyabitangaje, iyi modoka ya BMW 735 yibwe CIP David Machui Maina wayitwaraga, abanje gutungwa imbunda, tariki ya 26 […]
Shabaab bombs Somali Parliament
Militant group Al-Shabaab has claimed responsibility for Monday’s mortar attack on Somalia’s Parliament. According to officials and eyewitnesses, a single mortar shell landed at the entrance of parliamentary building while the joint parliamentary session was in progress, exploding and injuring several people including security guards and civilian officials. MPs and Senators were advised to remain […]
Rwamagana: Hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 3 y’Abatutsi bishwe muri jenoside

Kuri uyu wa 18 Mata 2022 mu rwibutso rwa jenoside rwa Mwulire mu Karere ka Rwamagana hashyinguwemo imibiri itatu ya Fandi Denny n’abana be babiri bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abitabiriye uwo muhango bunamiye kandi imibiri y’Abatutsi 26.927 bazize jenoside bashyinguwe muri uru rwibutso. Mu butumwa bwahatangiwe, abitabiriye uyu muhango basabwe kwitandukanya n’abahembera […]
RDC: Abasirikare ba FARDC basinze bishe barashe abantu 15
Abasirikare babiri ba FARDC barashe abantu 15 mu bitero bitandukanye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Abahohotewe hafi ya bose bari abasivili. Ibi bibaye nyuma y’uko abandi bantu batandatu bakomeretse ubwo na none abasirikari bateraga grenade mu mbaga y’abantu bageragezaga kubafata. Umwe mu bayobozi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo yavuze ko umusirikare wasinze […]
Inteko Ishinga Amategeko ya Somalia yarashweho za bombe igihe abayigize bari bateranye
Umutwe w’iterabwoba al-Shabab wavuze ko ari wo uri inyuma y’ibisasu bya bombe byatewe ku Nteko Ishinga Amategeko ya Somalia kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Mata byakomerekeje byibuze abantu batandatu mu gihe inteko yari iteranye. Ibisasu byumvikanye bigwa mu nteko ishinga amategeko. Abantu benshi bakomeretse, ariko nta bayobozi batowe bafashwe n’ibisasu birimo ibyaguye ku nyubako […]
Mukuralinda yanenze Umukuru w’Abangilikani ku Isi
Umuvugizi wungirije wa guverinoma, Alain Mukuralinda, yanenze Umushumba Mukuru w’Abangilikani ku Isi, Archbishop Justin Welby, uherutse kunenga amasezerano u Rwanda n’u Bwongereza biherutse kugirana. Aya masezerano ku bimukira n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu (Migration and Economic Development Parternship) yashyizweho umukono tariki ya 14 Mata 2022, yemeza ko u Bwongereza buzajya bwohereza abimukira bimukiyeho mu buryo butemewe […]
Valentine Rugwabiza yatangiye ku mugaragaro inshingano ze zo kuyobora MINUSCA
Kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Mata 2022, Umunyarwandakazi Valentine Rugwabiza, Intumwa Idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Centrafrica, ari nawe ugiye kuyobora ubutumwa bw’umuryango bwo kubungabunga amahoro, MINUSCA, yatangiye inshingano ze ku mugaragaro. Nyuma yo gusesekara i Bangui ku Cyumweru, itariki 17 Mata, kuri uyu wa Mbere nibwo Rugwabiza, wahoze uhagarariye u Rwanda mu […]
Abarega Past. Bugingo basabye ko umucamanza Murangira abavira mu rubanza
Umugore wa mbere wa Pasiteri Bugingo Aloysius ari we Teddy Naluswa Bugingo, yasabye ko umucamanza mu kirego aregamo umugabo we, Joseph Murangira, yaba akuwe mu bakiburanisha. Teddy yasabye ibi nyuma y’aho Murangira asabye ko uyu mugore aha umugabo we Bugingo wamutaye imodoka eshatu n’ibyangombwa by’ubutaka, ngo bizakoreshwe nk’ibimenyetso mu rukiko. Ibi ni ibikubiye mu mwanzuro […]
Zelensky ‘yababajwe bikomeye’ na Macron wanze kuvuga ko u Burusiya buri gukora jenoside muri Ukraine
Perezida wa Repubulika ya Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko yababajwe bikomeye na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wanze kwerura ngo avuge ko u Burusiya burimo gukora jenoside mu gihugu cye. Kuri CNN, Perezida Zelensky yatangaje byinshi yavuganye na Macron mu kiganiro bagiranye tariki ya 14 Mata 2022 bakoresheje umuyoboro wa telefone. Mbere y’iki kiganiro, […]
Gen. Kainerugaba arasabira Umuvugizi wa RDF kuzamurwa mu ntera

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni akaba n’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba arasabira Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Colonel Ronald Rwivanga kuzamurwa mu ntera. Mu butumwa bubiri yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 18 Mata 2022, Gen. Kainerugaba yavuze ko azi ubuhanga kuri Col. Rwivanga kuva muri Kisubi muri Uganda. […]